Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Ubutumwa Nyagasani YEZU yahaye Byishimo ku tariki ya 18/04/2013 bugenewe u Rwanda n’isi yose.

Nyagasani YEZU yaje ababaye cyane, ari mu rumuli rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo, nuko aranyitegereza, aransuhuza ati; 

YEZU: Mwana wanjye reka ngutume muri kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda ndetse no ku isi yose. 

BYISHIMO: Neretswe amaraso menshi agiye kumeneka muri kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda, 

YEZU: Ibi nkweretse mwana wanjye niko bigiye kumera, ndabibabwiye bana banjye, ndabibabwiye bana banjye, nabibabwiye bana banjye isaha n’isaha, umunota n’umunota. 


Ntacyo ntavuze bana banjye, kandi, u Rwanda nararukunze kandi ndwicayemo, ndwicayemo, ndwicayemo, njye n’umubyeyi wanjye. Nje kwisukurira, nje kwisukurira, nje kwisukurira. Bana banjye mbari hafi abankunda njye n’umubyeyi wanjye mbari hafi kandi mbakomeyeho. Ndikumwe namwe bana banjye, ndikumwe namwe bana banjye, ndi kumwe namwe bana banjye, kandi hahirwa uwumva ijambo ryanjye, kandi akarikomeraho. 


Bana banjye nimukomere, nimukomere, nimukomere kuri Rozali y’umubyeyi wanjye niyo izabatsindira Shitani kuko ni intwaro ikomeye cyane. Imvura y’amahindu igiye kubanyagira kandi hazarokoka bake. 


Mwana wanjye nawe wikwirata ngo ugiye kujya hanze ntaburenganzira ndaguha. Ndakubwiye ngo jya gupfukama kubutaka butagatifu, aho nicaye njye n’umubyeyi wanjye, upfukame, upfukamire u Rwanda n’isi yose, ndabigusabye mwana wanjye aho wicaye ujye umenya ko ndi kumwe nawe njye n’umubyeyi wanjye. Kandi amagambo nkubwiye uyavuge, n’ibyo umubyeyi wanjye akubwiye ubivuge maze ugushaka kwanjye n’umubyeyi wanjye gukorwe . 


Mbahaye umugisha ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

 

Forum Hiwit



18/04/2013
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres