Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Ubutumwa Umubyeyi Bikira Mariya yahaye Byishimo ku tariki 20/05/2014

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane , ari mu rumuli rwinshi ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza aransuhuza ati; 

B.M : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira imibabaro yose uhura nayo. 

Byishimo: Uraho mama 

B.M: Mwana wanjye umeze ute? 

Byishimo: Mama meze neza gahoro nawe urabibona , ingendo mukomeje kunkoresha hirya no hino ni nyinshi maze kunanirwa. 

B.M: Mwana wanjye zikore, aho nkutumye hose, njya uhita uhaguruka kuko imbaraga ukoresha ntabwo ari izawe. 

Byishimo: Ikindi kandi mama mfite ubwoba bw’ibintu bibi mukomeje kunyereka. 

B.M: Mwana wanjye wigira ubwoba kuko mba nkwereka kugirango umenye aho ibihe bigeze, mwana wanjye uyu munsi ubonye uko umwana wanjye ameze, kuriya umubonye niko bigiye kumera. Mwana wanjye nsuhuriza abana banjye bose ari abari hano mu igihugu ndetse n’abari impande zose; uti ni mugire amahoro, ni mugire amahoro, ni mugire amahoro urukundo rwanjye rubasakaremo. 

Bana banjye ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane, mbabajwe n’abana banjye benshi bakomeje kurigiswa, abandi bakomeje kubarunda munzu z’imbohe, abandi bakomeje guhunga igihugu. Bana banjye naberetse ibimenyetso byinshi ariko nta na kimwe benshi mwibonera, mubimenye byabihe bikomeye mubigezemo, ureba arebe kandi ashishoze,nababwiye ko igiti kinini cyumye nt’ amashami gisigaranye, niko bimeze ubu gisigaye cyonyine kuko nta muzi gisigaranye. Narabagaburuye mwanga guhaga, muracyumiranye n’imbehe, none imbehe ngiye kuyibaka, ubwo ndabwira cyane rujindiri rurya ntiruhage. 

Bana banjye ubu shitani yarinjiye sibwo bwa mbere nabibabwira ubu iri gukorera hirya no hino mu gihugu ndetse no mu mugi rwa gati. Bana banjye ubu ndi kureba uyu murwa wanyu nkarira adakama. Bayobozi, bategetsi bakuru murambabaje cyane,kubera ko ibyo mwabwiwe byose nta na kimwe mwumvishe. Kigari we, Kigari we, Kigari we urakomerewe kuko ibi mvuga niho hagiye kubera isibaniro cyane. 

Ibyo nababwiye byose nta na kimwe mutari mwabona ndetse bamwe mubayobozi bakuru imbehe zatangiye kubama , narabahaye murarya ariko gushimira birabananira, ibyo mwarundarunze byose mubyita ibyanyu si ibyanyu byose mugiye kubibura mu bireba. 

Umwana wanjye yantumye kenshi mwanga kunyumva, nawe ubwe ariyizira mwanga kumwumva , tubatumaho intumwa n’abahanuzi mwanga kubumva, none bana banjye, igihe kirageze kuko umwana wanze kumvira se na nyina yumviye ijeri. 

Bana banjye nkunda kandi mwumva ibyo mbabwira, nimumfukame cyane musenge, muvuge Rozali cyane, muvuge ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu kuko hari benshi bizarokora. Bana banjye mubivuge nkuko mbibifujeho, kuko kugeza ubu, mugeze aho umwana arira nyina ntiyumve. 

Nongere mbibabasubiriremo bana banjye, ubu umunyarwanda agiye kuzarahura umuriro mu kirometero enye ndetse zirarenze,bana banjye intango imaze kuzura igiye gusandara. Ntagihe ntababwiye ariko noneho amazi yarenze inkombe,urugogwe rugiye kubikubita hejuru, benshi baratashye, mubimenye gutaha mumenye icyo aricyo, ariko abanjye bankunda kandi bankorera icyo nshaka bazarokoka. 

Ubu igihe kirageze cyo kwishungurira inyangamugayo, abakoze neza bahembwe abakoze nabi bahanywe, kandi si kera byaratangiye,rero bana banjye ubu njye naje ndi Umwamikazi w’isi n’ijuru, ibyo mbabwiye uyu munsi ntabwo ubutaha nzongera kubibabwira, ufite ubwenge nashishoze, ufite amaso yo kureba narebe aho ibintu bigeze, ubu uru Rwanda rwicayemo ndi kumwen’umwana wanjye Yezu Kristu mubimenye. 

Benshi ngo bakunda Yezu, mubimenye ntawe ukunda umwana ngo yange nyina, bana banjye nkunda kandi mwanyiyeguriye, nimumfukame cyane musenge kandi musengere igihugu cyanyu kuko ndabona benshi bari kuganisha mu rwobo, igisamagwe kirasamye kigiye kubamira. 

Mwana wanjye nawe ndabona ufite ubwoba bwinshi utinya kuvuga ibyo tukubwiye. 

Byishimo: Mama ndabufite kuko ibyo mukomeje kunyereka bintera ubwoba bwinshi, kandi mama umenye ko ndi umuntu. 

B.M: Mwana wanjye jya ubivuga nkuko tubikubwiye kuko turi irihande rwawe, witinya rero gutangaza ijambo ryanjye n’umwana wanjye, kuko iyo ubivuze hari benshi bigirira akamaro, nubwo bamwe batabyumva ariko hari ababyumva. 

Mwana wanjye aho uri rero mfukama usengere u Rwanda n’abanyarwnda kandi umenye ko ari njye wagutoye atari wowe wantoye, icara rero witeguye nturangare kuko ubu ngiye kongera kukohereza kubutaka butagatifu kugirango uhamfukame umfukamira benshi bababaye kandi umenye ko aricyo wahamagariwe, usabira kandi abatatanye bose hirya no hino kuko igihe kirageze ngo mbahurize hamwe,ntuzavuge kandi ngo wabuze itike, cyangwa ngo iminsi utegetswe uyicemo kabiri, niba mvuze ngo ni irindwi ni irindwi niba mvuze ngo ni itanu ni itanu. 

Mwana wanjye ndabikubwiye, ndakumenyesheje nkubwira ko igihe kigeze kuko nakubwiye byinshi nakweretse byinshi ntacyo utazi,igihe rero kirageze cyo kuguhagurutsa, ntuvuge ngo mbese nza ngenda nte? Ushobora no guhaguruka n’amaguru kandi ukagerayo. 

Byishimo: Mama ndabizi n’ubundi imbaraga nimwe muzimpa, kuba ngejeje aya magingo ni mwebwe n’ubundi hakorwe ugushaka kwanyu ntihakorwe ugushakwa kwanjye, mama uyu munsi ndabisabira imbaraga zanyu kugirango mbashe kuzuza ugushaka kwanyu kuko imbaraga zanjye ari nkeya. 

B.M: Mwana wanjye uhumure ndi kumwe nawe kandi sinzagutererana na rimwe, mwana wanjye nsezerera ku bana banjye bose uti mbifurije kuzashyikirana n’umwana wanjye mubihe bishya mu Rwanda rushya yagabiwe n’umwami wanyu I nyanza, uyu munsi kandi mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi. 

 

Forum hiwit



20/05/2014
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres