Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Nagutumyeho benshi ntiwabumvise ariko noneho igihe kirageze ngo nkwibwirire

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA NA NYAGASANI YEZU BAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 02/05/2008

 

Umubyeyi Bikira Mariya na Nyagasani Yezu baje bababaye nuko umubyeyi Bikira Mariya aranyitegereza, aransuhuza, 

Ati : « uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo » 
Nti : « Uraho Mama » 
Ati : « Umeze ute » 
Nti : « Mama, meze neza gahoro nawe urabibona, imibabaro ni myinshi cyane mu mubiri wanjye mbitewe n’ibintu bibi ukomeje kunyereka kuko iyo mbibonye ntabwo nsinzira. Mama, ndabona intege zanjye ari nkeya cyane, none Mama, ndakomeza kukwisabira imbaraga zo kubinshoboza. 

Mwana wanjye imbaraga naraziguhaye urazifite kandi ngiye kuzikongerera. Mwana wanjye nk’uko mpora mbikubwira ntiwinube kuko inzira iracyari ndende, niho ibikomeye bije kuko mugeze mu mahwa y’inzitane, igihe mugezemo kirakomeye cyane ntabwo byoroshye. 

Mwana wanjye nsuhuriza abana banjye bose, uti nimugire amahoro kandi mugwize andi, urukundo rwanjye rubasakaremo. 

Bana banjye ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane. Mbabajwe cyane na kino gihugu cyanyu n’Abanyarwanda banze guhinduka.

 

 

Abana banjye bakomeje kurengana, bakomeje kwibwa hirya no hino, bakomeje gushyirwa mu magereza anyuranye abandi bararigiswa, baricwa.

 

Bana banjye nakomeje kubabwira ko mugomba gutanga imbabazi, ko mugomba kugira impuhwe ariko mwarananiye.

 

Nimureke rero ibyavuzwe byuzuzwe kuko ntacyo twababwiye kitazasohora kuko umwana wanjye agiye kwishungurira inyangamugayo, agiye guhemba abamukoreye neza bumvise ibyo tubabwira naho abishe amatwi yabo bajye mu mwanya babyiganiye. 

Nyagasani yezu nawe, ati mwana wanjye reka ngutume. Ubambwirire, uti nje gusohoza ubutumwa, nje gutumikira urukundo, nje gutumikira uwaduhanze wawundi ukubona ntumubone kandi umunyakuri muri byose. 

Bayobozi mwigize ishyano, natumwe ngo ngusange, natumwe na Data ngo nkuburire, ngo hinduka woye kurimbuka, natumwe kukwibutsa icyo wabwiwe.

 

Va mu bucakara bw’icyago. Nje kukumenyesha ko uwaguhanze agutegeye amaboko ngo akuramire wowe waheranywe n’ishavu n’agahinda, wowe washegeshwe n’intimba, wowe uri mu bibazo bitagira ibisubizo. 

Erega urukundo rwanga ikibi rwakuntumyeho wowe ukomeje kumena amaraso uhohotera abo waragijwe, wowe wasaritswe n’ishyari n’urwango, wowe wihinduye uruvu mu bantu wagura inkota y’icyuma ugatyaza iy’ururimi.

 

Burya kumena amaraso wibwira si imivu itemba inyuma gusa kuko amahoro ni yo soko y’ubuzima. Wikwiyahuza ubugome buhishe ngo uhore urarikiye kurimbura no gutsemba abo waragijwe. 

Nje gusohoza rero ubutumwa ngo ubazwe ibyo wakoze byose wowe utahisemo ivuka n’ubuvuke, wowe utsemba abo waragijwe ni wowe mbwira uyu munsi.

 

Icyo gifu uhaza muzajyana ntugitegerezeho undi mumaro uretse kukuroha mu rwobo. Erega uru Rwanda ni urwanjye n’umubyeyi wanjye, nitwe tugiye kurwiyoborera. 

Umuyobozi mukuru w’iby’isi ndacyakubwira ubutumwa bwawe. Iyi si uhagazeho mwagiye inama , mbese ko abo ihinduka atari bakeya wowe wikanze iki kidasanzwe ngo ube wayisohojeho urugendo ?

 

Bara intego mbi wihaye zose niba itigeze igutenguha dore ko ikumvira kurusha uwayihanze n’ubwo uyihishemo igiye kukujugunya, kuki ukomeretsa abo utaremye wumva uri nde wo kubabaza ibiremwa byanjye uri nde se wo guhora urenganya ? Wowe se kuki wirenganya ?

 

Hinduka hato utavaho urimbuka kuko igihe kirageze ngo ugende n’abawe bose, dore icyo uwagutumyeho agukeneyeho : Va mu misitwe y’ivangura ryose wimike urukundo, sohoka mu kinyoma n’ubucabiranya intsinzi iri mu kuri n’ubumwe, amahoro n’ubutabera . Niyiziye ntega amatwi nsohoze ubutumwa. 

Waba usenga cyangwa utabwumva, uwagucunguye aragukunda ari nayo mpamvu mbabaye cyane kuko wishyiriyeho inzira zawe ukaba warigize igihangange. Erega si wowe gusa n’abo muri kumwe bose, ndiyiziye, nje kubahanantura.

 

Twibukiranye rero warampemukiye, isezerano ryanjye ntiryujujwe igihe nagutabaye nkagushyira ku ntebe. Ngaho rero iyambure ubugome n’uburyarya, wicishe bugufi usabe imbabazi. Bohora ingoyi ku mitima no ku mubiri. 

Erega ndi Kristu, Umwami nyir’ingoma zose, ndagushaka ngo ngusukure wowe uhora utatira icyo gihango, ugahora unaniza abo nakwimikiye, wikingiranya ugahindanya inzira ngutoza.

 

Nagutumyeho benshi ntiwabumvise ariko noneho igihe kirageze ngo nkwibwirire. Wababariye intama zanjye naguhaye ndetse n’abayobozi bakuru b’iyobokamana bahora bagutoza ubumana-muntu ukaba warihishemo ikirura bo bakwizeramo ubunyangamugayo.

 

Jyewe uyu munsi ndiyiziye, nje kukubwira. Naraguhamagaye mu izina ryawe bwite, nagutumyeho abakuri hafi n’abakure, nakoresheje abakene n’abakungu, abubahwa cyane n’insuzugurwa.

 

Wansuzuguriye muri bangahe kugeza n’ubwo nawe wisuzuguye ubwawe. Naguhaye ubwenge ushaka kundenga kugeza aho ibyiza byanjye ubihindura ubusa wishingikiriza icyo wita ubuhanga bwawe.

 

Ndababaye, ndababaye, ndababaye kubera abavukijwe ibibagenewe, abagabirwa ibitabakwiye hakagurishwa abanjye, imbabare zanjye uzihuma amaso, abari intwari ubatesha umurongo ari nako utoteza, uteranya abanyarwanda. Nanjye nje kukubaza ibyo wansezeranyije.Biri hehe ko wansumbishije isi mutuye igiye guhinduka. Ni wowe wayicubije ubwo uyihambiriyeho, ngiye kukurekurana nayo. 


Nawe rubyiruko, nawe reka uyu munsi nkubwire nawe wumva uri muto cyane wibuke ko hari ibyorezo bikugarije. Ufite amategeko imbere yawe yerekeye urukundo n’umubiri wawe. Mbese uzirikana iryo banga.

 

Rubyiruko nkunda nimwe mubwirwa, mpora mbategurira kumbera umutako, kuki munsesagurira urukundo mukarwambika isura tutasezeranye. Ngaho nimungarukire ndabo zanjye.

 

Ndi Kristu, Umwami w’ingoma zose, nje n’umubyeyi wanjye, nje kugushaka nkubuza kwihugiraho ngusaba guhinduka ngo utarimbuka kuko sinshaka umwanda mu gihugu cyanjye.

 

Hinduka uhindure benshi wabirinduye, ni jye uguhamagara ngo wisubireho. 
Sohoka muri iyo mfuruka y’ububi n’ubwirasi.

 

Mbwira byose ndakuzi wese, senga,senga, senga, reka kumbabaza. Nje n’umubyeyi wanjye. 

Erega bana banjye bifite impamvu. Gira umwete udacikwa n’impuhwe zanjye, uwo ariwe wese jye ndagukunda, nsubiza umwanya mu biremwa byanjye kuko ndagushaka ngo uve mubyo urimo ugane urumuri. Jugunya umwanda maze usukurwe. 

Bana banjye guhera none nimube intumwa z’amahoro maze mube intore zanjye. Bana banjye igihe kirageze, nje kubahoza, abana banjye bankunda.

 

Hinduka wowe usigaye ejo utazabura ku bihembo nabateguriye. Bana banjye mporana imbabazi n’impuhwe nyinshi.

 

Bana banjye nimwitegure muhore muri maso kuko ibyago byinshi birabugarije kuko kugeza ubu mfite uburakari bwinshi cyane n’igitsure kubo napfiriye bansubiza ku musaraba. Ibimenyetso nabahaye ni byinshi, ubu rero mfite ijambo rya kigabo rikakaye nk’umubyeyi uteguza abana be bigometse. 

Mwana wanjye urandeba uko meze kuko uburakari mfite ubutaha buzaba burenze ubungubu mfite nkweretse kandi ngusabye kutazongera gusenga uvuga ngo nimbababarire. Mwe ko mutambabarira, aho navugiye mbinginga.

 

Bara imyaka maze jye n’umubyeyi wanjye mbinginga ntegereje guhinduka kwanyu. Ndabahebye reka ibyahanuwe bisohore. 

Bana banjye mbasezeyeho kandi mbifurije kuzashyikirana nanjye mu bihe bishya no mu Rwanda rushya. 

Bikira Mariya arongera arambwira, ati mwana wanjye ongera umenere Abanyarwanda ibanga, uti Imana yitegekera isi n’ijuru icyicaro cyayo kiri mu Rwanda.

 

Bambwirire, uti uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera. Abanyarwanda ntabwo muzi ikirezi mwambaye.

 

Bambwirire, uti umwana wanjye yarangije kwicara muri kino gihugu.

 

Bambwirire, uti imirimo yose igiye gukorerwa ku isi yose amategeko agiye gukoreshwa agiye guturuka mu Rwanda kuko umwana wanjye ari ho yicaye.

 

Yego Imana iba hose ariko intumwa umwana wanjye agiye gukoresha ni Umunyarwanda.

 

Iyo ntumwa igiye kuzenguruka isi yose itanga amategeko ikoreshejwe n’umwana wanjye Yezu.

 

Abemeye kwambara ikirezi nikibizihire, abatemera kucyambikwa nibajye mu mwanya babyiganiye. 


Mwana wanjye bambwirire, uti Imana yakunze u Rwanda kubera umwami w’u Rwanda yarutuye yararwakiriye none mwebwe abuzukuru be nimutunge umunani wa sokuruza wanyu ariko mwe kumbeshya ngo murasenga, nabasabye kuruntura birabananira. Mumenye rero ko ubu ndwicayemo, ni urwanjye. 

Mwana wanjye nsezerera ku banyarwanda bose, uti mbifurije kuzashyikirana n’umwana wanjye mu bihe bishya no mu Rwanda rushya. 

Bana banjye ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi.

 

Bana banjye mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.

 

Bana banjye ngaho murakoze murakagira Imana.



02/05/2008
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres