Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 21/02/2010

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye, atishimye ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza, aransuhuza, ati : 

B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo! 

BY. : Uraho Mama! 

B.M. :Umeze ute? 

BY.: Meze neza gahoro nawe urabibona, ibigeragezo ni byinshi. 

B.M.: Mwana wanjye ihangane ukomeze utwaze kandi igihe cyose ujye umenya ko utari wenyine. Ujye umenya ko tukuri iruhande kandi umenye ko nagutoye utantoye. Kandi umenye ko imbaraga ukoresha atari izawe, nitwe tuziguha. None rero mwana wanjye, aho uri biri gihe cyose ntugomba kwinuba kuko imbaraa si izawe. 

BY.: Mama, sijyewe, si ukwinuba ni ibintu bibi mukomeje kunyereka bintera ubwoba, singisinzira na rimwe. 

B.M.: Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose ari abakiriye ari n’abatakiriy, uti: nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye, ndagarutse, nje kubasura kubera ko mbakunda. Bana banjye, n’ubwo mvuze ngo ndababaye ariko ndanishimye, kuko nta mubyeyi ubabara ari kumwe n’abana be. 

Bana banjye, urugendo mwakoze mugenda munyamamaza jye n’umwana wanjye rwaranshimishije. Burya rero mugitangira kurutegura twari turi kumwe, nitwe twarwiteguriye. Muhaguruka twarahagurukanye ntabwo mwari mwenyine, ijambo ryavuzwe ntabwo ari mwe mwarivugaga, nitwe twarivugaga. Bana banjye, uyu munsi wa none nabongereye imbaraga. Uko mwanganaga kose nimwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye. 

Bana banjye, nimukomeze murwane urugamba kuko igihe cyo gutsinda kwanyu kirageze. Ababatoteza nabo abenshi bazasanga baribeshye kuko hari benshi bagiye kwifuza kubasanga babibure. Bana banjye, mukurikire inzira imwe gusa kandi mumenye uwo mukurikiye uwo ariwe. Muramenye rero ejo sinzabe nyamwisiga ngo nisange kandi namwe ntimuzabe baburamwaje. Muramenye n’ubwo mbashimye sinzabagaye. 

Bana banjye, ndabakunda, ndabakunda nkabakumbura n’ikimenyimenyi ndabasura nkabatumaho. Bana banjye, mutege amatwi kandi mubwize ukuri. Ni nde wundi mwabonye waje abasanga, abatetesha, abinginga abasaba imbabazi? Bana banjye, nimusabe mbahe kuko ndafite, mfite byinshi byo kubaha. Uyu munsi wa none rero mbahaye urukundo rwanjye, namwe kandi mukundane bamwe n’abandi. 

Bana banjye, nk’uko nari nabivuze haruguru, mwongere mwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye. Uyu munsi rero mukomeze mwishime kuko muri kumwe na nyina w’Umukiza . 

BY.: Mama, uyu munsi wa none mbanje guca bugufi imbere yanyu yawe ngusaba imbabazi z’ibicumuro byanjye byose n’iby’ab’isiyose kubera ko tudakwiye kukwegera n’ibyo tukubabazamo byose. ariko Mama, urambure ibiganza byawe utugirire imbabazi n’ubuntu bwinshi. Mama, murakoze kubera ko utubabariye. Mama, uyu munsi wa none werekanye ko turi kumwe koko. Turagushimira cyane wowe utuzi kurusha uko twiyizi, wowe wirengagiza amakosa yacu, ukirengagiza ububi bwacu, ukemera kudusanga. 

B.M.: Mwana wanjye, uyu munsi wa none, ongera gire abantu inama ntawe urobanuye. Ubambwirire, uti umwana wanjye arababaye, arababaye cyane. Ababajwe cyane n’abantu benshi banze guhinduka, benshi bari kugenda baganisha mu rwobo. 

Bana banjye, iyi si mutuye mwayihinduye umwanda, amategeko Imana yabahaye ntimukiyitaho na mba. None hagati aha kababayeho, urugogwe rugiye kubikubita hejuru, kandi mratunguwe. Bana banjye, ibi mbabwira ni ko bimeze, ndetse byaratangiye. Bana banjye, amazi agiye kurenga inkombe kandi narababwiye kuva kera. Icyago cya rurangiza kirabugarije, kigiye kubagwirira muri gushaka amafaranga. Ibi mbabwira birahari kandi bigiye guhera mu Rwanda kuko ari ho umwana wanjye yicaye. 

Bana banjye, muce bugufi musukure imitima yanyu kuko ikeneye gusukurwa. Bana banjye, nimwicuze nimwicuze, nimwicuze inzira zikigendwa. Bana banjye, ibihe bibi birabugarije kandi bikomeye. Bya bihano bya rurangiza nababwiye bibagezeho, aho bigeze nta garuriro kuko muratunguwe, uwumva yumve, utumva nawe ni akazi ke ntacyo azireguza imbere y’Imana Data. 

Bana banjye, nakomeje kubabwira uko bwije n’uko bukeye ngo mwicuze mugarukire Imana muranga murananira, noneho rero ndabahebye kuko nta gihe ntababwiye. Bana banjye, nongere mbisubiremo sibwo bwa mbere nabibabwira, benshi mufite intambara nyinshi mu mitima yanyu, kino gihe rero mugezemo hari intambara ya bucece, irahari, abantu benshi barangana, barabeshyerana, benshi bakomeje kugambanira bagenzi babo bababeshyera ibyo batahagazeho benshi bakomeje kurohwa mu buroko, abandi bakomeje guhunga igihugu ari mwebwe bahunga, mwebwe bayobozi bakuru. Bana banjye b’Abanyarwanda mubimenye uwicishishije mugenzi we icumu nawe niryo azicishwa, uwicishije mugenzi we inkota nawe n’iyo azicishwa. 

Igihe rero kirageze umwana wanjye aje guhorera abana be abana be barengana. Naravuze, naravuze, naravuze ariko mwanze ariko mwanze kunyumva. Nyamara bana banjye, mugeze mu bihe bya nyuma. Imvura y’amahindu igiye kubanyagira kandi izarokoka bake, nta gihe ntababwiye. Bana banjye, muri mu bihe bya nyuma, mwibereye mu byisi gusa bidafite icyo bimara, mwimirije imbere icyaha gishira vuba ariko kimunze umutima. Bana banjye, nimusubize ndanginze, umuntu ni muntu kandi ubuto burakoshya ntibuguherekeza. 




Bana banjye, nimusubize amaso inuma mwibuke ko hari intebe ya Penetensiya; bamwe musuzugura ngo ntacyo bimaze ariko birakimaze. Bana banjye buri muntu ajye yimenya areke kumenya mugenzi we. Namwe abashakanye, mwzuze urukundo mwagiranye imbere y’umusaraba mutagatifu, mwibuke igihango gikomeye muvuga muti: Haba mu byago no mu makuba, mwiyemeza ibyo mutazashobora, ntabwo byoroshye. 

Nyamuna nimugerageze musane imitima yanyu, mwubahirize isezerano ridakuka, mwubahirize icyo mwanyemereye n’icyo mwemereye umwana wanjye, kuko imbere yanjye ni igihango gikomeye: waba muzima cyangwa urwaye kugeza gupfa, ni ukuvuga ko nyine ko ari igihe cyo gupfa, kuko igihe mutarapfa mugomba kunga ubumwe kuri roho mugafashanya, mukareka ibituruka impande zose, kuko byose biba bisenya, bitubaka. Ndabinginze babyeyi namwe bana, basore namwe nkumi kugira ngo mugire Rozari akabando, muyigire intwaro ibafasha ku mutima no kuri roho no ku mubiri. 

Mu rugendo kandi mujye mwibuka kubwira Yezu, muti turagiye, ariko inzira tugiye uturagire kandi utugezeyo amahoro. Igihe ugiye gukosa uvuge, uti mbese ko ngiye gukora kiriya ariko se kirashimisha Imana. Mugende mu rumuri, mu nzira nyayo mureke kurahuka no kugendera mu bitari ngombwa. Igihe kandi muguye mu cyaha, musabe imbabazi kuko igihe cyose umwana asaba imbabazi umubyeyi we. . 

Bana banjye n’ubwo naje kubasura nkababwira ko mbabaye mbisubiyemo ndanishimye kuko mbona uyu munsi hari abana banjye banshimishije koko. Bana banjye, nongere mbabwire ndabasaba guca bugufi mwihane ibyaha byanyu byose, mureke kubeshyerana, mureke kugambanirana, mureke guca imanza z’amahugu. Bana banjye, abwirwa benshi hakumva na beneyo. Ngiye kubacira umugani. Hari myinshi nabaciriye ntimwasobanukirwa kandi rero n’uyu sibwo bwa mbere nawubacira. Karame. Umunyabukorikori yirutse ku bimusiga yihisha ibimubona yihishurira ibyapfuye. Bana banjye inkoni y’umushumba iba ndende iyo ntacyo aragiye, ariko iyo aragiye iba ngufi. 

BY. : Ariko Mama, uzi ko twebwe tutazi iyo migani. Ujye uyidusobanurira kuko iyo utadusobanuriye bituma umuntu yisobanurira uko ashaka. 

B.M. : Bana banjye ndabasobanurira byoroshye cyane. Iyo ufite uwo utuma birihuta, ubwo ya nkoni iba ibaye ngufiya ariko iyo umubuze, ukora urugendo cyangwa se iyo umushumba aragiye afite amatungo imbere ye ntabwe ubona inkoni ye kuko iba ikikijwe n’amatungo. Ariko iyo nta matungo afite, inkoni aba ayicumbye. Nanjye rero iyo mbatumyeho, inkoni iba ibaye ngufiya kuko mba mfite uwo ntumye nk’umushumba ugomba kuntumikira. Ariko iyo abuze abo abwira, n’abo atuma, n’abo abwiye batamwumva bakamwita umusazi, inkoni iba ikiri ndende. 

Ndumva mushobora kumva icyo nshobora kubabwira. Ntibikabatangaze rero kuko nkomeje kubatumaho igikoresho cyanjye benshi batamwumva, abandi birirwa bamuvuga uko atari. 

Bana banjye, byarambabaje murwanya ikitarwanyika. Bana banjye, ndababwiye byarambabaje, ndagira ngo mwisuzume. Niyo mpamvu kubanyuriramo ko byambabaje. Dusubire inyuma tuganire buri muntu yisuzume mu byo yavuze byose, uruhare yagize. Bana banjye, munyumve neza mutongera kumpimbira dore ko kenshi muvuga ibidahari, ibyo ntigeze mvuga. Bana banjye, nje kubabwira ikinzanye kuko nagira ngo mbasubiriremo nk’uko nababwiye ko ugira Imana abona umuhana n’umubwira ukuri. Uyu munsi rero buri muntu yicishe bugufi asabe imbabazi z’ibyaha bye byose n’iby’isi yose n’iby’abavandimwe bose kandi mwicishe bugufi mwumve ko ntacyo muri cyo, mwicishe bugufi igihe cyose, mwakire icyo mukwiye. 

Bana banjye nkunda, uyu munsi uyu munsi wa none murambure ibiganza byanyu n’imitima yanyu maze muruhure ibibababaje byose muruhure ibibabangamiye, ibibatera ubwoba maze musabe imbabazi, kuko usabye yizeye arahabwa. 

Niba mwemera ko ndi hagati muri mwe, uyu munsi rero mbahaye ubudacogora n’ubusabane ku Mana kandi ndabababariye n’umutima wanjye wose. 

BY.: Urakoze MaMa! Twagushimiye n’umutima wacu wose kuko twari duhagaritse umutima kubera ibicumuro byacu kuko nta ntungane ibaho buri muntu wese arakosa kandi ararangara. 

B.M.: Mwana wanjye, uzanshimirire abana banjye bakomeje gukora urugendo hirya no hino banyamamaza, bakwiza rozari yanjye, uti: Nimukomereze aho, ntimucike intege kuko ndikumwe namwe igihe cyose. Bana banjye, uyu munsi mwaronse byinshi, mwabonye ingabire nyinshi, mukomereze aho kandi mbabikiye akabanga. Hari agaseke kanyu gapfundikiye kandi katazapfundurwa. 

Bana banjye, ndagiye simbasezeye kuko duhorana igihe cyose. Muramenye kandi sinzabe nyamwisiga ngo nisange kandi namwe ntimuzabe baburamwaje. Bana banjye, ngaho mubane nanjye, urukundo rwawe rubakomeze. Ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. 

Bana banjye, uyu munsi wa none mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi. Ngaho murakoze murakagira Imana. 

Forum Hiwit



21/02/2010
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres