Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 30 /01/2010

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza, aransuhuza, ati : 

B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo! 

BY. : Uraho Mama! 

B.M. :Mwana wanjye, umeze ute? 

BY.: Mama, meze neza gahoro nawe urabibona, ntabwo nkiruhuka na rimwe. 

B.M.: Mwana wanjye ntuzongere kuvuga ngo urababaye kuko kubabara kwawe ni ukugira ngo ufashe umwana wanjye Yezu Kristu gucungura isi. 

BY.: Ngo mfashe umwana wawe gucungura isi? Murakoze Mama, ntabwo nzongera kwinuba. 

B.M.: Mwana wanjye, kuba naje kuri uyu munsi wanjye ukomeye mujye muwumenya kuko ari umunsi njya gusuraho roho zo muri Purgatori. Icyo gihe rero n’umuriro wose wo mu kuzimu urafungwa. Kuri uyu munsi kandi nagira ngo nkwereke ko iriya roho y’uriya mwana wanjye nayakiriye, narayisukuye kuko mu mibabaro yose nari ndi kume nawe kubera ababyeyi be batanyibagiwe muri Rozari yanjye, kandi kubera ko nabifatanyije nawe bamuturira Rozari. Nagira ngo nkwereke ko Rozari ikomeye, nabo ndabashimiye uzabambwirire ko batagomba gucika intege ahubwo ko bakomereza aho. Ubu rero ndi kumwe nawe kuko naramuteguye bihagije. 

Mwana wanjye, nsuhuriza abana banjye bose ntawe urobanuye, uti nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye, nimusabane umwe ku wundi, maze mugenzi wawe umubonemo urukundo rw’Imana Data. Bana banjye, narababwiye ngo nimwiyunge, musabane imbabazi muranga murananira. Bana banjye, niba mufite amaso yo kubona nimubanze murebe aho ibintu bigeze, mugeze ahantu habi cyane, abatabibona ni akai kabo. Hari abakomeje kwirengagiza ubutumwa bw’ijuru bakomeza gupinga ubutumwa bw’ijuru, abo bazabyumva bitagishoboka. Uwibwira ko namanukiye mu ijuru ubusa uwo aragowe, aragowe kuko ntacyo azireguza imbere y’Imana Data. 

Bana banjye, muri kino gihe kibi mugezemo nimwihane mukurikize ibyo nshaka byose, mwihane kandi ntakwiyoberanya ku munwa ariko imitima yanyu ibemo umwana wanjye Yezu Kristu, nawe ababemo kuko igihe kirageze ajye guhorera abana be bababaye. Ubu u Rwanda yarugezemo, arwicayemo. Yararubahaye rurabananira none ubu rero agiye kwishugurira inyangamugayo mu bimenye nta gihe ntabibabwiye, amazi agiye kurenga inkombe. Imvura y’amahindu igiye kubanyagira, urugogwe rugiye kubikubita hejuru, muratunguwe kuko kimwe cya kabiri kiratashye ndetse ntabwo ari kimwe ca kabiri bizarenga. Ibi mbabwira bizarokoka bake kuko nta gihe ntabawiye. Mbisubiyemo, ntabwo ari kimwe cya kabiri gusa kubera kunangira imitima kwanyu kw’Abanyarwanda; kuko kugeza ubu abantu benshi bataye ukwemera kubera ibintu, ubera imitungo myinshi bahugiyemo. 

Bana banjye, ibyo byose murundarunda mugiye kubibura mubibona, mugiye kujyana nabyo kandi narababwiye kuva kera. Naravuze, naravuze ntacyo mutazi. Bana banjye, ishyamba si ryeru, mubimenye mugiye gutungurwa, mugiye kuyoberwa uko bigenze. 

Mwana wanjye, ongera ubwire abantu bose ntawe urobanuye, babwire ko umwana wanjye Yezu ababaye, arababaye kubera Abanyarwanda bagiye kurimbuka. 

Bana banjye, Abanyarwanda ukuntu mbakunda ariko muranze murananiye. None rero mwana wanjye, wabonye uko umwana wanjye ameze, ariya maraso ubona menshi atemba ni ko bigiye kumera. Ziriya nkovu ubona zagashutse, ni ibyaha byinshi by’Abanyarwanda bikomeje gukorerwa muri kino gihugu. Ibi byose ubona bigiye kubagwirira kuko hirya no hino mu gihugu ni imiborogo gusa. Nongeye kubisubiramo, ariya maraso ubona atemba ni ko bimeze kuko abantu benshi baratashye, kuko uburakari bw’Imana bugiye kubisukaho. 

None rero mwana wanjye, ngutegetse kuvuga ishapule y’ububabare inshuro eshatu ku munsi, gukora inzira y’umusaraba buri munsi, kubuga Rozari buri munsi, mukabisozesha ishapule y’impuhwe z’Imana kugira ngo mumfashe kuririra Abanyarwanda. Utazahitanwa n’amahindu azahitanwa n’umuvu cyangwa umuyaga cyangwa inzara. Ibyo byose birabateganyirijwe, niyo mpamvu mbibabwiye kugira ngo mubimenye. 

Bana banjye, umwana wanjye Yezu Kristu yarabakunze, arabagenderera ariko mwanze kwakira urukundo abakunda. Nimureke rero ibyavuzwe byuzuzwe kuko byanze bikunze ibyavuzwe byose bigiye kuzuzwa nta kadomo na kamwe kagabanutseho, kandi ibi nkomeje kubabwira ni ko bimeze, ndetse byaratangiye. Hari intambara ya bucece. Abantu benshi ntibakivuga kubera amoko, benshi bakomeje guhunga iki gihugu, abandi bakomeje gushyirwa mu buroko kubera kwironda kwa bamwe, abandi bakomeje kuvutswa utwabo bari batunze. Mugira ngo ntitubibona? Ibyo byose rero mugiye kubiryozwa kuko ibyo byose mupfa ntabyo muzatunga, umwana wanjye agiye kubirimbura namwe atabasize. Hari abo umwana wanjye yahaye ubwenge none barerekana ko babumurusha, nabo agiye kubibasira nta n’umwe ababariye kugira ngo bamenye ko umunyabwenge ariwe gusa. 

Mwana wanjye, ongera ugire abantu bose inama. Babwire uti hari abatwakiriye n’abataratwakiriye, mwese nimumenye ko ibyo twababwiye kuva mbere nimumenye ko igihe kigeze, igihe ni iki nta kindi mutegereje. 

Bana banjye, ndababaye kubera igihugu cy’u Rwanda n’Abanyarwanda nakunze, Abanyarwanda narabakunze ariko mwanze kwakira urukundo mbakunda. Bana banjye, ndabakunda ariko mukangaragariza ko muzi kwangana. 

Mwana wanjye, sengera Abanyarwanda kuko barambabaje cyane kubera urukundo mbakunda none benshi bakaba bagiye kurohwa mu rwobo. 

Bana banjye, nguyu wa munsi nababwiye urageze kandi ubaguye gitumo muri gushaka amafaranga, muri kwiruka ku bintu. Bana banjye, mubyirukeho ariko ntabyo muzatunga, n’ababyambuwe nabo bari abana banjye kandi bari abana nka mwe. Mbisubiyemo, ibyo byose muri gukangisha umwana wanjye arabirimbuye namwe atabasize. 

Mwana wanjye, ubu butumwa ubugeze ku Banyarwanda bose ndetse n’abari hanze. Ari uwakiriye cyangwa utarakiriye, mwese ubu butumwa burabareba, ntutiye kubutanga rero, nshaka ko nta n’umwe utungurwa n’utabwakiriye nawe abe yabimenye. 

Bambwirire kandi ko ibi byose muri gupfa umwana wanjye arabirimbuye namwe atabasize. Bana banjye, nguyu wa munsi ubaguye gitumo mwibereye mu mitungo. Bana banjye, urukundo mbakunda ni rwo rutumye mbereka ko mbabaye, nibura hagire urokoka . bana banjye, ni benshi batakira ibi mvuga kubera amaraha barimo. Abo nabo umwana wanjye agiye kbereka ko ariwe utanga umunezero n’amahoro. 

Mwana banjye, mbwirira abo bakiriye bumva ibyo mvuga kandi bakabishyira mu bikorwa, uti uyu munsi ni mwe mutumye ntangaza ibi kugira ngo mudatungurwa. 

Bana banjye, nimwitegure kuko ibikomeye biraje. Bana banjye, hari abarimo abavuga ngo barambiwe gutegereza, bavuga ngo ibi tubabwira ni bya bindi, ntabwo ari bya bindi rero kuko mbere narabateguzaga ngira ngo hagire uwisubiraho ariko noneho igihe ni iki kandi kibuzuriyeho, muratunguwe. Umwana wanjye arababaye, arababaye. Bambwirire ko umwana wanjye agiye kubamanuriraho amahindu, ibimenyetso bihagije mwarabibonye ntacyo mutazi, ariko bana banjye koko n’abo nakubise akanyafu ndabona ntacyo bibabwiye kugira ngo bahinduke. 

BY.: Ariko Mama, wambabariye koko ukambwira icyakorwa kuko ibyo mukomeje kunyereka binteye ubwoba. 

B.M.: Mwana wanjye, ngusabye kutazongera kuvuga ngo nimbababarire. None se ko mwe mutambabarira, aho nahereye mbinginga kuva mbare na mbariro ariko mwanze kunyumva, mureke ibyavuzwe byuzuzwe. 

Mwana wanjye, bara imyaka maze mu gihugu cyanyu cy’u Rwanda ntegereje guhinduka kwanyu, ariko noneho ndabahebye. 

Mwana wanjye, uzanshimirire abana banjye bakoeje kuvuga Rozari bazirikana, uti Rozari mwavugiye umuvandimwe wanyu narayakiriye n’ubwo yababaye ariko yabashije kwitegura kuva mwayivuga ntabwo nigeze muva iruhande, naramusukuye, roho ye ndi kumwe nayo. Mwihagayika rero kuko uvuze Rozari wese mba ndi kumwe nawe. Ubu rero ndi kumwe nawe naramwakiriye. Mwana wanjye, mbisubiyemo, ubu butumwa uhite ubutanga kuko bose burabareba, ari uwakiriye cyangwa utarakiriye, ubu butumwa bose burabareba kuko nshaka ko nta n’umwe utungurwa. N’utarakiriye nawe buramureba. 

Bana banjye rero mwe mwumva ibyo mbabwira, icyo mbifuzaho uyu munsi nimusenge musabira roho zo muri Purgatori kuko hari nyinshi zitagira uzisabira. Bana banjye rero groupe ya 4 narayishimye cyane . uyu munsi wa none rero mwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye. 

Bana banjye, nimukomeze mwitange kandi igihe cyose muteranye mujye mumenya ko mbari hafi kandi iyo mpari ntabwo mba ndi jyenyine n’umwana wanjye tuba turi kumwe. 

Mwana wanjye, nsezerera abana banjye, uti uwemeye inema y’umwami wanyu Yezu Kristu nanjye mwifurije ihirwe risesuye no kuzatunga igihugu ho umunanai. Mbifurije no kuzashyikirna n’umwana wanjye mu bihe bishya no mu Rwanda rushya mwagabiwe n’umwami wanyu i Nyanza kuko yarutuye umwana wanjye. 

Bana banjye, ndagiye nzagaruka ubutaha. Muramenye rero n’ubwo bamwe mbashimye sinzabagaye. Muramenye kandi sinzabe nyamwisiga ngo nisange kandi namwe ntimuzabe baburamwaje. Bana banjye, sinavuga ko mbasezeyehokandi duhorana buri gihe cyose. Bana banjye, uyu munsi wa none mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi.

 

Forum Hiwit



30/01/2010
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres