Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 01/09/2013

 

http://www.turnbacktogod.com/wp-content/uploads/2012/11/Jesus-Christ-Praying-Wallpapers-08.jpg

 

Nyagasani Yezu yaje ababaye cyane, ari mu rumuli rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo ,nuko aranyitegereza aransuhuza, ati; mwana wanjye reka ngutume ku banyarwanda n’isi yose.

 
Bana banjye b’abanyarwanda ndababaye cyane, ndababaye cyane, mbabajwe n’uko ibyo nababwiye byose ntacyo mwubahirije, none igihe kirageze, igihe kirageze, igihe kirageze, kandi kibuzuriyeho.

 
Ntacyo ntavuze, ntacyo ntavuze, igiti kinini kirumye, amashami yose agishizeho, ubu butumwa busa n’ubwa mbere na nyuma, ndavuze,ndavuze, ndavuze. Nongere mbabwire, igiti kinini kirahirimye, kirumye, amashami yose agishizeho, nta shami na rimwe gisigaranye, ndababwiye igihugu cyose kigiye kuba umuyonga.


Bategetsi, bayobozi, ntacyo ntababwiye, ntacyo muzireguza imbere y’Imana Data, mu Rwanda narabasuye kenshi, narababwiye kenshi mwanga kumva, ntacyo ntavuze mutazi,bategetsi ,bayobozi mugiye no guhura n’akanyafu kuko mwanze kunyumvira, muririrwa muvuga ngo amahoro, ntayahari, ndaje, ndaje, ndaje, nje ndi umwami w’isi ni ijuru.

 
Bana banjye nongere mbisubiremo, ubu butumwa busa n’ubwa mbere na nyuma , unkunda njye n’ umubyeyi wanjye azarokoka, abankunda njye n’umubyeyi wanjye muvuge Rozali kuwa kabiri no kuwa gatanu niyo izabarokora.

 
Iyi tariki muyibuke, muyandike, kimwe cya kane cy’ abanyarwanda kiragiye, umuntu uzaba arokotse agiye kurahura umuriro muri kirometero eshatu cyangwa enye. U Rwanda turwicayemo kandi ntawe uzi aho twicaye. Rujindiri rurya ntiruhage, Rujindiri rurya ntiruhage, Rujindiri rurya ntiruhage, igihe kirageze cyo kugirango n’abandi barye ,ndaje, nje kwiyoborera u Rwanda, nje kwiyoborera u Rwanda, nje kwiyoborera u Rwanda, nje ndi umwami w’isi n’ijuru.


Ndavuze, ndavuze, ndavuze, kandi igihe kirageze, mbabwiye ibyo, ubutumwa bugeze ku ndunduro, ntabwo nzongera kenshi kubisubiramo ,igihe kirageze ukwezi n’uku, igihe murimo ni iki.

 
Mbabwiye ibyo ibindi nzabibabwira ubutaha ngaho mugire amahoro, mugire amahoro, mugire amahoro, mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.Amen

 



01/09/2013
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres