Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Igihugu cy'u Rwanda kizategeka isi

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO  KU ITARIKI YA 09/11/2007(RWANDA)

 

Umubyeyi Bikira Mariya yaje yishimye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo. Nuko aranyitegereza, aransuhuza, 

Ati : « Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo » 
Nti : « Uraho Mama » 
Ati : « Umeze ute ? » 
Nti : « Mama, meze neza gahoro nawe urabibona. Mama, ibigeragezo ni byinshi cyane ». 

Ati : « Mwana wanjye ihangane, kandi uzabitsinda ». 

Nti : « Mama, sininubye. Icyakora ndakomeza kukwisabira imbaraga nyinshi kugira ngo nshobore kuzuza inshingano mwampaye, kuko ndi umuntu kandi umuntu buri gihe cyose aracumura ». 

Ati : « Mwana wanjye, ihangane kuko igihe cyose mba ndi kumwe nawe, ntabwo nzagutererana na rimwe. None rero mwana wanjye, wigira ubwoba ngo utinye kuvuga ibyo ngutumye kuko si ibyawe, nitwe twivugira. 

Mwana wanjye, ongera unsuhurize abana banjye bose ntawe urobanuye. Uti uyu munsi ndabasuhuje. Nimugire amahoro kandi urukundo rwanjye rubasakaremo. 

Bana banjye, uyu munsi wa none nkomeje kwishima cyane kuko ahantu hanjye nsanze hatari honyine, biranejeje cyane. Bana banjye nimukomereze aho. Muze munsanga, kuko ntawe uza ansanga utaha ubusa. Bana banjye n’ubwo mutari benshi, ariko ndishimye cyane. Kuko mbere na mbere muri kino gihe mugezemo, hari abiyita abasirikare banjye kandi Umwana wanjye ari wenyine. None rero bana banjye, mwe nsanze mushengerera Isakaramentu Ritagatifu, muranshimishije cyane. Bana banjye kugeza ubu, ijuru rukinguriwe umugisha ku bana b’Imana bumva ibyo tubabwira, umuvumo ku batwanga. 

Mwa ntumwa mwe, ibihe bibi birabugarije kubera kuziba amatwi yanyu, kubera ko mbatuma ntimuntumikire, ntimugeze ubutumwa kubo mbatumyeho, mutinya ngo barabica. Igihe rero kirageze kugira ngo namwe mubazwe ibyo mwanze gutangaza. Mwa ntumwa mwe, nimushengerere muvuga Rozari ntagatifu. 

Bana banjye, ni kuki abami b’isi abagaragu babo bamenya kubashengerera, naho Umwana wanjye ntimumushengerere ni ukubera iki ? Bana banjye, ubu Shitani yahindanyije ibintu byinshi ndetse kugera no ku mazi. Kandi bana banjye, kugeza ubu nta wundi muti uhari uretse guhabwa Ukaristiya na Penetensiya. None rero bana banjye, mbasabye guhera none ko urusaku rwanyu rwaba Rozari n’andi masengesho, naho ibindi byose murimo ni amazimwe. Kandi bana banjye, mujye mugera n’igihe cyo gucecekera ku mutima. Ikindi kandi bana banjye, ntimukajye impaka mu by’Imana. 

Mwana wanjye, mbwirira abana banjye bose, uti imbabazi, imbabazi, imbabazi. Bana banjye nimutange imbabazi kuko igihe kirageze. Utarumvise ni akazi ke, kuko igihe kirageze, Umwana wanjye agiye kwishungurira inyangamugayo. 

Ubwo yanyerekaga ko imigi yose ari amatongo. Icyo gihe nabonaga amazu menshi yahanantutse. Ubwo Umubyeyi Bikira Mariya nibwo yambwiye, ati ibi nkweretse, mu minsi mike niko bigiye kumera. 

Mwana wanjye, umbwirire abana banjye bose, uti guhera ubu mwese mwihane ibyaha byanyu mugarukire Imana. Muruke kandi muhitwe uburozi mwamize bunguri. 

Ibyo yabimbwiraga ansobanurira ko ibihe biri imbere biteye ubwoba kandi biteye uburwayi. 

Umubyeyi Bikira Mariya yakomeje ambwira, ati ngaba abasirikare. Umwana wanjye abafite mu kiganza ke. Bazarya bahage. Bazarya imbuto nziza zitazwi n’abantu bo ku isi. Ubutatu Butagatifu buzabaha umugisha. Umwana wanjye ubwe azabakiza. Hari abahagurukiye kundwanya Jye n’Umwana wanjye. Bambwirire, uti iwacu mu ijuru nta bwoko bubayo rwose. Tugomba kwishimana n’abishimye, tukarirana n’abarira. Ntitugomba gutuka abantu ngo ni uko bari mu kaga. None rero bana banjye, nimukomeze Rozari no gushengerera, ariko icya ngombwa ni urukundo. 

Bana banjye, nimugendere mu nzira zo kwitsinda no kwicuza. Ndabasaba gusiba ku buryo bw’imibiri yanyu kugira ngo mubashe kwigomwa gutsinda irari ry’umubiri wanyu, kugira ngo mubeshyuze ikinyoma cyakwiriye hose ngo kiyobye abana banjye bari gushakira umunezero mu bintu no gushimisha imibiri yabo. Benshi muri bo bariye ibiryo birimo uburozi. Amaguru yabo igihe cyose ntabwo aba ari hamwe. Baririrwa babungera gusa ntibagume hamwe, babuze amahwemo. 

Niyo mpamvu mbasaba, bana banjye. Mwanyiyeguriye kumpa ingufu nyinshi zo guhongerera, zimfasha kubaka urukundo, gukumira mbuza ikibi gukwira. Ndabasaba gusiba ku buryo bw’umubiri kugira ngo mubashe gutsinda irari ry’imibiri yanyu ririho ryo gushimisha imibiri. Ndabasaba gusiba ku buryo bw’imitima. Bizatuma muburizamo uburyo bwo kwikunda no kwiyitaho cyane, ndetse no mubyo mutunze n’icyitwa ikiremwa cyose. 

Bana banjye, ni bangahe bakunda kwireba ubwabo gusa, bikabakururira kwikubira no kudasangira n’abandi ibyiza. Ni bangahe batwawe n’inyota y’iby’isi n’ifaranga bagize intego yonyine y’ubuzima bwabo, bikabatera kuba ba nyamwigendaho yo soko y’ubugizi bwa nabi n’icyaha, bafunga imitima yabo bahunga abakene batagira kivurira. Ntabwo bazi kureba ubabaye kandi ukeneye gufashwa

Ndabasaba ko musiba ku buryo bwa roho zanyu, bikazabafasha kwirinda icyaha ndetse n’igitoya ku buryo muzabaho. Kuko muzabaho mutunzwe n’ubuzima n’ingabire n’urumuri rw’Imana. Bana banjye, nimuhunge icyaha kijyana mu rupfu. Kuko ari cyo kibi. Nimuhore mwisuzuma buri munsi, mureke kandi Roho w’Imana abayobore. Mugaruke mu kamenyero keza ko kwicuza kenshi. Muhunge imigenzo mibi mubona n’imyiza iriho igana icyaha. Muri ubwo buryo ndabasaba guhumiriza amaso, mugafunga amatwi yanyu imbere ya televisiyo, kugira ngo roho zanyu muzigumishe mu ngabire y’ibyiza. Nimwifafa muri ubwo buryo muzabasha gukumira icyorezo gituma ikibi n’icyaha byiyongera. Bityo mube mutuye Imana igitambo gihongerera. Kandi bana banjye, mungarurire bamwe mu banyabyaha. Muzahinduke ibikoresho by’amahoro. Muzakura hose amahoro y’Imana, mugendera mu nzira Jye Umubyeyi wanyu wo mu ijuru mbereka. 

Mwana wanjye, ongera ubambwirire, uti Umwana wanjye arababaye. Arababaye, arababaye cyane. Ababajwe na Kiliziya ye ikomeje gutereranwa. Aho abenshi mubayiyobora basinziriye ntacyo bitayeho, ahubwo bashishikajwe n’imitungo. Bari mu by’isi. Benshi barasubira mu kimenyetso cya Yuda bagambanira Kiliziya y’Umwana wanjye ku bw’inyota y’ubutegetsi n’amafaranga. Benshi mukomeje gutoneka Umwana wanjye mumushimangiramo imigera. Ubutumwa bwanjye nkomeza kubaha ntabwo bwumviswe. Nyamara ndabamenyesha ko ubwo butumwa mwirengagiza bukomeye. Kuko kenshi na kenshi hari ibimenyetso mwibonera n’amaso yanyu, ariko mugahuma amaso yanyu mukaziba n’amatwi yanyu. 

Mbere nababwiye ko intango imaze kuzura. Noneho amazi arenze inkombe. Uwumva yumve, utarumva ni akazi ke kuko ntacyo ntababwiye. Abakaridinari, abasenyeri, abapadiri, abihayimana benshi baragenda baganisha mu rwobo kandi bazakurikirwa na benshi. Icyubahiro gikwiriye Ukaristiya kirangenda kigabanuka. 

Bana banjye mwanyiyeguriye, ndabasaba gukora uko mushoboye kugira ngo muhoshe uburakari bw’Imana. Bana banjye nimusabe imbabazi mubikuye ku mutima, nta buryarya. Izabababarira kuko ibi mbabwiye si U Rwanda gusa, birareba n’ibihugu byose mubangikanye, ariko cyane cyane U Rwanda. Bana banjye, Jyewe Umubyeyi wanyu, nkoresheje ugutakamba kwa Marayika Mutagatifu, ndabasaba ngo mwihane dore mugeze mu bihe bibi, ibihe by’integuza. 

Bana banjye, ndabakunda rwose sinifuza kubona mucibwaho iteka. Bana banjye, nimutwiyambaze nta buryarya turabumva. Nimwibabaze cyane, mwihane cyane, muzirikana ububabare bwUmwana wanjye Yezu Kristu. Bana banjye iyo mumbwiye ngo nimbasabire, nakira ibyo musaba, ngafatanya ijwi ryanjye n’iryanyu nunga isengesho ku ryanyu, bityo bikagira ubushobozi bushyitse. Jyewe Umubyeyi wanyu wo mu ijuru, ndi nyirububasha bukomeye bwo guhendahenda. Icyo nsabye cyose ndakibona, kuko Umwana wanjye Yezu atakwanga na rimwe icyo Nyina amusabye. None rero bana banjye, namwe nimumfashe muhare amavi kuko nanjye ndapfukamye ndikuyahara mbasabira, kugira ngo ndebe ko hari uwazarokoka. 

Bana banjye ndabinginze, nimuhindure imitima yanyu. Mwicuze kuko ibihe murimo birakomeye. Bana banjye ndabasaba gusabana imbabazi no kuzitanga kuko aricyo mbifuzaho cya mbere. Mwana wanjye, ongera umenere ibanga Abanyarwanda batarumva. Mwana wanjye, mbwirira abana banjye bose b’Abanyarwanda, uti mugiye kumanurirwaho amahindu. Kandi ibi mbabwira nta gihe mubitegereje uretse iki murimo. Kubona n’abo nakubise akanyafu ntacyo bibabwiye ngo bahinduke! 

Bana banjye ndabamenyesha ibigiye kuba mukavuga ngo impuhwe z’Imana zagiye he? None se abari mu mahanga bo si abana banjye? Nta mpuhwe se mbafitiye ngo bagaruke mu gihugu cyabo icyo bahunze kitarangiye? Bana banjye nimwunge ubumwe mugirirane urukundo mu mitima yanyu kugira ngo mwese mube bamwe, kuko mwese muri abana banjye. 

Mwana wanjye abo muganira ubambwirire, uti murarya, muranywa amazi y’amasoko yanyu, none muti impuhwe z’Imana? Bambwirire, uti mumenye ko abari hanze bababaye. Barantakambira buri munsi ngo mbasubize mu gihugu cyabo. Mumenye ko igihe cyo gutaha cyabo kigeze. Kiregereje, kuko nzabazana mbajye imbere nk’uko namwe nabazanye, kuko amasengesho yabo bavuga ndayumva, angeraho. 

Mwana wanjye? mbwirira abana banjye bose b’Abanyarwanda, uti nababuriye kera mwanga kumva ariko noneho igihe kirageze kugira ngo ibyo mwanze kumva mubibazwe. Bana banjye, nimuhunge icyaha, kuko kibatandukanya n’Imana yanyu. Bana banjye, sinishimiye ukurimbuka kwanyu. 

Mwana wanjye, ongera umenere ibanga Abanyarwanda. Uti Umwana wanjye agiye kwitegekera isi, kandi icyicaro cye kiri mu Rwanda. Bambwirire, uti uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera. Abanyarwanda ntabwo muzi ikirezi mwambaye! Bambwirire, uti Umwana wanjye yarangije kwicara muri kino gihugu. Bambwirire, uti imirimo yose igiye gukorwa ku isi amategeko azaturuka mu Rwanda. Kandi si bwo bwa mbere nabibabwira, kuko Umwana wanjye ariho yicaye. Yego Imana iba hose, ariko intumwa Umwana wanjye agiye gukoresha ni Umunyarwanda. Iyo ntumwa niyo izazenguruka isi yose itanga amategeko ikoreshejwe n’Umwana wanjye Yezu Kristu. Iyo ntumwa ni intamenyekana. N’ubu ntawe uzi iyo ariyo. Kuko narangije kumusiga amavuta y’ubutorwe. Abanyarwanda nakunze, Abanyarwanda nkunda, Abanyarwanda nzahora nkunda. 

Bana banjye, nimumbabarire muntege amatwi kuko hari abatemera kuyantega. Mumenye ko iyo wahinze ingano, isarura riragera wajya guhunika ingano, urumamfu ukarutwika. Bana banjye abemeye kwambara ikirezi nikibizihire. Abatemeye ko nkibambika nibajye mu mwanya babyiganiye. Mwana wanjye, bambwirire ko mbabaye kubera ko mbakunda, ariko mwe mbona ntacyo bibabwiye. 

Mwanze kwakira urukundo mbakunda. Ariko nubwo mwanga kwakira urukundo rwanjye, sinzareka kubakunda. Ndacyabakunda. Niyo mpamvu Umwana wanjye yabeguriye gutegeka isi. Nimwemere rero mwakire umunani Umwana wanjye abahaye. Ariko se bana banjye, ko mbasaba gukundana mukanga, iyi si muzayitegekesha amacakubiri yanyu? 

Niyo mpamvu rero Umwana wanjye agiye kwishungurira inyangamugayo, kugira ngo ibyahanuwe byuzuzwe. Mbese bana banjye ntabwo mwishimiye uwo munani Umwana wanjye abahaye? Nimurangwe n’urukundo rw’abana b’Imana maze mwegukane umunani wanyu. 

Mwana wanjye, nsezerera ku bana banjye, uti ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze. Ngaho mugire amahoro, kandi mugwize andi. Bana banjye, mbifurije kuzashyikirana nanjye n’Umwana wanjye mu bihe bishya no mu Rwanda rushya mwagabiwe n’Umwami wanyu. 

Bana banjye mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu. Amina.



09/11/2007
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres