Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 13/09/2018

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 13/09/2018

 
 
 
 

INDIRIMBO

Inyikirizo

Habwa impundu Mariya nyina wa Jambo
Wowe wabyaye umutabazi ari we Yezu Kristu

Ibitero

Ubwacu Mariya ntacyo tubasha
Kandi iyi si igeze aharenga uyitabare bwangu
Tega amatwi wumve ibyo tukubwira Mawe
Iteka uzajye utuba hafi tube mu kwaha kwawe

B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira imibabaro yose uhura nayo
BY. : Uraho Mama
B.M. : Mwana wanjye, umeze ute ?
BY. : Mama, meze neza gahoro nawe urabibona, imibabaro ni myinshi mu mubiri wanjye kandi ingendo zikomeje kuba nyinshi sinkiruhuka na rimwe.
B.M. : Mwana wanjye ihangane komeza utwaze kandi ibyo byose warabibwiwe ntacyo utazi. Mwana wanjye uyu munsi wa none kuri iyi tariki ya 13, ongera unsuhurize abana banjye uti nimugire amahoro urukundo rwanjye rubasakaremo.

Bana banjye uyu munsi wa none ngarutse kubasura, nje ndi Umwamikazi w’isi n’ijuru, muhumure, mukomere ndi kumwe namwe. Bana banjye ibikomeye birabugarije kugeza uyu munsi nta cyari cyhinduka. Rero ndi kubona ngo bari gutekereza ngo gutanga imbabazi, ni ibya nyirarureshwa kuko ndabona imitima ikinangiye kandi nababwiye byinshi, ntacyo ntababwiye. Igihugu cyose kiragoswe kiragoswe impande zose.

Bana banjye abankunda bankomeyeho nongere mbabwire ngo mukomere ku rugambawa kuko ibikomeye birabugarije biri imbere nta cyahindutse nta n’ikigomba guhinduka. Nimwumva ngo ni imbabazi, ntazo ni za nyirarureshwa kuko nababwiye ko umwanzi ukomeye abarimo hagati, amategeko ari gukurikizwa ntayo. Mwebwe muravuga ngo bana banjye ngo mufite amahoro ntayo, nongere mbabwire ngo ntayo mufite. Nababwiye byinshi none aho bigeze mugiye kumva ngo imbabazi ngo izi n’izi, izi n’izi, ni bya nyirarureshwa, ndabibabwiye uyu munsi kandi mu minsi mike mugiye kubyumva ngo imbabazi ngo ziratanzwe, ntazo, ntazo ni ukwikurayo.

Nongere mbibabwire bana banjye ntacyo navuze kitagomba gu sohora, ishyamba si ryeru. Bana banjye nongere mbacire umugani kandi mpora nywuwubacira. « Umuvumvu yagitse umuzinga usarurwa n’abandi ».
Nongere mbibabwire benshi bakomeje kwicwa, abenshi bakomeje kurundwa mu buroko, n’ubwo mwumva ngo hagiye kuba imbabazi ntazo, ntazo ni iza nyirarureshwa nongere mbasubiriremo.

INDIRIMBO
Naje mbasanga bana banjye
Naje mbakumbuye bana banjye
Muhumure, muhumure, muhumure
Naratsinze nimika urukundo bana banjye
Kibeho kibeho ntabwo ari umuryango
Bana banjye

BY : Yego Mama, yego
B.M. : Wongere unsuhurize abana banjye ari abari hano mu gihugu, n’ari abari hanze uti nimugire amahoro, nimugire amahoro urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye nimupfukame musenge, musenge cyane musabira cyane igihugu cyanyu, musaba amahoro kuko nta mahoro ahari. Musabe kandi namwe musaba gutaha, ibyo ndabibabwiye. Mupfukame cyane muvuga Rozari, ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu, ndabibasabye bana banjye kuko ibihe murimo birakomeye. Hari n’abari hanze rero bamaze kugera mu mudumararo, bagarama bakarya gusa ntibamenye n’ubibaha uwo ariwe.

Bana banjye mwasenze, mwasenze ko igihe gikomeye cyane, kirakomeye kirabarenganye, nongere mbibabwire bana banjye, uyu munsi kuri ino tariki ya 13 ndongeye ndabibasabye. Narababwiye, narababwiye, buri munsi, buri munsi hagenda abantu barenga icumi ntibamenye irengero, none bari kujya he ? Mubimenye, mubimenye nongere ndabibabwiye banjye uyu munsi wa none mupfukame uwanjye kandi ndamubwiye ariko hahirwa uri kuvuga Rozari, uri kuvuga Rozari, abo bari kumwe nanjye n’umuryango wabo uzarengerwa, nzawurengera nta wanjye uzakorwa n’isoni, ndabibabwiye bana banjye.
Muhumure bana banjye, muhumure bana banjye, abankunda ndi kumwe namwe. Erega bana banjye abanjye bankunda mbagenda imbere n’inyuma, iburyo n’ibumoso, ubuzima bwanyu bwose nibubereho kuduhesha ikuzo muri byose jye n’umwana wanjye. Bana banjye, ntabwo ngenda jyenyine mba ndi kumwe n’umwana wanjye Yezu Kristu, ndi kumwe nawe.

Bana banjye, imvura nyinshi y’amahindu igiye kubanyagira kandi nakomeje kubibabwira, narabibabwiye bana banjye, ntacyo ntababwiye.
Mwana wanjye, mbwirira abo bana banjye bari hanze uti nimukomere ku rugamba, mukomere ku rugamba. Ntabwo mvuze u Rwanda gusa ariko byose bigomba guhera mu Rwanda, n’ubwo mwumva ngo aba n’aba bararekuwe, ntabwo barekuwe, bararekuwe ariko ni ibya nyirarurureshwa bagiye kurekurwa bya nyirarureshwa ndabibabwiye, mubyumve neza intambara ikomeye irabugarije ariko intambara ikomeye mvuga cyane iri mu mitima yanyu kuko mwanze kumva. Kugeza ubu bana banjye umwana wanze kumvira se na nyina yumviye ijeri.

Bana banjye, uyu munsi wa none, abanjye uyu munsi wa none nongere mbasubiriremo muvuge Rozari, ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu mubisozesha ishapule y’impuhwe z’Imana, ndabibabwiye bana banjye. Muhumure rero ndi kumwe namwe, erega bana banjye kugeza uyu munsi mbategeye amaboko, mbategeye ibiganza mwakire umugisha wanjye wa kibyeyi, ingabire y’ubusabane ku Mana, ubudacogora, guca bugufi, kwiyoroshya, kwihangana no kwihanganirana, byose ndabibahaye uyu munsi wa none.

Bana banjye, erega bana banjye mukomeje kwikubira, mukomeje kwikubira, mukomeje kwikubira, muri kurya abo muyobora nyamara murabirundarunda ariko si ibyanyu, mumenye ko n’abandi bari babifite. Nyamara bana banjye mugiye kubyamburwa nk’uko n’abandi babisize, mumenye ko nabo ari abana banjye ngiye kuzabagarura mbicaze ku ntebe nk’uko namwe muzicayeho. Namaze kubicaza ku ntebe muradamarara, mbese muvuga ngo ntacyo ndicyo, mumenye uwahabashyize uwo ariwe, ni jye n’umwana wanjye n’abandi rero ngiye kuzabazana nk’uko namwe nabazanye, mubimenye bana banjye.

Uyu munsi wa none mbabwiye ibyo ibindi nzabibabwira ubutaha, mbahaye umugisha ku izina ry’Inana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.
 
Byishimo


13/09/2018
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres