Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Ntawe usiga umugisha iwabo ngo awusange ahandi

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO
KU ITARIKI YA 05/04/2008

 

 

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane, ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo, nuko aranyitegereza, aransuhuza, 

Ati : « Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo » 
Nti : « Uraho Mama » 
Ati : « Umeze ute ? » 
Nti : « Mama, meze neza gahoro nawe urabibona, kuko umunaniro ni mwinshi mu mubiri wanjye nta mbaraga ngifite. None Mama, nkomeje kukwisabira imbaraga kugira ngo nshobore gukora ugushaka kwanyu. 

Ati: " Mwana wanjye imbaraga urazifite uhumure uwo munaniro ufite uzashira kuko uwo munaniro, iyo mibabaro ufite ni ibyaha byinshi bikomeje gukorerwa hirya no hino muri kino gihugu cyanyu uri guhongerera". 

Mama, ndakwinginze urebe ukuntu meze sinkiruhuka na rimwe. Ndagusaba rwose nkuko nabikubwiye ubushize ujye unyuzamo umpe ikiruhuko nanjye mpumeke. 

Mwana wanjye nkuko nabikubwiye ubushize ntiwinube kuko inzira iracyari ndende, niho bikomeye. Igihe mugezemo kirakomeye cyane ntabwo byoroshye. Mwana wanjye nsuhuriza abana banjye bose, uti nimugire amahoro kandi mugwize andi, urukundo rwanjye rubasakaremo. 

Bana banjye ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane. Mbabajwe na kino gihugu cyanyu n'Abanyarwanda banze guhinduka. Abana banjye benshi bakomeje kurengana, bakomeje kwibwa hirya no hino, bakomeje gushyirwa mu magereza hirya no hino amwe atazwi. Bategetsi, Bayobozi mwese mushinzwe kuyobora abantu, nabasabye kunamura icumu muranga. Nkomeza kubasaba gutanga imbabazi muranga bisa nk'aho mbabwiye ngo nimukomereze aho. 

Bana banjye sibwo bwa mbere nabibabwira nongeye kubasubiriramo. Igihe kirageze ngo muryozwe ibyo mwakoze byose kuko ntacyo navuze mutazi.

 

Bana banjye niba mwumva mwumve ejo hatazagira uvuga ngo ntacyo yamenye kuko cya gihe nababwiye ni iki murimo ntakindi mutegereje.

 

Amakuba agiye kuba menshi kubera abanze kwicuza ibyaha byabo.

 

Amakuba agiye gukomeza maze umuntu wabyaye yifuze kuba nkutabyaye, naho utarabyaye yifuze kuba nk'igiti.

 

Mumenye ko ntakintu kizahinduka kuri ino si kuko isi igiye kubahaga namwe muyihage kubera abanze kwicuza ibyaha byabo, kubera abantu bakomeje kwanga kwicuza ibyaha byabo, bakomeje kudahinduka amakuba agiye kuba menshi maze abantu banjye batotezwe ariko kandi bana banjye muramenye ntimuzatwihakane kubera ko tuzaba tubari hafi. 

Bana banjye kubera abanze kwicuza ibyaha byabo amakuba agiye gukomezaa, amashitani agiye guturuka impande zose ndetse ubu igihugu cyose Shitani irimo irakorera ku mugaragaro. 


Bana banjye mumenye ko ibihe murimo ari ibyanyuma kuko igihe kirageze umwana wanjye agiye kwishungurira inyangamugayo, agiye guhemba abamukoreye neza naho abanze kumva ibyo tubabwira nabo bajye mu mwanya babyiganiye. 

Bana banjye ndabona abenshi muri kugenda muganisha mu rwobo.

 

Bana banjye nongere mbabwire kandi sibwo bwa mbere nabibabwira; izuba ryinshi rigiye kuva, abantu benshi bagiye kwicwa n'inzara, amadini hagati n'andi agiye kugirana amashyari, ababyeyi n'abana babo bagiye gusubiranamo, ibihugu ku bihugu bigiye gukomeza gusubiranamo, imiryango yose igiye gusubiranamo, ibyago bikomeye bigiye kubagwirira kandi ibyo byose bigiye guterwa n'ukuticuza kwanyu. 

Bana banjye ndabinginze nimukomeze muhare amavi kuko nanjye ndapfukamye ndikuyahara mbasabira kugira ngo nibura hazagire urokoka.

 

Bana banjye ndareba kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda nkarira adakama. Bana banjye ndabasaba aho muri hose mukunde guhora mufite intwaro yanyu kuko ariyo izabakiza muri ino ntambara turwana kuri iyi si.

 

Bana banjye ndabasaba gusenga mubishyizeho umwete kuko igihe gihita kitazabagarukira. 

Bana banjye ndabibutsa igihe cyose ko imyaka maze ni myinshi muri kino gihugu cyanyu ariko ntacyo mwumvise.

 

None urugogwe rugiye kubikubita hejuru kandi nababwiye kera ko imvura y'amahindu igiye kubanyagira, mugiye gutungurwa. 

Bana banjye murarangaye mwibereye mu by'isi gusa. Mumenye rero ko iby'isi atari ibyanyu kuko muraza kubibura mubireba kuko mugiye kujyana nabyo.

 

Bana banjye mwumva icyo mbabwira, icyo mbifuzaho cya mbere ni Rozari kugir ango muyivuge igihe cyose kuko Rozari ni isengesho nkunda cyane ikindi kandi bana banjye uje ansanga ndamwakira kandi simusubiza inyuma.

 

Bana banjye nimusabe muzahabwa, mushakashake muzaronka, mukomange muzakingurirwa.

 

Bana banjye igihe cyose nimuhore munyisunze kuko ndi umubyeyi wanyu ubakunda kandi ubafitiye impuwe nyinshi. Ikindi nongeye kubabwira ni uko bamwe na bamwe bavuga ibyo batumvise cyangwa se batabonye, nyamara muri ibyo byose bagenda bavuga ntawigeze ukurikirana ngo yumve uko byatangiye ahubwo mwirirwa muvuga umwana wanjye uko atari. 

Ariko Mama, ntawe ushimishwa na byose ariko bamwe byarabashimishije kuko ariya mavuta wampaye amaze gukiza abantu benshi. Niyo mpamvu bamwe bivugira ibyo bishakiye.

 

Bamwe birabababaza abandi birabashimisha cyane cyane nka hahandi wanyohereje nkajyayo naragiye biriya byose nibyo bansanganije ariko byose nkavuga nti uwabimpaye arabizi. 

Bana banjye ndababwira yuko igihe cyose muri kuri iyi si mutagomba gucira bagenzi banyu imanza kuko namwe mutazi ejo uzarubacira.

 

Bana banjye ndabasaba urukundo kuko akenshi nababwiye ko igihe gihita kitazabagarukira.

 

Bana banjye ni bimwe mbabwira ko natoye intumwa n’abahanuzi nyamara abenshi atari ko tuzagumana, bamwe na bamwe nzagenda mbasezeraho.

 

Ese bana banjye nk'ubungugu mu byukuri uretseko muri byose nta n'umwe uba wabajije cyangwa se ngo abe yakurikiye.

 

Bana banjye ndababwiye tuzamarana imyaka ibiri nzasigarana na bake kuko bamwe ndabatuma bagatinya kubivuga.

 

Abo rero ntabwo ari abanjye, ikindi kandi bana banjye ntabwo muza munsanga nk'uko naje mbagana. 


Bana banjye nimuze mungana kuko nifuza uza, uhora aza ansanga kuko nanjye ntamusubiza inyuma.

 

Bana banjye nimusenge kandi mukurikize Ivanjili y'umwana wanjye ntakizababuza kumererwa neza kuri roho zanyu.

 

Umwana wanjye yarababaye, baramutoteza, baramuhindanya ariko ntibyamubujije kuba umwami w'isi n'ijuru. 

Yemwe mwese abitwa abasazi kuko mukunda gusenga, yemwe mwese abitwa ibisambo, abitwa ko mwabuze icyo mukora kubera ko mugiye mu buzima bwo kwiha Imana, ndabibabwiye umunsi umwe muzishima. 

Bana banjye uko mungana kose mbahaye umugisha ariko sinywuhaye abakoze urugendo gusa, nywuhaye isi yose.

 

Yemwe mwese murwaye indwara zidakira, umutima mwiza uruta byose, ntabukire busumba umutima ukeye.

 

Yemwe abafite ingorane mu ngo zanyu, muzirikane umuryango Mutagatifu wabayeho mu bukene butagira uko bungana n'abantu batabumva maze mu bibazo mufite mutwisunge.

 

Yemwe abihayimana, ubuzima nk'ubwo burarushya kandi burakomeye icya ngombwa ni ukutica isezerano.

 

Yemwe bana bakiri bato, iyo mungana mutyo mwumva mushoboye byose, mwitonde ejo mutagwa mu kagende mukita akaziba.

 

Bategetsi mwese mufite ububasha bwo guhagararira abantu, mwikwica nimukize, mwiba ibisambo nimusangire n'abandi, mwitatira ngo muhemukire abashaka kwerekana amakosa yanyu.

 

Ndababwiye, ndababwiye, ndababwiye uwo muzashaka guhemukira wese mumuziza ko akunda abantu, aharanira ikiremwa muntu, aharanira ukubaho kw'abandi, aharanira icyiza cyose ndetse aharanira no gukunda Imana, uko muzakora kose ntacyo azaba, nzamuhagararaho. 

Mwana wanjye uravuga ngo urababara, ntaho urageza kandi umwana wanjye ntatana n'umusaraba.

 

Umwana wanjye apfana amagambo menshi ku mutima we, umwana wanjye atwara umusaraba yishimye, umwana wanjye iby'isi abibonamo ubusa. 

Bana banjye nkomeje kuza kubasura mbakunze, sinababwira ko mbabaye cyangwa nishimye.

 

Sinababwira ko mbabaye kandi ndi umubyeyi. Bana banjye ndababaye kubera ko ibyo mbasaba mutabikora ahubwo mugaca intege n’abagombye kuzigira.

 

Umukobwa aba umwe agatukisha bose, none rero ndagarutse kuko mbakunda, nababwiye ko mwanyise umunyabyaha ariko atari ko nitwa, atari na ko nteye. 

Mama, tugusabye imbabazi tubikuye ku mutima, wirengagize ibyo twaba twaragukoreye byose uzirikane ko turi abantu, uzirikane ko udukunda kandi ko turi abana bawe b'abanyabyaha.

 

Mama, wishime kuko tuba tugutegereje twishimye kandi tugukumbuye, wumve ko tugerageza ariko intege nke za muntu zikanga. 

Bana banjye ntabwo mbakura umutima ndagira ngo buri muntu aho ari ajye yisuzuma kandi yikosore, si itegeko ni ubushake n'urukundo rwa buri muntu.

 

Bana banjye nakunze kubasobanurira ko Kibeho yanyakiriye atari umusozi, atari n'umurenge ahubwo Kibeho ni abo mpasanga, ndumva narabibasobanuriye.

 

Kenshi nababwiye ko mbakunda ko ntazabasiga nk'imfubyi, niyo mpamvu uko mwagira kose ngaruka kubasura nkabahumuriza. Ndagaruka kubasura kuko mbakunda kandi mbashaka kuko iyo mbakumbuye mbatumaho. 

Mama, natwe turagukunda n'ubwo harimo ucikwa akagwa akagira intege nkeya ariko nzi neza ko nabonye abantu bose bari iwacu nagize n'isoni zo kubareba ariko nzi neza ko bagukunda. 

Bana banjye niyereka intamenyekana, niyereka uwo nshaka n'igihe mbishakiye nkamutuma aho nshaka nkamutuma ahari ngombwa. Bana banjye icyo nshaka kirakorwa. 

Ubwo nazaga ubwa mbere niyereka uyu umwana wanjye nje kubasura narababwiye ngo ntawe usiga umugisha iwabo ngo awusange ahandi kandi nibyo, ugira Imana abona umubwiza ukuri. 

Bana banjye mugira amahirwe ko naje kubasura nkaba nkomeje kubatumaho umugaragu wanjye unanizwa n'ubonetse wese.

 

Bana banjye mu gihugu cyanyu cy'u Rwanda nabasuye mbakunze ntabwo nigeze nduhuka kubabwira ko intambara ikomeye iri mu mitima yanyu, ndongera ndababwira, nti aho nasezeraniye n'umwana wanjye niho duhurira, n'iyo haba mu nzitanwa n'iyo haba mu ntambara ikomeye, iyo navuze ngo ndaza, aho yaba ari hose ndahamusanga.

 

Umwana wanjye namutumye musanze ahantu habi cyane, ndamutuma arantumikira. Naramuhamagaye aranyitaba ntiyansuzuguye kugeza n'uyu munsi nkomeje kumutuma. Rero abamwibazaho ni akazi kabo kuko mufite ingorane. 

Bana banjye ndabinginze, umuntu ni umuntu kandi ubuto burakoshya ntibuguherekeza, musubize amaso inyuma mwibuke ko hari intebe ya PENETENSIYA bamwe musuzugura ko ntacyo bimaze ariko birakimaze, buri muntu ajye yimenya areke kumenya mugenzi we.

 

Bana banjye naje kubasura mbawira ko mbabaye, nta gihe umubyeyi atababara iyo ari kuganira n'abana be, kuko aba ashaka kubereka ko bagomba guhinduka. 

Bana banjye nkunda ndabasabye ubutaha nzaze nsanga mwareze imbuto nzasange kandi mutarahishe ukuri, nzasange kandi mwarubahirije umwana wanjye kuko yabapfiriye ku musaraba. Bana banjye uwo ntuma mutamuteye inkunga ntacyo yageraho kandi kano kanya ndashimira abana banjye bakomeza kumwegera bakamufasha. 

Bana banjye muramenye sinzabe nyamwisiga ngo nisange namwe kandi ntimuzabe baburamwaje. Bana banjye ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze. Ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. 

Bana banjye mbahaye umugisha ku Izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina. Bana banjye ngaho murakoze murakagira Imana.



05/04/2008
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres