Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 22/01/2018

 
Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, nk’uko bisanzwe iteka

Bubahwe n’ubu n’iteka ryose. Amina.

Ngwino Roho Mutagatifu,

Usanganye imitima y’abakwemera bagukunda

Ohereza Roho wawe, byose bibe bishya n’isi izabone guhinduka

Dusabe, Mana wamenyesheje abakwemera Roho Mutagatifu

Turagusaba kubwirizwa na we, gukunda ibitunganye no kunogerwa nawe iteka,

Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina.

Isengesho ryo kwicuza ibyaha:

Nyagasani ibyaha nakugiriye byose ndabyanze kuko binteranya nawe

Bikadutandukanya ari wowe untunze ukandengera iteka

Kandi ndabyangira ko byicishije Yezu Kristu umwana wawe ukunda

Dawe ubinkize, sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe. Amina.

BY.: Nyagasani Yezu, mubyeyi Bikira Mariya ndi uwawe. Ndi uwawe, ndi uwawe, ndi uwawe ungenze uko ushaka. Ndi uwawe, ndi uwawe..

B.M.: Mwana wanjye, uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo n’imibabaro yose uhura nayo.

BY.: Uraho Mama,

B.M.: Mwana wanjye umeze ute?

BY.: Mama, meze neza gahoro nawe urabibona.

B.M.: Mwana wanjye, ko mbona ufite agahinda kenshi

BY.: Mama, ndagafite, indwara ni nyinshi, imibabaro mwanteye ni myinshi mu mubiri wanjye. Ubu sinkiruhuka na rimwe, ibintu mukomeje kunyereka ni byinshi cyane kandi bintera ubwoba. Byinshi ntinya kubivuga ariko kubera ububasha bwanyu ndabivuga, ariko mbivuga mfite ubwoba.

B.M.: Mwana wanjye, narakubwiye ngo ntukagire ubwoba kandi ibyinshi narabikweretse, ubwo narangije rero kubikwereka ntugire ubwoba kuko mba ngira ngo byose ujye umenya uko ibintu bimeze n’aho ibintu bigeze. Ibyo byose narabikubwiye mwana wanjye, ntacyo utazi. Ntujye uvuga ngo urarwaye, ngo nirukiye kwa muganga, muganga ni umwana wanjye ntawundi. Ndabikubwiye mwana wanjye.

Ariko mwana wanjye nakubwiye ko aho uri n’abo muri kumwe mba ndikumwe nabo. Ese wari wageza he ra?

BY.: Yego,

B.M. : Sinakubwiye ngo naguhaye umusekereteri mwitiranwa, utanazi kandi uranamuzi, narakubwiye ngo ndamugaruye kandi ngiye kumuha akazi gakomeye kandi navuze ko n’urugo rwe rwose ngiye kurugarura, ndarugaruye, ndarugaruye. Kandi uwo nawe ajye yimenya, ariyizi, niba atiyizi ni akazi ke. Naravuze ngo ninjya mpamagara ajye yitaba ngo “Karame Mama”, “Karame Mama”, yitabe, yitabe. Namuhaye urumuri rumumurikira n’umuryango we. Atezwe kenshi, atezwe kenshi n’uyu munsi ntaba agihumeka, ndanabivuze kano kanya.

Mwana wanjye, mwana wanjye ndakubwiye, wikwinuba, wikwinuba kuko amazi ageze kure , ageze aho kurenga inkombe, ndabivuze. Mwana wanjye, umbwirire uwo mwana wanjye, ngo namwise sekereteri, ntabwo ari sekereteri ahubwo ni uwikirenga. Namugize sekereteri nyawe, ngiye kumushimisha kandi. Ntabwo yari yishima ahubwo ndabona akijunditse ariko ntazabe rujindiri, rujindiri rurya ntiruhage. Ntazabe we, ba rujindiri barahari, ubwo bahari rero ni uko.

Hari umwana wanjye witwa ntangiriyeho, ugufasha cyane ndetse nongere mbisubiremo, uti witwa Ntwali, uri Ntwali koko nabyo ndabivuze. Ariko ntawe urizi iryo zina, urizi ni jyewe, uti komereza aho, uti kandi igihe kirageze. Ariko ujye ubabwira mwana wanjye, hari akaririmbo nakwigishije, narakakwigishije kandi, ngo:

Abana ba Mariya nimuze dutetere umubyeyi udukunda,

Ubuvugizi bwe ni nk’isumo ivumera ahora adutakambira.

Refr.: Uri umubyeyi wa Jambo ukaba n’umuziranenge

Komeza uhakirwe abakwiyambaza bagutakira, Mariya

Tuzataramana nawe Mariya aho uganje mu ijuru, Mariya

Uzakenyera uduhobere weee, n’imbaga ntagatifu yo mu ijuru (2)

Nubona ugiye kugwa mu cyaha wiyambaze umubyeyi ugukunda

Ubuvugizi bwe ni nk’isumo ivumera ahora adutakambira.

BY.: Yego, uramuhobeye se!

B.M.: Bana banjye rero nguko uko mbahobera, ubu mpobeye abana banjye bose bankunda.
Bana banjye, uyu munsi wa none nongeye kubasuhuza, mugire amahoro, mugire amahoro, mugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye uyu munsi wa none nongeye ndababwiye, ngo ndababaye. Mbabajwe n’uko ibyo nkomeje kubabwira mutabyumva, ntabwo mubyitayeho, igihe kirageze, nakomeje kubaburira kenshi. Nakomeje kubabwira kenshi bana banjye: Rozari, Rozari, Rozari n’ishapule y’ububabare mubigire akabando kanyu ko kwicumba k’amanywa n’ijoro, k’amanywa n’ijoro. Uyizi kandi bana banjye, uyizi kandi bana banjye nayigishe n’udashobora kuyimenya kuko icyo gihe azaba arokoye roho ye, azaba arokoye roho ye.

Bana banjye, ndabibabwiye bana banjye, mugeze mu gihe gikomeye, muri mu mazi abira, muri mu mazi abira, rero ngo mugiye gutangira, mumenye ko uku kwezi mugiye gutangira kwa kabiri, kwa kabiri, ukwa gatatu, ukwa kane harimo ibintu bikomeye, ibintu bikomeye. Muzajya mujya kumva ngo dore ngo uyu n’uyu aragiye, uyu n’uyu aragiye, uyu n’uyu aragiye, ibyo ntimuzabimbaze nababwiye kenshi, muramenye ndikubabwira ibya mbere na nyuma, murabimenye bana banjye, ndabivuze. Uwahaze ntakibuka ushonje, ushonje nawe aravuga ati uriya arahaze, uriya arahaze kandi icyo ntimukimenya. Mwambabariye bana banjye ufite akantu gatoya, wagira ikirayi kimwe cyangwa bibiri cyangwa bitatu, ugaha utagifite. Mwabikoze kuko igihe kirageze cyo kugira ngo na wawundi uvuga ngo afite byinshi, witwa ngo afite byinshi nawe ntazabirya, ntabwo azabirya igihe kirageze, cyarageze ndikubabwira ubwa mbere n’ubwa nyuma, ntabwo ndi kubabwira kenshi nta n’ubwo ndi kubabwira ibidahari, birahari. Nimwikubire ntabwo ari ibyanyu, mukomeze muhagarike ibyo ngo ni ibitamenwa byanyu, imitamenwa, ntabwo ari iyanyu, ntabwo ari iyanyu, n’abari babifite ni abana banjye, nongeye kubabwira mbisuyemo inshuro eshatu cyangwa enye mubimenye. Ndongeye ndabibabwiye mubimenye.

Bana banjye munkunda, munkunda ndababwiye intashyo yanyu nongere mbasubiriremo bana banjye munkunda: Abamariyari, abalegio, abalegio, abakarisimatike ndetse n’indi miryango ndababwiye ngo intashyo yanyu mbatahije kano kanya nongeye kubatashya: Rozari, Rozari, ishapule y’ububabare ariko Rozari mukomeze muyigire akabando kanyu ko kwicumba k’amanywa n’ijoro kuko ariyo izabatsindira shitani, irabugarije. Bana banjye ba kino gihugu cy’u Rwanda kuko kano gahugu nihitiyemo cyane kandi niko kagomba kubanza gusukurwa ubwa mbere, kandi katangiye gusukurwa. Hari kwibirwamo, hari gukorerwamo, hari kwirirwamo ibintu bikomeye cyane, amanyanga.

BY.: Yego, yego, nawe urabizi Mama. Yego, yego,

B.M.: Ibyo byose ntabyo ntari kubona. Murabeshya ngo murasenga, ntabwo musenga. Ngo murasenga, ntabwo musenga ariko narimvuze ndagabanyije ngo amanyanga ngo iki. None se ngo mwaravuze ngo murarobanura, murarobanura. Mbese jyewe nitwa nde? Ngo Bikira Mariya ni umuki? Umwe ngo ndi umutusi, undi ngo ndi umuhutu undi ngo ndi umutwa. Jye se ndi iki?

BY.: Mama, wowe uri iki koko? Jye ndibonera uri nk’umututsikazi.

B.M.: Oya, ndi imberabyombi, ndi imberabyombi, hose ndahari ariko nta bwoko nshaka. Ntabwo, ntabwo. Aka gahugu ni akanjye n’umwana wanjye, ntacyo turi cyo twebwe, ntacyo turicyo. Ndashaka ko mwese muba bamwe, ndanabibabwiye bana banjye.

Bana banjye, muhore mwiteguye bana banjye, ari abo hanze ari abatataniye hirya no hino ku isi yose, ari abarimo aha mu gihugu, mupfukamire rimwe mbivugiye ku mugaragaro ko igihugu cyanyu kigiye kugwirwa n’ishyano. Ntabwo mvuze umunsi, ntabwo mvuze igihe. Nongere mbasubiriremo, ano mezi mugezemo arakomeye, biranakomeye cyane ntabwo byoroshye. Bamwe muri kuryanirana inzara, muri gupfa aka n’aka, akazi aka n’aka, runaka uyu, umuntu ari kubona arakandagira uyu n’uyu, ngo bite ngo nkurusha iki n’iki. Oya, simbishaka, simbishaka mu gihugu cyanjye. Niho nicaye, u Rwanda ndwicayemo ndi mu mujyi rwagati n’ubu niho ndi kuvugira, ndi kuvuga, navuze, navuze, ndi gusa n’uri kuvuga n’ibya mbere n’ibya nyuma.

Indirimbo:

Naje mbasanga bana banjye, naje mbakumbuye bana banjye

Muhumure, muhumure naratsinze nimika urukundo bana banjye.

Kibeho, Kibeho, ntabwo ari umuryango bana banjye ahubwo ni abo nje nsanga bana banjye,

Muhumure, muhumure, muhumure naratsinze nimika urukundo bana banjye.

Kibeho, Kibeho, Kibeho.

Aka ni agashapeli nihitiyemo, ntabwo ari agashapeli ahubwo nayigize Kibeho ya kabiri. Iyi ni Kibeho ya kabiri.

Ndongeye ndababwiye bana banjye, ntabwo uyu mwana wanjye imbaraga afite ntabwo ari ize, naravuze ngo, naravuze, namuhahe igitinyiro ntabwo atinya. Arababwiye ntabwo avuga, nta n’ubwo ari we uvuga, ni jyewe uri kwivugira ubwanjye. Naravuze yitwa Byishimo, ngo yitwa Byishimo, ahubwo namuhaye imbaraga za Byishimo, iryo zina nararimuhaye ni jyewe warimuteruye, yitwa Byishimo.

BY.: Oya, oya Mama. Oya, oya nitwa Byishimo kandi mbabaye?

B.M.: Oya, oya, oya utindana ubutumwa bwanjye naho ubundi…

BY.: Yego, yego. Oya, oya ntabwo nzongera, ntabwo nzongera.

B.M.: Hari hashize iminsi ingahe? Niwo munyafu wakubiswe umaze iminsi ukubiswe. Narakubwiye ngo ntibukamare iminsi ibiri cyangwa itatu ariko ntabwo wumva, ntabwo wumva.

BY.: Mbabarira, mbabarira ntabwo nzongera.

B.M.: Nsigaye ngutuma ugaca ubutumwa bwanjye mo kabiri, ugatinya, ugatinya, witinya, buvuge nk’uko mbutanze maze bugere ku bana banjye babwumve. Mbwirira abana banjye bose, uti abankunda, abankunda, abankunda mwese kandi munkomeyeho cyane, abakomeye muri Rozari, cyane Abalegio ngo nimwongere mwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye. Abamariyari, namwe muri gucikamo kabiri ntabwo mugikora nk’uko nababwiye, ubutumwa ntabwo mukibukora nk’uko mubikwiye, mwese uyu munsi mwikubite akanyafu.

Ariko bana banjye, uyu munsi wa none nje kubasura mbakunze kandi mbakumbuye. Ndikububasubiriramo ngo musubire mubyo mutakoze, mu masezerano mutakoze, ibyo byose mubisubiremo maze mwibuke n’ahantu nabavanye, n’ahantu nabavanye. Bamwe ngo ndi uyu n’uyu, ndi uyu n’uyu. Ntabwo ndi uyu n’uyu, ntabwo ndi uyu n’uyu, ntabwo ndi uyu n’uyu. Ndongeye ndababwiye bana banjye, oya, ubwo mutangiye, iyo mutangiye ngo jye ndi umukarisimatike, iyo utangiye ngo ndi umulegio, iyo utangiye ngo ndi.., eh eh eh ntabwo mbishaka, ntabwo mbishaka, nshaka ko mwese muba abanjye koko. Bana banjye, ntimugire ubwoba ariko turi kumwe, ishyamba si ryeru, ishyamba si ryeru mwitegure dore mutangiye ukwezi, mugiye gutangira ukwezi kwa kabiri, ukwa gatatu, mugeze no mu bihe bikomeye.

BY.: Ariko Mama kuki wampagaritse? Oya hari impamvu.

B.M. : oya hari impamvu, ko ngiye kukujyana ngo ujye guhagarara i Nyaruguru, uvugire mu burengerazuba n’ubundi ahantu hakomeye cyane ujye kuhavugira n’ubundi, kandi uragiye. Uzongere wibeshye ngo urongeye uciyemo ubutumwa kabiri. Ndi kukuvugisha mu gashapeli kanjye, muri Kibeho yanjye ya kabiri nishyiriyeho i Kigali mu mujyi ukomeye, mu murwa ukomeye. Hano hubahwe nk’uko hagombaga kubahwa. Hagomba kubahwa kuko hano harakomeye cyane ibaze aho nicaye, hano ndahicaye, ndahicaye, hahirwa uwahageze, hahirwa n’uwazanye ururabo, hahirwa uwahisigiye amavuta, uwo arahirwa cyane. Ibyo ndabikubwiye mwana wanjye ubibabwire, ubu butumwa uzabwumva wese kandi ntutinye kubutanga. Ndabwira abana banjye hirya no hino, ngo hari uwo bureba n’uwo butareba, uyu munsi igihugu cyanyu kiragoswe, impande zose ziragoswe, nta mahungiro, nta buhungiro mufite impande zose ziragoswe, ziragoswe, muzakizwa na Rozari, na Rozari, na Rozari. Mupfukame muyivuge musenge cyane musabira igihugu cyanyu, musabira isi amahoro, cyane musabira u Rwanda rwanyu amahoro kuko impande zose ruragoswe.

Urugogwe rugiye kubikubita hejuru, nakomeje kubibabwira. Ntuzi ibyo aribyo, urwo rugogwe ntabwo muzi urwo arirwo. Ese mwari muzi umutego utega inkware uwo ariwo bana banjye, muzi urwo rugogwe ukuntu rwiyubika, uko rwiyubika niko namwe rugiye kubiyubikaho mubimenye, mubimenye.

Indirimbo

Mubyeyi uturutira abanndi Bikira Mariya, ujye uduhoza ku mutima

Amagambo yo kukubwira uyamenya tutanayavuze, Mwamikazi jya uyazirikana

Nyamara hirya y’ubu buzima,

BY. : Mama ko uri kumbabaza cyane. Hari umwana wawe ngo urwaye indwara ikomeye ugiye kwikiriza. None mbigenze nte, yego, nzajyayo.

B.M. : Ngiye kukohereza mwana wanjye, uretse n’ibyo ngiye kukohereza ahantu niwongera kwibeshya nturangize ubutumwa ngutumye n’ubuzima bwawe buzaba buri kugenda bugabanuka.

BY. : Sinagusabye se imbabazi.

B.M. : Uzongere

BY. : Ntabwo nzongera. Yego, yego, eh eh eh ndihebye. None se uzakomeza umbwire ngo, murambwira ngo buri munsi ngo ngeze mu byishimo, kugera mu byishimo ni imibabaro. Nagera mu byishimo ngo, nzishima gihe ki?

B.M.: Mwana wanjye, wimbaza cyane, nakubwiye ko ibyishimo byawe uzabibona. Ese ubu ntabwo wishimye se. Uragira ngo ngire nte? Mwana wanjye aho ugeze hari abakureba bagahekenya amenyo, hari ukureba akumva yamera nkawe, hari ukureba akumva atakuva iruhande, hari icyo ubuze se? Ubushize narakubwiye ngo ntiwambaye se, nturya se, hari icyo wamburanye se, ariko ntabwo wemera.

Urongeye? Mwana wanjye nongere ngusubiriremo. Naguhaye imfashanyo, imfashanyo naguhaye, naguhaye abagufasha kugira ngo ubone icyo urya, ubone icyo wambara kandi ntacyo wamburanye.

Uramenye ahubwo ntuzongere kuvuga iryo jambo, ntuzongere no kuvuga ngo ndarya iki, cyangwa ndambara iki, cyangwa ndanywa iki?. Ahubwo ndakwinginze mwana wanjye noneho ngiye kugusaba imbabazi nanjye. Sabira imfubyi, abapfakazi, urubyiruko, abatagira kivurira maze abo bose ubasabire urebe ko, isengesho ryawe kandi iyo urivuze rigera ku bantu benshi, ibyo byose ndabikubwiye mwana wanjye.

Uwo mwana wanjye nakubwiye ko, ntabwo navuze ngo namuguhitiyemo, namugize sekereteri wanjye, kuva na hahandi wari imbohe yari sekereteri wanjye kandi navuze ko ngiye kumushimisha n’uyu munsi kandi niko bimeze, nabivuze, nabivuze ariko bimwe namusezeranye namubwiye, namusezeranyije ntabyo yakoze nta n’ibyo akora ahubwo aribagirwa. Uzi ko aba yarataye n’ubuzima. Hari indwara yarwaye, buri munsi ngo ngiye kwa muganga, buri munsi ngo ngiye kwa muganga, buri munsi ngo ngiye kwa muganga ntamenye n’ibyo arwaye ibyo aribyo bimwe. Bimwe ngo rubagimpande, ibindi ngo ni ibiki, izindi ngo ni izindi ndwara reka da, ntamenye ko ari jyewe uba uri kumukanda ndikumwibutsa ntamenye ibyo aribyo, ariko uyu munsi ndabimubwiye, ndabimubwiye anabimenye kandi yitegure ngiye kumushimisha, ngiye kumushimisha, ntabwo mvuze uko nzamushimisha, ntabyo mvuze.

Ayiweee, noneho ndavuze ngo Kigali, Kigali we, Kigali we. Ndareba Kigali nkarira adakama. Ndareba umujyi wa Kigali, rero ngo ni umujyi ra, ntawo. Muravuga ngo murishimye, ntabwo mwishimye. Muravuga ngo murankunda, ntabwo munkunda. Iyaba munkunda mwapfukamiye rimwe, mugapfukamira rimwe mugasabira uyu mujyi wanyu. Bayobozi bategetsi bakuru, bayobozi bategetsi bakuru nakomeje kubabwira, noneho bamwe musigaye muvuga ngo mbese Bikira Mariya ngo ariko ari hehe, ngo Bikira Mariya ari hehe. Ndahari jye n’umwana wanjye tuwicayemo umujyi wose, tuwurimo, turi kuwutambagira, turi kuwutambagira kandi ugiye kwisukurirwa, tugiye kuwisukurira munabimenye, turahicaye. Rwanda we, Rwanda we, agahugu kanjye, agahugu kanjye jye n’umwana wanjye tukicayemo. Harya reka, ariko mwana wanjye reka nkwigishe aka akaririmbo, hari ndirimbo.

BY.: Ntabwo nyizi

Igihe kizagera Nyagasani unkize aya makuba

Ntegereje ijambo ryawe ngo nture mu mahoro

Mutabazi mwiza ndagusabye unkize imibabaro n’agahinda

Maze mbe hafi yawe maze nzagushime.

B.M.: Bana banjye, igihe kirageze kugira ngo mwishime abankunda ariko jye n’umwana wanjye. Abankunda mugiye kwishima, abankunda mugiye kwishima, abankunda mugiye kwishima kandi igihe kirageze kugira ngo, harya ngo urukwavu rukuru, eh ngo urukwavu …. ni umugani mujya muca rero, ntacyo mvuze ndekeye n’ahongaho.

Eh, eh, eh, ndavuze kandi ako kantu ngo “Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona, ntiyanze no kubona”.

BY.: None bisobanura ngo iki Mama? Ngo umwana wanze kumvira se na nyina ngo yumvira ijeri.

Ko ndushye, wambabariye, oya

B.M.: Ngo umuvumvu yagitse umuzinga usarurwa n’abandi, si nabwo bwa mbere nabibabwira, ariko izo nzuki zigiye kubarya zizava he ra!

BY.: Umuvumvu, umuvumvu, yego, yagitse umuzinga usarurwa n’abandi. Ko nzi ko umutiba se ubamo inzuki.

B.M.: Oya, ntabwo aribyo mvuze. Harya ngo mfite inzu jyewe nini, mfite igorofa, ngo uriya afite ka nyakatsi ngo ndagahirika jyewe nongere nubakemo akanjye. Ni akawe se, iyo gorofa se ni iyawe ni wowe ugiye kuyitura ? Byose ugiye kubibura ubibona, urabibuze, urabibuze, ariko bana banjye, mwahaye n’abandi ra.

Ndabazanye, ndabazanye n’abandi, n’abandi bari nkamwe. Ndabazanye igihe kirageze, igihe kirageze nta n’ubahagarara imbere ndetse nta n’ubahagarara imbere, ntawe uzabahagarara imbere ndanabibabwiye ni jyewe uzaba uri imbere yabo jye n’umwana wanjye. Ndabibabwiye bana banjye, mubyumve mubyumve, mvugiye ku mugaragaro iyi tariki ndayivuze, mbivugiye kuri ino tariki, ndanabibabwiye ino tariki muyandike, ntacyo ntavuze, ntacyo ntavuze nta n’icyo ntababwiye.

Indirimbo :

Umwamikazi Bikira Mariya uri mu ijuru ku Mana Data

Bikira Mariya mumukunde mumwiyambaze azabaha byose

Bikira Mariya waratowe utubyarira umucunguzi Yezu

Bikira Mariya uri mu ijuru ku Mana Data.

BY.: Mama, Mama urigendeye.
Mama, yego, yego. Mbwirira abana banjye bose, bose aho bari hirya no hino aho batataniye, ari abari muri kino gihugu, ari abari hirya no hino aho batataniye, uti mbifurije amahoro, mbifurije gushyikirana na njye n’umwana wanjye mu bihe bishya, mu Rwanda rushya mushyikiranwa muri kumwe n’umwana wanjye Yezu Kristu. Ndabibifurije bana banjye, kandi ntabwo mvuze, nzagaruka ndi kuvuga ijambo rya mbere ariko ndakubwiye mwana wanjye ihute ihute, n’uwitwa ngo agutera inkunga agize gute, iryo jambo mvuze ngiye kurivugira n’ahandi ariko ndavugira mu mujyi wa Kigali cyane, ndi kuvuga uyu mujyi wa Kigali, mwirirwa mwirata ngo dufite amahoro, mufite amahoro, ntayo ntayo, ntayo ahari, ntayo ahari mubimenye bana banjye, mubimenye.

Kandi bana banjye nongere mbisubiremo, Rozari, Rozari, Rozari muyivuge, muyivuge, ni intashyo nabahaye, mbahaye kandi ndikubabwira ngo muhore mwiteguye kuko igihe kirageze, kirageze cyo kugira ngo umwe n’undi, umwe n’undi mwongere mubonane amaso imbona nkubone, ndabibabwiye bana banjye. Ndabibabwiye bana banjye aya mezi mugezemo muri kuvuga ngo ni ibisibo abandi ngo ni iki, mwitegure harimo ibintu bikomeye. Bana banjye nkunda nimushikame musenge musabira abana banyu, abatatanye, musabirane, musabire igihugu cyanyu amahoro, mwisabire namwe gutaha amahoro abari hanze, musabire imfungwa, abarengana, abatagira kivurira ariko ndabahebye.

Bana banjye ndanababaye ariko ndanishimye, hari abana banjye bagerageza, bagerageza, bagerageza, mukomeze mukomereze aho. Abalegio ndongeye ndabashimye mukwirakwire hirya no hino kandi mwamamaza Rozari yanjye ndabibashimiye, mukomeze uyu munsi mukomereze aho muri, mwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye, murabikwiye. Namwe bamariyari mwicikamo ibice, mwacitsemo ibice, namwe muri kugerageza, muri kugerageza ariko mwishyiremo agafu, mushyiremo agafu, agafu, murimo irondakoko, murimo irondakoko mubimenye, mugende gahoro gahoro ariko igihe kirageze cyo kugira ngo benshi mukubitwe akanyafu, mugiye kugakubitwa kandi mwatangiye kugakubitwa, ndabibabwiye bana banjye.

Ubu butumwa ntawe bureba, burareba abana banjye hirya no hino ku isi yose, burareba abana banjye banyumva, abo bose burabareba. Ntawe bureba ntihazagire uvuga ngo ntawe bureba hari n’uwo butareba, mwese burabareba. Mwese uyu munsi, uyu munsi wa none mugire umwaka mushya muhire, ndawubifurije muzawurye, ntuzabarye bana banjye. Ndawubifurije bana banjye, mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi, ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.

----------------------------------------------
 
Byishimo


22/01/2018
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres