Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Kwegurira u Rwanda Kristu Umwami bigiye kwandikwa mu gitabo cya Kiliziya

 

 

 

Ibyabaye i Nyanza ubwo Umwami yagira ati “Jyewe Mutara Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo,” biri mu nzira zo guhabwa agaciro kadasanzwe na Kiliziya Gatorika mu Rwanda.

Ni nyuma yuko Inama y’abepiskopi gatolika yateraniye i Kigali mu gihembwe cyayo cya kane (Tariki 30/11-3/12/2021)  yemeje ko itariki ya 27 Ukwakira yajya ishyirwa muri ordo (agatabo k’ingengamikorere ya liturujiya) kuri iyo tariki hazajya hibukwa umunsi Umwami Mutara III Rudahigwa yatuye u Rwanda n’abanyarwanda Kristu Umwami w’Isi n’ijuru.

Ibi bivuze ko mu gitambo cya Misa hazajya hagarukwa kuri uyu munsi wabaye tariki 27 Ukwakira 1946.

Uyu munsi bamwe mu banyarwanda bafata nk’ukomeye nta kidasanzwe cyawibutsaga uretse kubyumva mu itangazamakuru ko itariki izi n’izi aribwo u Rwanda rwatuwe Kristu Umwami.

Umwanzuro w’inama y’abepisikopi

Uko u Rwanda rwatuwe Kristu Umwami

Umuhango wo gutura igihugu cy’u Rwanda Kristu Umwami, wabaye mu kwezi k’Ukwakira mu 1946, wabaye iminsi itatu yikurikiranya, kuva ku itariki ya 26, 27 kugera ku ya 28 z’uko kwezi, ubera i Nyanza (ahazwi ubu nko muri Christ roi).

Ni ibirori  byari byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo; Musenyeri Classe,  Ryekmans,  Umwami Mutara Rudahigwa n’umugabekazi Nyiramavugo Kankazi.

Nyuma y’iminsi ibiri, ibirori byiteguwe kandi byizihizwa, kera kabaye umunsi nyirizina wo kwegurira u Rwanda Kristu mwami warabaye, mu gitondo umwami ava iwe mu Rukari yambaye igisingo cyiza cyane cyahimbwe vuba (icyo gihe) hejuru gisezewe n’umusaraba uhunzwe neza. Yari yiteye igishura cy’ubwami gisa n’ibara ry’ijuru rikeye, mu ijosi yambaye impeta ya Leopord II.

 

Urukiramende ni umwe mu mikino yijihije ibirori byo kwegurira igihugu Kristu Umwami
 
 

 

Umwami Mutara wa III Rudahigwa n’Umwamikazi Rozaliya Gicanya, i Nyanza mu ngoro y’ubwami
 

Ishyaka rijya imbere, Karinga ikurikiraho, umwami ahagarara imbere y’ishusho rya Kristu Mwami, ahasanga Sandrart, Rezida w’u Rwanda na Mgr.Deprimoz yambaye cyepiskopi n’abazungu n’abatware na rubanda, bose bakikije umwami.

Habanje ijambo rya Rezida, musenyeri Classe aha umugisha ishusho ya Kristu Umwami, misa ibona gutangira.

Mu kwinjira mu Kiliziya, intore zakoze imirongo ibiri iteganye, zifata amacumu ku muhunda, ibigembe bihurira mu kirere, abatumirwa bose banyura munsi yayo.

Mu nsi y’ameza matagatifu, hari intebe ebyiri, imwe ya Rezida indi y’Umwami Mutara Rudahigwa, abasoda 12 barabakikiza. Hakurikiraho intebe ya Madamu wa Rezida n’umugabekazi Rozaliya Gicanda. Inyuma haza abazungu n’abandi bategetsi bakomeye.

Gutura u Rwanda Kristu Umwami nyirizina

Igitambo cya misa gihumuje, Umwami yigira imbere y’Isakaramentu Ritagatifu, abari mu Kiliziya bose bacecetse, akuramo ikamba, arishyira kuri aritari. Ni aho yavugiye isengesho yihesheje Kristu Umwami n’igihugu cye n’abantu be.

Arasenga ati;

Nyagasani Yezu, Mwami w’abantu bose n’uw’imiryango yose, wowe hamwe n’umubyeyi wawe Bikira Mariya umugabekazi w’ijuru n’Isi.

Jyewe Mutara Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo.

Nyagasani Kristu-Mwami, ni wowe warwiremeye, uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi rutarakumenya.

Igihe warurindirije ubonye kigeze, uruha kogeramo ingoma yawe. Uruzanamo intumwa zawe zo kurugwizamo urumuri rw’amahame abeshaho iteka. Urwoherezamo kandi n’abo kururera ngo barwigishe ubutegetsi barutoze amajyambere y’ibyiza bikiza byose hano mu nsi.

Natwe abanyarwanda twese twemeje ku mugaragaro ko tukuyobotse ukaba uri umwami wacu. Twakiranye icyubahiro amahame abeshaho y’Ubwami bwawe.

Mwimanyi nguhaye igihugu cyanjye cyose, abo tuv’ind’imwe nanjye ubwanjye.

Abagabo barutuyemo, ubahe umutima w’ubudacogora mw’ishyaka, barurwanira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye isi yose. Ubavanemo imico ya kera yo kugirirana nabi no guhuguzanya, no kubeshyerana, no kwiba no kwambura n’izindi ngeso mbi zose zidahuje n’ubuvandimwe wifuza kubona bwirambuye mu ngoma yawe.

Ubagwizemo inema zibamurikira, zibajijura zibavanemo ubunebwe n’ingeso zindi zose za gipagani zirenga itegeko ryo gusenga Wowe wenyine Mungu waremye byose.
Abagore ubahe umutima w’ubudahinyuka, barubere mu nteko barutegeye urugori, barere neza abana waduhereye kurugwiza.

Barememo imitima yabo, bayishyiremo icyubahiro cyawe n’urukundo rw’ingoma yawe, n’urw’igihugu cyacu cy’u Rwanda.ingo rero zarwo zose uzikomezemo amahoro, abashakanye bahuze imitima, babe nk’umubiri umwe nk’uko nawe umeranye na kiliziya yawe.

Abatware ubahe kubategekena ubutabera, barutsindemo akarengane n’imigenzo mibi yindi yose, inyuranyije n’ubutungane watwigishije. Ubwo ubakomezamo umwete wo kwirinda ingeso za gipagani zo kwangana no kwiremamo ibice by’inzangano zatuma urukundo utwifuzamo rudashinga imizi mu gihugu cyawe.

Ubatsindire kuryryana mu migenzereze yabo, ubatsindire guhendana ubwenge no guhemukirana mu nama bajya zo kugutunganyiriza u Rwanda wabaragije.

Ubarinde kurenga ku masezerano no kwica umugenzo mwiza w’ubwanga-umugayo, ubahe guca imanza zitunganye no kutagira uwo barenganya, ngo barengere uwo bikundiye. Ubatsindire kurwarana inzika, no kugira uwo bayirwara mu ngabo zabo.
Ubahe kwirinda kugira uwo bagambanira, cyangwa ubagambanaho byo kurengenya umuntu numwe mu Rwanda rwawe.

Ubavaneho rero imigenzo yose ya gipagani, inyuranije n’ingoma yawe.intumwa zazanywe no kutwigisha amahame y’ibibeshaho iteka n’abajanywe no kuyobora inzira y’ibyerekeye amajyambere natwe bene igihugu twese, dushyire hamwe dutunganye imirimo yacu, dushyizeho umwete ari wowe tuyikorera.

N’amahanga yose uko anagana tugusingirize mu ruhame tugira tuti: Kristu Mwami n’umubyeyi we Bikira Mariya baragahorana ibumbye byose, ubunubu n’iteka ryose.

Amina



09/11/2023
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres