Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 19/11/2010

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza aransuhuza, arambwira; ati 

B.M.: Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura na byo! 

BY. : Uraho Mama 

B.M: Mwana wanjye umeze ute? 

BY: Maman meze neza gahoro nawe urabibona, imibabaro ni myinshi mu mubiri wanjye. 

B.M.: Mwana wanjye ihangane kuko uwanjye wese ahura n’imibabaro. Kandi iyo mibabaro ufite ni ibyaha byinshi by’abantu benshi uri guhongerera biri gukorerwa hirya no hino muri kino gihugu cyanyu. Ikindi kandi mwana wanjye uravuga ngo uratotezwa,ihangane kuko umwana wanjye wese aratotezwa. Mwana wanjye komera ku rugamba kuko ibikomeye niho mubigezemo. Ikindi kandi ujye umenya ko nkuri iruhande, sinzagutererana. 

BY: Karame Mama, vuga icyo ushaka umuja wawe ndakumva. 

B.M : Bana banjye ngarutse kubasura kuko mbakunda. Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose, uti nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye uyu munsi wa none ngarutse kubasura kubera ko ndi umubyeyi wanyu kandi ubakunda. Nkomeje kubaha ubutumwa n’impanuro kuko ndi umubyeyi ugira impuhwe, cyane cyane mwebwe abasonzeye ubutungane. 

BY: Ubwo nabonaga afite akantu kameze nk’agacupa, agafashe mu ntoki karimo urudodo, agacuritse hamanukamo igitonyanga arambwira, ati: Bana banjye niba mutisubiyeho, ndakirekura kandi kirabatwika. Ubwo nakomeje kumutakambira musaba imbabazi musaba ko yagihagarika, ko tugiye kwisubiraho. 

B.M : Bana banjye nagize impuhwe kera mwarananiye, none rero mwana wanjye ibi nkomeje kukwereka niko bigiye kumera. Bana banjye uzi ukuntu mwihindanyije? Uwabaha indorerwamo ngo mwirore, murebe uko musa, mwaduteye umugongo ntabwo tuzi ibyo murimo.

 

Mwatashywemo n'ubucogori, ntabwo tuzi ibyo murimo. Abenshi ndabona ari ba mayira abiri. Muririrwa mwubaka amazu, ese ra, muziko ayo mazu mwubaka muziko muzayabamo? Cyangwa muzi ko twabibagiwe?

 

Mubimenye kino gihe murimo, ni icyo guhana no guhemba. Niba mwumva mwumve kandi abafite amaso yo kureba murebe aho ibintu bigeze maze mushishoze, murebe ikibi n'icyiza.

 

Bana banjye dukomeje kubagenderera tubasaba ko mwahinduka mukava muri iyo sayo y’ibyaha murimo, mukomeje kwivurugutamo.

 

Bana banjye mumenye ko buri muntu wese agiye kubazwa ibyo yakoze. None bamwe rero mutangiye gutsindwa.

 

Bana banjye aho cya gitego ntikibinjiranye? Ko mbona mwabaye ba baterera iyo mwiyibagiza aho twabakuye? Nyamara urwishe ya nka ruracyayirimo! Kandi nababwiye menshi, ibyinshi murabyibonera. Bana banjye akarengane karacyari kenshi, ese iyo mutewe namwe 

muritera? Aha ndashaka kubabwira ko iyo mutwivumbuyeho mukitandukanya natwe njye n'umwana wanjye ntaho muba musigaye.

 

Bana banjye cyakora si mwese harimo abakigerageza, naho abandi mwarangije kurwicira. Nyamara bana banjye mwese mwari mukwiye gusubira ku isoko imwe cyangwa ku iriba rimwe. Kuko n'abagerageza nabo, bimwe barabyuzuza ibindi ntibabyuzuza, ariko niba nabo ntibatwibagirwa. 

Bana banjye ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane. Mbabajwe cyane na kino gihugu n'Abanyarwanda banze guhinduka none benshi bari kuganisha mu rwobo.

 

Bana banjye mwakwisubiyeho nibura hakagira urokoka! Ubu rero ndi kureba kino gihugu cyanyu nkarira adakama kuko ibikomeretsa umutima wanjye bikomeje kwiyongera hirya no hino muri kino gihugu cyanyu cy'u Rwanda.

 

Ariko kandi bana banjye, abanjye bumva ibyo mvuga, ibyo mbabwira kandi mukabishyira mu bikorwa abo nzabarinda muri kino gihe kibi kibugarije.

 

Bana banjye ibikomeye biraje kandi birarokoka bake, mubimenye kuko ntacyo ntababwiye, mubime

nye ishyamba si ryeru. Bana banjye nimwisubireho, musubire ku murongo, musubire uko mwari mumeze nka mbere nkibatumaho.

 

Mukomeze inshingano mwari mwarihaye, dore ko n'ahanini mu isengesho ryanyu mwasabaga kimwe kandi mukagihabwa uko mwagisabye. Kandi nawe mwana wanjye n'ubwo dukomeje kugutuma wabaye umwe nabo. Kuko ngutuma kenshi ugacika intege ubutumwa ntibubagereho. 

BY: Mama ngiye kwisubiraho 

B.M: Mwana wanjye nzakurebera kuri ubu nguhaye ko uzabusohoza vuba. 

BY: Mama nzagerageza n'ubwo ngeragezwa. 

B.M: Mwana wanjye ntihazagire ikintu kijya kigutera ubwoba, ningutuma ujye wihutira kujya aho ngutumye, usohoze ibyo ngutumye kuko mba nkuri iruhande jye n'umwana wanjye. Ese mwana wanjye ko mbona wubatse ukanyibagirwa kandi unkeneye? Kandi igihe cyose nza ngusanga . Jye uzanyubakira Chapelle ingana iki? 

BY: Mama byose ni mwe mubimpa, uko muzanshoboza nanjye niko nzagenza. 

B.M:Ahasigaye rero mwana wanjye, amamaza ubutumwa bwanjye, ubutange nk'uko mbuguhaye, ubutangire igihe naho ibindi uko ubyifuje bizakorwa. Mwana wanjye mbwirira abana banjye, uti: mwanze kumva, nababwiye mbare na mbariro mudutera utwatsi ntimukigenza uko dushaka, ibihe bihora bihinduka uko bwije n'uko bukeye, ese bana banjye ko mbona mumaze guta inshingano zanyu arizo twabahaye none ko ibikomeye bije, muzabyifatamo mute? Nyamara bana banjye, abwirwa benshi akumva beneyo. Niyo mpamvu tubasaba kwisubiraho kugira ngo mugaruke ku murongo, kandi mumenye ko tutigeze tubatererana. 

Bana banjye murugarijwe impande zose z'igihugu, ubu Shitani yabinjiyemo, mu gihugu cyose ubu iri gukorera ku mugaragararo. Bana banjye urugogwe rugiye kubikubita hejuru kandi narababwiye kuva kera, muratunguwe kandi ufite amaso yo kureba narebe aho ibihe bigeze maze ashishoze. Kandi umwana wanze kumva 

ntiyanze no kubona. Bana banjye twabarwaniriye intambara ikomeye, ntacyo mwatuburanye ariko ndabona abenshi mukomeje kudutera umugongo, mwibereye mu bidafite shinge, mwibereye mu mitungo gusa.

 

None bana banjye ndabasaba kwisubiraho kuko mbona mwataye inshingano zanyu. None se bana banjye ibyo mwiyemeje bibamariye iki? Ko tubahekesha umutwaro woroshye, buri wese ko tumuha umutwaro abashije, ntawe duha umutwaro umunaniza cyangwa mubiterwa n'uko mwari muri mu bibazo binyuranye? Nimugerageze kwibaza aho mwavuye n'aho mugana. Mumenye ko urugendo rukiri rurerure, ntaho muragera kuko umunsi ku munsi, mumenye ko mutazi igihe umwana w'umuntu azagarukira. 

Niyo mpamvu musabwa guhora mwiteguye amaza y'umwana w'umuntu . Kandi mwana wanjye ubambwirire, uti hari byinshi twabateguriye mutegereje, ibyo twari twarabateguriye mukiri na hariya habi, benshi twamaze kubibagezaho. Aha ndavuga ubuzima bwanyu, kandi abo mvuga muriyumva. Ariko se bana banjye ko muvuga ngo abacuranye ubusa bitana ibisambo, na n'ubu se iyo mvugo muracyayifite? Ahubwo n'abafite murirengagiza bagenzi banyu muri kumwe.

 

Hirya no hino murirengagiza inshingano twabahaye yo gusangira byose nk'abana b'Imana. Mumenye ko ku mukungu kwinjira mu ngoma y'Imana biraruhije, uretse ko mwebwe murengeje urugero. 

Bana banjye ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane, uwabereka uko mwasaga mbere tukibahuriza hamwe: mwari beza ariko ubu mwarihindanyije. Kandi bana banjye nimureba nabi, mugiye guhura n'akaga gakomeye cyane kuko mwisubiriye mu byo mwahozemo, ni yo mpamvu mukomeje kudutera umugongo. Birambabaza cyane kugeza ubwo umuntu asigaye aryama adakoze ikimenyetso cy'umusaraba! 

Bamwe ntibagira isoni zo gukora ku cyumweru. Kandi ari mwe twashimagizaga ko mwitwaraga neza uko bikwiye, none mwasubiye inyuma birengeje urugero. Rwose ndabasaba ngo mwisubireho kuko nanjye mwaransabye ndabaha n'ubu kandi ndacyabaha. None se iyo ni yo nyiturano munyituye? Mwakijije umubiri none mwaretse roho. Nimusigeho, nimugarukire aho kuko inzira murimo iri kugenda ibaganisha mu rwobo. 

Mwana wanjye rero nongere ngusubiriremo: komera ku ibanga ufite urikomereho kuko igihe cyo gusohora kirageze, ntucike intege kandi uko ngutumye ujye uhita untumikira, ubutumwa ubutange ntacyo ugabanuyeho nta n'icyo wogeyeho kuko hari abana banjye benshi bugirira akamaro, bakamenya aho bageze bagahinduka. 

Bana banjye ndababaye cyane ,mbabajwe n'abantu benshi banze guhinduka none bakaba bakomeje kugenda bagana mu rwobo. Bana banjye ibikomeye biraje kandi bizarokoka bakeya kandi sibwo bwa mbere nabibabwira, ntacyo mutazi. Muhore rero muri maso, muhore mwiteguye, simvuze umunsi cyangwa isaha cyangwa umunota ariko muratunguwe. Bana banjye reka mbacire umugani: Umuvumvu yagitse umuzinga usarurwa n'abandi.

 

Ibyo murundarunda ntabwo ari ibyanyu, nâ'abandi bari babifite. Bana banjye ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane, mbabajwe n'abana banjye benshi bakomeje kwicwa urwagashinyaguru, benshi bakomeje kurohwa mu buroko, abandi bakomeje kurigiswa abandi bakoje guhunga igihugu ari mwebwe bahunga, mwebwe bayobozi bakuru. 

Bana banjye, nabasabye gutanga imbabazi muranga murananira, mbasaba kunamura icumu muranga murananira bisa nk'aho mbabwiye ngo mukomereze aho. Nyamara bana banjye akebo ugereyemo mugenzi wawe ni ko nawe usubirizwamo. Igihe kirageze rero kungira ngo mporere abana banjye bari kurengana hirya no hino muri kino gihugu. 

Erega bana banjye, ntacyo ntavuze kitazasohora. Bana banjye naziye mwebwe, naziye mwebwe, naziye mwebwe Abanyarwanda kuko nabonaga hari icyo mukeneye. Bana banjye, imvura y'amahindu ije kubanyagira kandi izarokoka bake! Murumve namwe iyo mvura nkomeza kubabwira iyo ariyo. Bana banjye nongere mbisubiremo, ntacyo navuze kitazasohora. Byinshi byarasohoye hasigaye kimwe kandi gikomeye. 

Bana banjye bumva ibyo mvuga kandi bakabishyira mu bikorwa, ndabasaba kuvuga Rozali buri munsi, n'ishapule y'ububabare ku wa kabiri no kuwa gatanu, mubivuge mushyizeho umwete kuko ni byo bizabarokora muri bino bihe bibi bikomeye mugezemo. 

Bana banjy,e ngaho ndagiye nzagaruka ubutaha. Muramenye sinzabe Nyamwisiga ngo nisange kandi namwe ntimuzabe baburamwaje. 

Ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze. Ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. Bana banjye uyu munsi wa none mbahaye inkunga yanjye y'umubyeyi kandi mbahaye umugisha.

 

Forum Hiwit



19/11/2010
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres