Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Imana yakunze u Rwanda kubera Umwami w’u Rwanda warutuye umwana wanjye.

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA NA NYAGASANI YEZU BAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 08/11/2008

 

 

Umubyeyi Bikira Mariya na Nyagasani Yezu baje bababaye cyane bari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo nuko Umubyeyi Bikira Mariya aranyitegereza, aransuhuza, ati : 

Umubyeyi Bikira Mariya : 

B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo! 

BY. : Uraho Mama! 

B.M. : Umeze ute? 

BY.: Mama, meze neza gahoro nawe urabibona. Reba uko meze, ndarara butunda. "Icyo gihe nari ku musaraba i Kibeho". Mama, nawe urebe imbeho iri hano! 

B.M.: Mwana wanjye ihangane ukomeze utwaze kandi umenye ko nakuzanye hano i Kibeho ngo uze upfukame, upfukamire benshi mu bana banjye bari kurengana. Niyo mpamvu uri hano ku musaraba kuko isengesho uhavugira hari benshi rifitiye akamaro. 

BY.: Mama, narabyemeye ntakundi byagenda, ndabizi ibyanyu ntibyoroshye. Mama, rwose ndi hano, vuga icyo ushaka umuja wawe ndakumva. 

B.M.: Bana banjye, ngarutse kubasura mbakunze. Nk’uko nabasezeranyije ko ntazabasiga nk’imfubyi ni ko bimeze. Nkomeje kubatumaho umwana wanjye w’insuzugurwa, uwo benshi bahinduye umusazi. 

Bana banjye ndacyamutuma ntabwo ndamurekura mubimenye. Ubutumwa buracyakomeza kuko ni igikoresho cyanjye. Ubu ndahari ndikumwe namwe, nicaranye namwe kandi hari benshi ndigukoresha, ntuma bakanga kuntumikira ariko umwana wanjye namumaze ubwoba. 

BY.: Mama, murakoze cyane ariko ndi umuntu kuko hari byinshi mumbwira ngatinya kubivuga ariko ku mbaraga zanyu birashoboka. 

Ariko Mama, mbere yo kugira icyo utubwira ubanze utubabarire ibicumuro byacu. Ubanze uturuhurire imitima yacu, iraremerewe cyane, ubanze ushyitse imitima ya benshi mu nda. 

B.M.: Bana banjye kuri uyu munsi, kuri iyi tariki ya none, buri muntu atekereze ku mutima we maze ashyitse umutima hamwe, maze avuge ikiri ku mutima we ariko cyane cyane asaba yizeye kandi yumva ko icyo asaba gishoboka ariko cyane cyane yicishije bugufi kugira ngo ashobore kwakira neza no kumva icyo ari buhabwe gishoboka. 

Bana banjye, nongeye kuza kubasura nk’uko duherukana mu minsi ishize. Sinababwira ko mbabaye cyangwa nishimye. Sinababwira ko mbagaye kandi ndi umubyeyi wanyu ariko kandi bana banjye ndababaye kuko ibyo twasezeranye byose nta na kimwe cyahindutse ahubwo mugaca intege n’abagombye kuzigira. 

Bana banjye umukobwa aba umwe agatukisha bose. None rero ndagarutse kuko mbakunda. 

Bategetsi, bayobozi biyizi, naravuze mwanga kumva ariko noneho cya gihe nababwiye kibasohoreyeho. Murarundarunda byinshi ariko si ibyanyu, ntimubitunze. 

Bana banjye, inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo. None rero bana banjye nimwitegure kuko ibihe bibi bibugarije kandi bibasohoreyeho kuko igihe kirageze cyo kugaragaza ukuri kuko nta gihishe cyose kitazagaragara. 

Bategetsi, bayobozi, mukomeje kuroha abana banjye benshi mu rwobo. Benshi bakomeje guhunga igihugu, abandi bakomeje kurigiswa ari mwe bazira ariko igihe kirageze cyo kubahorera. Mumenye ko kandi n’abari hanze nabo ari abana banjye, nabo ngiye kubatiza imbaraga mbazane nk’uko namwe nabazanye, kubera ubwikuze bwanyu. 

Bana banjye, nongere mbabwire kandi mpora mbibabwira, mwarikanyije muhohotera abana banjye murabatatanya, mubabuza epfo na ruguru. Mumenye ko abo mwita rubanda rugufi mugiye kubabazwa kuko icyo navuze ntikigomba guhinduka na rimwe kuko nababwiye kera murananira, ibimenyetso nabahaye ni byinshi ntacyo mutazi. 

Umwana wanjye agiye kwishunguruira inyangamugayo kandi ahereye kuri mwebwe bayobozi bakuru kandi bigiye gutangira kuko umwana wanjye yabahaye ubwenge ariko mwebwe mukomeje kwerekana ko mubumurusha. 

Bana banjye, nimumenye ko umunyabwenge ari Umwana wanjye gusa n’Imana Data yo mu ijuru ntawundi. 

Mwana wanjye, sengera u Rwanda, sengera u Rwanda, sengera u Rwanda nibura hagire urokoka. Mwana wanjye, mfasha kuririra u Rwanda kuko uburakari bw’Imana bubisutseho nk’imvura y’amahindu. 

Mwana wanjye, mbwirira Abanyarwanda, uti umwana wanjye arababaye, arababaye, arababaye cyane kubera urukundo abakunda. 

Bana banjye nguyu wa munsi nababwiye urageze kandi ubaguye gitumo muri gushaka amafaranga, byose umwana wanjye arabirimbuye namwe mudasigaye. 

Ikindi kandi mwana wanjye, ubu butumwa bugeze ku Banyarwanda bose ari uwakiriye cyangwa utarakiriye, bose burabareba. Ntutinye kandi kubutanga, ndashaka ko nta n’umwe utungurwa n’utazabwakira azabe yarabimenye kuko ibikomeye biraje, birabugarije kuko nta na kimwe gishobora guhindura ibyo twababwiye byose. 

Bana banjye, hari benshi mutakira ibi mvuga kubera amaraha murimo. Umwana wanjye agiye kubereka ko ari we utanga umunezero. 

Mwana wanjye, ongera umbwirire abakiriye, uti ni mwebwe mutumye ntangaza ibi kugira ngo mudatungurwa. 

Bana banjye, nimwitegure kuko cya gihe nababwiye mwakigezemo ariko simbabwiye umunsi. Bana banjye, ndabasaba kugira ngo igihe cyose, aho muri hose mukunde guhora mufite intwaro yanyu kuko ariyo izabakiza muri iyi ntambara turwana, tugezemo. 

Bana banjye, ndababwira ko mugomba gusenga mushyizeho umwete kuko igihe gitakara kitazabagarukira. Bana banjye ndabibutsa ko igihe cyose, imyaka maze mu gihugu cyanyu ari myinshi ariko bamwe akaba ariho mukibimenya bwa mbere. 

Bana banjye nkunda kandi mwanyiyeguriye, icyo mbifuzaho cyane cyane kuva mbere hose ni Rozari kuko Rozari ni isengesho nkunda cyane kuko nza bwa mbere hano i Kibeho narayibasabye. 

Bana banjye, uje ansanga ndamwakira simusubiza inyuma, kandi uje amfitiye inyota ndayimumara, kandi unsabye yicishije bugufi afite urukundo ndamuha. 

Bana banjye, nimusabe muzahabwa, mushakashake muzaronka, mukomange muzakingurirwa. Bana banjye, ndabasaba guhora munyisunze kuko ndi umubyeyi wanyu kandi ubakunda. 

Mwana wanjye, ongera ubambwirire kandi mpora mbibabwira; bambwirire, uti Imana yakunze u Rwanda kubera Umwami w’u Rwanda warutuye umwana wanjye. Yararwakiriye, none mwe buzukuru be nimutunge uwo munani wa ba sokuruza wanyu. Ariko bana banjye murambeshya ngo murasenga. Nabasabye kurutura umwana wanjye birabananira ahubwo mwibereye mu matiku gusa, ibyo byose bigiye kuvaho kuko ntagisigaye. 

Mwana wanjye, bambwirire, uti Abanyarwanda murananiye dore igihe nahereye mbabwira ko mbakunda namwe mukanga kumpa urukundo mbakunda; ahubwo mukavuga ngo mutegereje impuhwe zacu. None se bana banjye, tuzagira impuhwe kugeza gihe ki? 

Bana banjye, nta mitungo yanyu mbasaba, nimuduhe urukundo rwanyu gusa. Ariko bana banjye reka mbacire umugani: "Umunyarwanda yise umwana we mporendengane". Niko se, Abanyarwanda murandenganyiriza iki? Hashize igihe kirekire mundenganya jye n’umwana wanjye. Niyo mpamvu nsanze uyu munsi ari ngombwa kubibutsa isezerano nagiranye n’Umwami wanyu i Nyanza, ko igihe kigeze ngo umugambi wuzuzwe kandi mpora mbibabwira, sibwo bwa mbere mbibabwiye. Niyo mpamvu uyu munsi mbasubiriyemo ibyavuzwe byose bigiye kuzuzwa. 

Bana banjye, uyu munsi muzibure amatwi yanyu kuko ubutumwa buri kugenda buba ubwa nyuma. 


NYAGASANI YEZU: 

Nyagasani Yezu we ati: 

Mwana wanjye, bambwirire, uti nabatumyeho umubyeyi wanjye ntimwamwumvise, mbatumaho intumwa n’abahanuzi mwanga kumva. Noneho rero uyu munsi niyiziye, ndikubabwira nk’ibya nyuma. Ndikubibihera kuko ibyo umubyeyi wanjye yababwiye byose ni ibyanjye. Turi kumwe ntabwo dutandukana. Uwemera niyemere, uwanga yange, gusa nimumenye ko Imana irakara kandi ihana. 

Abanyarwanda mwanze kumva mbare na mbariro, ariko noneho uyu munsi wa none uwumva yarumvise, utarumvise ni akazi ke, agiye kubona. 

Mwana wanjye, mbwirira abana banjye bose, uti intumwa zanjye isi yarazanze none murahirwa ababitse ubutumwa bwabo aho imungu itagera. Nimurye muhage, munywe mushire inyota kuko igihe kirageze (Intangiriro 10). 

Mwana wanjye, mbwirira Abanyarwanda, uti ndabakunda ariko ntimunyemerera ngo mwakire urukundo rwanjye. Mwana wanjye, mbwirira Abanyarwanda bamwe banze kwakira ubutumwa ngo ntibusinye, bambwirire, uti sinya ni iy’Imana. Ababishaka igiye kubasinyira babibone kandi sibwo bwa mbere nabibabwira kuko ubu benshi bari mu mwijima w’icuraburindi, ntibabona aho ibihe bigeze. Ariko kandi bana banjye, abanjye banyizera, bumva ibyo mvuga bakabishyira mu bikorwa, abo nzabarinda. 

Bana banjye, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. 

Bana banjye, mbifurije kuzashyikirana nanjye mu bihe bishya no mu Rwanda rushya mwagabiwe n’Umwami wanyu. 

Bana banjye, mbahaye umugisha, ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.



08/11/2008
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres