Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Ndabasaba kumpa ingufu nyinshi zo guhongerera, zimfasha kubaka urukundo

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO  KU ITARIKI YA 23/09/2008

 

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane, ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza, aransuhuza, ati : 

B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo. 
BY. : Uraho Mama! 
B.M. : Umeze ute? 

BY.: Mama, meze neza gahoro nawe urabibona, imibabaro ni myinshi mu mubiri wanjye. 

B.M.: Mwana wanjye ihangane kuko iyo mibabaro yose ukomeje guhura nayo ni ibyaha byinshi by’abantu benshi bakomeje gukorera hirya no hino muri kino gihugu uri guhongerera. None mwana wanjye, ihangane ibyo byose ubona uzabitsinda kuko igihe kirageze cyo gutabara abana banjye. 

BY.: Mama, uyu munsi nkomeje kwishima kuko ukomeje kuza kunsura. Ndumva ibyishimo ari byinshi mu mutima wanjye. Mama, murakoze. 

B.M.: Mwana wanjye, nsuhuriza abana banjye bose, uti nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye, uyu munsi ndagarutse, nje kubasura, nje ndi Umwamikazi umara intimba abayifite. Bana banjye sinababwira ko mbabaye cyangwa nishimye kandi kandi ndi umubyeyi wanyu. 

Bana banjye mwumva ibyo mbabwira kandi mukabishyira mu bikorwa, uyu munsi ndabashimiye n’umutima wanjye wose. 
Bana banjye, namwe nimwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye. 

BY.: Mama, ndabona uyu munsi utishimye. Mama ndi hano ndi umugaragu wawe uvuge icyo ushaka umuja wawe ndakumva. Mama, nicishije bugufi imbere yawe. Mubyeyi ubanze umbabarire ububi bwanjye kuko ntakwiye kuza imbere yawe. 

Ndaguhereza n’abandi bose bameze nkanjye mubyeyi kugira ngo twese uturuhure ku mutima kandi utubabarire, udusabire imbabazi umwana wawe Yezu Kristu. 

B.M.: Bana banjye, uyu munsi naje mbasanga, naje mbakunze. Ndi umunyabyaha. 

Bana banjye, si ko nitwa, si ko nteye, ni ko mwanyise. Bana banjye, nimuhumure mbatabare, nimugaruke mushire impumu. Bana banjye mwigira ubwoba ndabatabara, mwigira impumu turagendana. 

Bana banjye, naje mbasanga. Jye ndabakunda, jye ndabatashya, igihe cyose mbatumaho, nimuhumure, nimuhumure. Inzira yanjye ni intamenwa, dore ndaje nkomeje kuza. Ndababwiye, nimuhumure kuko igihe cyo kubatabara kirageze. 

Bana banjye ndi ku murwa wanjye i Kibeho, kaze Kibeho yahiriwe. Nayise ingoro yanjye simbabeshya kuko ni ikirago gisasira abasinzira, ni uburiri butabara abarembye. Ni ingobyi impekera abarwayi. Ni ishuri ryanjye nararibeguriye. 

Babyeyi, nimumfashe kuko ndi kumwe namwe. Bana banjye nashatse kubibabwira mu magambo kugira ngo mwongere mubyumve kuko iyi ari indirimbo nigishije umwana wanjye w’intamenyekana, uwo benshi basuzugura, uwo benshi bahinduye umusazi. Bana banjye nimumfashe. 

Kaze neza Kibeho 
Naje ngusanga uranyakira, karame 
Bana banjye uyu munsi mushyitse umutima mu nda 
Mworoshye umutima wanyu na roho zanyu 
Mwiruhutse 
Kuko iyo umwana afite impumu 
Ntabwo yumva neza 
Icyo umubyeyi amubwira. 

Bana banjye aya magambo mbabwiye nayavugiye hano i Kibeho, ni yo mpamvu nongeye kubasubiriramo kugira ngo mumenye ko ibyo mvuga mbicisha ku bana banjye ntuma kandi nkunda, kuko uwo nayabwiye ni umwana wanjye. 

Nshaka kubabwira ko amagambo yanjye ari amwe, mwumve rero ibikubiye muri ayo magambo mbabwiye kuko bamwe mwayafashe uko atari, abandi mwakomeje kujya impaka ntimwasobanuza. Narabasobanuriye, ngiye kubisubiramo. 

Ndi umunyabyaha bana banjye, siko nitwa, siko nteye, niko mwanyise. Mwese bamwe n’abandi bana banjye, ndi hano mu Rwanda rwanyu ndi n’ahandi. Kuko akenshi mwibaza ngo ese Bikira Mariya aba ahantu hose akazira rimwe hose? Bana banjye uko ndi hano mu Rwanda rwanyu ni ko ndi n’ahandi kuko Imana ibana n’abantu bose kandi mwese muri abana banye. 



Bana banjye nkomeje kuza kubasura mbakunze, naje kandi ntawe umpamagaye, nijye wizanye. Mpamagara rero uwo ngomba guhamagara. Bana banjye rero ntimukajye impaka ku kitubaka roho ahubwo kiyangiza. 

BY.: Mama, murakoze cyane. 

B.M.: Bana banjye mushishikarire kuba umwe kuri roho, kubaka inkingi z’imitima yanyu. Mbibabwiye ndi umubyeyi wanyu kuko umubeyi ababazwa n’uko umwana we ahangayitse. Mwihangayika imitima yanyu.

 

Bana banjye, ntabwo naziye mwebwe Abanyarwanda gusa naziye umwana wanjye uwo ariwe wese, aho ari hose.

 

Bana banjye, uyu munsi ndishimye cyane kuko hari abakomeje kwirengagiza imirimo yabo. Mukomeje kwirengagiza ibyanyu bibavuna mukaza kunyakira hano i Kibeho.

 

Bana banjye nk’uko mukomeje kuza muri benshi, nanjye mbakiranye umutima wa kibyeyi ndetse n’abo mwasize imuhira ndetse n’abatabitekereza ndetse n’abirengagiza babizi, ndetse n’abarwanya ibitarwanyika. 

Bana banjye uwo mubona si we murwanya, ni jyewe kuko ari jye wamuhamagaye, ni jye wamubateje, nimumbabarire. Bana banjye mutege amatwi mujye muvuga icyo mwumvise.

 

Ni byiza bana banjye ndabatumiye mu mitima yanyu ngo mwisukure. Muri kano kanya mutekereze buri muntu wese ubabangamiye, buri muntu wese mutumvikana, mushobore gutanga imbabazi kuko kenshi na kenshi hari abavuga umwana wanjye nabi kandi batanamuzi.

 

Bana banjye mubitekerezeho kandi munsabe imbabazi, byose mubimpereze maze mushobore kmva icyo nifuza kubagezaho. 

Bana banjye ntimukabibe imbuto gusa zo gusebanya, mujye mwihanganira ikibi kimwe mwishimire bitatu byiza maze musibanganye icyo kibi kiba cyahaciye. Nababwiye ko ntatandukana n’umwana wanjye, ntidusigana buri gihe cyose tuba turi kumwe.

 

Abavuga ngo bakunda Yezu ngo jyewe ntibankunda, abo baribeshya cyane, bazabona ishyano. 

Bana banjye, uyu munsi ndabinginze, ntimuzabike inzika kuko inzika ikubuza gushishoza, kuko inzika ikubuza kubona ukuri. Nk’uko umwana wanjye yavuze, ati: "Bababarire ntibazi icyo bakora". Namwe bana banjye ndabasabye mujye mwibuka kubabarira no gusaba imbabazi. 

Bana banjye mugendere mu nzira wo kwitsinda no kwicuza. Ndabasaba gusiba ku buryo bw’umubiri kugira ngo mubashe kwigomwa, gutsinda irari ry’imibiri yanyu kugira ngo mubeshyuze ikinyoma cyakwiriye hose kiri kuyobya abana banjye benshi bari gushakira umunezero mu bintu no gushimisha imibiri yanyu.

 

Benshi muri bo bariye ibiryo birimo uburozi. Kwibona kwabo no kwikunda, benshi bibereye mu busambanyi n’ibiyobyabwenge. Itangazamakuru riyobya abantu na za sinema, poronogarafi, biramunga bikababaza nk’igisebe cy’umufunzo kinuka. Uburyo bwo gutumanaho bwabaye uburyo buhumanya imitima, ikwirakwizwa ry’ubugome n’icyaha bikomeje kwerekanwa ku mugaragaro nk’aho ari icyiza berekana gifitiye abantu akamaro.

 

Ni yo mpamvu uyu munsi bana banjye nihitiyemo kandi mwanyiyeguriye, ndabasaba kumpa ingufu nyinshi zo guhongerera, zimfasha kubaka urukundo cyane cyane muri ibi bihe bibi mugezemo. Ndabasaba gusiba ku buryo bw’umubiri kugira ngo mubashe gutsinda irari ririho ryo gushimisha imibiri yanyu. 

Bana banjye ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane. Mbabajwe cyane n’iki gihugu nakunze n’Abanyarwanda none bakaba bagiye gutsembwaho.

 

Bana banjye ibikomeye biraje, birabugarije. Wa munsi nababwiye nguyu ubaguye gitumo muri gushaka amafaranga. Imvura y’amahindu igiye kubisukaho kandi narababuriye kuva kera.

 

Bana banjye, nimusenge mushyizeho umwete kuko ibyavuzwe byose bigiye kuzuzwa. 

Bana banjye ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane. Mbabajwe n’abantu benshi banze guhinduka bakomeje gutwarwa n’iby’isi.

 

Bana banjye nongere mbabwire, murarundarunda byinshi ariko si ibyanyu, bizatungwa n’abandi kuko namwe ibyo mufite atari ibyanyu kuko igihe kirageze ngo mujye mu mwanya mwabyiganiye w’iby’isi. 

Bana banjye, nkomeza kubabwira uko bwije n’uko bukeye, nyamara igihe murimo ni iki ntakindi musigaje. Uwumva yumve kuko amahindu menshi agiye kubanyagira.

 

Bana banjye narabateguje ntihazagire uvuga ngo ntacyo yamenye. 

Bana banjye urugogwe rugiye kubikubita hejuru mwibereye mu by’isi. Bana banjye narabateguje, ubanza ubutumwa buri kugenda bugera ku ndunduro. 

Bana banjye ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze. Ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi.

 

Bana banjye mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina. 



23/09/2008
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres