Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 28/08/2013

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane, ari kurira, aranyitegereza, aransuhuza ati;


B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje guhura ni imibabaro myinshi.


Byishimo : Uraho Mama.


B.M.: Mwana wanjye ihangane, ihangane, ihangane kandi igihe kirageze maze utsinde; igihe kirageze igihe kirageze. Mwana wanjye nongeye kukubwira nti; abo muri kumwe ujye urababwira ngo nimusenge, nimusenge, nimusenge, muvuge Rozari kandi musabira abandi badashobora kuyivuga, muyivuge kandi musabira isi yose kuko yugarijwe, cyane cyane u Rwanda, u Rwanda, u Rwanda; kuko ari agahugu nitoreye, nicayemo njye n’umwana wanjye.


Nubwo muvuga Kibeho ,Kibeho , Kibeho, ni abo njya mpasanga, ntabwo ari umuryango nkuko mwiyita amashyaka aya naya, kuko ndahicaye njye n’umwana wanjye, ni agasozi twihitiyemo, twatoye kandi twicayeho.


Bana banjye ndababwiye, ndababwiye, ndababwiye, ndababwiye muramenye ntimuzagire icyo mwireguza, kuko nababwiye kenshi mwanga kumva none igihe kirageze. Ntihazagire uvuga ngo ntabwo yumvise.


Igihe kibagereyeho bana banjye, nabatumyeho intumwa kenshi,mbatumaho kenshi intumwa n’abahanuzi, ntacyo mwumvise bana banjye, ubu butumwa bwanjye busa n’ubwa mbere na nyuma, mbasubiriremo nababwiye gatandatu icyenda niba mutari kubibona ibyo ni akazi kanyu ureba arebe uwumva yumve.


Bana banjye imvura y’amahindu igiye kubanyagira kandi izarokoka bake, namwe bana banjye mwumve iyo mvura iyo ariyo, maze mushishoze. Ndababwiye, ndababwiye, muramenye ntimuzavuge ngo ntabwo nababwiye, narababwiye, narabamenyesheje. Kandi kuva uyu munsi mumenye ko ubu butumwa busa n’ubwa mbere na nyuma, umwana wanjye kenshi iyo yanze kubutanga muha ikimenyetso gikomeye.

Igiti gikomeye kinganzamarumbo kirumye, kigiye guhirima, nta amashami gisigaranye ibyo mubimenye, nabwo mubimenye, kandi mushishoze. Namwe murebe icyo giti icyo aricyo.


Bana banjye murarya abo muyobora, byinshi mugiye kubiryozwa, bamwe muri mwe, mugiye gusigara mwifashe mapfubyi, muririrwa muvuga kuri televiziyo ngo imiyoborere myiza, muvuga ngo turi aba n’aba, iki gihugu njye nkicayemo n’umwana wanjye.


Bana banjye nongeye kubabwira ngo, ubu mwese ngiye kubabumbira mugikumba kimwe, uwakoze nabi ahanwe, uwakoze neza nawe ahembwe. Naje mbasanga bana banjye, naje mbasanga bana banjye, naje mbakumbuye bana banjye, ndi kubabwira ibya mbere na nyuma, kuko ibyinshi narabibabwiye. Ariko abanjye bankunda, kandi bakankomeraho njye n’umwana wanjye, nkaba narabasize, abo ni abanjye koko; nzabarengera, nzabatabara.


Hahirwa rero uvuga Rozari yanjye, anyiyambaza njye n’umwana wanjye, uwo arahirwa cyane. Bana banjye abankunda njye n’umwana wanjye nimunkomereho kuko ndabakunda cyane njye n’umwana wanjye tuzabatabara.


Ndabakunda, ndabakunda, bana banjye b’abanyarwanda, mugiye guhura na akaga gakomeye cyane muri kino gihe. Nababwiye gatandatu icyenda, niko murimo muri mubihe bya nyuma. Nababwiye ko ibihe bikomeye mubirimo, ko ingoma ya Rujindiri rurya ntiruhage muyirimo, igiye guhirima, itariki rero yageze, n’igihe cyageze.


Hazagenda abantu benshi, ariko bana banjye, abanyiyambaza njye n’umwana wanjye, bakankomeraho, abo bazarokoka, ndababwira bana banjye, namwe ndikubabwira, musengere benshi, musengere benshi. Umwe agiye kwifuza kuzarahura mu birometero bine cyangwa bitanu umuriro, ibyo ndabibawiye mubyitegure narabateguje; muhore mwiteguye rero bana banjye.


Kigali we, Kigali we, Kigali we, uragowe, ugiye guhura n’ishyano, ndababwiye kandi ntabwo ari ubwa mbere mbabwira, nongere mbabwire, bayobozi ,bayobozi, bayobozi, ishyano rirabagwiriye, mugiye guhura n’ishyano, muririrwa murabeshya hirya no hino muvuga ngo dufite amahoro, ntayo, ntayo, ntayo, ndababwiye, ndabawiye ,mugiye guhura na akanyafu gakomeye.


Bana banjye, ntacyo ntababwiye, ubu butumwa ntawe butagezeho, ndagira ngo mwese mubimenye, kuko amazi yarangije kurenga inkombe; urugogwe rugiye kubitura hejuru. Muramenye bana banjye, namwe niko bimeze, navuze gatandatu icyenda, icyo navuze mutangire mushishoze aho ibihe bigeze.


Rwa Rwanda nababwiye rushya, nirwo tugiye guturamo, nkuko nabibateguje njye umwana wanjye, aje ari umwami w’isi n’ijuru. Ndabibabwiye bana banjye, ndabibabwiye bana banjye , ndabibabwiye bana banjye, ejo sinzabe nyamwisiga ngo nisange namwe ntimuzabe babura mwaje.


Mbabwiye dukeya, kandi narabibabwiye bana banjye, narabibabwiye bana banjye, narabibabwiye bana banjye, umwana wanjye aje kwisukurira kino gihugu, araje, u Rwanda arwicayemo, ntabwo ari amarenga ahubwo turwicayemo.
 Kigali we, Kigali we, ntabuye rizasigara kurindi kubera ubwibone bwanyu.


Bana banjye, bana banjye, abankomeraho muri Rozali yanjye, abo nzabarinda , ntacyo bazaba imbere yanjye n’umwana wanjye. Bana banjye ngaho mbasezeyeho mubane nanjye urukundo rwajye rubakomeze. Mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi mwese mwese ubakomeze. Kandi ubutumwa ntanze ntabwo ari ubwu Rwanda ni ubw’isi yose.

 



28/08/2013
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres