Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 19/04/2010

 Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza, aransuhuza, ati : 

B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo! 

BY. : Uraho Mama! 

B.M. :Mwana wanjye, umeze ute? 

BY.: Mama, meze neza gahoro nawe urabibona, imibabaro ni myinshi mu mubiri wanjye. Ikindi kandi sinduhuka, ingendo munkoresha ni nyinshi. Sininuba ariko maze kurambirwa. 

B.M.: Mwana wanjye ihangane ukomeze utwaze kuko iyo mibabaro yose uhura nayo ni ibyaha byinshi by’abantu benshi bikomeje gukorerwa hirya no hino muri iki gihugu cyanyu cy’u Rwanda urimo guhongerera. None rero mwana wanjye ntugomba kwinuba kuko hari n’abandi bana banjye benshi mufatanyije bameze nkawe. 

Mwana wanjye, nsuhuriza abana banjye bose, uti ndabaramukije nimugire amahoro kandi mugwize andi. Urukundo rwanjye rubasakaremo. 

Bana banjye, uyu munsi wa none naje kubasura ndi Umwamikazi umara intimba abayifite, none rero bana banjye, abanyizera jye n’umwana wanjye nimuhumure intimba mufite mu mitima yanyu ngiye kuyibamara kuko igihe kirageze igiye kuzabaviramo ibyishimo. 

Erega bana banjye, naje hano muri kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda kuko nabonaga hari icyo mukeneye kuko hari byinshi bimbabaje, niyo mpamvu nkomeje kuza uko bwije n’uko bukeye. 

Bana banjye, ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane kubera igihugu cy’u Rwanda. Bana banje ubu hari intambara ya bucece ariko ubu noneho hari ikomeye cyane yo ku mugaragaro, ufite amaso yo kureba narebe aho ibintu bigeze. Bana banjye, uyu munsi mumbabareire cyane n’ubwo benshi mufite imibabaro ariko ndabasabye mwitange mu buryo bwose musengere Kiliziya y’umwana wanjye kuko irakomerewe cyane, iratotezwa. 

Musengere n’umushumba wa Kiliziya yose, Papa, mumufashe arakomerewe, musabarie abihaye Imana, abapadiri, ababikira kuko bafite umusaraba ukomeye cyane. Benshi bariguta ukwemera kwabo. Erega bana banjye, mu ijru nta dini rizajyayo, hazajyayo umuntu wese wizera Imana Data yo mu ijuru n’umwana we Yezu Kristu, akemera kandi adashidikanya ko nabyaye Yezu Kristu Umukiza wanyu. Ikindi kandi bana banjye, mumenye ko Yezu adashobora guseka na rimwe kubera ibyaha by’abantu benshi bikomeje gukorerwa hirya no hino kuri ino si. 

Bana banjye, ubutumwa bwanjye hari ababwumva bakabushyira mu bikorwa, hari n’ababukerensa ariko abo ni akazi kabo bazabona. Bana banjye mwihanganire ishyari no kwiyandurisha umunwa, mubireke mushyiremo urukundo n’impuhwe n’impuhwe, mukunde abakene, muce bugufi, muce bugufi nk’uko umwana wanjye yicishije bugufi imbere y’Imana Data. Ikindi kandi bana banjye, abavuga ngo musenga ibishushanyo abo mubihorere mukurikize gahunda mbaha kuko mu bwami bw’Imana hazajyayo abamenetse umutima. Naho abakibaza ku bandi bafite ingorane cyane kuko ntacyo bazireguza imbere y’Imana Data. Bana banjye, ibikomeye biraje kandi bizarokoka bake kuko abantu benshi baratashye . 

Bana banjye, mwe munyizera Rozari n’ishapule y’ububabare nimubikurikiza nzishima cyane. Bana banjye uyu munsi wa none nongee kubihanangiriza mbasaba ko mugomba kwibuka ko umunsi w’izuka ry’umwana wanjye Yezu, mukibuka uwo munsi w’izuka rye kuko ukomeye cyane. Mukamenya kandi gucecekera ku mitima yanyu, yanyu mwibuka umunsi wa gatanu w’ipfa ry’umwana wanye Yezu Kristu. 

Bana banjye, umwana wanjye arababaye, arababaye, arababaye cyane. Ababajwe cyane na kino gihugu n’abanyarwanda n’abanyarwanda banze guhinduka none benshi bakaba bagiye gutsembwaho. 

Bana banjye, naravuze cyane mwanga kunyumva, n’umwana wanjye yariyiziye 

aravuga ntimwamwumvise. Nabatumyeho intumwa nyinshi ntimwazumvise ariko noneho ibyavuzwe byuzuzwe kuko amazi yarenze inkombe. Ibi mbabwira nta gihe mushigaje kindi uretse iki murimo. 

Bana banjye, ishyamba si ryeru. Hagiye guhirima igiti kinini, kirarimbutse n’imizi yacyokuko nta muzi gisigaranye. Bana banjye, nabagiriye inama kenshi mwanga kumva none urugogwe rugiye kubikubita hejuru, muratunguwe. 

Bana banjye, nimusenge, nimusenge, nimusenge nibura hazagire urokoka kuko iybyo nababwiyebyose bigiye gusohora , nta kadomo na kamwe kagabanutseho. 

Mwana wanjye, ongera umbwirire abo bakomeje kunangira imitima yabo badashaka kumva, bakomeje gucira imanza bagenzi babo bavuga ibyo batahatagazeho bambwirire, uti igipimisho mupimisha namwe mumenye ko aricyo mugiye gupimirwamo. Ndabibabwiye, ndabibabwiye, ejo hatazagira uvuga ngo ntiyaburiwe. 

Bana banjye, igihe kirageze isi mwabyiganiye igiye kubahaga namwe muyihagekuko kugeza ubu, muri mu mwanya mwabyiganiye iby’isi ntimukiri abanjye. Cyane ndabwira ba bandi mukomeje kunyunyuza imitsi ya bagenzi banyu mubabuza epfo na ruguru. 

Bategetsi, bayobozi b’ino si, nimwe mbwira.niba mwumva kuko hari byinshi mugiye kuryozwa. Bana banjye hahirwa uwumvira agacengerwa n’ijambo ry’Imana kuko uwo arahirwa cyane, azabona ingororano iteka ryose. 

Bana banjye, muri kino gihugu cyanyu, nabahaye amata meza y’ikivuguto ngo ntimuyashaka ahubwo ngo murishakira vino isharira, nyamara bana banjye, Banyarwanda ntabwo muzi ikirezi mwambaye. Abanyarwanda murakunzwe ariko ntimubimenya. Bana banjye, ndabaha ariko ntimumenya kwakira n’ibyo mwakiriye ntimumenya gushimira. 

Bana banjye, nkomeje kuza kubasura kubera ko mbakunda. Uyu munsi rero sinavuga ko mbabaye cyangwa nishimye. Sinababwira ko mbagaye kandi kandi ndi umubyeyi wanyu ariko kandi ndababaye kuko ibyo mbasaba mutabikora ahubwo mugaca intege n’abagombye kubikora. 

Bana banjye umukobwa aba umwe agatukisha bose, none rero nkomeje kuza kuko mbakunda. Bana banjye muri mu bihe bya nyuma, ibikomeye biraje, muratunguwe bana banjye kandi mubimenye aho bigeze ntagaruriro amazi yarenze inkombe kuko nta gisigaye, ibimenyetso byinshi mwarabibonye ntacyo rero mutazi. 

Bana banjye, nkomeje kubatumaho umwana wanjye w’intamenyekana, uwo benshi basuzugura. Bana banjye, niyereka ab’intamenyekana, niyereka uwo nshaka n’igihe mbishakiye nkamutuma aho nshaka, nkamutuma aho nshaka, nkamutuma ahari ngombwa. 

Bana banjye ndabakunda, ndabakunda, ndabakunda, muramenye urwo rukundo mbakunda nkandi mbasezeranyije ntimuzarutezukeho. Benshi rero umwibazaho akamuvuga uko atari ni akazi ke, uyu, mubimenye ni igikoresho cyanjye naramutoye ni intumwa yanjye. Umwibazaho wese ni akazi ke ntacyo azireguza imbere y’Imana Data. Bana banjye, uzirengagiza urwo rukundo mbahaye kandi mbasezeranyije, muramenye ntimuzarutezukeho, iteka nzabafasha. 

Bana banjye, nimubabarire bagenzi banyu nk’uko namwe mubabarirwa, nimuhindure imitima yanyu musenge mubikuye ku mutima, mundangamire jyen’umwana wanjye kuko nitwe gisubizo cyanyu. 

Bana banjye, isi mukandagiyeho ibabwiye iti, mwinkandagiraho, mwajyahe bana banjye iyi mutuye ni kibuga mwajya he bana banjye iyi si mutuye ni ikibuga mwaharuriwe ngo mukidagadureho ariko umunsi wo kukibavanaho ntawe uwuzi, ntawe uzi isaha n’umunsi cyangwa umunota. Igihe rero kirageze kugira ngo ibyavuzwe bisohore kuko kugeza ubu nta gisigaye kuko ishyamba si ryeru, imvura nyinshi y’amahindu igiye kubanyagira. Urugogwe rugiye kubikubita hejuru muri gushaka amafaranga, muratunguwe, ibimenyetso byinshi mwarabibonye nta gisigaye. 

Bana banjye amakuba menshi agiye kubisukaho, abantu benshi baratashye. Ubu Shitani yinjiye hose irimo irakorera ku mugaragaro hirya no hino mu gihugu. Bana banjye, muratunguwe, ubu hari intambara ya bucece, noneho igiye kujya ahagaragara kandi ntacyo ntababwiye. Benshi murarangaye ntacyo mubona, mbereka ibimenyetso ariko ntabyo mubona. Murarangaye bana banjye, icyago gikomeye cya rurangiza kirabugarije kandi kizarokoka bake. 

Bana banjye narababwiye mwanga kumva ariko noneho mugiye kumvishwa n’ikibando. Bana banjye, amazi yarenze inkombe,muratunguwe kuko ibyo nabasabye byose nta na kimwe mwakoze. Bana banjye ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze. Ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. Bana banjye, uyu munsi mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi. 

 

Forum Hiwit



19/04/2010
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres