Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 01/01/2010

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza, aransuhuza, ati : 

B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo! 

BY. : Uraho Mama! 

NY. : Umeze ute? 

BY.: Mama, meze neza gahoro nawe urabibona. Imibabaro ikomeje kuba myinshi mu mubiri wanjye. Mama ubushize mwampaye imibabaro idasanzwe, nageze aho kwiheba. Umubiri wanjye wose narababaraga cyane ku buryo no kubyuka ntabishoboraga. Icyakora Mama, mwanyeretse ko mumba hafi koko, ariko babandi wambwiyeko bazajya bamba hafi nta n’umwe wansuye, nabonye ko rero ndi nyamwigendaho. Mama, uretse wowe n’umwana wawe mumba hafi naho ubundi ndi nk’impfubyi ariko Mama, uyu munsi ndabashimiye n’umutima wanjye wose kuko ngihumeka umwuka w’abazima. 

Mama, uyu munsi ndabisabira imbaraga nyinshi, kugira ngo njye mbasha kurangiza inshingano zose mwampaye. 

B.M.: Mwana wanjye ntiwinube kuko iyo mibabaro yose ufite ni ibyaha byinshi by’abantu benshi bikomeje gukorerwa hiryano hino muri kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda uri guhongerera. 

None rero mwana wanjye ntugomba kwinuba kuko hari abandi bana banjye benshi bameze nkawe mufatanyije imibabaro. Mwana wanjye, nsuhuriza abana banjye bose ntawe urobanuye, uti nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. 

Bana banjye, ndabakunda, nkabakumbura, n’ikimenyimenyi ndabasura, nkabatumaho. Bana banjye, mutege amatwi kandi mumbwize ukuri. Ni nde wundi mwabonye waje abasanga abatetesha, abinginga, abasaba imbabazi? Bana banjye, nimunsabe mbahe kuko ndafite . Bana banjye mfite byinshi byo kubaha. Uyu munsi mbahaye igikoresho cyanye kuko niwe mbatumaho, ndamubaragije, muramenye sinzabagaye, kuko benshi mumwirengagiza kandi mumufiteho inshingano. 

BY.: Mama, ariko uyu munsi mbanje kugusaba imbabazi z’ibicumuro byanjye, imbabazi z’ibicumuro by’ab’isi yose kubera ko tudakwiye kukwakira n’ibyo tukubabazamo byose. Ariko Mama, uyu munsi wa none urambure ibiganza byawe utugirire imbabazi n’ubuntu bwinshi. 

Mama, murakoze. Mama, murakoze wowe udukunda kurusha uko twikunda, wowe utuzi kurusha uko twiyizi. Mama, turagushimira cyane kuko wirengagiza ububi bwacu, ukemera kudusanga. 

B.M.: Bana banjye, iyo umwana asanga umubyeyi, arabanza agashira impumu. Iyo umwana asanga umubyeyi, arabanza akamubwira, ati: Mawe ndaje! Namwe rero bana banjye, aho muri hose muhaguruke mumbwire ngo ndaje Mawe kuko mbakunda. 

BY.: Mama, uyu munsi ndagushimiye kuko uduhoza ku mutima kandi ukaba utubabariye ibyaha byacu byose. Murakoze. 

B.M.: Bana banjye, uyu munsi naje kubasura mbakunze. Bana banjye ndishima cyane iyo mbonye muzindutse kare mujya gusingiza Imana mwirengagije imirimo yanyu. Burya rero biranshimisha iyo nza mbasanga kuko ntatana n’umwana wanjye Yezu Kristu. 

Bana banjye, muri kino gihe kibi mugezemo nimworoshye imitima yanyu, kugira ngo Roho Mutagatifu yinjire, Roho Mutagatifu abakoreshe, roho Mutagatifu abayobore, Roho Mutagatifu akande aharwaye, roho Mutagatifu amare inyota abayifite, kandi ahoze abababaye. 

Bana banjye, nza kenshi kubasura, ntimuzandambirwe kuko ikinzanye, n’icyanzaye ntarakigeraho, kuko nshaka ko muba bashya kandi ko nshaka ko mutazasigara nk’imfubyi. Ahubwo igihe nikigera, nzagenda mbasize nk’umubyeyi usize abana bakuze kandi bazamuzanira imbuto zirumbutse. 

Bana banjye igihe cyose mbabwira nti, sinzabe nyamwisiga ngo nisange, namwe kandi ntibuzabe baburamwaje. Namwe rero bana banjye ntimukazindurwe n’ubusa ngo mutahe uko mwaje. Muramenye ntimukazinduke kugira ngo nimugera aho mugeze munyongerere. 

Bana banjye, uzajya unanirwa gusubira mucyo navuze, azajye yicecekera yegere uwumvise bungurane ibitekerezo kuko kenshi murampimbira mukavuga ibyo ntavuze. 

Bana banjye, mujye muvuga ibyo mwumvise kuko nzagaruka mbasobanuze. Bana banjye, murandambirwa, ariko njye simbarambira kuko umubyeyi ntarambirwa abana be, ahubwo ahora afite inyota yo kubasanga. 

BY.: Mama, murakoze cyane. Karame, ariko ntabwo numvise. 

B.M.: Bana banjye simbacyurira, simbakomeretsa, ahubwo ugira Imana abona umuhana, abona umugira inama. Igihe rero kirageze, kugira ngo umuntu wese yisuganye, avomerere roho ye ifite inyota, agaburire roho ye kuko ifite inzara. Nimuhore rero mwiteguye, kuko hanze aha ntibyoroshye, birakomeye cyane. Ibikomeretsa umutima wanjye bikomeje kwiyongera hirya no hino muri kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda. 

Bana banjye, nimuce bugufi musukure imitima yanyu kuko ikeneye gusukurwa. Bana banjye, ibihe bibi bikomeye birabugarije, bya bihano nababwiye bya rurangiza bigiye kubikubitaho, urugogwe rugiye kubikubita hejuru kandi narababwiye kuva kera. Bana banjye umwana wanjye agiye kwishungurira inyangamugayo. Igihe cy’isukurwa kirageze ndetse cyaratangiye kuko kugeza ubu mufite intambara nyinshi mu mitima yanyu, hari intambara ya bucece, benshi bari kwikubira ntibashaka gusangira n’abandi. 

Benshi bakomeje kugambanira bagenzi babo babashyirisha ahantu habi cyane, bababeshyera ibyo batahagazeho. Benshi bakomeje kurohwa mu buroko, abandi bakomeje guhunga igihugu, ari mwebwe bahunga mwebwe bayobozi bakuru. 

Igihe rero kirageze umwana wanjye agiye guhorera abana be. Naravuze, naravuze, naravuze, nyamara musa n’abari mu bihe bya nyuma. Mubimenye urugogwe rugiye kubikubita hejuru, imvura y’amahindu nyinshi igiye kubanyagira kandi ibi mbabwira bizarokoka bake kubera kwanga kumva kwanyu kw’Abanyarwanda. 

Bana banjye, murarangaye mwibereye mu tuntu n’utundi muri mu mitungo gusa, iyo mitungo mukangisha si iyanyu mugiye kuyibura muyibona, kuko ufite amaso arareba. Abandi bari bayifite. Uko bayibuze rero ni ko namwe mugomba kuyibura. Igihe kirageze rero cyo kuyamburwa kuko nakomeje kubabwira uko bwije n’uko bukeye ngo musangire n’abandi mukomeza kuntera utwatsi. Ibyo bintu rero mukangisha mukomeza kurundarunda si ibyanyu. Uwumva yumve kandi asubize amaso inyuma, arebe aho yavuye n’uko yari ameze. Ibi mbabwira rero ni ko bimeze nta gisigaye. Bana banjye ishyamba si ryeru. 

BY.: Karame Mama! 

B.M.: Bana banjye, benshi mwibaza ko nta gishya mbabwira ni uko n’igishaje ntarabona cyera imbuto. Koko kandi bana banjye nta gishya muzabona kitanditse mu gitabo gitagatifu. Mba mbasubiriramo, n’abadasoma icyo gitabo bafate mu mutwe bashyire kuri roho, aho kugira ngo roho yicwe n’isari. 

BY.: Isari ni igiki Mama? 

B.M: Ni inzara. Namwe rero bana banjye, sinshaka ko mwicwa n’inzara kandi mudufite. 

Bana banjye, iyo nje mba mbakumbuye, iyo nje mba mbashaka, iyo nje muba munkeneye. Niyo mpamvu mbasaba kujya musaba, kuko muzahabwa. Mujye mushakashaka kugira ngo muronke, kuko nta wicara ngo ibyo kurya bimwizanire atagiye kubishaka. Bana banjye, ndabasaba ngo ibyo muhabwa ntibigapfe ubusa. Za noveni mukora ntizikabapfire ubusa, mujye musubira inyuma muti: ese ibyo twasabye twarabibonye? 

Mubaze umutima-nama, mubaze rya sengesho rivuye ku mutima. 

BY.: Karame, Mama! 

B.M.: Bana banjye, aho muri hose mwongere musubiremo muti: turaje Mama! Kuko iyo umuntu aje kubasura aza afite urukundo. Iyo umuntu aje, aza asanganirwa afite n’umusanganira. Ni yo mpamvu kuvuga ngo ndaje, ese koko turaje? Ese koko turagenda? Niba tubitekereza se, tugenda dusanga nde? Ese uwo dusanga turamureba, tukamwumva mu mitima yacu? Ese muramwemerera agatahamo?

Bana banjye, ndashaka kubabwira ko iyo ubwiye mugenzi wawe, uti: ndaje, ni ukumuteguza. Niba muje nimusukure imitima, muze mumusanganira aba abasanze. Kandi urukundo aba arirwo ruba rwinshi. 

Mwana wanjye! 

BY.: Karame Mama, vuga umuja wawe arakumva! 

R/ Funguro duhawe rihoraho, 
mpamba y’abasanga Nyagasani 
Nanjye ndaguhawe ngo uze umvune 
Mu rugamba ndwana nje nkugana. 

B.M: Bana banjye rero mu gihe mwakira umubiri w’umwana wanjye muge muyiririmba. 
Mujye musengana umutima ukunda kandi woroshya. 
Bana banjye, igihe cyose mujye muhora murangamiye Imana. 
Bana banjye, mujye mwumvisha umutima,amatwi yumva byinshi. 

Bana banjye, uyu munsi mbahaye Roho Mutagatifu Umuhoza, roho Mutagatifu umurikira imitima yanyu, roho w’ubuhanga, Roho w’ubujyanama n’ubudacogora ariko cyane cyane w’ubushishozi. 

Bana banjye nkunda, uyu munsi ndabashakaho amagambo yubaka kuko Shitani zitera ubwoba ariko Imana ikadutera imbaraga. Guhera ubu rero, ntihakagire ikibatera ubwoba, ntihakagire ikibakanga kuko muri mu nzira yo kuyisanga. 

Bana banjye rero nimurangamire Imana, bana banjye, ntimukinube, bana banjye mujye mushakisha mu mitima yanyu, ahari urwango habeho ikiza, ahari inzangano habe urukundo. 

Bana banjye iyo abana bava indi imwe, birinda amacakubiri, ahubwo batahiriza umugozi umwe. 

Bana banjye, ndabasabye; ndabasabye, uko muhuriye hamwe mujye mwuzuzanya. 

Bana banjye, nimwunge ubumwe nta buryarya , nimukundane nk’uko mukundwa. Nimutange nk’uko muhabwa. 

Bana banjye, Imana uko idukunda nituyikunde, uko idukoresha nituyikorere, uko dushakashaka nituyisange, ariko cyane cyane dukorere mu ugushaka kwayo. 

Bana banjye, ndabakunda, nimuce bugufi mushimire Imana yo ibagejeje aya magingo. Nimuce bugufi musenge mushishoze, mugendere mu kuri, mutange icyo mufite bivuye ku mutima, mudategereza ko kizabagarukira . 

Bana banjye, musubize amaso inyuma murebe imyaka ishize turi kumwe uko ingana maze mushime muvuga muti: Mana shimwa. Bana banjye, ibyo muhabwa, ibyo mwumva, ibyo mubwirwa mujye mubishakashakira mu mitima yanyu, kuko kenshi biba birimo icyo mushaka “ni urukundo”, mwimike urukundo. 

Mwimike gutabarana, mwimike gusabana ndetse no gusangira uduke mufite, kuko urukundo ntirujya ruba rukeya. 

Bana banjye, hari abatotezwa kubera ukuri, hari abatotezwa kubera ijambo ry’Imana, hari abatotezwa n’ibindi byo ku mpande, ni byindhi rero abana banjye bazira, ariko muhumure ibyo byose muri gupfa mugiye kubibura mubireba kuko ntacyo mutazi, ntacyo mutabwiwe. Muratunguwe, amazi yarenze inkombe kuko hari byinshi mugiye kubazwa. 

Umwana wanjye agiye kubereka ko ari we Mwami w’isi n’ijuru. Hari abavuga ngo ndi umugore nk’abandi. Abo baribeshya cyane kuko sintana n’umwana wanjye, n’ubu turi kumwe. 

Yezu nawe aba araje, aransuhuza, ati: 

NY.: Uraho mwana wanjye! 

BY.: Uraho Papa! 

NY.: Nsuhuriza abana banjye, uti mugire amahoro, mugire amahoro. Bana banjye, sinshaka imitima yuzuye inzangano, nshaka imitima yuzuye urukundo. nta macakubiri nshaka mu gihugu cyanjye. Nshaka gukiza wowe wapfukiranywe, nshaka kuguha amahoro, kunda bose kuko umuvandimwe wawe si uwo muva indi imwe gusa. 

Bana banjye, mukundane kuko mwese muri mu ishusho ry’Imana. Bana banjye, ni jye wabiremeye, ni jye wabitoreye, nshaka ko munkorera aho muri hose. Bana banjye kuki mwigira ba “Nyirandabizi”. Kuki mwigira akaraha kajya he? Ndashaka gukiza ingo zitameze neza, ngiye gutera amahoro mu bana banjye bayabuze, ndashaka gukiza imitima yapfukiranywe iri mu mibabaro. 

None rero bana banje, uyu munsi mbasabye kugira umutima utuza kandi woroshya, wishimana n’abishimye, ubabarana n’abababara, utishima ku wundi ngo jye ndi uyu, n’uyu wereka kandi mugenzi wawe urukundo. uyu munsi mbabwiye ayo magambo mbereka ko uru Rwanda ndwicayemo ari urwange. 

Bana banjye, uyu munsi wa none mbaraze urukundo bamwe n’abandi, kandi murutere n’ahandi hose. Uyu munsi ni jye ubatumiye namwe muntumikire, benshi nabo bavome ku isoko muvomaho. 

Erega bana banjye, ndabakunda, ariko mwe ntimubimenya ngo mumenye urukundo mbafitiye. Bana banjye, abafite roho mbi ngiye kubaha Roho Mutagatifu ariko si mwese, ni abumva ibyo tubabwira kandi bakabishyira mu bikorwa. Abagendera mu bibi byose ntibumve ibyo tubabwira, bafite ingorane cyane. 

Bana banjye, gukiza abarwayi, mwihangane cyane, kuko mfite ibintu byinshi bimbabaje cyane hirya no hino muri kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda. 

Umwana wanjye nabahaye muramugerageza mushaka kumunaniza, muramugerageza mwirirwa mumuvuga uko atari, iyo mumubonyeho akantu gatoya muvuza induru mukavuga ibidahari. 

Bana banjye, mubimenye naramusize, mureke rero gutoteza uwasizwe kandi iyo akosheje ndamwihanira, mureke rero amagambo. Ikindi kandi bana banjye, mubimenye ingabire afite irakomeye cyane, yahawe ingabire yo gukiza abarwayi kuko ingabire afite n’ubwo atayikoresha cyane agitinya, niwe uyifite muri kino gihugu nta wundi ndetse no mu byo mwegeranye kuko uwayihawe mbere ye ari inyuma y’igihugu. 

Mubimenye rero ko ingabire afite ari umwihariko, mureke rero kumutoteza ngo mumubabaze, kuko umubyeyi wanjye yamuhaye amavuta yo gukiza abarwayi; kandi nanjye kuyamuha byanyuzeho, kandi uje amugana yizeye arakira. Kandi kugeza ubu n’ubwo mutabyemera hamaze gukira abantu benshi b’ingeri zose, kandi kugeza ubu amavuta umubyeyi wanjye yamuhaye arahari ntarakama kuko hari abana banjye benshi bakeneye gusigwa. 

Bana banjye, nabahaye amata meza y’ikivuguto muti ntituyashaka, ngo turishakira vino isharira. Nyamara bana b’Abanyarwanda, ntabwo muzi ikirezi mwambaye. Abanyarwanda murakunzwe ariko ntimubimenya. Iyo aba mwari mubizi, mwakwibaza impamvu nza kubasura jye n’umubyeyi wanjye. Bana banjye, ndabaha ntimwakire, n’ibyo mwakiriye na byo ntimumenya gushimira. 

Bana banjye, simvuze byinshi nkuko umubyeyi wanjye yabibabwiye kandi ntacyo mutazi, uzi kureba narebe aho ibintu bigeze, kandi ashishoze. 

Bana banjye, ndagiye nzagaruka ubutaha. Ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. 

Mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina. 

 

Forum Hiwit



01/01/2010
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres