Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Umutegetsi ukomeye aratashye kandi ajyanye na benshi

Ubutumwa bwa Bikira Mariya bwahawe Byishimo le 13.01.2009 
Byanditswe Tariki ya: 02-07-2009 05:16:43 (-0500 GMT) 

 

Umubyeyi Bikira Mariya na Nyagasani Yezu baje bababaye cyane, bari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo. Nuko Umubyeyi Bikira Mariya aranyitegereza, aransuhuza, ati : 

B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo! 

BY. : Uraho Mama! 
B.M. : Umeze ute? 

BY.: Mama, meze neza gahoro nawe urabibona! 

B.M.: Mwana wanjye ihangane ukomeze usabe, usabira benshi muri kino gihugu barengana kuko isengesho ryawe hari benshi rifitiye akamaro. 
Mwana wanjye nsuhuriza abana banjye bose, uti nimugire amahoro kandi mugwize andi, urukundo rwanjye rubakomeze. 

Mwana wanjye mbwirira abantu bose batuye isi, uti isi mutuye mwayihinduye umwanda, amategeko Imana yabahaye ntimucyiyitaho na mba. None hagati aha mugiye kugubwaho n?[], bihereye mu Rwanda. 
Bategetsi, bayobozi b?iyi si, murumve neza ibyo mbabwira. Murahanwe kuko mwakomeje kubabaza umwana wanjye wabapfiriye ku musaraba. U Rwanda narabasuye jye n?umwana wanjye. 
Ntimwatwumvise ariko noneho bana banjye, mugiye kumvishwa n?ikibando. Mureke rero ibyavuzwe byuzuzwe. Imvura nyinshi y?amahindu igiye kubanyagira kandi izarokoka bake. Murumve namwe iyo mvura mbabwira iyo ariyo bana banjye, urugogwe rugiye kubikubita hejuru kandi narababwiye kuva mbere. 

Bana banjye u Rwanda nararusuye n?ubu kandi ndacyarusura. Bana banjye ibikomeye biraje kandi birabugarije kandi bizarokoka bake. 

Umutegetsi ukomeye aratashye kandi ajyanye na benshi. Bana banjye, ibyo mwabwiwe byose bigiye kuzuzwa. Ntacyo muzireguza imbere y?Imana Data kandi bana banjye ibi mbabwira bigiye gutangira kandi abantu benshi baratashye. 

BY.: None se Mama, dukore iki kugira ngo icyo cyago gikomeye kitatugeraho? 

B.M.: Bana banjye, ni ugupfukama mugasenga, mugasaba ingabire z?Imana kuko ibikomeye biraje. Bana banjye mupfukame musenge cyane nibura hazagire urokoka. Bana banjye ubu []ani yabinjiyemo, irimo irakorera ku mugaragaro. Bana banjye abeza gusa nibo batazagwa mu biganza bya []ani kandi nibo bazarokoka muri ibi byago bya rurangiza bigiye kubagwira. Abo mvuga rero ni babandi banyitangiye muri Rozari yanjye bakayivuga badatinya kandi bazi uwo babwira uwo ariwe. 

Bana banjye, mbabwiye ibi kugira ngo mwitegure, kugira ngo muzabe mu barokotse, kuko muri abana banjye. Ngiye kubaha ikimenyetso gikomeye. Mugiye kubona intambara ikomeye ariyo ibi byose bigiye guheraho, ibyo nimubyumva mukabona bitangiye muzamenye ko byose bisohoye. Kandi bigiye gutangira mu gihe gito. 

Namwe kandi ubwanyu mugiye kwinjira muri icyo gihugu, nimwe mugiye gushoza iyo ntambara. Benshi rero ntimuzagaruka, mubyumve rero dore mvugiye ku mugaragaro ntihazagire uvuga ngo ntacyo yamenye. 
Bana banjye rero, abanjye nimupfukame musenge kuko cya gihe nababwiye kigeze, ikindi kandi benshi bagiye koherezwa muri icyo gihugu kurwana yo. Mbisubiyemo hazagaruka bake kuko benshi bazashirirayo. 

Bayobozi, bategetsi ba kino gihugu, nabasabye kunamura icumu muranga murananira, mbasaba gutanga imbabazi muranga murananira. None rero nimureke ibyavuzwe byuzuzwe. 

Bana banjye b?Abanyarwanda, umwana wanze kumva ntiyanze no kubona. Bana banjye, bana nkunda, ndabarebana urukundo rwa kibyeyi kandi mu bice byose by?isi. Mbabumbiye by?akarusho mu mutima wanjye utagira inenge, cyane cyane muri ibi bihe bikomeye by?intambara, bityo rero bana banjye mugomba gukoresha intwaro nyayo nabateguriye cyane cyane kwiyegurira umutima wanjye utagira inenge n?isengesho rihoraho rya Rozari, n?ishapule y?Ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu. 

Bana banjye, ibi mbasaba nimubikore, musabe kandi musabira benshi kugira ngo nibura hazagire urokoka. Ibi mbabwiye birakomeye cyane kuko ibihano bikomeye bibagezeho, birabugarije, cyane cyane ndabwira mwebwe Abanyarwanda mwanze kumva. Ndabwira mwebwe mukomeje guhembera umujinya, mukomeje gushinja bagenzi banyu ibyo mutahagazeho. 

Bana banjye, rero igihe kirageze cyo kugira ngo umuntu wese abazwe ibyo yakoze. Bana banjye, ubu benshi muri Senakle benshi mwiyita abasirikare banjye kandi umwana wanjye ari wenyine. Bana banjye, mbabwiye ayo magambo kugira ngo mujye mushengerera. Bana banjye, guhera ubu ijuru rikinguriwe umugisha ku bumva ibyo tubabwira kandi bakabishyira mu bikorwa. 

Umuvumo ku batwanga bose baduteye umugongo. Mwa ntumva mwe, ibihe bibi birabugarije, nimushengerere muvuga Rozari. Bana banjye, kuki abami b?isi abagaragu babo bamenya kubashengerera naho umwana wanjye ntimumushengerere, ni ukubera iki? 

Bana banjye, ubu []ani yahumanyije ibintu byinshi ndetse kugeza no ku mazi, ntawundi muti rero uhari uretse guhabwa Ukaristiya na Penetensiya. 

Bana banjye, kandi guhera ubu, muri ibi bihe bibi bikomeye mugezemo, mbasabye ko urusaku rwanyu rwaba Rozari n?andi masengesho, naho ibindi byose murimo ni amazimwe. Kandi bana banjye, mujye mugira n?igihe cyo guceceka kandi ntimukajye mujya impaka mu by?Imana. 

Bana banjye, muri ibi bihe bibi mugezemo, urugo ruzavuga Rozari ruzabona umusaraba n?uwawubambweho kuko ibihe mugezemo ntabwo ari byiza. Muri kino gihugu cyanyu hagiye kuba ibitambo byinshi. 

Bana banjye muvuge Rozari cyane, muyivuge wenda mubihishe, umuntu azavemo umwuka avuga Ndakuramutsa Mariya ku bankunda, kandi rero igihe kiragiye uko umuntu agenda abohoka ku by?isi ni ko umuntu agenda agira ubwitonzi:.gucecekera ku mutima. Iyo ucecetse ku mutima wumva icyo Imana ikubwiye. 

"Yakomeje anyereka Kigali yabaye amatongo: hari inzu imwe imwe, ati ziriya ubona zisigaye zihagaze ni iz?abana banjye banyiyeguriye, bumva ibyo mbabwira kandi bakabishyira mu bikorwa. Ndamubaza nti: " 

BY.: Mama, biriya ukomeje kunyereka ko binteye ubwoba? 

B.M.: Mwana wanjye, byigutera ubwoba, ntacyo ntakweretse. Biriya nkweretse ni ko bimeze. Uyu murwa uko nywukweretse ari amatongo ni ko bigiye kumera, inzu uri kureba imwe imwe ni iy?abana banjye bankunda jye n?umwana wanjye, bumva ibyo tubabwiye kandi bakabishyira mu bikorwa. 

Bana banjye, ndavuga ku mugaragaro. Mwe mwigize ibihangange, mwigize indakoreka, igihe cyo kubahana kirageze. 

"Nyagasani Yezu nawe aba araje. Arampamagara, aransuhuza, ati" 

NY: "Byishimo mwana wanjye, uraho! " 

BY: "Uraho Papa! " 

NY: "Umeze ute? " 

BY: "Meze neza gahoro nawe urabibona" 

NY: Mwana wanjye ihangane kandi upfukame usenge usaba, usabira benshi muri kino gihugu bari kurengana kuko isengesho uvugira hano ku Musaraba wanjye Mutagatifu hari benshi riri kurokora. 

Mwana wanjye babara, ubabarire benshi muri kino gihugu kuko nicyo wahamagariwe kandi abo nagushinze bagomba kugufasha. Nabo ubambwirire, uti ntimutezuke ku nshingano mufite kandi mwahawe kandi mugiye gutsinda. 



Uyu munsi wa none, ku itariki ya none, nabahaye umugisha. Muramenye rero bana banjye ntihakagire na kimwe ababurana. Mumube hafi kuko imibabaro arimo ni iyanyu mwese, cyane cyane ndabwira ababitse amabanga yanjye yose. 

Mwana wanjye, reka ngutume kuri abo bana banjye bose, uti nimurusheho kumvira Kiliziya kandi mubwire abandi impuhwe zanjye. 

Bana banjye nkunda, ndashaka imitima isukuye kandi igira impuhwe. Sinshaka imitima yuzuye ubwirasi, sinshaka imitima ica imanza z?amahugu. 

Bana banjye, mukundane, mukunde bagenzi banyu mudasangiye ukwemera. Ufite umutima w?urukundo, ukwemera n?ituze niwe uzajya mu ijuru. 

Bana banjye nimwihanganirane, mworoherane kandi mukundane mu mitima yanyu. Mwunge ubumwe mwese kuko []ani yinjiye hose no muri Kiliziya kugira ngo itere akajagari, irarangwa n?urusaku rwinshi no gusakabaka. Bana banjye, nimwige gukundana. 

Bana banjye, ndavuga ku mugaragaro kandi kugeza ubu mumenye ko []ani iri gukora ku mugaragaro. Bana banjye kuki mwigira akari aha kajya he? Kuki mwigira ba Nyirandabizi? 

Bana banjye ndashaka gukiza ingo zitameze neza. Ngiye gutera amahoro ku batayafite. Ngiye gukiza imitima yapfukiranwe, ifite imibabaro. Bana banjye, nongere mbabwire kandi mpora mbabwira, igihe kirageze isi mwabyiganiye igiye kubahaga namwe muyihage, kuko mugiye kujya mu mwanya mwabyiganiye w?iby?isi, kuko ntimukiri abanjye ndabahebye. Ndabwira mwebwe mukomeje kunyunyuza imitsi ya bagenzi banyu. 

Bana banjye, mumenye ko mwese muri abana banjye. Ndetse mbisubiyemo, igihe kirageze n?abari hanze nabo ni abana banjye. Nabo ngiye kubatiza imbaraga mbazane nk?uko namwe nabazanye. 

Bana banjye, hahirwa uwumva agacengerwa n?ijambo ry?Imana kuko arahirwa cyane, azabona ingororano iteka ryose. Ikindi kandi bana banjye, Imana yaremye isi yashyizemo abantu, nta dini na rimwe. Abo bitwaza amadini bari kugana he? 

Bana banjye, sinshaka imitima yuzuye inzangano, nshaka imitima yuzuye urukundo, nta macakubiri nshaka mu gihugu cyanjye. Nshaka gukiza wowe wapfukiramwe, nshaka kuguha amahoro. Kunda bose kuko umuvandimwe wawe si uwo muva inda imwe gusa, umuvandimwe wawe ni uwo mw? ishusho ry?Imana. 
Bana banjye, ni jye wabiremeye, ni jye wabitoreye, nshaka ko munkorera aho muri hose. Bana banjye, uyu munsi wa none mbahaye ubutwari mu bihe bikomeye mugezemo. 

Bayobozi, bategetsi b?iyi si, ubutumwa bwanjye mbaha ntibwumviswe nyamara ndabamenyesha ko ubutumwa buri kugera ku ndunduro kuko mu minsi mike, umutegetsi ukomeye agiye guhirima. Umurwa mukuru ugiye kuba amatongo kubera mwe bayobozi bakuru mwakomeje kuziba amatwi kwanyu, none benshi bagiye gutsembwaho. Iminsi ishize nababwiye ko intango imaze kuzura. None rero amazi yarenze inkombe. 
Bayobozi, bategetsi mubyumve ni mwe mubwirwa, hari byinshi mugiye kubazwa. 

Uyu munsi ndabwira mwese abakardinari, abepiskopi, abihayimana benshi baragana inzira yo kurimbuka kandi bakurikiwe na benshi. Icyubahiro gikwiye Ukaristiya kiragenda kigabanuka. None rero bana banjye, aho muri hose mugomba gukora uko mushoboye kose kugira ngo mushobore guhosha uburakari bw?Imana. 

Bana banjye, nimusabe Imana imbabazi nta buryarya izabababarira. Bana banjye, jyewe rero umubyeyi wanyu nkoresheje ugutakamba kwa Malayika Gaburiyeli Mutagatifu, ndabasaba ngo mwihane, mwisubireho dore mugeze mu bihe by?integuza, kuko ubutumwa bugeze ku iherezo. 

Bana banjye, ndabakunda rwose sinifuza kubona mwacirwaho iteka. Bana banjye, nimutwiyambaze nta buryarya turabumva. Bana banjye, nimwibabaze, mwihane, cyane cyane muzirikana ububabare bwanjye. 

Bana banjye, nongere mbabwire, muri mu bihe bya nyuma kuko ibyo nababwiye byose bigiye kuzuzwa nta kadomo kagabanutseho. Bana banjye, naravuze, naravuze, naravuze n?umubyeyi wanjye yaravuze mwanga kumva. None rero nimureke ibyavuzwe byuzuzwe kandi mumenye ko cya gihe nababwiye kigeze, kuko ubutumwa bugeze ku ndunduro. Kuko ibyabaye byatewe n?urukundo ruke n?ubu rero ni ko bimeze kuko ibigiye kuba bizikuba gatatu ibyabaye, kuko umuntu uzasigara azajya ajya kurahura nibura muri kirometero. Bana banjye, impande zose z?igihugu cyanyu ziragoswe, benshi bagiye gutsembwaho kandi narababwiye kuva kera. 

Bayobozi, bategetsi b?iyi si, nabasabye kunamura icumu muranga, mbasaba gutanga imbabazi muranga munangira imitima yanyu. None rero kababayeho, mubyumve ni mwe mbwira kuko mwakomeje kurenganya abana banjye, ariko noneho igihe kirageze cyo kubahorera. 

Mwana wanjye, nsezerera ku bana banjye b?Abanyarwanda bose, uti ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. 

Bana banjye, mbahaye umugisha ku izina ry?Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina. 



13/01/2009
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres