Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU TALIKI YA 26 MATA 2014

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU TALIKI YA 26 MATA 2014 

Umubyey Bikira Mariya yaje ari mu rumuri rwinshi cyane ababaye, aranyitegereza, aransuhuza ati: 

B.M :Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo uhura nabyo. 

Byishimo : Uraho Mama . 

B.M:Mwana wanjye umeze ute? 

Byishimo : Mama meze neza gahoro nawe urabibona. Imibabaro ikomeje kuba myinshi mu mubiri wanjye.Ariko mama, byose ndabyihanganira, kuko ntabyishoboza, ndi kumwe namwe. 

B.M: Mwana wanjye ntacyo urabona, kuko iyo mibabaro uhura nayo, ni iyo abantu benshi bari guhura nayo muri kino gihugu cy’u Rwanda uri guhongerera. Mwana wanjye komeza wihangane, wihanganire byinshi nakubwiye kuko ugikomeje urugendo, ntaho urageza, ariko wihangane kuko ndi kumwe nawe. 

Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose ari abo muri kumwe muri kino gihugu cy’u Rwanda ndetse nabari hanze hirya no hino ku isi, bambwirire uti; uyu munsi wa none mbifurije guhorana nanjye n’umwana wanjye kuko tudatandukana. 

Mwana wanjye bambwirire uti, ndababaye, ndababaye, ndababaye. Mbabajwe cyane na kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda, mbabajwe n’abana banjye benshi bakomeje kurigiswa benshi bari gushyirwa mu buroko, abandi bari guhunga igihugu, abandi bari kwicwa urubozo, arimwe mubikora mwe bayobozi bakuru mugira ngo simbibona. 

Ubu rero igihe kirageze cyo kugira ngo Umwana wanjye abahorere. Ubu bana banjye mubimenye, ari abari hanze, ari abari mu gihugu, mwese ngiye kubabumbira mugikumba kimwe kuko mwese muri abana banjye, umwana wanjye agiye kubahana uwakoze neza ahembwe uwakoze nabi ahanwe. Agiye kubereka ko ariwe mwami w’isi n’ijuru, kuko ariwe utegeka. 

Bayobozi bategetsi biy’isi mugiye kubona ko umwana wanjye ariwe mutegetsi wa mwese, bana banjye mpora mbabwira njye numwana wanjye ko igiti kinini cyumye, niko bimeze nta shami gisigaranye na rimwe cyarangije kuma. Mubimenye uwiyita ngo ndi uyu n’uyu ntaho ari. 

Bana banjye uwicishije inkota nawe niyo agiye kwicishwa. Bayobozi bategetsi bakuru mukomeje guhohotera abana banjye, ariko namwe ibyo muri gukora mugiye kubibazwa kuko ibyo mukora ntabwo ari ibikorwa byanyu ni ibya shitani gusa. 

Ubu shitani iri gukorera hirya no hino mu igihugu ndetse nimbere rwagati ,niyo iri kwitegekera, bategetsi nimwembwira, nabasabye kunamura icumu muranga murananira none kababayeho. Narabagaburiye mwanga guhaga none igihe kirageze nabandi ngo mbagaburure. Rujindiri rurya ntiruhage nibyo naruhaye ntabyo ruriye uwo mvuga yiyumve ubu mubimenye kino gihugu tucicayemo njye nu umwana wanjye kandi kugeza ubu ntawe uramenya aho njye n’umwana wanjye twicaye. 

Tubarimo rwagati mubimenye, ubu benshi bagiye gutsembwaho arimwe bazira mwe bayobozi bakuru. Ndabawiye, ndababwiye, ndababwiye, ubu butumwa busa n’ubwa mbere na nyuma ,igiti kinini kirahirimye ntamuzi gisigaranye kigiye guhirimana byinshi. Nigeze kubabwira ko bikomeye ukwezi kwa gatatu, n’u kwa kane kurimo byinshi, ngira ngo abafite amaso mwatangiye kureba, ababona ni mubone muhumure amaso yanyu murebe kure, kuko utarora nawe ni akazike; bana banjye umwana wanze kumva ntiyanze no kubona. 

Imvura ya amahindu igiye kubanyagira murumve namwe imvura mvuga iyo ariyo, nababwiye imiyaga myinsi, mbabwira inkangu hirya no hino, mbabwira imyuzure, ngira ngo byinshi mwarabibonye; ubu rero mugiye kubona byinshi, abana banjye benshi baratashye, ariko abanjye bumva ibyo mbabwira njye n’umwana wanjye bakadukomeraho ntacyo bazaba ,kuko nzaba mbari iruhande. 

Bana banjye uku kwezi kwanjye nimuvuge rozali cyane ni ishapule y’ububabare kuwa kabili no kuwa gatanu, kuko nibyo bizabarokora. Mubikore nkuko mbibifujeho ,kandi nuzavuga ishapule imwe anyiyambaje uwo nzamutabara, ibizabura nzajya mbyiyongereraho, ariko simvuze ngo mureke rozali uwo w’ishapule imwe n’igihe wananiwe kuko nanjye nzaba mbibona. 

Bana banjye mugeze mubihe bya nyuma, mugeze aho umwana arira nyina ntiyumve, mubimenye kino gihe mugezemo kirakomeye cyane, ndabibabwiye, ndabibabwiye uwumva yarumvise utarumvise ni akazi ke kuko nababwiye byinshi ntacyo mutazi. 

Mubimenye umwana wanjye yariyiziye, yabatumyweho intumwa n’abahanuzi, nanjye umubyeyi we nariyiziye, nawe ubwe ariyizira mwanga kutwumva, nimureke rero ibyavunzwe byuzure. Bana banjye mbabwiye ibyo ibindi mubitegereze kuko amazi yarenze inkombe. 

Bana banjye ngaho mubane najye urukundo rwanjye rubakomeze. Ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. Bana banjye uyu munsi wa none mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi. 

 

Forum hiwit



26/04/2014
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres