Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 18/11/2009

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza, aransuhuza nuko arambwira, ati : 

B.M. : Uraho mwana wanjue ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo! 
BY. : Uraho Mama! 
B.M. : Umeze ute? 
BY. : Mama, meze neza gahoro nawe urabibona kuko ingendo mukomeje kungoresha hirya no hino mu bana bawe ni nyinshi sinkiruhuka.
B.M. : Mwana wanjye, zikore kuko si wowe wikoresha, imbaraga si izawe nitwe tuziguha. None rero mwana wanjye, ihangane ukomeze ukore ugushaka kwanjye n’umwana wanjye kandi igihe kigiye kugera maze uhembwe. 
BY. : Ariko se Mama, aho mwahereye mubimbwira nzahembwa ryari? 
B.M.: Mwana wanjye ni iyo bitaba ibyo kuri iyi si, uzabona iby’ijuru kandi mwana wanjye, nongere nkwihanangirize, ninguhamagara nkagutuma ngo jya aha n’aha, uzajye uhita ugenda ntukazuyaze kuko uwo nzaba ngutumyeho hari icyo mushakaho. 

Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose, uti nimugire amahoro kandi mugwize andi, urukundo rwanje rubasakaremo. 

Bana banjye, uyu munsi ndagarutse kuko mbabaye. Bana banjye, ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane. Mbabajwe cyane na kino gihugu n’Abanyarwanda banze guhinduka. Mbabajwe n’abana banjye benshi bakomeje kurigiswa, bakomeje gushyirwa mu buroko, abandi bakaba bakomeje guhunga igihugu ari mwebwe bahunga. 

Mwebwe bayobozi bakuru, nongeye mbisubiyemo. Nabasabye kunamura icumu muranga, mbasaba gutanga imbabazi muranga murananira bisa nk’aho mbabwiye ngo nimukomereze aho. None rero bana banjye, nimureke ibyavuzwe byuzuzwe kuko nta gisigaye. Simbabwiye umunsi cyangwa isaha ariko igihe ni iki nta kindi, umwaka ni uyu murimo. Uwumva yumve, utumva nawe ni akazi ke kuko narababwiye, amazi agiye kurenga inkombe. Imvura nyinshi y’amahindu igiye kubanyagira kandi izarokoka bakeya. Ibi mbabwira nta gihe kindi mubitegereje, uretse iki murimo. 

Bana banjye nimusenge, nimusenge, nimukirukiza ivanjili y’umwana wanjye, ntakizababuza kumererwa neza kuri roho zanyu. Ubwo ndabwira babandi banyiyeguriye bumva ibyo mbabwira. 

Umwana wanjye yarababaye, baramutoteza, baramuhindanya ariko ntibyamubujije kuba Umwami w’isi n’ijuru. Namwe rero mubabare, babatoteze ariko igihe cyo kubahorera kirageze kuko umwana wanjye ntatana n’umusaraba. Umwana wanjye apfana amagambo menshi mu mutima we. Umwana wanjye atwara umusaraba yishimye. Umwana wanjye iby’isi abibonamo ubusa. Namwe rero bana banjye, ibitotezo mufite nimwihangane bigiye kuzabaviramo ibyishimo. Nawe rero mwana wanjye, nujya uhura n’imibabaro ntukinube ahubwo ujye uhora wishimye. 

BY. : Mama, n’ubundi ibyo mukomeza kunyereka bibi ndabyishimiye kandi nta kinaniza, None se imyaka icumi tumaranye ni ubusa. Rero ntacyo ntazi, gusa ni uko umuntu ari umuntu kuko hari ibyo munyereka sinsinzire. Reba nk’ubu ibyo mukomeje kunyereka binteye ubwoba. 

B.M. : Ikindi kandi mwana wanjye ntihakajye hagira ukubaza ibibonetse byose kuko ntacyo batazi. Uzakubaza ibidafashije ujye umusubiza, uti iyo izuba ryarenze ntabwo rikebanuka. 

Bana banjye, mutege amatwi mbasobanurire uyu mugani ariko iyindi mbacira ntihazagire n’umwe musobanuza. Iyo izuba ryarenze ntirikebanuka, ni ukuvuga ko iyo izuba ryarenze ritongera kurasa. Muri uwo mwanya kandi ko igihe cyagiye kiba kitakigarutse, ni ukuvuga ko ibyavuzwe bihita hakazaho ibindi, kandi iyo umuntu apfuye arahambwa ntabwo wongera kumubona, nta kindi gisobanuro kirenze icyo. 

Bana banjye, iwanyu murahinga, mukabagara, mugasukira, kuki mutabagarira Imana ngo muyisukirire imitima maze isengesho ryose riyiboneze, nyamara hateye inzara Imana mwayibuka. Izuba rirava mukavuza induru, muti Nyagasani duhe imvura, imvura yagwa ngo Nyagasani imyaka iraboze nimuduhe izuba ariko nababwira nti nimusenge, mukantera utwatsi. 

Bana banjye, gusaba murabizi ariko gutanga muragundira. Icyakora cyo bana banjye sininuba ko musaba iyaba mwansabanaga urukundo cyangwa se mukansabana gutekereza atari ugusaba kubera ko mubabaye cyangwa se muguweho n’ibyago. Bagarira yose ntuzi irizera n’irizarumba. Terura uruhinja ruzakura rungane nawe, rukwishimire icyiza warukoreye. 

Bana banjye, reka nongere mbacire umugani: Muramenye ntimuzabe inzinduramaguru ngo mube inzimbwamagambo, sinzabe nyamwisiga ngo nisange namwe kandi ntimuzabe baburamwaje. Bana banjye agakara gasiga akandi ariko ntigasiga akako. 

BY. : Mama, uyu munsi mbwira ibyo ushaka umuja wawe ndumva. 

B.M. : Ese mwana wanjye; kuki ufite impumu? 

BY.: Mama, ni ukubera ko naniwe. Mama, urabona akanya kose tumaranye ariko ujya wibuka ko ndi umuntu ntari nka mwe. 

B.M. : Bana banjye, ntimukishimire na rimwe kugenda nk’ihene bashoreye cyangwa inka bahuye. Uje gusenga atazi ikimuzanye, asubirayo ubusa. Bana banjye ukwiyoroshya no kwicisha bugufi byose ntabyo mumpa ahubwo muranyanga, mwirirwa mumvuga uko ntari. Ahaniri rero, abajya gusenga badafite ku mutima, abo rero abenshi ntacyo bacyura, bagenda ubusa. 

Bana banjye nkunda, nimucishe make mwitonde kuko mwese nabahaye urukundo, mbaha impuhwe kandi uwo nyoboye wese ku rugendo azajya agera iyo ajya amahoro. 

BY : Ariko se Mama, ya nyenyeri mwanyeretse yakomeje kumurikira cyane. Buriya rero Mama, numvaga nishimye cyane kuko ijoro ryose nabonaga ari ku manywa. Yamurikiye numva ndishimye cyane, nabonaga ari inyenyeri icanye cyane. Ariko Mama, ndagusaba kumpa urumuri nk’uru igihe cyose ndetse n’abagukunda bose nabo ubamurikire. 

Mama, ndavuga ngo ndababaye, ariko noneho mfite ibyishimo birenze, ubu sinabona uko mbivuga. 

B.M.: Bana banjye, nabatumyeho kenshi mwanga kumva mukomeza kuntera utwatsi, none mukaba mugiye kugubwaho n’ishyano. Bana banjye narababwiye mwanga kunyumva, nabatumyeho kenshi muntera utwatsi. None rero bana banjye, nimureke ibyavuzwe bisohore. Bana banjye igiti kinini kigiye guhirima n’amashami yacyo, nta shami gisigaranye. 

Bayobozi, bategetsi b’iyi si, muragowe, muragowe cyane kuko igihe kigeze mugiye kubazwa byinshi mwakoze kuko kenshi nabasabye gutanga imbabazi muranga. Mbasaba kunamura icumu muranga, bisa nk’aho mbabwiye ngo nimukoreze aho. Bayobozi, bategetsi ba kino gihugu, mufite byinshi mugiye kuryora, dore mvugiye ku mugaragaro ntihazagire n’uwitwaza ko ntacyo yumvise. 

Bana banjye, umwana wanjye arababaye, arababaye cyane. Ababajwe cyane n’abana be benshi bari kurengana hirya no hino muri kino gihugu. Bana banjye, dore mvugiye ku mugaragaro, ibi mbabwira nta gihe mubitegereje igihe ni iki murimo nta kindi. Simvuze isaha cyangwa umunsi, ariko umwaka ni uyu kuko mugeze ku ndunduro. 

Bana banjye, icyago gikomeye cya rurangiza kirabugarije kandi kizarokoka bake. Bana banjye, narababwiye mwanga kumva ariko noneho mugiye kumvishwa n’ikibando. Bana banjye, amazi arenze inkombe kuko mugiye gutungurwa kuko ibyo nabasabye byose nta na kimwe mwakoze. 

Bana banjye ibyavuzwe byose bigiye kuzuzwa nta kadomo na kamwe kagabanutsemo. Abana banjye mubatoteze, mubice urw’agashinyaguro ariko ntimuzabamaraho, no hanze hari abana banjye benshi, nabo ngiye kubongerera imbaraga mbazane nk’uko namwe nabazanye. Nabo barasaba uko bwije n’uko mukeye gusubira mu gihugu cyabo, mubimenye rero igihugu si icyanyu. Uru Rwanda ni urw’umwana wanjye kuko yarangije kurwicaramo. Mubimenye ubu turwicayemo. 

Bana banjye, murugarijwe impande zose z’igihugu, ubu Shitani iri gukorera ku mugaragaro, irimo irayobya benshi mu bana banjye, ariko bana banjye, mubimenye igihe cyo gutsindwa kwayo kirageze. 

BY. : Ariko Mama, ko ukomeje kunyereka ibintu byinshi bibi binteye ubwoba, kuko singisinzira na rimwe mbese nsigaye mpagaze nk’igiti. 

B.M. :Mwana wanjye, kuki ufite ubwoba, none se hari ikintu utazi? Mwana wanjye ibyo ukomeje kubona niko bimeze. Ariya maraso ukomeje kubona atemba niko bimeze. Mu minsi iri imbere niko bigiye kumera, mba nkwereka rero uko ibintu bimeze. Ikindi kandi mwana wanjye, ntuzongere kuvuga ngo umwana wanjye nababarire. None se ko mwe mutamubabarira? 

BY. : Mama, ko mfite ubwoba? 

B.M.: Mwana wanjye, wigira ubwoba nimureke ibyavuzwe byuzuzwe. 

Bana banjye, icyago cya rurangiza kirabugarije kandi kibaguye gitumo. Kirabugarije, simvuze umunsi cyangwa isaha ariko igihe ni iki murimo nta kindi. 

Bana banjye, uwumva yumve, utumva ni akazi ke kuko ubwatsi bwo munsi y’inzira no haruguru bigiye guhura. Bana banjye kandi mwumva ibyo mvuga mukabishyira mu bikorwa, nimuhumure aho muri hose nzabahagararaho, nzabarinda. 

Bana banjye, nimupfukame muvuge Rozari buri munsi n’ishapule y’Ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu kandi mutisabiye mwe gusa, mwibuke n’abandi benshi bakomeje kuntera umugongo kuko muribo hagira urokoka. 

Bana banjmye nkunda, ndabasaba niba mubona intege zanyu ari nkeya, ndabasaba Ndakuramutsa Mariya icumi kugira ngo musabire urubyiruko rutuye iyi si yose cyane cyane urw’u Rwanda rwanyu ariko kandi bana banjye, n’ubwo mbabwiye gutyo ntakwibagirwa Rozari kuko mugomba kuyitura ariko kandi bana banjye, ntamananiza mbashyizeho uretse ko ari mwe mwinaniza. 

Mwana wanjye ubu butumwa bugeze ku bantu bose, ari abatuye kino gihugu n’abandi bose bari mu mpande zose z’isi bose burabareba. 

Bana banjye, nongere mbibutse, umuntu wese uzavuga ishapule buri munsi akayivugana ukwiyoroshya, azahabwa inkunga imurinda ivuye mu ijuru kuko icyo gihe mu bihe bibi azarindwa na njye, jye umubyeyi wanyu, cyane cyane muyivuge muri ibi bihe bibi mugezemo, bibugarije no mu gihe cy’urupfu rwanyu muzapfa neza ntabwo muzapfa urubatunguye kuko muzaba murinzwe n’umutima wanjye wa kibyeyi. Muzigira mu yindi si nshya y’amahoro. 

Bana banjye, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. Bana banjye mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina. 

Bana banjye ngaho murakoze, murakagira Imana.

 

Forum Hiwit

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 15/12/2009



18/11/2009
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres