Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 13/03/2018

 

Indirimbo

Ab’ijuru nimwishime

Abo munsi nimuhimbarwe

Nimukurikirane inzira nabahaye

Kuko nanjye naje kubagenderera

Yezu niwe wazuye Lazaro

Yezu niwe wahumuye impumyi

Yezu niwe wakijije ibibembe

Yezu niwe wahagurukije ibirema

Bana banjye, uyu munsi wa none nongeye kubashimira kuko mukomeje kuza muri benshi. Bana banjye uyu munsi wa none ndongeye ndabashimiye, mukomere kuri Rozari yanjye. Uyu munsi wa none muyikomereho, muyikomereho. Erega bana banjye ndi umubyeyi wanyu. Ubu butumwa bwatanzwe ku itariki ya 08/03/2018 ariko bibaye ngombwa ngo mbusubiremo ku itariki ya 13. Ndabibabwiye bana banjye mwishime munezerwe kuko mwaje muri benshi nanjye uyu munsi wa none ndabashimiye, mwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye.

Bana banjye, nimukomere ku rugamba kuko ibikomeye biraje, biranabugarije cyane, birabugarije, nimusabire igihugu cyanyu, mugisabira amahoro namwe musabira n’ingo zanyu. Bana banjye, ndabibabwiye Rozari, ishapule y’ububabare mubikomereho kuko nibyo bizabatsindira shitani, ndabibabwiye bana banjye.
Cumi na gatatu (13) ntimuzayibagirwe, ntimuzayibagirwe, ibyo nababwiye byose bibuzuriyeho, uwumva yumve utumva nawe ni akazi ke.
Rero muravuga ngo mbese Bikira Mariya uwo uhora utubwira ngo bizaba gihe ki, igihe kirageze, cyarageze uwumva yumve n’umuyaga uri guhuha hirya no hino, rero ngo muri kwandika ku mazu, bamwe ngo nibagende. Mbese bana banjye, mwe ngo mwitwa ngo murakomeye iki gihugu muzakibamo mwenyine ra? Muzakibamo mwenyine?
 
Muzakibamo mwenyine? Umunyafu urakomeye, waje ndetse ni mwebwe ugiye kunyuraho bwa mbere. Bamwe muri kuvuga ngo …, mubireke mwarekeye aho, mubireke, ibyo mufite mugasangira n’abandi, ko nabasabye gusangira n’abandi ahubwo muri kunyunyuza imitsi y’abana banjye, muri kuyinyunyuza, mwarekeye aho inda mukazigabanya ko igihe cyo kugira ngo mubivutswe ko cyageze. Mukomeze murundarunde rero ngo imitamenwa yose ngo ni iyanyu ra! Ni iyanyu!
Ehh ehh ehh, jye ntacyo mvuze, ntacyo mvuze.

Bana banjye munkunda kandi munkomeyeho, ntabwo mbwira u Rwanda gusa, ndabwira isi yose iy’abana banjye batataniye hirya no hino. Mupfukamire rimwe musaba amahoro, musabira igihugu cyanyu, musaba amahoro. Musabire igihugu cyanyu mbisubiyemo kandi musaba no gutaha, kandi nzi ko mugiye gutaha mu mahoro.
 
Intango iruzuye, intango iruzuye ndetse ku ruhande rumwe uruhanga rwaramenetse igiye gusandara, igiye gusandarana byinshi. Ibyo mwita ngo mwararundarunze bana banjye mwebwe mwitwa ngo murakomeye ba kino gihugu mukomeye, bayobozi bategetsi, bategetsi mugiye kubibura mubireba, ntabwo muzabirya nta n’ubwo ari ibyanyu n’abandi bari babifite kandi benshi bamwe nzabibagarurira, ndabibabwiye bana banjye mubyumve.
Mwasangiye n’abandi ra, mwasangiye n’abandi. Uyu munsi nje kubasura ndi Umwamikazi w’isi n’ijuru, ndi Umwamikazi w’isi n’ijuru, ndi Umwamikazi w’isi n’ijuru nkaba nitwa nyina w’Umucunguzi.
 
Mubimenye ntabwo ndi jyenyine ndi kumwe n’umwana wanjye Yezu, ndabibabwiye.

Bana banjye, nongere mbasubiriremo, nongere mbasubiriremo mbivuge kabiri nongere ubwa gatatu, naravuze, naravuze ariko noneho maze kurambirwa, igihe kirageze. Nababwiye ukwezi kwa gatatu, ndongera mbabwira n’ukwa kane ndongera mbabwira .., hari ibintu bikomeye kandi mwatangiye no kubibona aho mutangira gushushanya mukandika ku mazu muri gushushanya, murashushanya mbese muzabashyira he, muzabashyira he?
Muzaba mu gihugu mwenyine, hari igihugu kitagira abakene, nkunda umukene kandi umukene unkunda nanjye ndamukunda, kandi nta nzara izabica munabimenye bana banjye.
 
Nongere mbibabwire igihugu cyose kiragoswe, kiragoswe, muragoswe munabimenye.
 
Nongere mbabwire ngo “umwana wanze kumvira se na nyina yumviye ijeri, yumviye ijeri”.
“Umuvumvu yagitse umuzinga usarurwa n’aband”i, iyo migani muyisobanurire, muyisobanurire. Mubirundarunde, ndetse nanabibabwiye ntabwo ari ibyanyu, ntabwo ari ibyanyu.

Mwana wanjye nawe, witinya kuvuga ubutumwa nguhaye iyo tubuguhaye tuba tugira ngo abana banjye hagire icyo biyunguraho, biyunguraho. Nongere bana banjye mbabwire, imvura nyinshi y’amahindu igiye kubanyagira, igiye kubanyagira, igiye kubanyagira. Nakomeje no kubabwira niba kazaba ari n’agatonyanga hazagenda benshi, mwumve namwe iyo mvura mvuze iyo ariyo.
Mubimenye mubimenye, mubimenye. Ishyamba si ryeru bana banjye, abanjye munkunda nimupfukame musenge musabire igihugu cyanyu ndetse musabire n’isi yose musaba amahoro, musaba amahoro. Rero muravuga ngo mufite amahoro, ntayo ntayo, ntayo mubimenye uwumva yumve .

Ese bana banjye, kugeza uyu munsi ndi kureba kano gahugu kanyu k’u Rwanda nkarira adakama, nkarira adakama.
 
Bana banjye namwe muri hanze aho mwatataniye hirya no hino, mupfukame ndetse mushyire n’inda hasi, mwubame musenge, musenge musengera igihugu cyanyu musaba amahoro, musaba kandi gutaha, ibyo ndabibasabye namwe bana banjye mubimenye.
 
Rozari ndabibasabye, uyu munsi wa none ndabibasabye, n’ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu, ndabibasabye ni yo ntashyo mbatahije bana banjye, mubimenye ni intashyo mbatahije

ndabibabwiye. Ariko se bana banjye, dore aho navugiiiye ntacyo ntakoze, ntacyo ntakoze, ntacyo ntababwiye, naravuuze naravuze ariko mwanze kunyumva.
Bamwe muririrwa mu tuntu n’utundi, abandi muririrwa mu migambi mibi, dore abana banjye bamwe baheze mu buroko, abandi bari kwinjiramo, abandi bari guhunga igihugu ari mwe bahunga mwe bayobozi bakuru, muragira ngo nzagire nte, mwarekeye aho, mwarekeye aho. Nta garuriro rigihari, nta gihe ngifite cyo gupfusha ubusa, igihe igihe naragitaye, naragitaye ngira ngo hagire uwagaruka, nta gihe ngifite.
 
Bana banjye uyu munsi wa none mukomeze, mukomeze, mukomeze mubarigise, cyane ndabwira mwebwe bayobozi bakuru ba kino gihugu, murakabije murakabije ese mugira ngo ibyo muri gukora byinshi simbibona, ndabibona ndabibona ndabibona, mubyumve ntacyo ntabona.

Mwana wanjye ndabona ufite ubwoba

BY.: Yego Mama, oya nta bwoba mfite

BM: Oya bivuge, bivuge, bivuge nushaka ubizire. Uzabizira se, ndahari ndahari, nkuri iruhande jye n’umwana wanjye.

BY.: Yego, yego.

BM.: Nongere ngusubiriremo, ubutumwa bwanjye wongeye gutangira kujya ubutindana, ubutindana, ntiwongere kujya utindana ubutumwa bwanjye kuko igihe kirageze, kandi kirageze.
Ningutuma ngo haguruka jya aha n’aha ugende, ntuvuge ngo n’ako kaguru kawe ngo kararwaye, oya, ni ukubera ko nsigaye nkubwira ntiwumve. Ndakubwiye ngo n’ako kaguru nzagasubiraho, nzagasubiraho, nzagahenjura. Narabikubwiye, ubwo ni ikimenyetso cyo kugira ngo niba ushaka gusubira ku mbago, niba ushaka gusubira ku mbago, niba ushaka gusubira ku mbago, uzongere.
Jya ubuvuga nimbutanga ntibujye bumara iminsi itatu butanditswe ngo abana banjye babumenye, abana banjye babumenye. Jya ubivuga nk’uko mbivuze.

Ongera unsuhurize abana banjye uyu munsi baje kundeba, baje kunsura, kungenderera, baje muri Kibeho ya kabiri, uti nimugire amahoro, mugire amahoro, mugire amahoro urukundo rwanjye rubasakaremo.
 
Bana banjye iyi tariki ya 13 ntimuzayibagirwe, ntimuzayibagirwe, ntimuzayibagirwe na rimwe kandi bana banjye urwaye uri hano wese; hari imitima, hari indwara zidashoboka, uyu munsi wa none murakize, murakize, murakize niko mbabwiye, kandi mukize ku mubiri no kuri roho, ndabibawiye.

Bana banjye rero nimwambare mukomeze, mukenyere mukomeze kuko igihe kirageze, kirageze, kirageze kuko nongere mbibasubiriremo nk’uko nakomeje kubibabwira Umunyarwanda hari ugiye kuzajya ava hano tubare ibirometero bitatu ari ho ajya kurahura umuriro.
Niko mbabwiye, ariko abapfukama mupfukame kugira ngo abana banjye bazarokoka bazagire icyo bazajya bavuga.
Ndabibabwiye kandi bana banjye, hahirwa uwisize amavuta yanjye, uwo arahirwa, hahirwa uwisize akinogereza, uwo arahirwa cyane, ndabibabwiye bana banjye. Uwo arahirwa, n’uyu munsi wa none nongere kubabwira bana banjye muri hano, nabasize, murisize, muranogerejwe, muranoze mbibabwire bana banjye.
Nongere nsubiremo nta buye rizasigara rigeretse ku rindi n’ayo mataje
murata ngo murahagaritse, muyahagarike ariko ngo ni amataje ngo ni Runaka, ni Runaka ntayo muzabamo, ntayo muzabamo, ndabibabwiye bana banjye.

Indirimbo

Ntaha ku mutima

Untahe ku mutima

Ntaha ku mutimaaa

Mawe Mubyeyi we

Ntaha ku mutima.

Ibihe turimo birakomeye

Hari n’ubuhanga buhanitse

Ibihe biri imbereee

Mawe udukundire

Ntukunde yuko twakwihakana.

BY.: Mama, ko ndi kubona ukomeje kunyereka ibintu bikomeye. Yego, ariya maraso uri kunyereka, ko binteye ubwoba

BM.: Oya, mwana wanjye ntacyo utazi, mba nkwereka uko ibintu bigiye kumera, uko bigiye kumera. Oya, birebe ujye ubireba, ubimenye ko nakweretse byinshi, nkwereka byinshi kugira ngo ubimenye.

Mwana wanjye, ongera unsuhurize abana banjye bose, ari abari hano mu gihugu ari abari no hanze aho batataniye hirya no hino uti nimugire amahoro, mugire amahoro, mugire amahoro urukundo rwanjye rubasakaremo.
 
Bana banjye nongere mbasubiriremo intashyo mbatahije ni Rozari, ni Rozari, ni Rozari n’ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu, mubikore kuko nibyo bizabatsindira shitani.
Ndabibabwiye bana banjye, ndabibabwiye bana banjye, kandi mubikore uwumva yumve, uwumva yumve utumva nawe ni akazi ke.
Uwo bizajya binanira ajye avuga Dawe uri mu ijuru (3), Ndakuramutsa Mariya (3) na Hubahwe Imana Data (3) ibindi nzajya mbimwuzuriza, apfa kuba yabikoze gusa.
Mupfukame rero mupfukamire rimwe, mupfukamire rimwe musabire igihugu cyanyu, igihugu cyanyu namwe kandi muri hanze musaba no gutaha, ibyo ndabibabwiye kandi igihe kirageze cyo kubacungura, nyamara ndabona hagiye gusigara bakeya.
Mwakomeje kubisuzugura, mukomeza kunsuzugura, mukomeza kunsuzugura, mukomeza gusuzugura umwana wanjye, mubimenye mubimenye.

Nongere mbasubiriremo, imvura y’amahindu igiye kubanyagira, igiye kubanyagira.
Murumve namwe iyo mvura iyo ariyo, murumve namwe iyo mvura iyo ariyo.
Ese bana banjye impanuro nakomeje kubaha jye n’umwana wanjye, ubu ndi kumwe n’umwana wanjye Yezu, yabatumyeho arababwira ararambirwa ubu niwe untumye, ndi kumwe nawe rero ntabwo ndi jyenyine. Uru

Rwanda ndwicayemo, aka gahugu nkicayemo jye n’umwana wanjye Yezu, tukicayemo ibiri kuhakorerwa byose turabibona, muri kwica benshi, muri kurigisa benshi ariko ndabibona byinshi.
Bana banjye, uyu munsi wa none nyamara mubimenye, uyu munsi wa none ndi kubabwira ibikomeye kandi ndi kubabwira bikeya ibindi narabibabwiye, ubutaha muzabona ibikomeye, ntabwo ari cyera kandi, ntabwo ari cyera, mubimenye kandi ufite amaso yo kureba arareba, ibintu biranakomeye ntabwo byoroshye, ntabwo byoroshye birabakomeranye, birabakomeranye.

Ntacyo mvuze, ntacyo mvuzem nongere nsubiremo gatatu, kane kandi ukwezi kwa gatatu mukurimo n’ukwa kane biranakomeye cyane ndetse, hari kuza imigambi myinshi ngo duteguye ikintu runaka, duteguye ikintu runaka kigahita kigira, abana banjye benshi bazengereye, abana banjye benshi babuze amahwemo, mwarekeye aho, mwarekeye aho ko namwe mutazagira icyo mugeraho.
Mwakigezeho rero, amamodoka yose ni ayanyu, ama moto yose rero muri kugabanya ngo mugize gute ni ibyanyu, nyamara byose nta kintu kitari icyanyu.
Mwatijwe isi, isi muyitijwe mwayigize uruhare rwanyu, ni akarima kanyu, mumenye ko muri ku isi, mumenye ko muri ku isi, ntabyo muzajyana, byose, byose nta n’umwe uzakoraho na kimwe niko mbibabwiye.
Amashuri runaka byose byabaye ibyanyu, ibyo byose mumenye ngo, mubikooore, mubikooore iyi si mwayihinduye akarima kanyu, mbese nta muntu ukivuga, mbese nta muntu ugifite ububasha, mubimenye ubwo bubasha bwose mwibazaho namwe mugiye kubwamburwa ndetse bamwe muzabwamburwa mutari, rwa rwobo muri gucukurira abandi namwe niho igihe kigeze, ndabibabwiye bana banjye ufite amaso yo kureba narebe n’aho abandi baba bagiye, ibyo byo ndabibabwiye ariko se ngo murategura intwaro za kirimbuzi, muragira gute, murazitegura se muzazikoresha he, mushobora no kutabikoresha kandi byose bigahinduka umuyonga, ndabibabwiye bana banjye mubyumve, mubyumve navugiye ku mugaragaro kuri ino tariki ndabibabwiye.
Ndi kuvuga kandi ntabwo ndi gusubira inyuma, ndi kuvuga ntabwo ndi gusubira inyuma, mwana wanjye nawe uri gutinya, buvuge naguhaye abasecretaires babiri nabo barahari nushaka n’abandi nzabaguha nabo barahari ariko jya ubikorera igihe bugendere igihe, sinongeye no kuvuga amazina yabo; bugendere igihe, bugendere igihe busohorere igihe babimyenye, ndabikubwiye mwana wanjye, nta n’ibindi nongera kuvuga, simvuga na byinshi.
Uyu munsi wa none umbwirire abana banjye uti uyu munsi mbifurije umugisha wanjye wa kibyeyi, ndawubahaye ku bankomeyeho, ku batankomeyeho nabo nimukomere ku rugamba mube maso bana banjye, ndabibabwiye bana banjye, ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.

------------------
 

 

Byishimo


13/03/2018
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres