Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA NYAGASANI YEZU YAHAYE BYISHIMO KU TARIKI YA 19/03/2015

 

X

Nyagasani Yezu yaje ababaye cyane ari murumuri rwinshi ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza aransuhuza ati :

Yezu : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibitotezo byose uhura nabyo.

Byishimo : Uraho Papa.

Yezu : mwana wanjye ihanganire byinshi ubona, kandi uzi kuko ntacyo utabwiwe, wihanganire imibabaro iri mu mubiri wawe, kuko iyo mibabaro, ni abantu benshi bari kuri ino si ndetse no mu gihugu cyanyu bari guhongererwa, kandi wibuke ko nakubwiye ko igihe cyose mu gisibo, ari ugusenga cyane kandi ubabarira benshi, kandi ubasabira.

Umenye ko nakubwiye ko uwo usabira muri kino gisibo, ari umurwayi, ari ufite ikibazo arakira. Mwana wanjye rero ongera unsuhurize abana banjye bose ntawe urobanuye, ari abari mu igihugu ari n’abari hirya no hino ku isi yose uti nimugire amahoro, nimugire amahoro, nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo.

Bana banjye ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane, mbabajwe n’abantu hirya no hino bakomeje kwicana, bakomeje kubabaza abandi, mugira ngo simbibona, nyamara bana banjye natanze igihe kirekire cyo kwisubiraho,ariko mwanze kunyumva, umunsi ni umwe ntabwo mubabwiye ariko mumenye ko umunsi ari umwe byose bikarangira; ibihano mwateguriwe ntaho byagannye, kubera kumbabaza kwanyu, ntabwo bwira u Rwanda gusa, ndabwira isi yose, ariko u Rwanda birarenze.

Ubu mukomeje kumbabaza cyane, inkovu zanjye zikomeje kugashuka, mukomeje kuntoneke. Mwana wanjye uko ureba meze uku, aya maraso akomeje kuva ni ibyaha byinshi by’abantu bakomeje kuntera. Mwana wanjye babwirire uti : aho muri, abasenga nimusenge, mumenye ko ibyo nababwiye njye n’umubyeyi wanjye, ntagishobora guhinduka kubera kutisubiraho kwanyu, cyane cyane nimusengere igihugu cyanyu n’abayobozi banyu kuko bakomeje kumbabaza cyane. Ndababwira ntibumva, umubyeyi wanjye yarababwiye ntibamwumva none igihe cyo guhanwa cyabo cyaratangiye kandi cyarageze, simpaniraho, ariko benshi bari guhanwa bari kuzira ibyo bakoze.

Bana banjye ubu umubyeyi wanjye ari kureba uko meze, yareba kino gihugu akarira adakama, najye ubwanjye nareba kano gahugu nicayemo njye n’umubyeyi wanjye nkarushaho kubabara cyane. Rero ngo mufite amahoro ra, ntayo, mbisubiremo nkuko nabibabwiye, kano gahugu nicayemo njye n’umubyeyi wanjye ngiye kukisukurira, nababwiye ko ari aritari y’isi yose, niko biri kuko niho intebe yanjye iri, uwumva yumve, utumva nawe ni akazi ke.

Erega bana banjye bya bihe nababwiye bikomeye mubirimo kandi mwabigezemo, igihe cyo guhana no guhemba abangiriye neza kirageze, kuko ntabwo nzakomeza kuvuga. Nababwiye byinshi mwanga kumva, mbatumaho intumwa n’abahanuzi mubita abasazi none ndiyiziye, ndiyiziye, ndiyiziye , nje guhana no guhemba, nje kurengera abana banjye benshi bari kurengana.

Rero ngo mufite imbaraga ra, ngiye kubereka ufite imbaraga uwo ari we, mugiye gukubitwa umunyafu ukomeye cyane, mbere kari akanyafu ariko ni ikibando.

Bategetsi, bayobozi ba kino gihugu muranze murananiye, igihe rero kirageze ngo mubazwe ibyo mukomeje gukora, mukomeje kurenganya bagenzi banyu mugira ngo simbibona ariko mugiye kubibazwa, mubimenye u Rwanda nararuhawe, narugabiwe n’umwami wanyu I Nyanza, uwishyira hejuru wese agiye guhananurwa, ndabibabwiye uyu munsi, ubu ndi mumibabaro.

Umubyeyi wanjye afite agahinda kenshi areba uko meze, inkota nyinshi zikomeje kumusogota kubera mwebwe, uyu munsi ndabibabwiye ibihe mugezemo ntibyoroshye birakomeye cyane, nababwiye igiti kinini ko nta amashami gifite, bamwe mwakomeje kwibaza icyo giti kinini cyumye kitakigira amashami icyo ari cyo,mukomeze mushishoze murebe icyo giti icyo ari cyo, ariko abareba kure barakibona.

Bana banjye amazi yarenze inkombe, ubwatsi bwo haruguru no hepfo y’inzira bugiye guhura, kubera kutumva kwanyu. Mwana wanjye nawe wigira ubwoba bwo gutanga ubutumwa nguhaye,jya ubutanga uko mbuguhaye kugirango abana banjye bumva ibyo mbabwira njye n’umubyeyi wanjye bashobore kumenya aho ibihe bigeze.

Erega bana banjye umwana wanze kumva, ntiyanze no kubona, urugogwe rugiye kubikubita hejuru, kandi ibi mbabwira mumenye ko ntakizasigara, uwakoze neza agiye guhembwa uwakoze nabi nawe agiye guhanwa.

Uyu munsi mbabwiye ibyo uwumva yumve utumva nawe yirorerere, kuko azabibazwa. Mwana wanjye mbwirira abana banjye bose uti mbifurije kuzashyikirana nanjye, mu Rwanda rushya mu bihe bishya nagabiwe n’umwami wanyu I Nyanza. Mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

Amen



19/03/2015
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres