Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Ubutumwa Nyagasani Yezu yahaye Byishimo ku tariki 1/03/2014

Nyagasani Yezu yaje ababaye cyane ,ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza aransuhuza ati;

Yezu : Uraho Byishimo mwana wanjye. 

Byishimo :Uraho papa. 

Yezu: Mwana wanjye umeze ute? 

Byishimo: Papa meze neza neza gahoro nawe urabibona imibabaro ni myinshi mu mubiri wanjye. 

Yezu: Mwana wanjye emera ubababare, ubabarire benshi kuri ino isi kuko nicyo wahamagariwe,kuko kubabara kwawe hari benshi kurimo gukiza. 

Byishimo : Ikindi kandi Papa ingendo mukomeje kunkoresha ni nyinshi,ntabwo nkiruhuka maze kunanirwa. 

Yezu : Byishimo mwana wanjye wivuga ngo umaze kunanirwa kuko imbaraga ukoresha ntabwo ari izawe, nitwe tuziguha. 

Byishimo : Papa n’ubundi ndabizi ariko intege nke za muntu ziranga mubyeyi. 

Yezu: Mwana wanjye ongera unsuhuriza abana banjye bose, ari abo muri kumwe ari nabari hanze uti ni mugire amahoro, ni mugire amahoro, ni mugire amahoro. 

Bana banjye ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane, mbabajwe n’abana banjye bakomeje gutotezwa hirya no hino bamwe bakomeje kurundwa mu nzu z’imbohe ,abandi barimo kwicwa, abandi barimo guhunga igihugu, arimwe bahunga mwe bayobozi bakuru. Mukomeje kubikora mugirango si ndeba,kandi mubikora narangije kubibona mbere, sindakomeza rero kurebera,igihe kirageze kugirango mbahorere. 

Bana banjye u Rwanda nararukunze njye n’umubyeyi wanjye, ariko muranze murananiye, imvura y’amahindu igiye kubanyagira, murumve namwe iyo mvura y’amahindu mvuga iyo ariyo, aya mezi mugezemo ntabwo yoroshye birakomeye, umunyarwanda azifuza kurahura umuriro muri km 3, ntabwo zikiri eshatu ahubwo zirarenga kuko mwarambabaje cyane. 

Nakomeje kubinginga muranga murananira,mugiye guhura n’umunyafu ukomeye cyane, bana banjye, ntacyo ntavuze,naravuze, umubyeyi wanjye aravuga ,mbatumaho intumwa n’abahanuzi ,mwanga kubumva none urugogwe rugiye kubikubita hejuru. 

Kigali we,Kigali we, Kigali we,uragowe, nkuko nsazwe mbibabwira, ntabuye rizasigara rigeretse ku rindi kubera kunangira imitima kwanyu, ureba arebe kandi ashishoze,ibimenyetso byinshi, bihagije, mwarabibonye, mwabwiwe umuyaga, mubwirwa inkangu,mubwirwa umwuzure ndetse mubwirwa umuntu ukomeye uzapfa muri kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda, ibyo byose mwarabibonye, hasigaye rero akantu gato ngo byose birangire. 

Mwana wanjye kandi ,ubwo butumwa butange nta bwoba ufite, ntacyo ugabanyije kandi ntacyo wongereyeho,kuko ndi kumwe nawe. 

Bana banjye uyu munsi nje ndi umwami w’isi n’ijuru, nsa nkaho ndi kubabwira irya mbere na nyuma, uwumva yarumvishe utarumvishe nawe ni akazi ke, ubu nje kwishungurira inyangamugayo, abakoze neza babe impande yanjye, abakoze nabi nabo bahanwe, bana banjye ntacyo nta koze mbinginga kugirango ndebe ko hari uwarokoka, ariko muranze murananiye. 

Nziye igihe, nziye igihe, nziye igihe bana banjye, nje guhana no guhemba, ibi mbabwira kandi bizarokoka bake. Ndababwira n’umubyeyi wanjye akababwira mukavuga ngo ese biriya ni ibiki? Igihe kirageze rero ngo mubazwe ibyo mwanze kumva. 

Bana banjye, uyu munsi simbabwira byinshi, kuko ibyinshi narabibabwiye njye n’umubyeyi wanjye ntacyo mutazi, uyu munsi kandi mwana wanjye unshimirire umwana wanjye ukomeje kugutera inkunga mu ingendo zose uhora ukora. Mubwirire uti; aragushimiye kandi ukomereze aho , mubwirire uti mwana wanjye naraguhaye nawe ntiwanyimye iyo uhaye umwana wanjye ninjye uba uhaye ,aho uri umenye ko mpakwicaje kandi ukomereze aho umenye ko ugiye kuzabihemberwa. 

Nsezarerera ku bana banjye bose uti, mbifurije kuzashyikirana nanjye ,mu bihe bishya, mu Rwanda rushya nagabiwe n’umwami wanyu I Nyanza. 

Mbahaye umugisha ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen 

 

Forum hiwit



01/03/2014
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres