Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 20/08/2010

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane, ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza, aransuhuza, ati : 



B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira imibabaro yose uhura nayo! 



BY. : Uraho Mama! 



B.M. :Umeze ute mwana wanjye? 



BY.: Mama, meze neza gahoro nawe urabibona ingendo mukomeje kunkoresha ni nyinshi sinkiruhuka. 



B.M.: Mwana wanjye, ni ukwemera ukabyakira kuko warabibwiwe. Nakubwiye ko nzagutuma ahantu henshi none rero mwana wanjye wikwinuba kuko ntaho urageza, ndacyagutuma. 



BY.: Mama, sininuba ndabyemera. Mama ndi hano vuga icyo ushaka umugaragu wawe ndakumva. 



B.M.: Mwana wanjye, ongera unsuhurize abana banjye bose, uti mugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye ndababaye cyane, mbabajwe cyane na kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda, mwanze guhinduka none kababayeho kandi narababwiye kuva kera none benshi mukaba mugiye gutsembwaho. Ikindi kandi bana banjye ikimbabaje cyane, mbabajwe cyane n’abana banjye bakomeje kurohwa mu buroko, abandi bakomeje kurigiswa, abandi bakomeje kwicwa ari mwe bazira mwebwe bayobozi bakuru. 



Bana banjye, ni kenshi nabasabye gutanga imbabazi muranga, mbasaba kunamura icumu muranga bisa nk’aho mbabwiye ngo nimukomeze. Bana banjye nyamara ngo ishyamba si ryeru kuko ibikomeye biraje kandi bizarokoka bacye. Kugeza ubu ufite amaso yo kureba narebe aho ibintu bigeze. 



Bana banjye urugogwe rurabagwiriye kandi rubaguye gitumo. Igiti kinini kirahirimye kigiye kuma nta mashami gisigaranye. Bana banjye amazi yarenze inkombe kandi narababwiye. Bana banjye ntacyo ntavuze ariko mwanze kumva. Bana banjye, nabasabye kunamura icumu muranga murananira, mbasaba gusabana imbabazi muranga murananira bisa nk’aho mbabwiye ngo mukomereze aho, none ngo ni amahoro! Nta amahoro ahari ufite amaso yo kureba narebe utareba nawe nta bushishozi afite. 



Bana banjye, Banyarwanda, imvura y’amahindu igiye kubanyagira kandi izarokoka bake. 



BY.: Mama, rwose iyo mvura y’amahindu mukomeza kumbwira ni imvura imeze ite rwose? 


B.M.: Mwana wanjye, urambaza nawe hari icyo uyobewe, hari cyose ntakwereka. 



Bana banjye, nabasabye kwisubiraho, muranga murananira none benshi bagiye kugwa murwobo. Bana banjye, b’Abanyarwanda, ndareba kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda nkarira adakama. Bana banjye, abantu bensi baratashye, bana banjye b’Abanyarwanda, naravuze, naravuze, naravuze ariko noneho maze kunanirwa. 



Bana banjye, abantu benshi bataye ukwemera kwabo, benshi bibereye mu mitungo gusa. Mubirundarunde ariko si ibyanyu. Bana banjye, ndababaye cyane ndabona benshi bibereye mu bigirwamana, mwibereye mu ngeso mbi, murica amategeko y’Imana uko mwishakiye. Niyo mpamvu uyu munsi wa none nongeye kugaruka mbinginga ngo nimusenge nibura hagire urokoka kuko ibi mbabwiye nta gihe mubitegereje, simvuze umunsi cyangwa isaha ariko muratunguwe kuko igihe ari iki nta kindi mutegereje. 



Bana banjye, mbisubiyemo imvura y’amahindu igiye kubanyagira kandi izarokoka bacye. Kugeza ubu umwana wanjye agiye kwishungurira inyangamugayo, hasigare abamukoreye neza. Ariko bana banjye muravuga ngo murankunda nyamara ntabwo munkunda. Muravuga ngo murankorera nyamara ntabwo munkorera, ahumbwo muranyanga kuko iyo munkunda mwakumvise ibyo mbabwira maze mukabishyira mu bikorwa. 



Bana banjye, ndabasaba kuvuga Rozari buri munsi n’ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu kuko igihe cyose nibyo bizabatsindira Shitani. Bana banjye, mubivuge kuko muri bino bihe bibi mugezemo niyo izabatabara. 



None rero mwana wanjye, uravuga ngo urababara, uravuga ngo urananiwe, wirambirwa ngo ucike intege kuko kubabara kwawe hari benshi gukiza. Ikindi kandi mwana wfanjye wivuga ngo ufite ubwoba kandi nkikwereka byinshi bikomeye kuko ntagishobora kuba na kimwe utakizi. Komera rero ku ibanga ufite kuko igihe cyo gusohora kirageze. Ikindi kandi mwana wanjye,umwana wanjye ntatana n’umusaraba, umwana wanjye apfana amagambo menshi ku mutimawe, umwana wanjye atwara umusaraba yishimye, umwana wanjye iby’isi abibonamo ubusa. 



BY.: Mama, ndibuka rwose mumbwira ko abantu dutinya kubabara, tugatinya ko nta kintu cyatubabaza kibaho ariko nk’uko mwagiye mubimbwira umusaraba utuma umuntu aca akenge kandi akaba umukristu koko kuko aba yereka Imana, ati ninkora iki ndahanwa. 



Mama, uzi umusaraba wampaye ubushize? Ariko nabashije kwihangana kuko nzi umunyafu wanyu. 



B.M.: Bana banjye koko mwakumviye Imana koko inzira zikigendwa, mukareka kuba ba mayira abiri. Mwebwe rero ngo mushaka ibitangaza, igitangaza kirenze icyo mpora mbereka ku mugaragaro ni ikihe? Ko mpora mbereka ku mugaragaro n’amaso yanyu ariko ntimubona. Ese nk’ubu uwababaza ibitangaza mwifuza mwavuga ko ari ibihe? 



Bamwe mutekereza kubona amafaranga, kubaho neza, cyangwa kwifuza ibyo kanaka atunze ariko nta n’umwe ujya yifuza kumva akeneye Imana mu mutima we, ngo ayishakashakane umutima utaryarya kuko akenshi mukera no kugira ngo mukere mudasubiye inyuma ngo mwisuzume murebe ibyanyu mwakoze cyangwa ingo z’abandi musenya. 



Bana banjye, nzi benshi bishimira kuvuga ibibi bakabitangaza ariko Ijambo ry’Imana ryaza bakarizimiranya, nta n’umwe ushobora kumva ijambo ry’Imana rishobora kugirira mugenzi we akamaro ngo aritangaze ariko iyo yumvise ikimusebya aracyihutana kikagera mu butegetsi,mu bihayimana kikagera no mu baturage cyasakaye maze mukarema nk’Imana. 



BY.: Mama, ibindi ko ntabyumvise? Oya ntabwo naniwe. Murakoze. Murakoze cyane, ariko rero no kunanirwa birimo kuko iyo umuntu ambajije ngo urananiwe, ndamubwira nti ntabwo ari cyane, niyo ambajije ngo urashonje mubwira ko ntashonje kuko ntawamubwira ko atijuse ngo akugaburire kuko no muri iki gihe abantu basigaye ari ibisimba, ni uguhaye asigara akuvuga. 



B.M.: Bana banjye, uyu munsi buri muntu atekereze ku mutima we maze ashyitse umutima hamwe maze avuge ikiri ku mutima we ariko cyane cyane asaba yizeye kandi yumva ko icyo asaba gishoboka ariko cyane cyane yicishe bugufi kugira ngo ashobore kumva no kwakira no kumva icyo agomba kumva no kwakira icyo ari buhabwe. 



Bana banjye, mbabwiye ibyo kugira ngo igihe mupfukama musaba mujye mubasha kwicisha bugufi munsabe kandi nzabaha kuko ndafite. Bana banjye, uyu munsi ngarutse kubasura kuko mbakunda. Uyu munsi rero sinababwira ko mbabaye cyangwa nishimye. Sinababwira ko mbagaye kandi ndi umubyeyi. 



BY.: Karame, Mama , urakoze. Ngo urababaye? 



B.M.: Bana banjye, ndababaye cyane kubera ko icyo twasezeranye nta gikorwa ahubwo mugaca intege n’abagombye kubikora. Ariko bana banjye n’ubwo mvuze gutyo harimo amagroupe yatangiye kunyiyambaza muri Rozari yanjye ariko harimo na ba mayira abiri kuko umukobwa aba umwe agatukisha bose. Abo bakomeje kunyiyambaza muri Rozari yanjye ndabashimiye n’umutima wanjye wose. Uyu munsi rero mwihe amashyi n’impundu kiko murabikwiye ariko abo mvuga si abandi ni abatowe. 



Bana banjye, nimukomere ku rugamba mukomeze mutakambire igihugu cyanyu n’isi yose kandi mutakambire umushumba wa Kiliziya y’isi yose, Papa, kuko arakomerewe cyane. Ikindi kandi bana banjye, nimukomeze rero mube abatowe koko, mubere rero abandi urugero, mbisubiyemo rero, bana banjye, umukobwa aba umwe agatukisha bose. 



None rero ndagarutse kuko mbakunda. Benshi munyita uko ntari, mukomeje kunyita umugore nk’abandi, muri mwese ni nde wabyaye Imana, ariko mutatinyuka ngo turi kimwe. 



BY.: Mama, ndabona ubivuze ubabaye. Mama, tugusabye imbabazi tubikuye ku mutima. Mama, uyu munsi wa none wirengagize ibyo twaba twaragukoreye byose, uzirikane ko turi abantu, uzirikane ko tugukunda, uzirikane ko turi abana bawe b’abanyabyaha, wumve ko igihe cyose tuba tugutegereje twishimye kandi tugukumbuye, wumve ko tugerageza ariko intege nke za muntu zikanga. Urakoze Mama. 



Karame! 



B.M.:Ndabababariye. 



Bana banjye, ntabwo mbakura umutima ndagira ngo umuntu aho ari ajye yisuzuma kandi yikosore, si itegeko ni ubushake n’urukundo bya buri muntu. Bana banjye, rwose ntabwo mbakura umutima, ndagira ngo buri muntu aho ari hose ajye yisuzuma kandi yikosore. 



Bana banjye niyereka ab’intamenekana, niyereka uwo nshaka n’igihe nshakiye, nkamutuma aho nshaka, nkamutuma ahari ngombwa. 



BY.: Karame Mama. Vuga icyo ushaka ndakumva. 



B.M.: Bana banjye, nkomeje kuza kenshi igihe cyose. Narababwiye ngo ntawe usiga umugisha muhaye ngo awubonere ku iyi si. Nibyo koko ugira Imana abona umugira inama kandi abona umubwiza ukuri. 



Mugira amahirwe rero kuko naje kubasura nkaba nkomeje kubatumaho umugaragu wanjye unanizwa n’ubonetse wese. 



BY.: Mama, nabivugiye iki? 



B.M.: Bana banjye, hari abamubona ukagira ngo baramwishimiye ariko babeshya kandi ibyo byose mbibona kuva mbere nkimwiyereka. Hari abo namuragije ngo bamwiteho uko bwije n’uko bukeye, kugeza ubu mumenye ko nta n’ukimutekereza, abiyumva bisubireho kuko hari ibyo nzababaza. 



Bana banjye ibikomeye biraje kandi bizarokoka bake, kandi si ubwa mbere mbibabwira mubimenye kuko nta n’icyo mutazi, ntacyo ntababwiye ndi kubibasubiriramo. Uwumva yumve n’utumva ni akazi ke kuko muratunguwe. 



Bana banjye, ibimenyetso bihagije mwarabibonye ntacyo mutazi. Ibi mbabwiye niko bimeze ntagisigaye. Mbisubiyemo abantu benshi baratashye. 



Bana banjye, ngaho rero muri uyu mwanya nk’uko nsanzwe mbumva, abakomeje kunyiyambaza muri kino gihe gito mufite mbahaye nimuze mumbwire icyo mwifuza cyose kuko nteze ibiganza ntegereje ukuza kwanyu. 



BY.: Mama, nanjye rwose uyu munsi ndagusaba ngo ufashe abantu bose bavuga Rozari bakwiyambaza kandi ufashe abarwayi bose ariko cyane cyane abo ungezaho bose kandi bakizwe n’umwana wawe kandi iyo ngabire ni mwe mwayimpaye. 



Karame Mama, vuga umuja wawe ndakumva. 




B.M.: Bana banjye,mujye muvuga muti: “Turakwirukiye dufite intimba kuko tukiri ahantu h’amarira menshi. Muvugizi wacu utwiteho utugirire ibambe, kandi nitumara guhabuka uzadusohoze kuri Yezu umwana wawe ukwiye icyubahiro, Amen”. Bana banjye, sibwo bwa mbere nabibabwira, mujye murivuga buri gihe cyose nzajya ndibashyikiririza umwana wanjye. 



Bana banjye rero, muhore muri maso, muhore mwiteguye simvuze umunsi cyangwa umunota cyangwa isaha, ariko muratunguwe. Bana banjye, mureke kwiruka hirya no hino muhagarare hamwe, bana banjye, ntimukabibe imbuto mbi gusa zo gusebanya, mujye mwihanganira ikibi kimwe mwishimire bitatu byiza, maze musibanganye icyo kibi kiba cyababangamiye. 



Nababwiye ko ntatandukana n’umwana wanjye, buri gihe cyose mba ndi kumwe nawe, ariko bamwe ngo mukunda Yezu jye mukanyibagirwa kandi mbafatiye runini bana banjye. Ndabasaba mukanyima, ndabaha ntimwakire nibyo mwakiriye nabyo ntimwibuke gushimira. Ndashaka kubabwira ko nimudashishoza mu ngabire nabahaye ntabwo muzasobanukirwa. Mujye mureba mbere yo kwiruka, mujye mureba, mujye mubanza musenge. Bana banjye hakizwa ku mutima, iyo utikijije ku giti cyawe ntabwo ukira. 



BY.: Ariko se Mama, ugira ngo biroroshye! Buri muntu afite umutimanama we, afite ibyo yemera n’ibyo atemera, afite n’ubushishozi. Urumva abantu bose twahuza umutima kugira ngo tugere ku kintu kimwe? 



B.M.: Bana banjye, nababwiye ko mutagomba guhurura. Bamwe rero barumva ihururu hariya ngo ndahari bakirukanka, benshi rero ni ho mugiye gutera ukwemera. 



Bana banjye, ndabinginze rwose, nimuhame hamwe mbahe kuko ndafite mureke guhuzagurika. Bana banjye ngiye kubasezeraho, ndabakunda, ndabakunda, ndabakunda cyane. Ariko aragowe uzirengagiza urwo rukundo mbasezeranyije kandi mbawiye. 



Bana banjye, naziye mwebwe, naziye mwebwe, naziye mwebwe Abanyarwanda kuko nabonaga ko hari ibyo mukeneye. Ndagiye nzagaruka ubutaha, sinababwira ko mbasezeyeho kandi duhorana. 



Bana banjye, ngaho mubane nanjye urukindo rwanjye rubakomeze, ngaho mugire amahro kandi mugwize andi. 



Bana banjye, uyu munsi wa none mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi. Bana banjye, ngaho murakoze murakagira Imana. 

 

Forum Hiwit



20/08/2010
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres