Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Abategetsi mwese mufite ububasha bwo guhagararira abantu, mwikwica nimukize.

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO 
KU ITARIKI YA 01/01/2008 
----------------------------------------- 

Umubyeyi Bikira Mariya yaje yishimye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo, nuko aranyitegereza, aransuhuza, 

Ati : « Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo » 
Nti : « Uraho Mama » 
Ati : « Umeze ute ? » 
Nti : « Mama, meze neza gahoro nawe urabibona, wampaye ibyishimo ariko ibyishimo mfite muri iyi minsi ni bikeya. None rero Mama, kuri uyu munsi wa none ndakwinginze urebe ukuntu meze sinkiruhuka na rimwe, ndirirwa ngenda, ndakwisabira ujye unyuzamo umpe ikiruhuko kugira ngo nanjye mbashe gutuza nk’abandi. 

Mwana wanjye ntiwinube kuko ntaho urageza kuko ndacyagutuma kuko uri igikoresho cyanjye kandi umenye ko imbaraga ukoresha atari izawe. 

Mama, nanjye ndabizi gusa nkomeje kukwisabira imbaraga nyinshi kugira ngo nshobore kuzuza inshingano mwampaye. 

Mwana wanjye ndi hano uvuge icyo ushaka, ndakumva kuko uyu munsi ngarutse kubasura ariko ndababaye kuko kenshi ibyo mbasaba mutabikora ahubwo mwibereye mu mazimwe gusa, mwibereye mu tuntu n’utundi. 

Bana banjye kuri uyu munsi ndabasabye muhereye none, buri muntu atekereze ashyitse umutima hamwe avuge ikiri ku mutima we kandi buri muntu asabe yizera kandi yumva ko icyo asaba gishoboka ariko cyane cyane yicishije bugufi kugira ngo ashobore kwakira no kumva icyo ari buhabwe, cyane cyane ndabwira abana banjye bakunda kwitabira ibyo nabasabye, bakomeje kwakira ubutumwa bwanjye bakabuzirikana. 

Bana banjye uyu munsi naje kubasura mbakunze, sinababwira ko mbabaye kandi ndi umubyeyi ariko kandi bana banjye ndababaye kubera Abanyarwanda mukomeje kwirengagiza ibyo nkomeje kubabwira ahubwo mugaca intege n’abagombye kuzigira. Bana banjye uyu munsi wa none mbifurije umwaka mushya muhire kandi muzawubemo intwari cyane cyane musenga. Ikindi kandi bana banjye ndabinginze rwose muwubemo intwari kuko si mwiza urimo ibintu bibi cyane kuko harimo amarira menshi cyane, kuko ibikomeretsa umutima wanjye bikomeje kwiyongera, abumva bumve kuko cya gihe nababwiye kirageze kandi kirabugarije, kuko amazi agiye kurenga inkombe. 


Bana banjye rwose nimutege amatwi mwumve neza. Nababwiye mu magambo ntimwashobora kunyumva kandi asobanuye, hasigaye kuzajya mbabwirisha imigani, ushoboye asobanukirwe kuko igihe gishize ari kirekire kandi nababwiye kenshi kugeza n’ubu ntimuranyumva nk’uko mugomba kunyumva. 

Bana banjye reka mbacire umugani: “Agasaro kamwe iyo gatakaye mu musenyi ntawe ugashaka ngo akabone, n’iyo wacana amatara cyangwa se n’ibindi byose bicana ntushobora kugashaka ngo uzakabone”, ndababwira uwunva yumve ntihazagire n’umwe ubaza icyo uwo mugani usobanura. 

Ariko se Mama, jyewe iyo mutansobanuriye biba binkomereye, mfite benshi bambaza nkayoberwa icyo nsobanura, utabifashe uko biri kugenda yenda akabitwara ko musuzuguye. Ibyo byose nkabura ukuntu mbyikuramo. 

Ariko Mama, ntacyo bitwaye icya ngombwa ni ukumvira. Bana banjye “Utararuha ngo arare bukumbi nk’inka agira ngo nyina ntiyamubyaye ababaye. Utarwaye ibyanyuma agira ngo ababirwaye ni ukwisetsa. Udahingiye umwana w’inyoni n’uwe ntamuhingira”. Ntihazagire ubaza iyo migani yose navuze kuko nabasobanuriye kenshi kuko nta n’umwe wanyumvise. Bana banjye muce bugufi mwumve neza. Wikerakera, wireba ijisho, wireba ingendo, wireba ingano ahubwo reba jyewe utaruzi kandi jye nkubona wese. Ntawe ugerageza uwageragejwe, umwana wanjye bamutikuye icumu burya yarababaraga. Bamukubise inkoni zirenze ibihumbi n’amagana kandi muri mwese ntawe urakubitwa nkazo ariko kubera mwebwe tukabirengaho tukaza kubasura. 

Mwebwe mushaka ibitangaza, ibirenze ibyo mpora mbereka ni ibihe? Ese bana banjye uwababaza ibitangaza mwifuza mwavuga ko ari ibihe? Bamwe mutekereza kubona amafaranga, abandi mutekereza kubaho neza no kwifuza ibyo Kanaka atunze ariko ntawifuza kumva ko akeneye Imana mu mutima we ngo ayishakashakane umutima utaryarya kuko akenshi muberwa no kugira ngo mukere abandi mudasubiye inyuma ngo mwisuzume murebe ibyanyu mwakoze cyangwa ingo z’abandi musenya. 

Ariko se Mama, ibyo byose niko abantu babikora? 

Mwana wanjye nzi benshi bishimira kuvuga ibibi bakabitangaza, bakabikwiza ariko ijambo ry’Imana ryaza bakarizimiranya. Nta n’umwe ushobora kumva Ijambo ry’Imana rishobora kugirira mugenzi we akamaro ngo aritangaze ariko iyo yumvise ikimusebya aracyihutana kigakwira mu butegetsi, mu bihayimana, kikagera mu baturage cyasakaye maze mugakunda mukarema nk’Imana. Yemwe mwebwe murwaye indwara zidakira, umutima mwiza uruta byose, nta bukire busumba umutima mwiza. Yemwe abafite ingorane mu buzima bwanyu, ingorane ntaho zitaba, iyo zanze gushira urazitura kuko umukristu wese asabwe igitambo. Yemwe abafite ingorane mu ngo zanyu, muzirikane umuryango mutagatifu wabayeho mu bukene butagira uko bungana, mu bibazo mufite mutwisunge. Yemwe abihayimana, ubuzima nk’ubwo burarushya kandi burakomeye, icya ngombwa ni ukutica isezerano. Yemwe bana mukiri bato, iyo mungana mutyo mwumva mushoboye byose. Mwitonde ejo mutagwa mu kagende mukita akaziba. Yemwe mwebwe abategetsi mwese mufite ububasha bwo guhagararira abantu, mwikwica nimukize. Mwiba ibisambo, nimusangire n’abandi. Mwitatira ngo muhemukire abashaka kwerekana amakosa yanyu, ndababwiye, ndababwiye, ndababwiye uwo muzahemukira wese mumuziza ko akunda abantu, aharanira kubaho kw’abandi, aharanira icyiza cyose ndetse aharanira no gukunda Imana uko muzakora kose ntacyo azaba. 

Turabasura twaza mukazunza umugongo, ubundi mugashinjagira nk’inka z’inyambo. Umwana wanjye yabyawe nk’uko mwabyawe, yabaye umuntu nk’uko namwe muri abantu usibye ko nyuma yapfuye akazuka ariko kugeza ubu ntiyirengagiza ko ku isi habaho amaraha kuko nawe yarabibonye kuko isi yayibayeho, kuko namubyaye nk’uko abandi babyarwa, nababaye mubyara nk’uko na ba nyoko bababaye bababyara. 

Bana banjye abwirwa benshi akumva beneyo, ntihazagire n’umwe ukera ushonje cyangwa ngo yumve ko iwe hose ari amahoro. Erega ntawe urusha igitambambuga gutamba iyo mu nda ari amahoro. Nyamara mubuze ikintu, murarya, mukanywa, mugaseka, mukarira, mukishima, nyamara isengesho ryanyu ntawibuka kuritura. 

Bana banjye mbagire inama bamwe n’abandi: ushaka inka aryama nkazo kandi ushaka Imana araruha. Ntawe ubona ikintu atarushye, ushaka gukurikirana iby’umwana wanjye azagwa mu ntege ze. 

Bana banjye n’iyo waba warize ubwenge ndengakamere, mwese umwana wanjye arabubarusha ariko simbibaratira ahubwo ni uko impuhwe atanga arizo zibibamenyesha. Bana banjye n’iyo washakashaka ugaca n’akaguru k’umuntu ngo urebe ukwemera kwe cyangwa ukuri, kwacika ariko ukuri ntukubone. Byose nitwe tubibaha. Iyo udahinze ntusarure ntibukubuza kongera guhinga. 

Bana banjye nkunda, ko mbaburira kenshi impamvu mutanyumva ni iyihe? Hitamo imara ipfa, simbikoze na simbizi irushaho kuba igitambo cyiza aho kugira ngo ube mayirabiri. Bana banjye simbaca intege ahubwo ndagira ngo mwisubireho mwumve ko icya mbere ari ugusenga ukihana, kugirira mugenzi wawe neza cyane cyane umukene kandi ukamenya byose kubikora mu rukundo. Bana banjye igihe cyose mubabaye mujye muzirikana ububabare bw’umwana wanjye; igihe cyose nzajya mbwira uwo nagize igikoresho cyanjye, uwo benshi basuzugura, uwo rubanda bagira igikoresho ntawamubahaye ngo abagezeho ibyanjye byose nk’uko mba nabimutumye. 

Bana banjye ni kuki mundambirwa jye ntarabarambirwa? Kuki mukunda ibintu kurusha isengesho? Niba nta nyota mufite kuva uyu munsi ntabwo nzongera kubaha icyo kunywa. Bana banjye aho mwacishije make ahubwo murusha amasandi gusakuza kandi mukunda iby’isi kuruta uko munkunda nk’aho mwateze amatwi cyangwa se mukareba ibikorwa byose mukora ahubwo mukihutira gufata utuntu n’utundi. 

Bana banjye nimusenge, nimusenge, nimukurikize kandi mukurikire Ivanjili y’umwana wanjye ntakizababuza kumererwa neza kuri roho no ku mubiri. Umwana wanjye yarababaye, baramutoteza, baramuhindanya ariko ntibyamubujije kuba umwami w’isi n’ijuru. 

Bana banjye mfite akazi kenshi ngiye kubasezeraho. Bana banjye ndabakunda, ndabakunda, ndabakunda cyane, icyakora aragowe uzirengagiza urwo rukundo mbasezeranyije kandi mbabwiye. Bana banjye naziye mwebwe, naziye mwebwe Abanyarwanda kuko nabonaga hari icyo mukeneye. 

Mama, ndagushimiye, ndagushimiye mubyeyi wanjye gusa ndagusaba kumpora hafi igihe cyose. Mama, rwose ndabashimiye cyane, ndakomeza kuzirikana icyo ndicyo, uko navutse meze, nzakomeza nzirikane ubuntu wangiriye, nkwibonera n’amaso yanjye ntari mbikwiye ndetse n’ibyo tumaze kuvugana, ndabitekereza nkumva ntabikwiye. Urampe iteka kuzirikana icyo kintu ntabwo nzaguhemukira aho uzampagurukiriza hose. Haba nijoro, haba ku manywa nzajya ngenda nongere kugutura abakristu b’ingeri zose. 

Urakoze Mama. 

Bana banjye mbahaye umugisha uko mungana kose ariko sinywuhaye mwebwe gusa ahubwo nywuhaye isi yose irimo kunyiyambaza kuri uyu munsi wanjye. Bana banjye muramenye sinzabe nyamwisiga ngo nisange namwe kandi ntimuzabe baburamwaje. Bana banjye ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze. Ngaho mugire amahoro kandi mugize andi. 

Bana banjye mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.



01/01/2008
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres