Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Ubutumwa Umubyeyi Bikira Mariya yahaye Byishimo ku tariki 13/05/2015

 

X

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane ari mu urumuri rwinshi cyane ,aranyitegereza aransuhuza arabwira ati: Mwana wanjye reka nongere nkutume ku bana banjye.

Bana banjye uyu munsi wa none nongeye kubambwira murugarijwe. Afrika we , Afrika we, urugarijwe, nababwiye ko intambara izaturuka mu duhugu duto ntimwabyumva, none mwatangiye kubibona.

Rwanda, Rwanda, Rwanda we ufite ibibazo, Kigali we, Kigali we Kigali we, urugarijwe, ntacyo ntavuze kitagomba gusohora, kuko Kigali uri isibaniro kandi ko nta buye rizasigara ku irindi.

Barumuna na barumuna, bagiye gusubiranamo kandi byaratangiye, kandi narabibabwiye. Navuze ko utu duhugu duto ariho intambara izatangirira ikomeye, byaratangiye, biri gusatira mwebwe bana banjye kuko niho bizasorezwa. Navuze ko u Rwanda narugize aritali y’isi yose, kuko ariho nicaye njye n’umwana , ureba n’ arebe uko maze kurugira, ndabibabwiye bana banjye , ndabibabwiye bana banjye.

Mwakubiswe umunyafu, mwarabibonye, n’ubundi rero mugiye kongera gukubitwa akanyafu gakomeye, kuko mutabyumvishe, abankunda njye n’umwana wanjye ni mupfukame musenge, muvuge rozali n’ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu, mu sozeshe ishapule y’impuhwe, kandi bana banjye musabire nabatabasha kuyivuga.

Niyo mpamvu mpora mbwira umwana wanjye ngo nanjye I Kibeho gupfukama, apfukamire benshi, kuko I Kibeho atari umurenge atari akagari nta n’ubwo ari n’umuryango, ahubwo ni abo mpasanga niyo baba ari babiri cyangwa batatu, iyo bapfukamye bari kumwe n’umwana wanjye mba ndi kumwe nabo kuko baba basabira igihugu ndetse basabira n’isi yose, niyo mpamvu uyu munsi nongeye kubabwira ngo musenge, musenge, musenge musabira igihugu cyanyu kuko murugarijwe cyane.

U Rwanda nararukunze n’abanyarwanda, muhore muri maso bana banjye, kuko ishyamba si ryeru. Bana banjye mwarahawe ariko nti mubizi, uwambaye ikirezi ntamenya ko kera koko. Bana banjye b’abanyarwanda narababwiye ntacyo mutazi, mumenye ko amazi yarenze inkombe, ibyabaye hano muri kino gihugu cyanyu bigiye kwikuba kabiri kubera kutumva kwanyu kw’abanyarwnda.

Bana banjye reka nongere mbacire umugani, “umwana wanze kumvira se na nyina yumviye ijeri”,<< Mama ayo magambo namwe murayazi >>, ibyo uvuga ntabwo ari wowe ubyihaye ninjye ubiguhaye ngo ubacire umugani, kuko nabahaye byinshi ariko ntimushobora gushimira, kuko iyo mumenya gushimira ntabwo biba bigeze iki gihe.

Muririrwa muravuga ngo itsinzi, ntayo mufite kuko mutashoboye kwakira umugisha mwahawe, iyo mubimenya muba mwaramenye ko njye n’umwana wanjye twicaye hano. U Rwanda tururimo rwagati kugeza na n’ubu ntawe uzi aho twicaye, intebe yacu niho iri, mbisubiremo muririrwa muririmba amahoro,amahoro, ntayo kuko mutashoboye kwakira ijambo ry’umwana wanjye.

Hari indamutso mwahawe ivuga ngo: “Yezu akuzwe”, “iteka ryose”, ntabwo mukurikiza ngo iteka ryose ahubwo muba muryaryana ,iyo ndamutsa ni nkuko muhana amahoro ya Kristu, muri mu ingoro y’umwana wanjye. Bana banjye ni mujya guhana ayo mahoro mujye muyahana koko, naba ari yo koko muzajya mwumva ibinya bibagezemo, muzaba muyatanze koko, kuko umwana wanjye azaba abarimo; kandi igihe cyose umwana wanjye ari kuri aritali nanjye mba mpari, kandi burya bana banjye, umwana wanjye aba yarangije kubaha imigisha.

Mubyumve neza, iyo winjiye mu ngoro y’umwana wanjye uba warangije gukira ku mubiri no kuri roho, burya rero ntawe utaha ubusa, mwese ikiganza cy’umwana wanjye kiba cyabagezeho, ndabibabwiye rero bana banjye muhore mwiyoroheje ku mitima yanyu, kuko iyo muje mudusanga ntawe dusubiza inyuma.

Mupfukame rero musenge, kuko murugarijwe, musabire n’ibindi bihugu by’isi yose, kuko aka gahugu ari aritari y’isi yose kandi niho ubutumwa buri gusohokera; cyane cyane musabire Afrika kuko irimo uduhugu nisukuriye kandi ibyo mbabwira byaratangiye ntabwo bigomba gusubira inyuma.

Nababwiye ko intambara ikomeye iri mu mitima yanyu, niko bimeze,mubanze mwirebe, umuntu arebe mugenzi we, kandi mugire n’ubushishozi, mumenye ko igihe murimo gikomeye cyane. Muri ku isi muracumbitse, umwana wanjye yabaharuriye ikibuga ngo mukidagaduriremo ariko ntimuzi igihe muzakiviraho.

Bana banjye u Rwanda nararukunze n’abanyarwanda niyo mpamvu uyu munsi wa none nkomeje kubatumaho umwana wanjye w’intamenyekana bose basuzugura naramubahaye ngo abagezeho ijambo ryange n’umwana wanjye. Mwana wanjye nawe nubwo usigaye utindana ubutumwa nguhaye, umunyafu wakubiswe, ubutaha uzarengaho. Ndabikubwiye, ubyumve,ubyumve,ubyumwe, ni wowe mwana wanjye ntumye ku banyarwanda, sinzongere no kubigusubiriramo, nijya nguhamagara ujye uhita unyitaba uti: karame mubyeyi

Bana nanjye , mupfukame musenge,musengere cyane cyane igihugu cyanyu kuko mukomerewe cyane, kandi mbari iruhande sindabarekura. Bana banjye rero uyu munsi wa none, abanjye nkunda mupfukame cyane musenge muvuge rozali, ishapule y’ububabare n’ishapule y’impuhwe z’imana, nandi madini yandi muvuge amasengesho menshi musabire igihugu cyanyu kuko kirugarijwe.

Bana banjye uyu munsi wa none mbabwiye bike ibindi nzabibabwira ubutaha, simbasezeyeho ndacyari kumwe namwe, ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. Bana banjye nkuko uyu munsi wa none muje munsanga, uyu munsi wa none mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi.



13/05/2015
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres