Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Abigize ikirenga mubo nabaragije, ngiye kubahanantura ku ntebe bicayeho.

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO  tariki ya 01/7/2008

 

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane ari mu rumuri rwinshi ntabona icyo ndugereranya narwo. Nuko aranyitegereza aransuhuza. 

Bikira Mariya: Ati Uraho mwana wanjye? Ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo? 

Byishimo: Uraho Mama? 

BM: Umeze ute? 

BY: Mama, meze neza agoró, nawe urabibona. Imibabaro ni myinshi cyane mu mubiri wanjye. 

BM: Mwana wanjye, ihangane. Urugamba uriho uzarutsinda kuko igihe kirageze. Irya ntare warwanaga nayo, nagiraga ngo nkwereke ko hari abantu bameze nk’iriya ntare muri kino gihugu cyanyu. Kurya rero wayinesheje, niko nabo bagiye kuneshwa, kuko igihe kirageze. Biriya rero byose wabonye iri joro, niko bigiye kugenda. Kuko ibyo nakubwiye byose bigiye gusohora nta n’akadomo na kamwe kagabanutseho. 

Kuko abigize ikirenga mubo nabaragije, ngiye kubahanantura ku ntebe bicayeho. Umwana wanjye agiye kubereka ko ari We Mwami w’isi n’ijuru. Agiye kubereka ko iki gihugu ari icye. Kandi ko uwo mbwira wa mbere yiyumve, ni uwitwa ko abakuriye. Kandi byatangiye. 

Bana banjye, mwanze kumva. Ariko noneho igihe kirageze ngo mubazwe ibyo mwanze kumva byose. Erega bana banjye utegeye isi amaboko ibiganza bye bishyirwaho umuriro. Namwe rero, iby’isi mwabyiganiye, mugiye kujyana nabyo n’abanyu bose. Mbivuze ku mugarargaro, kuko mutumvise ibyo nababwiye ngo mwibuke intama zanjye nabaragije. Bana banjye, murabe mwumvise abo nshaka kuvuga abaribo. Kuko uwigize igihangange wese, ngo ndi uyu n’uyu, uwo si uwanjye. Uwo ari kuganisha mu rwobo. 

Uwariwe wese rero agiye guhananturwa, kuko Umwana wanjye agiye kubahana yihanukiriye, nta n’umwe ababariye, kandi byatangiye. Kandi aho bigeze nta garuriro.

 

Amazi yarenze inkombe. Ndabwira mwe bategetsi. Uwumva yumve kuko uwicishije inkota, nawe niyo agiye kwicishwa.

 

Uwarenganyije mugenzi we, aho yashakaga kumushyira, nawe niho agiye kujya. Ndabibabwiye, ndabibabwiye, ndabibabwiye. 

Mwana wanjye, nsuhuriza abana banjye bose. Uti nimugire amahoro kandi mugwize andi, urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye nkunda kandi mwanyiyeguriye, nimuhumure.

 

Uwanjye wumvise ibyo mvuga akabishyira mu bikorwa, nzamurengera. Nzamurwanirira. Uwo ntacyo azaba n’umuryango we, kuko abo ndabatwikiriye, nzabahisha mu gishura cyanjye.

 

Bana banjye, nimukomeze Rozari yanjye n’ishapule y’ububabare, kuko bizabatsindira Shitani.

 

Bana banjye, nababwiye kera mwanga kunyumva, mwangakumpa icyubahiro kinkwiriye Njye n’Umwana wanjye.

 

Ariko noneho, cya gihe nababwiye ni iki murimo nta kindi kuko mugiye gutungurwa. Simbabwiye umunsi cyangwa isaha. Ariko mumenye ko ntaho muri. Cya gihe ni iki nta kindi.

 

Bana banjye, nkomeje kubasaba urukundo bamwe n’abandi. Kuko ni cyo mbifuzaho cya mbere, ariko ntabyo mumpa. Ahubwo muri kuryamira abana banjye benshi. Ese ubundi ubu muri kuganan he? 


Bana banjye, nimusenge. Nimusenge. Nimusenge ubutitsa, nibura hazagire urokoka, kuko imiborogo igiye kuba myinshi hirya no hino mu gihugu.

 

Bana banjye, nimukomere ku rugamba, kuko inzira murimo irakomeye cyane.

 

Bana banjye, muzi byinshi nababwiye. Ntacyo mutazi, ntacyo nabahishe. Mu byo nababwiye byose nta na kimwe mwumvise. Ahubwo, mwibereye mu tuntu n’utundi. Nyamara bana banjye, abenshi muri kuganisha mu rwobo. 

BY: Mama, turinde kugwa mu rwobo. Mama, uyu munsi wa none, nongeye kukwisabira imbabazi. Nimutere imbaraga abantu bose mubona bameze nabi, mubahe imbaraga zo kugira ngo bashobore kumva neza koko. 

BM: Mwana wanjye, ibyo narabikubwiye, ko utazongera kumbwira ngo nimbababarire, kandi mwe mutambabarira. Uravuga ngo nimbatere imbaraga, ariko narazibahaye ntibashoboye kuzikoresha. Abanjye rero uyu munsi ndabazi. Abanyirengagije nabo ndabazi. Icyo bateganyirijwe nacyo kirahari. 

BY: Mama, uyu munsi wa none, nkomeje kukwereka ibihe turimo. Mukomeje kunyereka ko bimeze nabi. Mukomeje kunyereka ko bikomeye. Ndabikweretse kugira ngo muri kino gihe kibi tugezemo, abawe ubahe imbaraga zo kugira ngo dushobore kugira icyo dushobora gukora na gito cyo kumva. Nkweretse abavandimwe bacu bari mu bigeragezo hirya no hino. 

Nkweretse urubyiruko rw’ingeri zose rwo kuri iyi si yose, By’umwihariko, urwo mu Rwanda, kugira ngo murutere imbaraga rubagarukire. Mama, nsigaye mfite ubwoba bwinshi bw’ibyo mukomeza kunyereka bibi. None uyu munsi ndagusaba kunshyiramo ikintu kimara ubwoba, kuko njye ndi umuntu, sindi nka mwe. Mama, reba uko meze. Imbaraga zanjye ni nkeya cyane. Rwose ndakwinginze, uzinyongerere. 

BM: Mwana wanjye, urazifite. Naraziguhaye. Kandi si wowe wikoresha. Ninjye ugukoresha. Uhumure.

 

Kandi ibyo byose bikunaniza uzabishobora, kuko si wowe wikoresha, ni Njye n’Umwana wanjye. Uyu munsi kandi mwana wanjye, ndagutinyuye kubera ibyo nakweretse.

 

Iriya ntare warwanaga nayo, bwari uburyo bwo kukumara ubwoba. Nongeye kandi kukumenyesha ko igihe cyose ntazagutererana. Nzaba nkuri iruhande. Kandi ntugire ngo aho ugenda hose uba uri wenyine. Igihe cyose tuba turi kumwe. 

Ariya mavuta kandi naguhaye, nagiraga ngo nkwereke ko ari ikimenyetso gikomeye muri urwo rugo warayemo. Ariya yuzuye rero, nakwerekaga ko uwo mwana wanjye namwujurije. Ariya acagase nayo, nakwerekaga ko kino gihugu gicagase, kigiye gusandagurika. 

Mwana wanjye, ongera umbwirire Abihaye Imana, Ababikira biyambura ivara yabo bakajya kurara mu bitaramo, uti mufite ingorane cyane kuko hitamo imara ipfa.

 

Umbwirire n’aba bapadiri biyambura agasaraba kabo k’indangamuntu bambara amakositimu, uti ibyo sibyo mutegetswe, sinabyo mwasezeranye. Kuko uko ni ukwiyoberanya. Mufite umwenda wanyu wabagenewe. Bambwirire uti, mwe mwese mwihaye Imana mutazi icyo mukora. 

Nk’uko rero mpora mbibabwira, ngiye kubashyira ku mugaragaro, kugira ngo ibyo murimo byose bigaragare. Kuko hitamo imara ipfa. Simbikoze na Simbizi. Umwana wanjye agiye kubahana yihanukiriye, kuko mutazi icyo mwasezeranye icyaricyo.

 

Ariko kandi bana banjye mwe musenga, nimusabire Abihaye Imana, kuko bafite umusaraba ukomeye cyane.

 

Bana banjye munyumve, kuko mwasezeranye ibyo mudashoboye. Nyamara benshi muri kuganisha mu rwobo.

 

Bana banjye, ndababwiye, igihe cyanyu cyo kubahana kirageze. Abatari abanjye ngiye kubagaragaza. Bagiye kujya ku mugaragaro. 

BY: Ariko kandi Mama, uyu munsi ndasabira abantu bose ingabire y’ubushishozi,, kwicisha bugufi, kwiyoroshya, n’icyubahiro cya Nyagasani. Kuko mubiduhaye, byinshi twabishobora. 

BM: Mwana wanjye, ongera umbwirire abana banjye bose uti abenshí murarangaye, ntacyo mukora. Nta rukundo mufite. Nabasabye kugira impuhwe, mbasaba kugira urukundo, Mwanga kubimpa. Namwe rero ntazo mugomba kugirirwa. 

Bana banjye, amakuba menshi agiye kubagwirira. Urugogwe rugiye kubikubita hejuru. Mugiye gutungurwa. Kandi nabibabwiye kera. Mumenye rero ko nta gisigaye.

 

Bana banjye, ishyamba si ryeru. Ishyamba si ryeru. Ishyamba si ryeru. Kuko benshi ntimuzi ibyo murimo ibyaribyo. Benshi mugiye kugwa mu rwobo kuko Shitani yinjiye hose. Iri gukorera ku mugaragaro mu gihugu rwagati, ndetse ni yo iri kwitegekera. No mu Kiliziya y’Umwana wanjye, yinjiye hose. Abihaye Imana ntibagikora umurimo bashinzwe. Nabo bigiriye mu by’isi. Nabo rero abenshi bari gukoreshwa na Shitani. 

Bana banjye rero, mugiye gutungurwa, ariko abenshi ntimubibona. Mbereka ibimenyetso, ariko ntimubibona. Kuko ibyo nababwiye byose byarasohoye, muri ku bya nyuma. Ubu mugeze ku ndunduro, nta gisigaye.

 

Bana banjye, ubutumwa bwanjye mbaha, ntabwo bwumviswe. Ariko noneho igihe kirageze ngo mubwumve abenshi mutabubona.

 

Bana banjye, uyu munsi wa none, nje gusohoza ubutumwa Umwana wanjye yantumye. Kuko ibyo mwabwiwe byose ntacyo mwakoze. Umwana wanjye arababaye. Arababaye. Arababaye cyane. Ababajwe cyane n’uko ibyo yababwiye mbare na mbariro, mutabikurikije. 

Bayobozi, bategetsi, ibyo bintu mwihaza, muzajyana? Ntimubitegerezeho undi mumaro uretse kubaroha mu rwobo. Erega iki gihugu si icyanyu. Ni icyanjye n’Umwana wanjye. Kuko twarabatije none mwaryamiye abana banjye benshi. Imfungwa ni nyinshi mu mazu y’imbohe, ziri kwicwa rubozo. Ariko noneho, U Rwanda rwacu tugiye kurubambura turwitegekere, kuko abana banjye benshi bari kuhashirira. Ni twe tugiye kurwiyoborera. Naho mwe, mwabaye abayobozi bo kuri iyi si. 

Kugeza ubu nta macakubiri dushaka muri kino gihugu cyacu. Umwana wanjye agiye kwimakaza Urukundo, Ubutabera n’Amahoro. Naho mwebwe, ibyo mwabyiganiye byo kuri iyi si, mugiye kujyana nabyo ntawe usigaye, kuko urubanza rwanyu rwarangije gukatwa, nta garuriro. 

Ariko bana banjye, mwebwe mukomeje gukandamiza abana banjye, iyi si muhagazeho mwagiye inama nayo? Mbese abo ihinduka ko atari bake, mwebwe mwikanze iki kidasanzwe, ngo mube mwayishojeho urugendo? Mubare intego mbi mwihaye zose zo kugambanira abana banjye, mubabuza epfo na ruguru, benshi bicwa urubozo. Ese mwibwira ko ibyo byose ntabibona? Mugiye rero kubibazwa. 

Dore ko rero iyi si ibumvira kurusha Uwayihanze. Muyihishemo, ariko igiye kubajugunya n’imiryango yanyu. Kuko Umwana wanjye agiye kubibasira nta n’umwe yibagiwe muri mwebwe. Kuki mutoteza abo mutaremye?

 

Bana banjye, mubyumve neza. Abo mbwira mwiyumve. Cyane cyane ndabwira ubakuriye. Yumve ko nawe aho ari ntaho ahagaze, kuko agiye kubazwa byinshi. 

Bana banjye, kuki mukomeretsa abo mutaremye? Mwumva muri bande? Burya rero, iyo mubatoteza, ni Njye muba mutoteza.

 

Bana banjye, reka Mbabane: Mwumva mufite ubuhe bubasha muri kino gihugu? Muri bande, kugira ngo murenganye abana banjye? Iyo mubarenganya, nitwe muba murenganyije. 

Uyu munsi wa none, nk’uko mpora mbibabwira, uyu munsi wa none ndagarutse. Mutege amatwi mwumve. Nje kubabwira ibyo Umwana wanjye yantumye kandi abakeneyeho, mwaba musenga cyangwa mutanyumva. Umwana wanjye wabacunguye arabakunda. Ni nayo mpamvu akomeje kubabwira ko ababaye kuko mwishyiriyeho inzira zanyu, mukaba mwarigize ibihangange. 

Muririrwa muzenguruka amahanga yose mubeshya ngo mufite amahoro kandi ntayo mufite.

 

Bana banjye, urwo mukomeje gucira bagenzi banyu, namwe nirwo mugiye gucibwa, kuko igihe kirageze. Mwirirwa muzenguruka amahanga muvuga ibinyoma gusa, mubeshya. Ibyo byose rero igihe kirageze ngo mubibazwe, kuko ari byo mwagize imbehe zanyu. Erega si mwe mbwira gusa. Cyane cyane ndabwira wa wundi mwagize imana yanyu, kuko ngiye kumuhanantura. Kandi ibi mvuga nta gihe bisigaje.

 

Bana banjye, ntacyo murabona! Ibyo mwifuje, mugiye kubibona.

 

Bana banjye, reka nongere mbacire umugani: 

“Umunyabukorikori yirutse ku bimusiga, yihishurira ibyapfuye”. 

Ni ukuvuga ko ibyo mwabyiganiye byose, si ibyanyu. Kuko bigiye guhabwa abandi mutazi aho baturutse, nk’uko namwe mubitunze mutazi aho byaturutse. 

“Umuvumvu yagitse umuzinga, usarurwa n’abandi”. 

Ni ukuvuga ko ibyo mwarundarunze byose bitaribyanyu, igihe kirageze cyo kubyamburwa bigahabwa abandi.

 

Bana banjye, ibyo twasezeranye mwanyemereye mbicaza ku ntebe, ntabyo mwakoze. Ahubwo mwibereye mu tuntu n’utundi.

 

Bana banjye; igisamagwe kirasamye, kigiye kubamira, kubera ubwibone bwanyu. Mbabwiye ibyo, ibindi nzabibabwira ubutaha. 

Bana banjye, ngaho ndagiye. Nzagaruka ubutaha. Muramenye, sinzabe nyamwisiga ngo nisange. Namwe kandi ntimuzabe baburamwaje.

 

Bana banjye, ngaho mugire amahoro, kandi mugwize andi. Bana banjye, mbifurije kuzashyikirana nanjye n’Umwana wanjye mu bihe bishya, mu Rwanda rushya mwagabiwe n’Umwami wanyu. 

Bana banjye, mbahaye umugisha, ku izina ry’Imana Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu. Bana banjye, ngaho, murakoze murakagira Imana.



01/07/2008
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres