Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 01/01/2018

 
Indirimbo:

Umwamikazi Bikira Mariya uri mu ijuru ku Mana Data.

Bikira Mariya mumukunde mumwiyambaze azabaha byose.

Bikira Mariya waratowe utubyarira umucunguzi Yezu.

Bikira Mariya uri mu ijuru ku Mana Data.

---------------------------------------

Bana banjye uyu munsi wa none ndongeye ndagarutse nje kubasura kuri ino tariki. Uyu munsi wa none, mugire amahoro, mugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo.

Mwana wanjye komeza unsuhurize abana banjye aho bari hose hirya no hino ku isi hose n’aho bari hirya no hino muri kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda.

Bana banjye uyu munsi wa none mbifurije gushyikirana na njye n’umwana wanjye. Bana banjye indamutso mbaramukije uyu munsi abankunda ni Rozari, ni Rozari n’ishapule y’ububabare mujye mubisozesha ishapule y’Impuhwe z’Imana.

Bana banjye ndongeye mbisubiyemo, murugarijwe, murugarijwe, murugarijwe cyane. Ndababwiye bana banjye mugende muri menge, muhore muri menge kuko mugeze mu bihe bikomeye cyane. Mubigezemo, mubigezemo. Kenshi nakomeje kubabwira kenshi ko mufite intambara ikomeye mu mitima yanyu, niko bimeze, niko bimeze murugarijwe.

Indirimbo:

Tugira igitebwe n’ubute, jya utubwirira Yezu aduhe Roho we tumusangane inkubito idateba

Vugwa Mwamikazi w’ijuru wowe Imana Nyirigira yiremeye, izi ko uzaba nyina w’Umukiza.

-------------------------------------

Bana banjye, nababwiye ko u Rwanda narugendereye kandi ndwicayemo n’umwana wanjye, niko bimeze, niko bimeze. Uyu munsi wa none ndwicayemo, ndi hagati, nakomeje kubabwira ko ndwicayemo ariko kugeza ubu ntawe uzi aho nicaye. Kugeza ubu ndahicaye, ndahicaye, ndurimo hagati, mubimenye.

Bana banjye, ndababaye cyane, ndababaye cyane. Mbabajwe n’abana banjye hirya no hino bakomeje guhohoterwa, benshi bari kwicwa abandi bakomeje kurohwa mu buroko bazira ubusa, abandi bakomeje guhunga igihugu ari mwebwe bahunga bayobozi bakuru. Jye ndabibabwiye bana banjye mubimenye, uwicishije inkota nawe agiye kwicishwa indi. Ndababwiye ko barumuna na barumuna bagiye gusubiranamo, niko bimeze n’ibihugu bigiye gusubiranamo kandi byaratangiye mubimenye. Uyu munsi wa none, mubimenye ndababwiye ko intango yuzuye, yatangiye gusandara, yatangiye gusandara kandi igiye gusandarana byinshi.

Bana banjye, imvura y’amahindu igiye kubanyagira, igiye kubanyagira, muramenye kandi iyo mvura mumenye iyo ariyo. Uwumva yumve iyo mvura y’amahindu iyo ariyo anabimenye. Nongeye kubabwira ngo bana banjye, abana banjye benshi bakomeje kwicwa, bakomeje kwicwa, bakomeje kwicwa. Uyu munsi wa none igihe kirageze cyo guhorerwa, igihe kirageze cyo guhorerwa. Rero ngo mundusha imbaraga, ngo murusha umwana wanjye imbaraga ra, ntazo mumurusha, igihe kirageze cyo guhorera abana be. Kugeza uyu munsi mbasubiriremo muri mu ntambara ikomeye ya bucece, ya bucece, ya bucece mbisubiyemo gatatu, uwumva yumve utumva ni akazi ke.

Bana banjye, u Rwanda ni agahugu kanjye nituriyemo, u Rwanda nababwiye ko ngiye kurwisukurira, niko bimeze rugiye gusukurwa, uwumva yumve kandi hazasigara bake bankunda jye n’umwana wanjye, mubimenye mubimenye, ndabivuze.

Bana banjye bankunda, Rozari n’ishapule y’ububabare mubigire akabando kanyu ko kwicumba k’amanywa n’ijoro kuko benshi muzarokorwa n’ishapule yanjye, ndabibabwiye. Buri gihe cyose nababwiye ko nabasize, narabasize bana banjye, narabasize bana banjye mubyumve neza, utarisiga ni akazi ke, kandi uwo nasize namusize ku mubiri no kuri roho kandi uzajya agira amazi agiye gukaraba ajye ashyiramo amazi y’umugisha kuko aba asukuye cyane, aba asukuye bana banjye mubimenye kuko ntacyo ntababwiye. Narababwiye ngo mumenye ngo ntacyo murabona, ntacyo murabona ariko igihe kirageze cyo kugira ngo mukibone. Mugeze aho kuvuga ngo, ngo ariko igihe bavugiye bigeze he, noneho biraje rero igihe kirageze ntabwo ari cya gihe twakomeje kubabwira dukomeza kubinginga, nta kwinginga kugihari, igihe cyarageze, cyarageze noneho mubimenye, uwumva yumve ndetse. Mvugiye ku mugaragaro ntihazagire uvuga ngo ntacyo navuze, ngo ntacyo yamenye, muramenye, muramenye.

Bana banjye, u Rwanda murugarijwe, murugarijwe kuko nababwiye ko ariho bigomba guhera muri kano gahugu kanyu gatoya nicayemo n’umwana wanjye, impande zose zirugarijwe, impande zose muragoswe mubimenye bana banjye. Muragoswe, muragoswe, muragoswe mubimenye.

Urumve mwana wanjye nawe, usigaye ukerererwana ubutumwa bwanjye. Usigaye ukerererwana ubutumwa bwanjye, nawe kandi nukomeza gutyo ugiye kubihanirwa. Jya ubutanga nkuko nabivuze butangirwe igihe kuko usigaye uri gukererwa cyane. Ndabikubwiye nawe isubireho, isubireho.

Erega bana banjye naravuze benshi dore n’uyu munsi mbabwiyeho hari kugenda benshi, hari kwicwa benshi, hari kurigiswa benshi, ndabibabwiye bana banjye ariko mugira ngo bimwe ntituba tureba, turareba, turareba ubu ni igihe cyo kugira ngo bahorerwe abana banjye, kirageze kirageze. Barumuna na barumuna nababwiye ko bagiye gusubiranamo, basubiranyemo, basubiranyemo, basubiranyemo. Uko mbese mwazanye, mwazanye mwese muri kumwe, muri kumwe? Oya, oya, umwe agiye kumara abandi, umwe agiye kumara abandi, niko bimeze, niko bimeze rero ariko ntabwo abanjye bankunda ndanabakira aho bagiye hose. Kugeza uyu munsi nta wanjye ugiye kuzongera gusubizwa ngo asubire inyuma ngo musubize inyuma aho azaba ageze hose nzaba ndi

kumwe nawe, nzajya mwakira. Nzajya mwakira ndetse ni biba ngombwa mwakire n’ibyangombwa ako kanya nta n’uzamukoraho azajya anyura aho mutegetse. Ibyo byose ndabibabwiye bana banjye. Mwana wanjye narabikweretse, ntacyo ntakweretse ubimenye.

Mwana wanjye, ongera umbwirire abana banjye, uti uyu munsi wa none hari abakomeje kuvuga ngo mbese ngo igihe bavugiye bigeze hehe? Igihe kirageze rero uwasubiye inyuma niyongere atangire ajye imbere andebe jye n’umwana wanjye kuko nitwe gisubizo cyanyu, ndabibabwiye kandi nabahaye umugisha wanjye wa kibyeyi. Uyu mwaka nawubifurijemo amata n’ubuki ariko uzarya bakeya, uzarya bakeya. Nababwiye ngo “Bonne Annee” Nziza, Umwaka Mushya Muhire, Noheli Nziza niko nababwiye none ariko rero kugeza uyu munsi bamwe inzara igiye kubica, bamwe bagiye, eeh! Ntacyo mvuze bana banjye, nimurekere aho.

BY.: Ariko se Mama, ko wakomeje kumbwira ngo igihe kirageze, kirageze, kizagera gihe ki? Oya, wakomeje kumbwira ngo uzananshimisha.

B.M.: None se mwana wanjye wamburanye iki? Ntacyo wabuze, ntacyo wabuze. Kurya urarya, kwambara urambara, no kugeza uyu munsi ntacyo wamburanye. Kora wowe ibyo nkubwiye ibindi ubyihorere, nzajya nkubwira icyo kandi nsigaye nkubwira nakohereza ngo jya aha n’aha ukagenda ufite ubwoba, wigira ubwoba kuko ndi kumwe nawe, ndi kumwe nawe kandi ubutumwa nguhaye bujye butangirwa igihe, ndabikubwiye mwana wanjye.

Indirimbo:

Naje mbasanga bana banjye, naje mbakumbuye bana banjye

Muhumure, muhumure naratsinze nimika urukundo bana banjye.

Kibeho, Kibeho, ntabwo ari umuryango bana banjye ahubwo ni abo nje nsanga bana banjye,

Muhumure, muhumure, muhumure naratsinze nimika urukundo bana banjye.

Kibeho, Kibeho, Kibeho.

------------------------------

Bana banjye, uyu munsi wa none ndishimye. Nshimishijwe n’abana banjye bamwe bakomeje kunyegera, abo ngabo kugeza ubu cyane cyane nshimirira Abalegio, Abalegio mukomereze aho, muhaguruke, muhaguruke mukwire hirya no hino kuko aho mugeze hari abakanguka bagahaguruka bakankurikira bakanyegera hari n’abandi basubira inyuma ariko muhaguruke mukwire hirya no hino kuko muri kumwe na njye. Ngabo zanjye, ngabo zanjye, Abalegio ndabashimira uyu munsi wa none ko mukomeje kunyegera, mukomeje kunyegera, nimukomereze aho kandi uyu munsi wa none mwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye. Ndabibabwiye bana banjye, ndabibasabye bana banjye nimukomeze mukwire hirya no hino mu bana banjye kuko hari benshi muri kugarura kandi bakomeje kuza bansanga.

Muhumure rero bana banjye, ndongeye ndababwira imiryango yose, yose, yose, ari Abakarisimatike, ari Abamariyari namwe Abalegio n’imiryango yose ntavuze, muhagurukire rimwe mupfukamire rimwe, nimusabire igihugu cyanyu ndetse namwe muri hanze musabire igihugu cyanyu kuko kigeze mu mazi abira, kigeze mu mazi abira, mubimenye, mubimenye.

Bana banjye, ndababwiye ngo urugogwe rugiye kubagwa hejuru, rugiye kubagwa hejuru igihe cyarageze, kiranageze, mubyumve. Ndababwiye ndongeye mbasubiriyemo ibihugu n’ibihugu ibintu birabugarije, mwebwe gahugu kanjye nihitiyemo urugarijwe, urugarijwe ariko jyewe ngiye kwishunguriramo inyangamugayo zankoreye zizagasigaramo kandi gatuje ari amahoro. Ntabwo mbwiye u Rwanda gusa ndabwira abana banjye bose bari hirya no hino ku isi yose aho batataniye, ngo mwese muhagurukire rimwe mupfukamire igihugu cyanyu kuko mugeze mu bihe bikomeye, mugisabire kandi musaba namwe gutaha kuko igihe cyanyu kirageze. Nyuma y’ibingibi ndi kubabwira, nyuma y’ibyo nibirangiza kuba mwese mugiye gutonda umurongo mugaruke mu gihugu cyanyu. Ibyo byose ndabibabwiye bana banjye.

Bana banjye nkunda, kugeza uyu munsi ndetse ngiye gukiza, ufite indwara ikomeye muri kino gihe agiye gukira ndetse bigiye gutangira, bigiye gutangira, uzanyegera cyane guhera ku itariki ya 13, guhera kuri 13, guhera kuri 13 hagiye gukira abantu benshi. Narabibabwiye kandi umwana wanjye impano narayimuhaye, narangije kuyimuha, ibyo rero nabyo mubimenye. Narabasize ndabasigiriza kugeza uyu munsi mukomere. mukomere ku rugamba, mukomere ku rugamba bana banjye kuko ntabwo ibingibi benshi bishobora kuba mukirwaye ngo mubabare cyane. Ari urwaye indwara ikomeye, ntazo ntari gukoraho kandi n’ubundi benshi ndi kuzikoraho gusa mwebwe mube maso.

Bana banjye, uyu munsi simvuga byinshi kuko ibyinshi narabibabwiye. Ndongeye ndababwiye ngo hahirwa uwo nasize, hahirwa uwakoze ku mavuta yanjye, guhera uyu munsi wa none ndetse ngiye kongera kuzuza ngiye kongera kubasiga ku mubiri no kuri roho maze roho zanyu zisukurwe, k’uwemera utemera nawe ni akazi ke ariko uwemera arakira ibyo ndabibabwiye bana banjye.

Bana banjye nkunda, hari abana banjye nitoreye kandi bankurikira, hari abana banjye bantegurira abo bose bose mwana wanjye ubambwirire uti mbifurije umwaka mushya muhire, umwaka mushya muhire, umwaka mushya muhire maze muzawurye ntuzabarye bana banjye. Ndi kumwe namwe rero mukomeze, mukomeze munkomereho kandi nanjye mbakomeyeho jye n’umwana wanjye. Uyu munsi wa none umbwirire abana banjye hirya no hino, harimo abana banjye bakwitangiye, harimo ugufasha cyane nawe umubwire uti komereza aho igihe cyo kugira ngo utahe nacyo kigiye kugera, ndabikubwiye mwana wanjye nawe umubwire, mbese ubabwire abo bana banjye bitanga uti nabifurije umwaka mushya muhire, mukomeze muvuge Rozari cyane, muvuge Rozari cyane, muvuge Rozari cyane kandi muvuga ngo dushaka gutaha iwacu, dushaka gutaha iwacu. Kuko igihe kirageze abankunda muzataha mu ba mbere n’ubundi kuko uwa mbere ni uwa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu ndabibabwiye. Nababwiye gatatu gatatu, kane kane, gatanu gatanu, gatandatu gatandatu, musobanure iyo mibare iyo ariyo, ubwo rero hari impamvu, ndabibabwiye bana banjye.

Bana banjye, mbacire umugani: “Umwana wanze kumvira se na nyina yumviye ijeri kandi uwanze kumva ntiyanze no kubona”. Ibyo nabyo mujye mubimenya. Ndongeye ndababwiye ngo: “Umuvumvu yagitse umuzinga usarurwa n’abandi”.

Bayobozi, bategetsi bakuru mukomeje gutoteza abana banjye, muri kwica abana banjye urubozo, namwe igihe cyanyu kigiye kugera, kigiye kugera, mbisubiremo uwicishije inkota azicishwa indi nawe. Ndabibabwiye bana banjye, mvugiye ku mugaragaro, ndavugira muri kano gahugu k’u Rwanda, ndi kuvugira muri uno murwa mukuru, ibyo byose ndabibabwiye bana banjye.

Erega bana banjye muri kurya mwenyine kandi mwazanye n’abandi kandi n’abandi barashonje muri kwikubira, imitungo yose mwayigize iyanyu, mumenye ngo murarundarunda byinshi, mubirundarunde ariko si ibyanyu, ndabibabwiye bana banjye. Murundarunde ariko si ibyanyu n’abandi bari babifite kandi nabo bari abana banjye. Imbaraga nabatije kugira ngo muze mu gihugu nabo nzabatiza izindi, ngiye kuzibatiza ndetse ngiye kuzibatiza nabo, mubyumve ntabwo mwizanye. Nabahaye amahoro, mbaha ituze, mbaha kugira amahoro mu gihugu ariko none abana banjye bandi n’abo mwazanye nabo murabamaze. None kugeza uyu munsi mwanze kwisubiraho ariko igihe kirageze, igihe kirageze, igihe kirageze ntawe uvuga ngo jyewe ndi uyu n’uyu, ndi uyu n’uyu, ndi uyu n’uyu, ubwo rero gutangira kuvuga ngo jyewe ndi uyu n’uyu, igihe cyanyu kirageze kuko ibyo nababujije nibyo mukora, ndababwiye ngo mwakomeje kuvuga ngo jyewe ndi uyu n’uyu, ndi uyu n’uyu muvuga ngo amoko muribeshya cyane, muribeshya cyane mwese muri abana banjye, muri abana banjye. Ese mbese jye ndi uwuhe ra? Nitwa nde? Ubwoko bwanjye ni ubuhe, murabuzi? Nimumbwire. Niba mubuzi rero ngaho namwe mureke gushyiraho amoko ngo jye ndi uyu n’uyu, ngo jye ndi umututsi, ngo jye ndi umuhutu, ngo uriya ni umutwa. Ibyo ntabwo mbyemera, ntabwo mbyemera nta moko nshaka mu gihugu cyanjye, ibyo mu gihugu cyanjye ntabyo nshakamo, nta moko nshaka, mubimenye mwese muri abana banjye, muri bamwe mubyumve mwese muri bamwe.

BY:Yego, yego

BM.:Oya, bana banjye ndabivuze, ndabivuze, ndabivuze ndongeye ndabibabwiye bana banjye. Uwumva yumve, uwumva yumve. Maze wongere umbwirire abana banjye bose bose, abo muri kumwe bose, abo mu Rwanda, mu gihugu, ku isi yose, na none ndabasabye bana banjye muhagurukire riiimwe maze mupfukamire rimwe muvuge Rozari, muvuge ishapule y’Ububabare mubisozeshe ishapule y’Impuhwe z’Imana, kuko ndongeye ndabibasabye.

Dore mwana wanjye usigaye witwaza ngo, ngo wabuze abakwandikira, ngo wabuze abakwandikira, none se wababuze burundu burundu, kandi mfite abana banjye benshi. Oya, oya barahari, barahari kandi nabo ngiye kuzabahemba, ngiye kuzabahemba. None se wababuriye hehe?

BY.: Mama, mbabarira, mbabarira.

BM.: Ufite benshi, niba umwe abuze undi araboneka. Niba undi abuze undi akaboneka, jya ubimenya rero ko mfite abana banjye benshi kandi nahaye ubwenge, banabishoboye kandi bagomba kubishobora kandi nabo bagomba no kubutanga vuba. Jya ubikora kandi niwongera gusiba na rimwe, kwanga kubikora na rimwe nawe uzajya uhita ukubitwa.

BY.: None se Mama, wajya umbabarira ko jye ndi umuntu. Yego jye ndi umuntu.

BM.: Nakubwiye ubushize ngo ntiharenge iminsi itatu none iminsi itatu yararenze none ukavuga ngo jye ndarwaye, ukavuga ngo dore ngo n’umufasha wanjye ngo ararwaye, ubu uri kuvuga iki se kandi ubizi ko ako kanyafu kagomba kubaho. Sinakubwiye ngo n’akaguru kawe nzagasubiraho se?

BY.: None se sinagusabye imbabazi. Yego.

BM. : None se ko utubahirije ibyo nakubwiye ?

BY. : Nzabikora

BM. : Nukomeza uzagera habi

BY. : Mbabarira, mbabarira, mbabarira

BM. : Abana banjye uyu munsi wa none guhera kuri 13 jye abanjye ngiye kubaha akaroza, ngiye kubasiga, ngiye kubagira iroza kuko ni ururabo nkunda cyane. Hahirwa uwo nzasiga, hahirwa uzisiga amavuta yanjye natanze, ayo ariyo yose ni ayanjye, uwo arahirwa cyane, ndabibabwiye bana banjye.

BY. : None se kugeza uyu munsi ko wambwiye, nongere kukubaza ko wambwiye uyu mwaka ushize ko wambwiraga ngo igihe kirageze none dore none n’uyu munsi ngo igihe kirageze, jye ndavuga ngo yabaye kigeze.

BM. : Uri kwifuza ngo kigere se uzi ko wowe uzasigara. Ushobora gusigara kuko nagutumyeho kenshi kandi ufite n’ubutumwa bwinshi, none se abo mwatangiriye rimwe bari hehe ? Nakugize akarorero, nakugize akarorero, nakugize akarorero ndetse k’amahanga kuko uri intumwa yanjye ikomeye, uri umwana wanjye nkunda cyane ndetse n’Umwana wanjye kugeza ubungubu nta munsi n’umwe yarara mutabonanye nanjye nta munsi twarara tutabonanye.

Uvuze ngo ntawe ukwandikira, ngo ntawe ukwandikira, mpamagarira umwana wanjye Epifaniya abwandike, naze abwandike. Ntabwo ari we uzizana ni jyewe uzamuzana kuko namuhaye umugisha, umwana wanjye yamuhaye umugisha, n’urugo rwe ndwicayemo, n’urugo rwe ndwicayemo kandi ntazashidikanya azahita aza, ibyo nabyo ubimenye. Ubwo ni ukuvuga ko igihe bubonetse ujye ujya kwa Gakwandi, nubura Gakwandi ujye uhamagara umwana wanjye Epifaniya, narabikubwiye mwana wanjye niyo mpamvu nakubwiye ngo muhamagare kubera ko ari umwana wanjye nkunda cyane kuko narabivuze kenshi kandi na mbere hose yarabikoraga. Ibyo byose ujye ubivuga kare ntujye udindiza ubutumwa bwanjye. Nujya udindiza ubutumwa bwanjye, jye ndabivuze, abo mvuze kandi ni itegeko ntabwo ari ukuvuga ngo ndinginga, bahawe umugisha, umugisha wanjye narawubahaye. Narawutanze niko bimeze. Umwana wanjye aba abari iruhande.

Bana banjye, bana banjye, abo nkunda kandi munkunda mbagenda imbere n’inyuma, iburyo n’ibumoso, ubuzima bwanyu bwose nibubereho kuduhesha ikuzo muri byose. Ndabibabwiye bana banjye, ndanabibifurije bana banjye. Nyamara bana banjye, mubimenye mbisubiyemo ishyamba si ryeru, ishyamba si ryeru, ishyamba si ryeru. Ndabona ibintu bikomeye nyamara ibyo nababwiye ndabona benshi muri kurundarunda byinshi ariko si ibyanyu, nyamara ndabona nta buye rizasigara rigeretse ku rindi, mubimenye narabibabwiye cyera. Ibyo bintu ngo ni amaetage ngo ni imitamenwa, ibyinshi bizahanantuka, bimwe bizasigara bihagaze nta muntu urimo, ndabibabwiye bana banjye mubimenye, mubimenye. Nongere mbisubiremo aya mezi mugezemo ntabwo ari meza cyane, ndabibabwiye bana banjye mubyumve neza, mubyumve neza, uwumva yumve utumva

nawe ni akazi ke. Nongere mbisubiremo uwumva yumve utumva ni akazi ke. Bana banjye simvuga byinshi cyane, ibyinshi narabibabwiye, uwumva yumve utumva nawe ni akazi ke.

Bana banjye namwe muri hanze, muri hanze, ngo mwitwa impunzi nimupfukame mupfukamire rimwe, ndongeye ndabibabwiye ngo igihe cyanyu cyageze cyo gutaha, kizagera kandi muzataha neza amahoro. Mupfukame, mushikame kuri Rozari muyivuge cyane, muyivuge cyane uko bwije n’uko bucyeye musabira igihugu cyanyu kandi namwe mwisabira ubwanyu kugira ngo musabe amahoro, ibyo ndabibabwiye bana banjye, mubikore, mubikore kandi ubutumwa hari uvuga ngo hari uwo bureba n’uwo butareba mwese burabareba, mwese burabareba, ndabibabwiye bana banjye. Kandi ntacyo nababwiye kitagomba kuzuzwa, narabivuze byose ibyo nababwiye byose ndetse hasigaye akadomo, ntacyo mutari kubona, ntacyo mutari kubona. Namwe mufunze muri kurengana, muri kurengana igihe cyo kurenganurwa kigiye kugera, nimusabe namwe mupfukame musaba amahoro, uwakoze icyaha azakizira utaragikoze azabaho kandi azanavamo amahoro, ibyo ndabibifurije bana banjye kuri uyu munsi kandi uyu mwaka kuri ino tariki ya mbere y’ukwa mbere aribwo ubu butumwa bwanjye busohotse nongeye kubifuriza amahoro. Mugire amahoro bana banjye, ndabibabwiye muri mu gihe gikomeye cyane, ndabizi benshi muri kurengana, muri kurengana ariko igihe cyo kubarenganura kirageze, nimuhumure rero bana banjye.

Bana banjye mbisubiyemo harya ngo uyu munsi ngo muravuga ngo ndi nde ? Nitwa Utasamanywe icyaha, nta cyaha nigeze na rimwe, bamwe ngo ndi umugore nk’abandi, ngo ndi umugore nk’abandi. Muribeshya cyane, ntabwo ndi nkamwe jye nababyariye Umucunguzi, n’uyu munsi ndi kumwe na We, nicaranye na We nta n’ubwo ntandukana na We, ntabwo dutandukana. Bamwe rero ngo mukunda Yezu ngo jye ntabwo munkunda, niko se bana banjye, hari ukunda umwana ngo yange nyina, ibyo se biba hehe ? Murabeshya cyane, muribeshya cyane.

Erega bana banjye simvuze umunsi, simvuze isaha ariko igihe kirageze, kigiye kubasohoreraho mubimenye neza kandi munyumve neza. Nongere mbasubiriremo, ntihazagire uvuga ngo ntacyo yumvise, ntacyo yamenye, ibyo byose mubimenye, mubimenye, mubimenye. Ntabwo mvuga byinshi ndababwira ibi ngibi, ibindi nzabibabwira ubutaha ariko mumenye ko mugeze ku iherezo, mubimenye ko mugeze ku iherezo, ndabibabwiye. Mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.
 
Byishimo

 

 



01/01/2018
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres