Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Ubutumwa Nyagasani Yezu yahaye Byishimo ku tariki ya 31/10/2012.

Nyagasani Yezu yaje ababaye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo, nuko aranyitegereza aransuhuza ati;

Yezu: Uraho Byishimo mwana wanjye, 

Byishimo: Uraho Papa. 

Yezu: Mwana wanjye umeze ute? 

Byishimo: Papa meze neza gahoro nawe urabibona, imibabaro ni myinshi mu mubiri wanjye, sinkiruhuka narimwe kandi ndatotezwa. 

Yezu: Mwana wanjye emera ubabare, ubabarire benshi kuri ino si, wemere utotezwe, kandi urabizi ntacyo utazi, kandi warabibwiwe, ni ibyaha by’abantu benshi urimo guhongerera, cyane cyane muri kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda, hari n’abandi bagufasha; ntacyo utazi rero ko uzababara, babarira benshi kandi umenye ko uyo ubabaye hakira benshi. 

Byishimo: Papa nanjye ndabizi, ariko si ninuba, mwagobye ku ndohorera, kuko kurara ku isima bimaze kunanira. Yezu: Mwana wanjye, byemere, kuko uwanjye wese ahura n’ibigeragezo, ahura n’ibitotezo,buri gihe rero ujye ubyemera wishimye kandi utinuba, byakire kuko nanjye nahuye n’ibirenze ibyo, ibyo ni akantu gato mba nguhaye, kugira ngo nkwereke ko imibabaro ibaho. 

Mwana wanjye nakubwiye byinshi kandi noneho igihe kirageze kugira ngo ibyo nakubwiye bisohore,kandi byatangiye kugaragara, igihe cyarageze kandi mukirimo. Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose ntawe urobanuye. Babwirire uti nimugire amahoro(3). 

Bana banjye ndababaye(3)cyane, mbabajwe cyane na kino gihugu cyanze guhinduka n’abanyarwanda. Mbabajwe na kano gahugu nakunze k’u Rwanda nicayemo,nakunze nkakagenderera kandi nkaba naragahinduye alitari y’isi yose. Abagatuye banze kunyumva, abanyarwanda ntimuzi ikirezi mwambaye,iyaba mwari mukizi mwakumvishe ibyo mbabwira,benshi ndi kubona mugenda muganisha mu rwobo. 

Bana banjye nababwiye imyuzure hirya no hino, mbabwira inkangu hirya no hino, mbabwira imiyaga hirya no hino, mbabwira ibyorezo hirya no hino, mbabwira ubugambanyi hirya no hino, ibyinshi mwarabibonye, none rero bana banjye ufite amaso yo kurora narebe aho ibintu bigeze maze ashishoze. 

Niyiziye(2) bana banjye ndiyiziye, nje guhana no guhemba, kandi sinzasubira inyuma,uwankoreye neza agiye kubihemberwa,uwakoze nabi nawe agiye kubihanirwa. Bana banjye ndababaye(3) cyane, mbabajwe n’abana banjye benshi bakomeje kuborera mu nzu z’imbohe ntacyo bazira, bafungiye ubusa bazira akarengane, bazira uko bari. 

Abayobozi benshi bararya abo bayobora, mubirundarunde ariko si ibyanyu, byose mugiye kubibura mubibona, abanyarwanda narababwiye ariko nti mwumva, igihe kirageze mugiye kubibona, intambara rero mwabwiwe mwayigezemo, ubu rero muri mu ntambara ya bucece. 

Bana banjye navuze cyane ubu rero maze kunanirwa. Umuntu wese utazasaba Roho Mutagatifu nta na kimwe azamenya,nta na kimwe azahishurirwa,nta na kimwe azabona cy’ukuri adasabye Roho Mutagatifu,kandi atizeye Imana yonyine, abanjye ni musabe cyane muzahabwa ni mushakashake muzaronka, ariko uzashaka adafite Roho Mutagatifu nta na kimwe azabona,ahubwo azajya abona byose bisubira inyuma. Bana banjye, mwikwibeshya. 

Byishimo: Papa ibisigaye simbibona. 

Yezu: Bana banjye mwikwibeshya ngo mwiyoberanye, ngo mwigire akaraha kajyahe, kuko aho nateye igiti ntigishobora guhirikwa n’umuyaga, kandi umuganda nashinze ntabwo utembagazwa n’imvura cyangwa umwuzure, ahubwo bimera nka ya nzu yubatswe ku rutare. Mwebwe mwigira abahendanyi mukagambanira abantu, mwarangiza mukaza imbere yabo mugaseka,muribeshya kuko byose mbibona mbere yuko mubikora. 

Byishimo: Papa noneho ibyo muri kunyereka byose ntabyo ndi kubona neza. Papa mumbabarire ngiye kubabaza, mwarimo mubwira, ariko se iwanyu muzi kwandika, none se ko mbona ahantu handitse mukabwira ngo ninsome nsubiremo, ariko Papa ndabona uyu munsi mwarakaye cyane,ubundi mwajyaga mubwira ngo ni nsubiremo, none mukaba munyereka akantu kanditse gusa natinda gato nkakabura, ariko Papa ntacyo bintwaye,nimubishaka abana bawe bazabimenya. 

Yezu: Bana banjye ntimukamenye ikosa rya bagenzi banyu,mwirengagije imisitwe iri ku mitima yanyu. 

Byishimo: None se Papa imisitwe n’iki? 

Yezu: Ni isayo yo mu igishanga. 

Byishimo: None se Papa, ibyo se namwe mujya mubimenya. 

Yezu: Bana banjye uwaba yiga cyangwa uwize mwese muribeshya, byose ninjye ubitanga. Waba utunze,woroye cyane,cyangwa utoroye byose ushobora kubiburira mu myanya y’intoki, igihe utizeye uwabiguhaye. Muramenye rero ntimukicare ngo munezerwe, kuko hari byinshi bibakurikiye inyuma. 

Byishimo: Ariko Papa, muratubwira kugirango tubikurikize bikatunanira. 

Yezu: Bana banjye mwebwe ngo murashaka ibitangaza, ibitangaza birenze ibyo mpora mbereka na n’ubu nkibibereka ni ibihe ? Uwababaza ibitangaza mwifuza mwavuga ko ari ibihe ? Bamwe mutekereza amafaranga, abandi kubaho neza, abandi mwifuza ibyo kanaka atunze , ariko nta na rimwe ujya wifuza ko ukeneye Imana mu mutima wawe, ngo uyishakashakane umutima utaryarya, kuko akenshi mukerwa no kugira ngo mukere abandi mudasubiye inyuma ngo mwisuzume murebe ibyanyu mwakoze cyangwa ingo z’abandi musenya. 

Byishimo: Ariko Papa ibyo byose niko abantu babikora. 

Yezu: Bana banjye nzi benshi bishimira kuvuga ibibi bakabitangaza,bakabikwiza mu buyobozi bikagera mu baturage byasakaye; ariko ijambo ry’Imana ryaza bakarizibiranya,nta numwe rero ushobora kumva ijambo ry’Imana rishobora kugirira mugenzi we akamaro ngo aritangaze ; ariko iyo yumvishe ikimusebya arakihutana kigakwira mu butegetsi, mu bihayimana, kikagera mu baturage cyasakaye, maze mugahamya mukarema nk’Imana. 

Bana banjye nimwitonde, ejo mutangwa mu kagenda mukita akaziba, kuko mbona abenshi ariho muri kuganisha. Bana banjye ndababaye kubera kutumva kwanyu kw’abanyarwanda, nababwiye kenshi ko intambara ziri mu mitima yanyu, kuko kugeza ubu ntawifuza ko undi yabaho, ntawifuza ko undi yagira icyo atunga kubera inda zanyu mufite. 

Igihe navugiye, mwanze kunyumva, ni kirekire ntabwo nshobora kwivuguruza na rimwe kubyo navuze, bigomba kuzuzwa byose nta kadomo na kamwe kagabanutseho. Igihe rero mugezemo ni icyo guhana no guhemba, mubimenye sinshobora gusubira inyuma, uwumva yumve utumva nawe ni akazi ke. 

Bana banjye ubu, ndi hagati muri mwe muri uru Rwanda rwanyu, mbisubiyemo ibimenyetso byinshi mwarabibonye ntagisigaye, ni musenge(3) mugarukire Imana inzira zikigerwa, kuko umunsi wo gutungurwa kwanyu ntawe uwuzi; ikindi kandi bana banjye mujye mumenya ko ibyifuzo byanyu mbibona mbere yuko mubitekereza, gusa mujye mwihangana, amagambo yo kuruhande muyihorere, ayo mwumva, muyarenze amaso n’amatwi maze musenge imana yonyine, kandi abanjye muzakomeze umurimo mwiyemeje mu nkurikire igihe kigishoboka. 

Bana banjye, umubyeyi wanjye yabahaye amavuta yo kubakiza indwara zose, ku mubiri no kuri roho, ariko abenshi nti bayemere, uwemera arakira, kandi n’ubu haracyakira benshi, kugira ngo ngire abo nsigarana, yabahaye ikivuto kiza, ariko benshi nti mukikoza ngo murishakira vino isharira. Yarayatanze kandi ntakama, si ay’u Rwanda gusa ni ay’isi yose,ariko u Rwanda yatangiwemo ni akarorero, kugeza ubu hahirwa uwayisize,urahirwa cyane. 

Bana banjye uyu munsi niyiziye ndi gushaka abankoreye, abatwumva; ariko abatemera nabo, nibakomeze umwanya babyiganiye w’iby’isi, ariko bamenye ko atari ibyabo, mbisubiyemo abanyarwanda ntimuzi ikirezi mwambaye, iyaba mwari mukizi mwakumvise ibyo mbabwiye maze mukisubiraho. 

Bana banjye ngaho mugire amahoro,mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. 

Amen

 

 

Forum Hiwit



31/10/2012
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres