Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA NYAGASANI YEZU N’UMUBYEYI BIKIRA MARIYA BAHAYE BYISHIMO KU TARIKI YA 10/10/2017

 
Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, amen.

Ngwino Roho Mutagatifu, usanganye imitima y’abakwemera bagukunda, wohereze Roho wawe byose bibe bishya n’isi izabone guhinduka. Dusabe, Mana wamenyesheje abakwemera Roho Mutagatifu, turagusaba kubwirizwa nawe, gukunda ibitungaye no kunogerwa nawe iteka, ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen.

Isengesho ryo kwicuza ibyaha: Nyagasani, ibyaha nakugiriye byose ndabyanze kuko binteranya nawe, bikadutandukanya ari wowe untunga ukandengera iteka kandi ndabyangira ko byicishije Yezu Kristu umwana wawe ukunda, Dawe ubinkize, sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe. Amen.

Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, nk’uko bisanzwe iteka bubahwe n’ubu n’iteka ryose. Amen.

B.M: Naje mbasanga bana banjye, naje mbakumbuye bana banjye, muhumure, muhumure, muhumure naratsinze nimika urukundo bana banjye. Kibeho, Kibeho, Kibeho, ntabwo ari umuryango bana banjye, Kibeho ahubwo ni abo nje nsanga bana banjye. Muhumure, muhumure, muhumure naratsinze nimika urukundo bana banjye, muhumure.

Bana banjye, uyu munsi wa none kuri ino tariki ya 10/10 nibwo nigaragarije umwana wanjye w’intamenyekana. Uyu munsi abawushyigikiye, uyu munsi, mwese nimwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye. Bana banjye ndabakunda, ndabakunda.

Bana banjye, mugeze mu bihe bikomeye, mu bihe bikomeye cyane, abanjye mugire ukwemera, mugire ukwemera, mugire ukwemera. Abanjye mupfukame, Rozari muyigire akabando ko kwicumba k’amanywa n’ijoro kandi ndababwiye musabire n’abadashoboye gusenga, ndabibabwiye bana banjye.

Bana banjye uyu munsi ni umunsi udasanzwe, ndongeye ndababwiye bana banjye, mukomere ku rugamba. Mukomere ku rugamba, ese urugamba mukomeraho ni uruhe? Ariko bana banjye, u Rwanda nararukunze ndarugenderera uko bwije n’uko bucyeye, uko bwije n’uko bukeye ariko ibyo nababwiye nta na kimwe mwitaho. Nabasabye hirya no hino ngo nimupfukame musabire igihugu cyanyu, musabire isi hirya no hino, musabe amahoro, musabe amahoro. Bamwe barabikora abandi ntibabikore. Bamwe ngo, ariko ibyo twakomeje kumva ngo bizaba gihe ki, bizaba gihe ki, igihe cyarageze rero. Bimwe byaratangiye kandi biranahari hasigaye akantu gatoooya, gatoya, kuko ibihe mubirimo birabugarije,

Nababwiye inzara hirya no hino, mbabwira inkangu, mbabwira amahindu, imyuzure, ibyo byose mubirimo mwarabibonye, na kano kanya mubirimo. Mbabwira ko ufite icyo afite ntamenya mugenzi we utagira icyo afite. Ndongeye ndababwiye ngo umugore n’umugabo ntabwo bakivuga rumwe none kugeza uyu munsi niko bimeze, niko bimeze. Ahubwo uwumva, ufite amaso yo kureba narebe aho ibintu bigeze.

Ndongeye ndababwiye bana banjye, ese uyu munsi mumeze gute? Intambara zikomeye, nababwiye intambara ikomeye, iri mu mitima yanyu. Murabumbatiye bana banjye, ntabwo muri kuyibona, muri kuyibona? Ni akazi kanyu niba mutari kuyibona, ibyo birabareba. Mbabwira ngo nta buye rizasigara rigeretse ku rindi, ubundi se ubundi umujyi se usigayemo bangahe? Umurwa mukuru, ndongeye ndababwira ngo bayobozi, bategetsi, bayobozi bategetsi ba kino gihugu, murarundarunda byinshi, muri kurya abo muyobora, benshi bari mu buroko, abandi bakomeje guhunga igihugu, benshi bakomeje kwicwa urubozo ari mwe bazira, mwebwe bayobozi bakuru. Ubu se murabirundarunda ni ibyanyu, ntabyo, ntabyo muzatunga, ntabyo muzatunga, Jye ndi kubabwira, Jye ndi Umwamikazi w’isi n’ijuru, ndi kubabwira ndi Umwamikazi w’isi n’ijuru. Ntabyo, ntabyo n’abandi bari babifite, ko bari babifite bose ntibari abantu nkamwe, namwe ntabwo ari ibyanyu mucishe make rero.

Bana banjye ndongeye ndababwiye, ndongeye ndababwiye, uyu munsi wa none abanjye, Abalejiyo, Abalejiyo ngabo zanjye, ngabo zanjye nimupfukame musenge, ntama zanje, ngabo zanjye. Abamarial, Abakarisimatike, nimuhaguruke mwese mupfukamire rimwe musabire igihugu cyanyu, musabire n’isi yose kuko irugarijwe. Abamarial, Abamarial, Abamarial ndongeye ndababwiye mwacitsemo kabiri, mwacitsemo kabiri ntabwo mwuzuye. Abalegiyo ngaho mufatanye mwese, mufatane urunana, ndabibabwiye bana banye. Ngaho, ndavuze bana banjye, bana banjye, ntama zanjye, ngabo zanjye, ngabo zanjye ni abalejiyo mbwira cyane n’abamarial, ngaho rero urugamba rurakomeye, ubwo rukomeye rero ngaho mupfukame, nimupfukamire rimwe.

Ndongeye ndababwiye bana banjye mwese, bana banjye, abankunda aho muri hirya no hino musabire abatanyuma, musabire n’igihugu cyacu. Ngaho Rozari n’ishapule y’ububabare mubigire akabando ko kwicumba k’amanywa n’ijoro, ubwo ndabwira abankunda kandi banyemera. Ndabibabwiye bana banjye munyumve cyangwa murorere igihe kirageze, kirageze, kirageze, wa munyafu nakomeje kubabwira urageze, ya mezi nababwiye aruzuye, cya gihe nababwiye kiruzuye, ndababwiye ngo uwumva yumve, icyo ntavuze ni ikihe?

Ndabibabwiye bana banjye ariko uwumva yarumvise utarumvise ni akazi ke. Mbasubiriremo, nababwiye inkangu, mbabwira inzara, mbabwira abantu bari kuzira ubusa, ntabyo mutumvise, gereza, ntabwo ari amagereza ni mu mwobo, birangije iyo myobo se yo ntiyuzuye, mbese muzajya hehe, ni urutaro. Urutaro se rwo muzarujyaho muruvanye hehe? Urutaro mvuga ntabwo muruzi. Ntabwo muruzi, bazabanza bakuzengurukane, umurambo bawuzengurukane, bajye bawuzengurukanaaa, kandi niko bemeze. Mwari mwabona se urwo rutaro urwo ari rwo? Ni ukubanza mujya kwa muganga ngo bapime, ese barapima ibiki.

Narababwiye bana banjye, nababwiye byinshi, ntabyo mwari mwabona ahubwo, ishyano ryaraguye. Ya mvura y’amahindu iraje kubanyagira, ije kubanyagira, murumve iyo mvura iyo ariyo, murayumve namwe, muri kuyumva? Ije kubanyagira, murumve iyo mvura iyo ariyo. Imvura y’amahindu ije kubanyagira, urugogwe rugiye kubikubita hejuru, ubwo urwo rugogwe ntimuzi urwo arirwo. Ndabibabwiye bana banjye, ndabibabwiye.

Uyu munsi naje kubabwira, ndi kubabwira kandi ndi kubabwira byinshi, bimwe muri kubibona. Ese bana banjye mugeze he, mugeze he, mugeze he, bamwe muri kwirirwa muvuga, muzindukira mu nsengero, mu kiliziya ngo turi gusenga, turi gusenga mwarangiza mukajya gucura imigambi mibi,

iyo migambi mibi muri gucura ndabibabwiye ntaho muri. Ugasanga Kiliziya yuzuye abantu nk’abantu nka 50 cyangwa 500 ariko harimo abantu babiri gusa, byose mba ndi kubireba

Bana banjye, bana banjye, bana banjye ndababwiye, uyu munsi icyakora abanjye mukomere ku rugamba, nimukomere ku rugamba, mukomere ku rugamba, musabe kandi mushishikaye, musenge kandi mushishikaye, mugire ukwemera n’i Kibeho narabivuze. Nimugire ukwemera, mugire ukwemera, mugire ukwemera, abanjye nimusenge, ngaho musabire n’abadashoboye kubikora kuko igihe mugezemo kirakomeye cyane. Ko gikomeye se mugiye kubyitwaramo gute?

Indirimbo:

Igihe kizagera Nyagasani, unkize aya makuba, ntegereje ijambo ryawe ngo nture mu mahoro

Mutabazi mwiza ndagusabye, unkize imibabaro n’agahinda, maze mbe hafi yawe, maze nzagushime.

Ikibyimba kirabyimba kigatutumba. Ikibyimba kirabyimba cyagera aho kikameneka. Igihe kirageze ngo kimeneke rero.

Nababwiye ko intango yuzuye, intango iruzuye irasendereye kandi igihe cyo gusandara kirageze. Iruzuye pe, iruzuye, iruzuye kandi yatangiye guhongokaho, mubyumve. Bana banjye ndabibabwiye, ndabibabwiye, murumve namwe iyo ntango, igiye gusandara kandi izasandarana byinshi. Ibyo byinshi mwibeshya ngo murafite byose bizagenderako, amaraso agiye kumeneka ari menshi.

Kigali we, Kigali we, Kigali, urambabaje, uragowe, uragowe, uragowe. Bana banjye munkunda kandi mwumva ibyo mvuga, bana banjye nimupfukame musabire Kigali cyane, uyu murwa mukuru, umurwa . Mushatse mwarebera no ku mvura iri kugwa hirya no hino, imyuzure narayibabwiye hirya no hino, amahindu, imiyaga, ntacyo ntavuze, murekere aho rero. Uyu mwaka n’ano mezi aho bigeze bigiye gusozwa n’ikintu kibi cyane, ndabibabwiye bana banjye. Ndongeye ndavuze ngo bana banjye ibikomeye birabugarije, ibikomeye birabugarije mubyumve, mubyumve, ntabwo ari byinshi mvuga, ndavuga, nzakomeza mvuge nta n’ubwo nzongera kuvuga ariko ngiye kubabwira ikintu kimwe gusa, ngiye gusoza, nzasoza gihe ki mbese ariko abanjye ndi kumwe nabo.

NYAGASANI YEZU

U Rwanda ni urwanjye n’Umubyeyi wanjye turwicayemo nta n’uzi aho twicaye. Hano twicaye niho nicaye n’Umubyeyi wanjye nari narabahishe. Nta n’uhazi wundi hahirwa ahubwo abahicaye. Nibyo uyu munsi bana banjye mbahishuriye ibanga ryanjye. Ndahari uko bwije n’uko bucyeye, ndi mu murwa mukuru kandi ntawahishura aho nicaye ariko bana banjye uyu munsi mwebwe murahishuriwe, ndahari rero. Ndahari Jye n’Umubyeyi wanjye, ndi hano, ndi hano.

Indirimbo:

Ref.: Twambariye urugamba, twambariye urugamba duhore turi maso,

Kristu umugaba wacu aturangaje imbere, na Mariya aturi imbere, twambariye urugamba.

Igit.: Bana banjye ndabakunda,

Ndabakunda ndabakunda.

B.M: Muhore mwiteguye bana banjye rero, igihugu kigiye kuba umuyonga, ibihugu n’ibihugu birahanganye, bakuru na barumuna babo basubiranyemo, ntabwo aribwo bwa mbere ariko noneho birakomeye, birakomeye ufite uko afite yitegure, uhaha ahahe kuko muri ino minsi birakomeye. Kino gihe kirakomeye mugezemo. Ndabibabwiye bana banjye, abanjye muhore muri maso, muhore muri maso n’umuriro uzazima. Muhorane imuri zanyu, muhorane imuri zanyu, muhorane imuri zanyu. Hari igihe muzabura n’igikoma cyo kunywa ariko ufite uko yifite ndabateguje bana banjye nimugerageze mushake akantu kabatunga mu minsi ibiri cyangwa itatu cyangwa itanu. Icyo gihe nimubona kigeze, mwitegure ndabateguje bana banjye, ya minsi ikomeye irageze, cya gihe kirageze kibaguye gitumo mubimenye bana banjye. Ndabibabwiye bana banjye, nongere mbibasubiriremo, ufite uko yifite, ufite uko yifite ni akazi ke.

Urumuri, urumuri, urumuri, urumuri, urumuri, urumuri, mutazaba mu mwijima kandi muri abana b’urumuri, ibyo ndabibabwiye bana banjye. Mugire amazi y’umugisha kuko hari uzasomaho buhoro akamukiza. Ayo mazi ni itegeko, ni itegeko, ni itegeko; utayafite nawe aho nigaragariza azayashake ayabone.

BY.: Mbese ubundi ni gihe ki Mama

NY.Y: Oya ndababwiye bana banjye ngo muhore mwiteguye.

BY.: Ese ko Papa aza akambwira nawe ukambwira

B.M: Oya ndaje, ndi Umwamikazi w’isi n’ijuru, ayo mazi muyashake kandi uwasizwe yarasizwe. Ejo cyangwa ejobundi amavuta agomba kubageraho, uwasizwe yarasizwe utarasizwe ni akazi ke, uwasizwe ubwo arahirwa, ubwo uyafite asige mugenzi we, ufite utwana mu rugo adusige kuko narabasize bihagije.

Bana banjye, nongere mbasubiriremo ya mvura y'amahindu ije kubanyagira, ni iyihe? Iraje kandi yatangiye kubanyagira, ibyo nababwiye byose ntacyo mwumvise, mureke rero ibyavuzwe byuzuzwe, byuzuzwe. Ndabibabwiye bana banjye ndetse ndekeye aho ngaho nzongera kubabwira ejo cyangwa ejobundi kandi ni ubwa mbere n’ubwa nyuma. Umwana wanjye agiye gusoza ejo ababwira ubwa mbere n’ubwa nyuma, mureke ibikomeye bibabeho, biraje kandi bibaguye gitumo. Mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi, ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.
 

Byishimo



10/10/2017
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres