Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Mureke gushinja bagenzi banyu ibyo mutahagazeho kuko muri kuganisha mu rwobo

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO  KU ITARIKI YA 04/4/2009

 

Umubyeyi Bikira Mariya yaje yishimye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo, ubwo hari saa cyenda, ndi ku musaraba I Kibeho, anyereka amashapule abiri, imwe y’ububabare indi isanzwe ya rozari. Nuko arnsuhuza, ati : 

B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo! 

BY. : Uraho Mama! 

B.M. : Mwana wanjye, umeze ute? 

BY.: Mama, meze neza gahoro nawe urabibona, imibabaro ni myinshi mu mubiri wanjye. 

B.M.: Mwana wanjye ihangane kuko ntaho urageza, ariko kandi mwana wanjye uhumure igihe kimwe uzishima. 

BY.: Mama, koko nzishima gihe ki mbona ibyo ukomeje kunyereka bikomeye cyane ntagisinzira? 

B.M.: Mwana wanjye mba nkwereka ngo ubimenye kuko wowe hari icyo urusha abandi. Babara rero ubabarire benshi bari hirya, bari kurengana kandi mwana wanjye ibyo nakweretse, byinshi umaze kubibona. 

Nakweretse amashintani uko akora, nkwereka uko abantu bari kugenda bica abandi ndetse bamwe tukabagutumaho. None rero mwana wanjye ntacyo utazi, ihangane ukomeze ukore ugushaka kwanjye n’umwana manjye. Iyo mibabaro ufite izashira kandi uzishima kandi narabigusezeranyije. 

BY.: Ariko Mama, nubwo mbabaye bwose ariko nzabakorera kandi mbakunde maze hakorwe ugushaka kwanyu. 

B.M.: Mwana wanjye, ongera unsuhurize abantu bose, uti nimugire amahoro, nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. 

Bana banjye nimusenge, nimusenge mushikamye kuko ibikomeretsa umutima wanjye ni byinshi, bikomeje kwiyongera hirya no hino muri kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda. 

Bana banjye ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane kuko nababwiye kera mwanga kumva none ndabona muri kugana inzira yo kurimbuka. 

Bana banjye, rero ibintu birakomeye cyane, hirya no hino ni amatongo. .ni amatongo, ahandi hantu abantu bararigiswa. Ino minsi mugiye kumva imirambo hirya no hino, ni ko bimeze, benshi baricwa. Abumva bumve, nongere mbasubiriremo kandi sibwo bwa mbere nabibabwira nabasabye kunamura icumu muranga, mbasaba gutanga imbabazi muranga none rero bana banjye, mvugiye ku mugaragaro, uwicishije imkota nawe azicishwa indi, uwagize impuhwe nawe azazigirirwa. 

Bana banjye rero, kugeza ubu ibintu birakomeye, imvura nyinshi y’amahindu igiye kubanyagira, benshi igiye kubatembana. Bana banjye kugeza ubu ndasaba abana banjye banyiyeguriye gukoresha intwaro nabateguriye. Bana banjye, nimuhe roho zanyu ituze cyane cyane muzimpe jye Mama wanyu wo mu ijuru ubakunda. 

Bana banjye, kugeza ubu ndasaba abana banjye ko mugomba kwisubiraho kurushaho kubera ko ibikomeretsa umutima wanjye utagira inenge kandi bihakana ubusugi bwanjye buhoraho, ububyeyi bwanjye bw’Imana n’ubw’abantu, bose bavuga ngo ndi umugore nk’abandi. Abo bakomeje kuvuga gutyo baragowe kuko batazi icyo bakora icyo aricyo, kuko iyaba bari bazi icyo bakora banyemera kandi bakemera ko ndi Nyina wa Yezu Kristu. 

Bana banjye, muri ibi bihe bibi bikomeye ndabasaba gukomeza gushyiraho gahunda nyinshi hirya no hino y’amasengesho menshi yo gusana imitima yanyu kuko kugeza ubu mbona ikakaye cyane. Bana banjye, ndababaye cyane, mbabajwe n’ibibi mukomeje gukora kuko iyo mbibonye birambabaza cyane. Ese bana banjye, wica umuntu waramuremye? 

Bana banjye, mushatse mureke kugambanirana kuko igihe kigeze kugira ngo mubazwe ibyo mwakoze byose kandi igihe ni iki murimo ntakindi. Bana banjye, ikwirakwizwa ry’ubugome rikomeje kwerekanwa ku mugaragaro nk’aho ari icyiza cyerekanwa gifitiye abandi akamaro kandi bana banjye, sibwo bwa mbere nabibabwira. Amazi agiye kurenga inkombe dore aho navugiye ngo nimusenge musane imitina yanyu kuko ndababaye. 

Bana banjye, ndababwira ngo nimusenge mukanga kumva ariko noneho mugiye kubibona, kuko nta gisigaye dore aho navugiye ntihazagire uvuga ngo ntacyo yumvise, dore mbivugiye ku mugaragaro. 

Bana banjye naziye mwese, naziye mwebwe mwese Abanyarwandakuko nabonaga hari icyo mukeneye. Nyamara bana banjye igihe kirageze, kibarangiriyeho, utarumvise nasubize amaso inyuma abanze arebe maze ashishoze kugira ngo abanze arebe aho ibihe bigeze. 

Mwana wanjye, nshimirira abo bana banjye bakomeje kuza bansanga, uti ndishimye cyane. Nshimishijwe n’uko mwe mwakomeje kugerageza mutera umwana wanjye inkunga kugira ngo ashobore kubona itike imugeza aho mwohereje hose, uyu munsi wa none ndabashimiye n’umutima wanjye wose. 

Bana banjye, aho muri hose, nimurambure ibiganza byanyu mwakire umugisha wanjye wa kibyeyi: Ingabire y’ubusabane ku Mana, ubudacogora, uguca bugufi n’icyubahiro cya Nyagasani. Ndashimira kandi abana banjye bakomeje kwibabaza bakora ingendo baza bansanga mu Cyicaro cyanjye i Kibeho. Bana banjye, ndabashimira cyane nibura iyaba mwese mwari mumeze gutyo nakwishima cyane, igihugu cyanyu cyagira amahoro kuko kugeza ubu n’agahenge mufite mwebwe Abanyarwanda ni abo bitanga bemera bakibabaza, ntibarebe ibintu. 

Erega bana banjye iyo hahindutse umwe, ijuru ririshima cyane. Bana banjye nimusenge, nimusenge, nimusenge kandi mumenye ko ibihe murimo ari ibyanyuma. Nyamara bana banjye, ndababwira ukuri uwashaka yakumva kuko navuze kera ahasigaye maze kunanirwa. 

Bana banjye, ndabona benshi ari ba MAYIRA ABIRI, ariko kandi bana banjye usanga umwana wanjye aramwakira ntamusubiza inyuma. Bana banjye, nimukurikire inzira imwe mureke kuba ba MAYIRA ABIRI. Bana banjye mwese uzajya agana umwana wanjye azamwakira kandi uzamusonzera azamwiha. 

Bana banjye, nimusabe abijutishe Ijambo rye. Bana banjye nimuzibure amatwi yanyu mwumve neza. Bana banjye, ndabasaba urukundo bamwe n’abandi kuko aricyo mbifuzaho cya mbere. 

Bana banjye, kuki mundambirwa jye ntarabarambirwa ni ukubera iki? Ni kuki mukunda ibintu kurusha isengesho. Murivuruguta mu by’isi kandi si ibyanyu nk’aho mwakumvise ibyo tubabwira ahubwo muririrwa musakabaka kurusha amasandi. 

Mwana wanjye, komeza ubambwirire, uti mukomeje gutsimbarara ku mitungo ariko ntimuzayitunga. Mwana wanjye, ongera umbwirire n’abo bishushanya bakomeje gutuza imbere nta mutima bafite wo kutugarukira ari ukugira ngo abandi bababone, uti muragowe. Kutuza imbere mwarangiza mukajya gushinja bagenzi banyu ibyo mutahagazeho kuko muri kuganisha mu rwobo. Ese bana banjye, bene nkabo murumva muri kuganisha he? 

Mwana wanjye, bambwirire, uti nimwiyeze imitima yanyu muyihindure mishya kuko kuza imbere y’umwana wanjye umutima wawe urimouburyarya ntacyo uba ukoze. 

Bana banjye, ni kuki mukorera Imana mufite intege nkeya ariko mwakorera Shitani mukagira imbaraga nyinshi mushishikaye n’ubwenge bwanyu bwose kugira ngo mugere kubyo mwifuza byose. bana banjye rero uyu munsi ndabasaba guhagurukira rimwe mukogeza Ivanjili y’umwana wanjye ariko se bana banjye ni kuki mudasenga mushyizeho umwete ni ukubera iki ahubwo mukirirwa mujya impaka mu by’Imana. 

Bana banjye, nimureke impaka mudukurikire kandi mumenye ko bikomeye cyane. Bana banjye, nimwicuze, nimwicuze, nimwicuze inzira zikigendwa kuko ndabona mukomerewe cyane muri kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda. Ubu Shitani arinjiye impande zose irabugarije, irakorera ku mugaragaro. 

Bana banjye, ibyo nababwiye byose bigiye kuzuzwa nta kadomo na kamwe kagabanutseho. Bana banjye, ni kuki muhunga Imana mugasanga umuriro? Nyamara bana banjye, reka mbacire umugani: Utegeye isi amaboko ibiganza bye bishyirwaho umuriro. 

Bana banjye, ni kuki mukorera amaso y’isi ntimumenye uwabahaye uwo ariwe. 

Mwana wanjye, ongera ubambwirire, uti kuki mwirobanura kandi mwese muri ab’umubyeyi umwem mwese muva amaraso amwe ni ukubera iki. Ababi n’abeza, abakene n’abakire, mwese muri bamwe, ndabasaba ufite ikintu ajye yibuka mugenzi we kuko ibintu ntabwo ari ibyanyu. 

Mwana wanjye, ongera ubambwirire, uti nta mwiza ubaho kereka Imana yonyine kuko umwiza kuri ino si ni ukora ugushaka kw’Imana kugeza ubu ndabwira abakire bakomeje kwikubira kandi ndahumuriza abakene ko batagomba kwiheba. 

Bana banjye, ndabasaba kumenyana. Ari abakire, ari abakene, ari ababi, ari abeza kuko umwana wanjye nawe yabanaga na bose atarobanuye. Bana banjye ndabasaba ko mutagomba kurambirwa bagenzi banyu kuko Imana nayo itabarambirwa. Bana banjye, ndabasaba ko mugomba gukorera Imana buri gihe atari ukuyibuka mwagezweho n’ibyago. 

Bana banjye ndabamenyesha kandi ko umuntu uzahamagarwa n’uwo natumye akamubwira aho agomba kujya ntiyihute azabona ishyano ikindi kandi bana banjye, ndabamenyesha ko mutagomba kwishingikiriza ubukire bwanyu kuko ibyo mufite byose mubihabwa n’ubuntu bw’Imana. 

Mwana wanjye, ongera ubambwirire, uti ufite ubwenge n’ubuhanga n’ubwiza ni ukora icyo Imana ishaka. Musome Mwene Siraki 3, 11-31. 

Bana banjye nkunda, nimuce bugufi muntege amatwi mbiyigishirize. Bana banjye nimuze mwese mungane mugire ituze kandi muteze amatwi Ijambo mukomeje kugezwaho n’umubyeyi wanyu wo mu ijuru. 

Mwana wanjye, ongera umbwirire abo bakomeje kunangira imitima yabo, bambwirirem uti umwana wanjye arababaye, ababajwe cyane no kutumva kwanyu bw’Abanyarwanda. Bambwirire, uti igihugu mutuye mwagihinduye umwanda, amategeko Imana yabahaye ntimuyakurikiza na busa none umwana wanjye agiye guhana abatigera bamwumva maze abemera bose kandi b’indahemuka barokoke kandi bana banjye ndabasabye buri muntu nqkurikire umwana wanjye vuba. 

Bana banje ndababaye. Bana banjye ndababaye, mbabajwe cyane nuko nta muntu n’umwe witaye ku butumwa mpora mbaha. Abenshi bashishikajwe n’inzira zinyuranye, ntibitaye ku butumwa bw’ijuru, abandi bakomeje inzira ya gihogera izabarimbura. 

Bana banjye, ndababwira ukuri ko ibihano Imana yabageneye biri hafi, biregereje kandi vuba niba mutisubiyeho kababayeho. Bana banjye, nimurekek kugambanirana. Bana banjye mukomeje kuroha bagenzi banyu mu mwobo ariko mwe ntimuzi ibibateganyirijwe. 

Bana banjye, uburyo bwo gutumanaho buhumanya imitima, burahumanya imitima ya benshi. ikwirakwizwa ry’ubugome rikomeje gukorwa ku mugaragaro nk’aho ari ikintu gifitiye abandi akamaro. Abantu hirya no hino bakomeje gushinja bagenzi babo bababeshyera, bagira ngo simbibona kandi mba narangije kubibona mbere y’uko babitegura. Niyo mpamvu uyu munsi nongeye gusaba bana banjye banyiyeguriye kumpa ingufu nyinshi zo guhongerera zimfasha kubaka urukundo, gukumira mbuza ikibi gukwira kuko mbona hirya no hino mu gihugu mwugarijwe ariko benshi barabyina amahoro ntibazi ibibugarije. 

Bana banjye rwose ndabasaba guca bugufi mukagarukira Imana, mukareka gukomeza kumbabaza. 

Mwana wanjye, ongera ubambwirire, uti nta kigombaguhinduka kubyo twababwiye dore mpora mbibabwira, hagiye kuba isukurwa buri muntu abazwe ibyo yakoze. Bana banjye, mwe mwumva ibyo mvuga mwicika intege muvuge Rozari n’Ishapule y’Ububabare, mubisozeshe ishapule y’Impuhwe z’Imana. 

Erega bana banjye ndabakunda. Bana banjyemurebe imyaka maze mu Rwanda rwanyu mbinginga ngo musenge ariko mwanze kumva. Bana banjye muragira ngo ngire nte, ndabahebye. Nimureke ibyavuzwe byuzuzwe. 

Bana banjye, ndababaye, ndababaye kubera u Rwandanakunze none abana banjye benshi bakaba bari kugenda bagana mu rwobo. 

Mwana wanjye, ongera ubambwirire, uti uwemera kwambara ikirezi nikimwizihire. 

Mwana wanjye, ongera ubambwirire, uti uwemera inema y’umwami wacu Yezu Kristu, nanjye mwifurije ihirwe risesuye no gutungaho igihugu ho umunanani. 

Bana banjye, ngaho mubane nanjye, urukundo rwanjye rubakomeze, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. 

Bana banjye, nzagaruka ubutaha, muramenye sinzabe nyamwisiga ngo nisange namwe kandi ntimuzabe baburamwaje. 

Bana banjye nzagaruka ubutaha, ngaho murakoze murakagira Imana.



04/04/2009
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres