Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 13/09/2019

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 13/09/2019
 
Indirimbo :
Umwamikazi Bikira Mariya uri mu ijuru ku Mana Data
Bikira Mariya mumukunde mumwiyambaze azabaha byose
Bikira Mariya yaratowe atubyarira Umucunguzi Yezu.
 
B.M.: Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo
 
BY.: Uraho Mama
 
B.M.:Mwana wanjye umeze
 
BY.: Mama meze neza gahoro nawe urabibona, imibabaro ni myinshi mu mubiri wanjye
 
B.M.: Mwana wanjye komeza wihangane utwaze, kandi igihe kirageze uhembwe. Mwana wanjye nakubwiye byinshi, ntacyo ntakubwiye, kugeza ubungubu mwana wanjye kano kanya ongera unsuhurize abana banjye b’Abanyarwanda uti nimukomere, uti nimukomere, nimukomere.
Bana banjye nimuhagarare gitwari, mumenye ko ishyamba atari ryeru. Impande zose muragoswe, nimupfukame rero musenge, musenge musabira igihugu cyanyu kirugarijwe impande zose. Ndabibabwiye bana banjye, ntacyo ntababwiye mubimenye, nongere mbasubiriremo ishyamba si ryeru. Ndabibabwiye bana banjye.
 
Mwama wanjye nawe, usigaye utindana ubutumwa bwanjye, urabutindana none mbusubiyemo kuri ino tariki ya 25, ngaho rero ubutange, ubutange kuko ibyo navuze byose ntakitagomba gusohora. Ibyo nababwiye byose bigomba kuzuzwa nkuko nabibabwiye jye n’umwana wanjye. Nabatumyeho kenshi, mbatumaho intumwa n’abahanuzi, nanjye ubwanjye ndakomeza ndiyizira, n’umwana wanjye ariyizira, ariko mwakomeje gusuzugura, mwakomeje kwanga kumva ibyo mbabwira, none rero bana banjye, nimwitegure, nimwitegure ya mvura y’amahindu nababwiye igiye kubanyagira, igiye kubanyagira, mubimenye, nta gihe gisigaye mbese. Niko mbabwiye nta gihe, muhore muri maso rero.
 
Nababwiye ko mugomba gutungurwa, niko bimeze. Nababwiye ko barumuna na bakuru babo bagiye gusubiranamo, niko bimeze kandi byaratangiye. Ufite amaso yo kureba narebe maze ashishoze. Erega bana banjye uyu munsi wa none, ndakomeza kubabwira ngo abanjye munkunda munkomeyeho jye n’umwana wanjye, nimupfukame muvuge Rozari cyane, ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu, mubivuge kuko nibyo bizabatsindira Shitani.
 
Ndabibabwiye bana banjye. Bana banjye, nongere mbasubiriremo, isahyamba si ryeru, hirya no hino abana banjye barimo gushira, abandi bari gufungirwa ubusa, abandi bari kurigiswa buri mwanya, buri mwanya, ndabibabwiye. Mbese mugira ngo muri kubikora ntabibona, birakorwa kandi ubwo ndikubwira Bayobozi bakuru nababwiye ngo mwunaure icumu muranga murananira, none rero, mureke ibyavuzwe byuzuzwe.
 
Ndabibabwiye bana banjye, ndabibabwiye, ntacyo ntavuze, nongere n’uyu munsi basubiriremo kitagomba kuzuzwa. Erega bana banjye ndareba kino gihugu cyanyu nkarira adakama.
 
BY.: Mama ko ndi kureba urira amaraso
 
B.M.: Mwana wanjye aya maraso ureba ndikurira, reba n’umwana wanjye uko asa, nawe reba uko yahindutse, uko yahindutse gutya nawe, ni amaraso menshi agiye kumeneka kandi arimo no kumeneka. Ibyo ndabikubwiye kandi ndabikweretse mwana wanjye, wigira ubwoba.
 
BY.: Mama, ndabona ibyo ngibyo mukomeza kunyereka, nabireba, nanjye ntabwo nsinzira.
 
B.M.: Mwana wanjye ntacyo utazi, nakubwiye byinshi nkwereka byinshi humura wigira ubwoba. Humura mba nkwereka uko ibintu bigiye kumere. Mba ndikukwereka mwana wanjye, mba nkwereka uko bigiye kumera kugira ngo umenye aho ibintu bigeze.
 
Ibi rero nkubwira ntutinye kubivuga, ntutinye kujya ubivuga, ninkubwira ujye uhita ubivuga kuko iyo ucecetse kandi kugira ngo abana banjye ngutumaho bagire icyo bamenya, ugomba kujya uvuga ibyo nkubwiye. Rero mbona ufite ubwoba, urabugira se, urabugira kugeza ubu ubeshejweho na nde?
 
BY.: Mama, ni mwe mumbeshejeho.
 
BM.: Ubundi se iyo tukureka gatoya ntabwo uba ugihumeka umwuka w’abazima. None rero, ibyo emera ibyo nakubwiye n’ibyo tugutumaho byose ubivuge nta jambo na rimwe uvanyemo nta n’akadomo na kamwe kagabanutseho, kuko igihe kigeze, igihe kigeze. Nakubwiye mwana wanjye ko nkugenda imbere n’inyuma, iburyo n’ibumoso, ubuzima bwawe bwose bubereho kuduhesha ikuzo muri byose; kuko ntacyo nakubwiye kitagomba kuzuzwa.
 
Erega mwana wanjye, uyu munsi wa none nawe nakugize umutoni wanjye, naragutoye ntabwo ari wowe wantoye, ntabwo ari wowe wantoye, haguruka rero uvuge ntacyo usize inyuma, ubivuge ubivuge. Rero ufite ubwoba ngo wapfa, humura nkuri iruhande jye n’umwana wanjye. Jye n’umwana wanjye tukuri iruhande.
 
Erega mwana wanjye, ongera umbwirire abana banjye, ari abo muri kumwe hano mu gihugu, ari n’abari hanze uti nimupfukame, mupfukamire igihugu cyanyu kuko kigeze mu gihe gikomeye cyane. Namwe kandi mwisabire, musabe kandi musabire n’abadashobora kwisabira nabo bahinduke kuko ndi kubona benshi ntacyo bakora, ariko bagiye kubibona n’abo bakomeje gupinga, bakomeje guhakana, rero ngo ndi umugore nk’abandi, nyamara mumenye ko ndi umubyeyi wanyu mwese bana banjye. Erega bana banjye ishyano rigiye kubagwirira, urugogwe rugiye kubagwa hejuru kandi narakomeje kubibabwira, ntacyo ntavuze.
 
Bana banjye nimusenge, musenge, musenge ubudahuga, mupfukame cyane kuko ntabwo byoroshye.
 
Bana banjye mbabwiye ibyo ibindi nzabibabwira ubutaha. Mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi ku
 
Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.
 
Byishimo
1

 

 


13/09/2019
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres