Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU I TARIKI YA 08-12-2017

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane nuko aranyitegereza aransuhuza ati: uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira imibabaro yose uhura nayo. Uraho mama. Mwana wanjye umeze ute? Mama meze neza gahorro nawe urabibona, imibabaro ni myinshi mu mubiri wanjye, kandi ikindi ibyo mukomeje kunyereka ni byinshi, kandi binteye ubwoba. Mwana wanjye ntacyo ntakubwiye kandi ntacyo utazi, komeza ubabare, ubabarire benshi kuri iy’isi cyane cyane muri kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda.

Ikindi kandi mwana wanjye, n’ubwo nkubwiye ngo ndababaye, kuri uyu munsi ukomeye kandi wanjye, nshimishijwe nuko bimwe nakomeje kukubwira byinshi ubishyira mu bikorwa, ikindi kandi mwana wanjye nshimishijwe n’abana banjye b’ abalegio bakomeje kubahiriza inshingano nabahaye, komeza ubabwirire uti: ni mukwirakwire hose mu ntama zanjye nabaragije, uyu munsi wa none kuri iyi tariki ya 08, ikomeye yanjye y’ubutasamanywe icyaha , mwihe amashyi n’impundu murabikwiriye, ndabashimiye bana banjye n’umutima wanjye wose, kandi mukomereze aho ntimucike intege mukomereze aho kuko inzira iracyari ndende ntaho murageza.

Mwana wanjye nawe ntucike intege niba nkubwiye, nkaba nkutumye ku bana banjye jya uhita ubivuga kuko bigirira abana banjye akamaro kuko kenshi mbona ushaka kunanirwa. Kandi mwana wanjye ntacyo wamburanye naguhaye abagufasha, hari umwana wanjye naguhaye nagushyize iruhande ngo buri gihe cyose agufashe ntuzavuge rero ngo hari icyo wabuze. Ntacyo wamburanye mwana wanjye. Naguhaye murumuna wawe ngo mujye muganira mwungurane ibitekerezo , ibyo urabizi ntacyo ntakoze.

None kuri iyi tariki y’uyu munsi ongera unsuhuriza abana banjye bose bari hirya no hino kuri ino si ndetse no mu gihugu cyanyu cy’u Rwanda uti nimugire amahoro,ni mugire amahoro urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye nakomeje kenshi kubabwira ko muri mu ntambara ikomeye mubimenye, intambara ikomeye iri mu mitima yanyu, mubimenye kuva uyu munsi muri mu ntambara ya bucece, nta mwana wanjye ukivuga, ushaka kuvuga arabizira mugira ngo simbibona, kandi mba narangije kubibona mbere yuko bikorwa.

Bana banjye nongere mbasubiriremo ndababaye ndababaye, nkomeje kubabazwa n’abana banjye benshi bakomeje kurigiswa, bakomeje kwicwa abandi bakomeje guhunga igihugu arimwe bazira bayobozi bakuru, nakomeje kubibabwira bisa naho mbabwiye ngo mukomereze aho.

Bana banjye ntacyo mwumva kugeza uyu munsi, bana banjye b’abanyarwanda ubanza mutazi ikirezi mwambaye, iyaba mwari mukizi mwakumvishe, ariko abanjye muhagurukira rimwe mufate amashapule yanyu n’abatabishoboye kuyivuga muvugire isengesho ryanyu ku mutima mu menye ko muri mu bihe bikomeye cyane. Kuva uyu munsi nkuko nsazwe mbivuga sibwira abari mu Rwanda gusa ndabwira abana banjye bari ku isi yose aho batataniye ngo muhagurukire rimwe musabire igihugu cyanyu cy’u Rwanda mugisabira amahoro kuko kigeze mu bihe bikomeye cyane.

Dore ndavugira ku mugaragaro, ntihazagire umpimbira ibyo ntavuze, erega bana banjye ndabakunda ndabakunda ndabakunda niyo mpamvu nkomeje kubatumaho umwana wanjye w’intamenyekana, uwo benshi basuzugura ariko kugeza uyu munsi ni intumwa yanjye ikomeye ntazatezuka gutuma.

Bana banjye uyu munsi ntabwo mbabwira byinshi, ibyinshi narabibabwiye ntacyo mutazi, ariko kandi bana banjye muzagire Noheri Nziza n’Umwaka Mushya Muhire, mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.
 

Byishimo

 


08/12/2017
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres