Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Ubutumwa Umubyeyi Bikira Mariya yahaye Byishimo ku tariki ya 22/09/2012.

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye ari mu rumuli rwinshi ntabona icyo dugereranya narwo, nuko aranyitegereza aransuhuza ati: 

Bikira Mariya : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeregezo byose uhura nabyo. 

Byishimo : Uraho mama. 

Bikira Mariya : Mwana wanjye umeze ute? 

Byishimo : Mama meze neza gahoro nawe urabibona, imibabaro ikomeje kuba myinshi mu mubiri wanjye. 

Bikira Mariya : Mwana wanjye komeza ubabare, ubabarire benshi kuri ino si, kuko kubabara kwawe hari benshi kuri gukiza. 

Byishimo: Mama nanjye narabyemeye. Mama ndi hano mubyeyi, unkoreshe ugushaka kwawe. 

Bikira Mariya : Bana banjye nazindutse kare cyane, nza muri afurika, nahasanze abatoni banjye, narabahamagaye ndabatuma barantumikira,nabahamagaye mbatunguye baranyumvise. Mfura zanjye, bana banjye,ndabakunda, mutege amatwi mbabwire uko nitwa by’ukuri; ndi Nyina wa Jambo wababyariye Umukiza wanyu Yezu Kristu. 

Igihe nazindukaga mbasanga twari turi kumwe, sinamusize yari hafi yanjye iburyo n’ibumoso, imbere yanjye n’inyuma yanjye ntidutana. Bana banjye ndabakunda(2),ndabasura nkabatumaho. Uyu munsi mutege amatwi kandi munyumvishe ukuri, ninde wundi mwabonye waje abasanga, abatetesha , abinginga, abasaba imbabazi ngo mu musabe abahe. 

Bana banjye ndafite, mfite byinshi byo kubaha, uyu munsi mbahaye igikoresho cyanjye, kuko niwe mbatumaho,ndamubaragije muramenye sinzabagaye ; nubwo bamwe mumutoteza ,ariko naramutoye,niyo akosheje ndamwihanira, mubimenye rero ntawe urwanya ikitarwanyika. 

Bana banjye iyo umwana asanga umubyeyi arabanza agashira impumu,iyo umwana asanga umubyeyi aranza akamubwira ati mawe ndaje. Bana banjye uyu munsi wa none ni muhaguruke mumbwire muti :<<turaje mawe>>. 

Byishimo : Ariko se mama ab’iwanyu baza kubakira,nkuko ab’iwacu baza kubakira. Mama ndabona uri kunyereka indabo nyinshi. 

Bikira Mariya : Ziriya ndabo ndi kukwereka rero, ni mwebwe mwese abana banjye mu nkunda. Bana banjye rero mukomeze mundangamire abanjye nzabarwanaho. Bana banjye murakoze ,naje kubasura mbakunze kandi mbakumbuye, muri kino gihe mugezemo, nimworoshye imitima yanyu,kugira ngo roho mutagatifu yinjire, roho mutagatifu abakoreshe, roho mutagatifu abayobore, roho mutagatifu akande ahababaye, roho mutagatifu amare inyota abayifite, roho mutagatifu ahoze abababaye. 

Bana banjye nza kenshi kubasura ,ntimuzandambirwe,kuko ikinzanye n’icyanzanye ntabwo ndakigeraho, kuko nshaka ko muba bashya, kandi ndashaka ko mutazasigara nk’imfubyi, igihe kirageze sinshaka kubasiga nk’imfubyi; nshaka kubasiga nk’umubyeyi usize abana bakuze kandi bazanzanira imbuto. 

Bana banjye muramenye sinzabe nyamwisiga ngo nisange,namwe kandi ntimuzabe babura mwaje, muramenye kandi ntimukazindurwe n’ubusa, muramenye ntimukazinduke kugirango nimugira aho mugeze munyongerere ibyo ntavuze, uzajya ananirwa gusubiza ibyo navuze ajye yicecekera yegere mugenzi we wumvise bungurane ibitekerezo, kuko nzagaruka nkangusobanurire. 

Murandambirwa ariko njye simbarambirwa, kuko umubyeyi ntarambirwa abana be, ahubwo agira inyota yo kubasanga. Bana banjye ndabakunda(2) niyo mpamvu uko bwije nuko bukeye nkomeza kuza kubasura, muranyumve neza bana banjye simbacyurira, simbakomeretsa, kandi ugira Imana abona umuhana,kandi ugira Imana abona umugira inama. 

Igihe rero kirageze kugira ngo buri muntu wese yisuganye avomerere roho ye ifite inyota, agaburire roho ye ifite inzara,munjye rero muhora mwiteguye kandi mumenye ko nta gishya mbazaniye,kuko mbona nta mbuto nabonye,kandi nta gishya muzabona kitanditse mugitabo gitagatifu, mba mbasubiriramo kugirango n’abatagisoma mufate mu mutwe, mushyire kuri roho zanyu, aho kugirango roho yicwe n’isari. 

Byishimo : Mama isari n’iki? 

Bikira Mariya : Ni inzara. Bana banjye ndababaye(3) cyane mbabajwe n’abana banjye benshi bakomeje kubabazwa, benshi bari kuborera mu nzu z’imbohe, benshi bari kwicwa n’inzara, abandi bari gutotezwa, mugira ngo simbibona, bana banjye ntacyo ntabona ariko igihe cyo kubahorera kirageze, bana banjye mwabwiwe byinshi ariko ntacyo mwumvishe; benshi mwiyita abakire muvuga ngo ndi uyu n’uyu, mubirundarunde ariko s’ibyanyu,n’abandi bari babifite muramenye kandi ntihazagire uvuga ko ntacyo yumvise. 

Bana banjye nimwicuze(3) mugarukire Imana, musabe imbabazi zigitagwa, kuko igihe cyazo kiri gushira. Bana banjye igihe kirabashiranye, kandi ntikizabagarukira ngo mubone kwicuza. Bana banjye iyo mushaka iby’isi mukoresha ubwenge bwanyu bwose n’imbaraga nyinshi ngo mugere kubyo mwifuza byose,ariko gukorera Imana mukagira imbaraga nkeya. 

Bana banjye kuki muhunga Imana mugasanga umuriro, nyamara bana banjye ijuru rizagibwamo n’abarikorera kandi amasengesho ajyana n’ibikorwa byiza. Bana banjye ndabasaba kutarangazwa n’iby’isi mugiye gusiga, ahubwo nimurangamire iby’ijuru gusa bizahoraho. 

Sibwo bwa mbere na bibabwira, ndabwira abakire nkahumuriza abakene, abanyumva bumva ibyo mvuga n’umwana wanjye, munkomereho nanjye mbakomeyeho, mumbere abana nanjye mbabere umubyeyi, bana banjye ngaho mubane Nanjye urukundo rwanjye rubakomeze, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi uyu munsi wa none mbahaye inkunga yanjye y’Umubyeyi kandi mbahaye umugisha.

 

Forum Hiwit



22/09/2012
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres