Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Abo hanze nabo ni abana banjye, nabo ngiye kubatiza imbaraga nk’uko namwe nazibatije

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO  KU ITARIKI YA 05/10/2008

 

 Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye atishimye nuko aranyitegereza, aransuhuza, ati : 

B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo. 
BY. : Uraho Mama! 
B.M. : Umeze ute? 

BY.: Mama, meze neza gahoro nawe urabibona. 

B.M.: Mwana wanjye ihangane urugamba uriho rurakomeye ariko uzarutsinda. Mwana wanjye komeza usenge ubutaretsa, usaba kandi usabira abana banjye bari hirya no hino muri kino gihugu bari kurengana. Kuko ndabona muri kino gihugu ari amarira gusa. 

Mwana wanjye nongeye kubisubiramo, igihe cyo kubahorera kirageze. Ubutumwa ntabwo ari bushya musanzwe mubuzi, n’ubwo twababwiye bwose nta na kimwe cyahindutse. None rero bana banjye, ntako ntagize rero nimureke ibyavuzwe byuzuzwe kuko abana banjye bari kurengana hirya no hino ni benshi, abarigiswa ni benshi. Bana banjye ibyo mubimenye kuko ntabwo nzakomeza kwihangana kuko iminsi maranye namwe ni myinshi muri kino gihugu cyanyu mbisha n’abo hanze nabo ni abana banjye, nabo ngiye kubatiza imbaraga nk’uko namwe nazibatije. Ngiye kubazana nk’uko namwe nabazanye. 

Bana banjye, nabahaye igihugu, umwana wanjye abicaza ku ntebe ariko kugeza ubu mwibagiwe uwayibicajeho uwo ariwe. Igihe rero kirageze cyo kuyibahagurutsaho kuko mugiye guhananturwa n’ibyanyu byose. 

Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose, uti nimugire amahoro kandi mugwize andi, urukundo rwanjye rubasakaremo. 

Bana banjye, nongeye kugaruka kubasura. Jye ndi Umwamikazi ubara intimba abayifite. Bana banjye ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane. Mbabajwe cyane n’uko nakomeje kubabwira ibyo mbabwiye ntihagira na kimwe mufata, none kababayeho kubera kunangira umutima kwanyu. 

Bana banjye, nje kubasura mbakunze, nje kubasura mbakumbuye, nje kubasura nishimye. Bana n’ubwo ntabura ibimbabaza ariko uyu munsi nishimye cyane. Nashimishijwe cyane n’uko mwaje kunsanganira muri benshi. Bana banjye mufite uyu munsi mubigeze kuri bagenzi banyu batabashije kugera hano i Kibeho. 

BY.: Mama, ndagusabye mbere yo kugira icyo tuganira, mbanje guca bugufi imbere yawe nsaba imbabazi z’ibicumuro byanjye byose. Mama, tugucumuraho kenshi, udusabire imbabazi ku mwana wawe Yezu kuko twamucumuyeho kenshi. 

Mama, murakoze cyane, ndishimye kuko ukomeje kuza kunsura ukantuma ku bana bawe hirya no hino. Ariko Mama, nsigaye mfite ubwoba kuko ukomeje kunyereka ibintu bikomeye bigiye kutugwirira. 

B.M.: Mwana wanjye, wigira ubwoba kuko ntakundi byagenda. Ibi nkwereka niko bigiye kugenda kuko mwanze kumva. Nababwiye inshuro nyinshi murananira, none muragira ngo ngire nte? 

Bana banjye, nababwiye ko hari igihe nzabasezera, ndagiye bidatinze kuko umwana wanjye yamanutse mu ijuru. Ubu ari gukorera hano ku isi agiye kuyisukura ayigire nshya. Abigize ibigangange agiye kubahanantura. 

Bana banjye ntakuntu ntagize narababuriye murananira, ibyo nababwiye byose bigiye kubuzurizwaho bidatinze kuko amazi agiye kurenga inkombe. Bana banjye nkomeje kureba kino gihugu cyanyu nkarira adakama. Umugongo wabahetse waracitse. Bana banjye ntacyo mwumvise ariko se mwabyumva mute bitabariho, ubizi kandi ubyumva ni unduhurira umugongo wabahetse, ni unduhurira amarira adakama, ni unduhurira intimba y’ibyo mbona bigiye kubagwirira. 

Erega bana banjye, ibihe bigeze ku ndunduro kuko ibarura ryararangiye, raporo yarangije gutangwa, ubu mugiye gutungurwa. Bana banjye nabakinguriye umutima wanjye utagira inenge, none nibangahe bawuhungiyemo? Umwana wanjye yafunguye umutima we, muri bangahe se mwawuhungiyemo? 

Murahirwa rero abahungiye mu mutima wanjye utagira inenge. Murahirwa kandi abahungiye mu mutima mutagatifu w’umwana wanjye. Bana banjye ubu mwibereye mu mishinga. Muri mu iterambere, muri mu mashyirahamwe. Ibyo byose mwagize imbata muri mwebwe bigiye kuyoyoka. Mwebwe mukomeje kubyiruka inyuma mugiye kujyana nabyo. 

Mumenye ko umushinga w’ukuri uri mu mutima wanjye muziranenge. Ishyirahamwe ry’ukuri riri mu mutima wanjye muziranenge. Iby’isi by’ukuri biri mu buhungiro bw’umutima wanjye muziranenge. Ubukungu bw’ukuri muri iki gihe buri mu buhungiro bw’umutima wanjye muziranenge. 

Bana banjye, ibihe bigeze ku ndunduro nk’uko mpora mbibabwira, ni agahe gato gasigaye. Bana banjye, simbabwiye umunsi n’isaha, ariko mwitegure kuko igihe kirageze. Bana banjye nabahaye igihe gihagije cyo kwisubiraho, utarisubiraho ntakindi gihe gihari kuko uwo utarisubiraho amazi amurenganye inkombe. 

Bana banjye, ubu umwana wanjye ari kubatambagiramo, imitima yanyu yose arayizi kuko ubu niwe ugiye kwikorera naho jyewe umubyeyi wanyu ndumva amagambo ndikubabwira uyu munsi asa n’ayanyuma. 

BY.: Ariko se Mama, uri kudusezeraho? 

B.M.: Mwana wanjye ntabwo mbabwiye ko ngenda uyu munsi kuko ndacyari kumwe nawe kuko nta gihe ntazagusura kuko ntabwo ndakurekura. Mwana wanjye, mbwirira abana banjye, uti nababwiye byinshi n’uyu munsi nkomeje kubabwira byinshi ariko biri kugenda bigera ku musozo. Kubyo nababwiye byose gusa abanjye muhumure kandi mukomere igihe bizaba bikomeye, buri mwana wanjye wanyiyeguriye nzamuha ingabire izamufasha gukomera kuko uwankoreye wese ntazikorera amaboko. 

Bana banjye, mukomere mukomere, mukomere ndabatashya, ndabatashya, ndabatashya kandi ndabakunda kandi mbatumaho kenshi. 

Bana banjye mukomeje kuntera umugongo jye n’umwana wanjye, ariko mugiye kubibona kuko uzi byinshi azabazwa byinshi. Uzi bike nawe azabazwa bike. Bana banjye nongere mbabwire kandi mpora mbibabwira kandi narababwiye kuva kera, ubutumwa buri kugenda bugera ku ndunduro. Uyu munsi ndababwira bike ariko mumenye ko nta gisigaye. 

Bana banjye nkunda kandi nzahora nkunda, ntimugire ngo ntabwo mwaburiwe, mubimenye. Cya gihe nababwiye ni iki mugezemo, ni iki murimo. Ubutumwa bugeze ku ndunduro kuko ibikomeye biraje, birabugarije kandi bizarokoka bake. 

Bana banjye, muravuga ngo murankunda nyamara ntabwo munkunda, iyaba abandi mwakumvise ibyo mbabwira kandi mukabishyira mu bikorwa. Bana banjye rero intango iruzuye igiye gusandara kandi izasandarana byinshi. 

BY.: Mama, ko mbona ibyo uri kunyereka biteye ubwoba, ubu singisinzira kubera ibyo ukomeje kunyereka, singisinzira. 

B.M.: Mwana wanjye uzi byinshi, naguhaye byinshi wigira ikigutera ubwoba kuko ndikumwe nawe. Mwana wanjye, nsezerera ku bana banjye bosem uti ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze. Ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. Ngaho ndagiye nzagaruka ubutaha. 

Bana banjye mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina. Bana banjye ngaho murakoze murakagira Imana.



05/10/2008
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres