Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Ubutumwa Nyagasani Yezu yahaye Byishimo ku tariki ya 26/04/2014



Nyagasani Yezu yaje ababaye cyane ,ari mu rumuli rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza aransuhuza ati;

Yezu : Uraho Byishimo mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo. 

Byishimo : Uraho Papa. 

Yezu : Mwana wanjye umeze ute? 

Byishimo : Papa meze neza gahoro nawe urabibona, ingendo mukomeje kunkoresha hirya no hino mu bana bawe, ni nyinshi maze kunanirwa. 

Yezu : Byishimo mwana wanjye zikore, kuko imbaraga urimo gukoresha ntabwo ari izawe, ni izanjye njye n’umubyeyi wanjye; kuko iyo umubyeyi wanjye aguhagurukuje ati; njyenda, njya aha n’aha mu bana banjye, jya uhita ugenda, kuko iyo akubwiye, ntuhite wihuta birambabaza cyane, kuko kenshi na kenshi ubutumwa aguhaye buba bwihutirwa. 

None mwana wanjye ndabona ufite ubwoba, uri guseta ibirenge, vuga byose tukubwiye ntacyo usize nta nicyo wongeyeho,reka gutinya kuko ari njye ubikubwiye, uyu munsi nje ndi umwami w’isi n’ijuru nsa nuri kubabwira ibya mbere na nyuma kuko mwanze kunyumva njye n’umubyeyi wanjye,naravuze ,naravuze ,naravuze, mwanze kumva none akanyafu kabagezeho kandi byaratangiye ndetse birakomeye. 

Mwana wanjye, ongera unsuhurize abana banjye bose, ari abo muri kumwe muri kino gihugu cyanyu ndetse n’abari hirya no hino ku isi yose, uti; nimugire amahoro, nimugire amahoro, nimugire amahoro. 

Bana banjye, ndababaye, ndababaye, ndababaye, mbabajwe na kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda, mbabajwe n’abagituye mukomeje kumbabaza. Bayobozi, bategetsi, ba kino gihugu murambabaje cyane, icyo nakomeje kubabwira nta na kimwe mwumvishe, ahubwo ndabona ntacyo bibabwiye. 

Mukomeje gutoteza abana banjye, bamwe benshi bakomeje kurohwa munzu y’imbohe, abandi bakomeje kwicwa urubozo, abandi bakomeje guhunga igihugu arimwe bahunga mwe bayobozi bakuru,mugira ngo simbibona, ndabibabwiye,ndabibabwiye,ndabibabwiye, uwicishijwe inkota nawe niyo agiye kwicishwa. Mu byumve neza ntabwo mvuze kino gihugu gusa mvuze n’abandi bose banyumva bari hirya no hino kuri ino isi, ariko cyane cyane ndabwira kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda ari naho ubutumwa bwinshi buri gutangirwa. 

Mwana wanjye babwirire uti; aka gahugu k’u Rwanda nakunze, nicayemo njye n’umubyeyi wanjye, tugiye kukisukurira, uwakoze nabi ahanwe, uwakoze neza ahembwe. Mwana wanjye babwirire ngo iy’isi mutuye ni ikibuga nabaharuriye ngo mu kidagaduriremo, ariko igihe cyo ku kidagaduriramo kirarangiye. 

Bana banjye ubu shitani yabinjiyemo, iri gukorera hirya no hino mu gihugu, ndetse no mu mugi rwa gati, amategeko ari gukoreshwa buno, ni aya shitani. 

Bana banjye b’abanyarwanda murugarijwe, murugarijwe, mwabwiwe byinshi mwanga kunyumva njye n’umubyeyi wanjye, none kababayeho, nongere nsubiremo bayobozi bakuru ntacyo mutumvishe, ntacyo mutumvishe, n’abandi mwese mwumvireho si mvuze isaha si mvuze umunsi, abanjye muhore mwiteguye kuko igihe cyarangiye, sinkomeza kurebera kuko nabihanganiye kenshi uyu munsi nje ndi umwami w’isi n’ijuru , nje kubabwira irya mbere na nyuma, abanjye mwese mwatataniye hirya no hino ari abari mu gihugu ari n’abari hanze mwese ngiye kubabumbira mu gikumba kimwe, mutangire mwisukure mweze imitima yanyu,kuko cya gihe nababwiye kigeze kandi bana banjye ufite amaso yo kureba narebe aho ibintu bigeze, nababwiye umuntu ukomeye ugiye kubavamo mwarabibonye, hagiye gukurikiraho undi wigereranya nanjye, ubwo namwe mwumve icyo catse kuvuga. Naramuhaye ararya yibagirwa n’abandi none igihe kirageze, simvuze byinshi rujindiri rurya ntiruhage igihe kirageze ngo n’abandi barye. 

Byishimo : Papa ko mbona wabivuze urakaye uyu munsi. 

Yezu : Mwana wanjye reba uko nsa uyu munsi, uko undeba uku, niko bimeze witinya kuvuga ibyo nkubwiye byose, kuko mu minsi iri imbere uko uri kundeba nsa niko mu gihugu benshi bagiye kumera . 

Igiti kinini kirumye, nt’amashami gisigaranye, kigiye gukongoka, abumva bumve icyo nashatse kuvuga, mbisubiremo abafite amaso ni barebe, abafite amatwi yo kumva nibumve, kandi abankunda bankomeyeho njye n’umubyeyi wanjye, ni mudukomereho kandi muvuge Rozali cyane y’umubyeyi wanjye kuko ntatandukana na Mama. 

Bana banjye b’abanyarwanda uyu munsi ndabibabwiye, ndabibabwiye mu bimenye kongera kuvuga kwanjye birakomeye, birakomeye, birakomeye. Mbasezeyeho, ngaho mugire amahoro, mbifurije kuzashyikirana nanjye mu Rwanda rushya, mu bihe bishya nagabiwe n’Umwami wanyu I Nyanza. 

Mbahaye umugisha ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. 

 

Source: Forum hiwit



26/04/2014
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres