Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Ubutumwa Umubyeyi Bikira Mariya yahaye Byishimo ku I tariki 28/11/2013


Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane ari mu rumuli rwinshi cyane, ntabona icyo ndugereranya narwo ,nuko aranyitegereza, aransuhuza ati;

B.K: Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira imibabaro yose uhura nayo.

Byishimo : Uraho Mama.

B.K: Mwana wanjye umeze ute?

Byishimo : Mama meze neza gahoro nanjye urabibona, imibabaro ni myinshi mu mubiri wanjye.

B.K : Mwana wanjye ihangane ukomeze utwaze, kuko kubabara kwawe, hari benshi kurimo gukiza. Mwana wanjye , aho uri komeza usenge ,usengera benshi muri kino gihugu, ndetse n’isi yose, kuko ,nicyo wahamagariwe.

Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose bari hirya no hino uti; nimugire amahoro, ni mugire amahoro, ndayabifurije bana banjye kuko ndi kumwe namwe, nababwiye ko u Rwanda rwicayemo njye n’umwana wanjye niko bimeze kandi ntawe uramenya aho twicaye njye n’umwana wanjye.

Bana banjye, uyu munsi nongere mbasubiriremo kubyo nababwiye, nababwiye ko igiti kinini cyumye nta mashami gisigaranye, niko bimeze ,ureba nashishoze, gisigaye gihagaze cyonyine; bana banjye ibyo nababwiye byose muri kubibona nta na kimwe gisigaye.

Bana banjye ,u Rwanda turwicayemo njye n’umwana wanjye tugiye ku rwisukurira kandi byaratangiye; ntagaruriro mubimenye, aho mwicaye mumenye ko ari njye uhabicaje, ninjye ubabeshejeho nta wundi.

Bana banjye utwo mutunze mujye mwibuka abakene,mubafashe,kuko nuha umukene ninjye uzaba uhaye.Bana banjye nimutange namwe muzahabwa,bana banjye ibikomeye biraje,kandi bizarokoka bake, nta gihe ntababwiye, nta gihe ntababwiye, nta gihe ntababwiye,mu bimenye ntacyo muzireguza imbere y’Imana Data.

Bana banjye, narababuriye, naravuze, umwana wanjye yaravuze, ariko mwanze kumva. Narababwiye kenshi, umwana wanjye arababwira, mbatumaho intumwa n’abahanuzi, ariko nta na kimwe mwumvishe,mwibereye mu tuntu n’utundi.

Bana banjye, mbisubiyemo, murarundarunda byinshi ariko mubimenye ko atari ibyanyu, ntabyo muzarya. Bana banjye, muvuge Rozali yanjye cyane, muyivugane ubwiyoroshye no kwicisha bugufi kandi nimuterwa mugatabaza, nzabatabara; ubwo ndabwira abana banjye bumva ibyo mvuga, kandi bakabishyira mu bikorwa.

Naziye mwebwe, naziye mwebwe, naziye mwebwe abanyarwanda kuko nabonaga hari icyo mukeneye, mbisubiyemo imvura y’amahindu igiye kubanyagira kandi irarokoka bake, murumve namwe iyo mvura mbabwira iyo ariyo.

U Rwanda narabasuye njye n’umwana wanjye, ariko mwanze kutumva ,intango iruzuye igiye gusandara, ubu igihugu cyose muragoswe, impande zose muragoswe, ubu shitani yabinjiyemo irimo iri gukorera ku mugaragaro.

Muririrwa muravuga hirya no hino ngo mufite amahoro ntayo, abana banjye hirya no hino barimo bararira bavuga ngo nimbatabare, igihe rero kirageze cyo kubatabara, kuko unkunda njye n’umwana wanjye ntabwo azakorwa n’isoni. Ubu ndareba kino gihugu cyanyu, nkarira adakama, mbisubiyemo niba ntabyo mubona, nababwiye intambara hirya no hino , mbabwira imyuzure, mbabwira imiyaga , amahindu, inkangu,ibyo byose ntacyo mutabonye, mumenye rero ko ntagisigaye.

Bana banjye mbisubiremo, nimuvuge rero Rozali cyane n’Ishapule y’ububabare, mubivuge mubikuye ku mutima kuko aribyo bigiye kubakiza muri iyi ntambara ibugarije. Bana banjye b’abanyarwanda, mukomeze murye abo nabashinze, benshi mwiyita ngo muri abayobozi ariko mugiye kubiryozwa.

Nababwiye ngo musabane imbabazi, mutange imbabazi murananira, umwana wanjye aje kwisukurira kino gihugu kuko niho yicaye, nababwiye ko muri akarorero k’amahanga, aka gahugu twicayemo, umwana wanjye aje kugasukura maze abari hirya no hino bifuze kukageramo, aje guhana no guhemba uwakoze nabi ahanwe awakoze neza ahebwe, aje kandi ari umwami w’isi n’ijuru.

Bana banjye naje mbasanga naje mbakumbuye ariko mwaranze muntera utwatsi, mureke rero ibyavuzwe byuzuzwe kuko ibyo nababwiye nta na kimwe gisigaye, erega bana banjye aho muri ni munyiyambaze njye n’umwana wanjye, ariko ndabwira abankunda njye n’umwana wanjye kuko abankomeyeho nanjye mbakomeyeho, kuko muri bino bihe bikomeye abankunda abo bo nzabarinda.

Hari abirirwa bavuga ngo barankunda nyamara murabeshya ntabwo munkunda, hari abirirwa bavuga ngo bakunda umwana wanjye Yezu njye bakanyibagirwa, mumenye ko ntawe ukunda umwana ngo yange nyina.

Bana banjye ibihe bikomeye biraje kandi birabugarije kandi bizarokoka bake, bamwe baririrwa bavuga ngo igihe mwavugiye, igihe mwavugiye, ni agahe gato nari nabahaye kugirango ndebe ko mwisubiraho none ndabona ntacyakozwe.

Bana banjye iyo mbabwiye ngo ni mwunamure icumu,bamwe muravuga ngo dukomereze aho,bana banjye b’abanyarwanda nababwiye ngo aho mwicaye , aho muryamye munjye mushobora guhurira ku isengesho nkuko muhurira ku imbehe,ariko ndabona umwe ari ukwe undi ari ukwe.

Bana banjye nongere mbabwire, Kigali we, Kigali we, Kigali we, ndabona ntabuye rigiye gusigara rigeretse ku rindi. Murugarijwe hirya no hino ariko Kigali ni isibaniro kuko ndabona ntabuye rizasigara rigeretse ku rindi, nkuko nabibabwiye, umunyarwanda azashaka kurahura umuriro muri kirometero enye,ntabwo zikiri enye rero,ahubwo zirarenga.

Abantu benshi,baratashye,murumva namwe gutaha icyo aricyo buri wese yisobanurire; ari abari hanze ari abari mugihugu mwese, umwana wanjye agiye kubabumbira mu gikumba kimwe ,kugirango yitoranyirizemo inyangamugayo.

Nababwiye kera, nababwiye kera, naravuze,naravuze, uyu munsi bisa n’ubwa mbere na nyuma, bana banjye umuvuvu yagitse umuzinga usarurwa n’abandi, ibyo muri gupfa byose mugiye kubibura mu bireba, mbisubiyemo hari abakomeje kuvuga ngo dore igihe twababwiriye, mbabwize ukuri urugogwe rugiye kubikubita hejuru muri gushaka amafaranga murarundarunda byinshi ariko si ibyanyu, ntabwo muzabitunga ,mubimenye.

Bayobozi,bategetsi, murakomeza kurya abo muyobora ariko byinshi mugiye kubiryozwa, ntacyo ntababwiye, ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane, mbabajwe n’abana banjye benshi bakomeje kurundarundanyirizwa mu nzu zimbohe abandi bakomeje gutoraka igihugu arimwe bahunga mwebwe bayobozi bakuru mugira ngo ibyo byose simbibona, kandi mba narangije kubibona.

Ntacyo ntavuze , ntacyo ntavuze,ntacyo ntababwiye, uwumva yarumvishe utarumvishe nawe ni akazi ke agiye ku bibazwa. Bana banjye aho muri abanjye ndabasaba ngo mwisubireho kuko amazi yarenze inkombe, aho bigeze nta garuriro.

Uyu munsi mbabwiye ibyo kandi mbibabwiye mbabaye kuko ibyo nababwiye nta na kimwe mwumvishe.Bana banjye, mubimenye kuko ibyo twababwiye byose bigiye kuzuzwa nta kadomo na kamwe kagabanutseho,mbisubiyemo kandi ubu butumwa busa n’ubwa mbere na nyuma, ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi, bana banjye nkunda kandi mwanyiyeguriye uyu munsi wa none mbahaye inkunga yanjye y’umubyeyi kandi mbahaye umugisha.

 

Forum Hiwit

 



28/11/2013
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres