Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Ubutumwa Umubyeyi Bikira Mariya yahaye Byishimo ku tariki 11/09/2014

Umubyeyi Bikira Mariya yaje yishimye ariko ababaye , ari mu rumuli rwinshi ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza aransuhuza , arabwira ati; mwana wanjye reka nongere nkutume kuri aba bana banjye b’abanyarwanda ari abari hano mu gihugu ari n’abari hanze.

Uyu munsi wa none nongeye kubatumaho umwana wanjye wintamenyekana uwo benshi basuzugura bavuga ko ari umusazi, ntiyasaze ; kandi bana banjye uwanjye ni uwo mvuga akanyumvira. U Rwanda ni akarima kanjye n’umwana wanjye, turwicayemo mubimenye.

Narababwiye ngo ibimenyetso byinshi mwarabibonye na n’uyu munsi mukomeje kubibona,utarabibona ni akazi ke ntacyo azireguza imbere y’Imana Data. Naje mbasanga bana banjye, naje mbasanga bana banjye, naje mbasanga bana banjye, naje mbakumbuye bana banjye, naje mbakumbuye bana banjye, naje mbakumbuye bana banjye,naje mbakunze bana banjye, naje mbakunze bana banjye, naje mbakunze bana banjye,Kibeho, Kibeho,Kibeho, kabeho Kibeho,Kibeho ntabwo ari umuryango bana banjye,ahubwo Kibeho bana banjye ni abo nje nsanga. Muhumure bana banjye , muhumure bana banjye , muhumure bana banjye, muhumure naransinze nimika urukundo. Bana banjye ndabakunda, ndabakunda,ndabakunda.

Bana banjye uyu munsi ndi kubabwira irya mbere ni irya nyuma. Nari mbakunze kandi makumbuye ntacyo ntavuze, utazi kureba narebe aho ibintu bigeze, ubwatsi bwo haruguru no hepfo y’inzira bugiye guhura maze muyoberwe amayira yo kunyuramo, inzira nyinshi zigiye gusibangana. Ariko Kigali we,Kigali we uragowe, nababwiye ko uduhanda twinshi tuzaba turi umukara, mutangire murebe ko ariko bimeze, naravuze, naravuze, naravuze, ntacyo ntavuze ubu nje ndi umwamikazi w’isi n’ijuru.

Ndi kubibabwira ntumwe n’umwana wanjye Yezu Kristu wabapfiriye ku musaraba, bana banjye ntacyo mutabwiwe mureke ibyavuzwe byuzuzwe. Nababwiye inkangu,imyuzure, amahindu, imiyaga, ntacyo ntavuze, mureke ibyavuzwe bisohozwe ubu ndi kumwe n’umwana wanjye wabamfiriye k’umusaraba Yezu Kristu.

Mwana wanjye nawe usigaye ufite ubwoba, ubutumwa nguhaye, butange nkuko mbuguhaye ntabwoba ufite, kuko nkurangaje imbere. Ndi imbere yawe mwana wanjye, kuko ijambo rigiye gusohoka mba narikunyujijeho kugirango rimenyekane.

Igihe kirageze, igihe kirageze, igihe kirageze, umwana wanjye yabihanganiye kenshi, none bwa butumwa burasohoye, kugirango ibyavuzwe byose byuzuzwe. Bana banjye b’ abanyarwanda uyu munsi ndi kubabwira irya mbere na nyuma,uwumvishe yarumvishe utarumvishe nawe ni akazi ke, naje ndi kumwe n’umwana wanjye Yezu Kristu,ubu twicaye mu Rwanda yagabiwe n’umwami wanyu I Nyanza, arashagawe kandi agiye kurutura.

Aje n’ishanga kandi ashagawe,ntakurobanura kuko mwese nabagize umwe, kuko mwese muri abana banjye koko. Bana banjye, bana banjye, ndabakunda, ndabakunda , ndabakunda , niyo mpamvu uyu munsi ndi kubabwira ibanga rikomeye, uwo natoranyije arahari ,arahari, kandi mugiye kumubona,ni

umusaza simvuze uwo ariwe, ntacyo mvuze ngo ni umwana w’umunyarwanda, kandi uwo mbatumaho nawe arahari kandi muri kumwe ,nubwo hari abamutoteza ninjye umutuma naramutoye ngo antumikire,ababwire, ambere igikoresho, ni intumwa yanjye mwange cyangwa mwemere, kuko ninjye wamutoye ntabwo yantoye .

Byishimo : Mama nawe iyi migani urayizi,

Bikira Mariya : Bana banjye aho ndi ,kandi nibyo mutekereza ntacyo ntazi, ingabire umwana wanjye zose yarazimpaye. Bana banjye uyu munsi naje ndi umubyeyi ubatabara kandi ubakumbuye,ndi gukiza abarwayi, ababaye, abatagira kivurira, nje ndi umubyeyi umara intimba abayifite. Ubu u Rwanda rwicayemo njye n’umwana wanjye Yezu Kristu, turimo hagati, kandi intebe yacu ntawe uzi aho iri, keretse umwana wanjye nigaragariza uko bwije nuko bukeye.

Bana banjye uyu munsi mbahaye urumuri,mbahaye ingabire y’ubushishozi,ubusane ku Imana, ubudacogora n’icyubahiro cya Nyagasani, ndabibahaye bana banjye, kandi abanjye mutega amatwi, mwumve ibyo mbabwira maze mushishoze, murebe aho ibintu bigeze.

Narabibabwiye ko uru Rwanda ko nta buye rizasigara rigeretse ku rindi, niko bimeze, ibimenyetso byose mwarabibonye,utarareba nawe narebe, Kigali we,Kigali we,Kigali we, uragowe, ibi mbabwira byose bigiye gutangirira Kigali, ni isibaniro. Bana banjye aho muri hirya no hino murebe aho ibintu bigeze maze mushishoze.

Bana banjye nkunda kandi munyizihiye, nimuvuge Rozali cyane n’ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu, kuko aribyo bizarokora benshi, ndabibasabye bana banjye, mubikore kuko ari byo mbifujeho, bana banjye musabire benshi badashobora kubikora muvuga Rozali cyane.

Nkoramutima zanjye,bana banjye nimubikore, nimubikore , nimubikore ,kuko mugiye kurokora abana banjye benshi badashobora kubikora; hari bamwe bavuga ngo igihe bavugiye ibyo bizaba gihe ki? Byaratangiye kandi birahari, bana banjye muri mubihe bya nyuma, mugiye gushiduka muri habi nabinginze kenshi, kera, murabyanga ariko mugeze kundunduro. Mbabwiye ibyo ibindi nzabibabwira ubutaha.

Byishimo: Mama ko uri kunyereka umuriro mwinshi.

Byishimo: Mwana wanjye ntacyo ndikukwereka kitagomba kuba.

Byishimo: Mama dutabare kuko hari byinshi nanga kuvuga kandi munyereka,muri gukiza abarwayi muri gutabara abarwayi, natwe ni mudutabare turarushye, twebwe abana bawe

Mwana wanjye bwirira abana banjye abo muri kumwe hano mu igihugu n’abari hanze uti igihe cyo gusubizwa kirageze, ubwirire abana banjye bari kwandika ubutumwa uti mbahaye amahoro,mbahaye amahoro,mbahaye amahoro, mugire amahoro, mugire amahoro,mugire amahoro, kandi mugwize andi. Mbahaye umugisha ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.

 

forum.hiwit.com



11/09/2014
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres