Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 15/12/2009

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo, nuko aranyitegereza, aransuhuza, ati : 

B.M. : Mwana wanjye, uraho, umeze ute? 

BY. : Mama, meze neza gahoro nawe urabibona kuko imbaraga zanjye ni nkeya! 

B.M. : Mwana wanjye, ihangane ukomeze utwaze kuko nkuri iruhande. Si wowe wikoresha, nitwe tugukoresha kandi naragutoye ntabwo ari wowe wantoye. None rero mwana wanjye ntiwinube kuko imbaraga si izawe. 

Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose, ari abakiriye ari n¡¦abatarakiriye, uti mwese nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Mwana wanjye, ko ndeba ukomeje kugira ubwoba? 

BY.: Mama, ni ibintu bibi mukomeje kunyereka, ntabwo ngisinzira na rimwe. 

B.M.: Mwana wanjye niko bimeze ntagishobora guhindura na rimwe ibyo twababwiye kuko mubyo twababwiye nta na kimwe mwumvise, twabahaye ibimenyetso byinshi ntacyo mutazi. Ibyinshi mwarabibonye noneho rero nta gisigaye amazi agiye kurenga inkombe kukontacyo ntababwiye. Nakomeje kubatumaho intumwa n'abahanuzi mukomeza kubatera utwatsi ariko igihe kirageze kuko ibyo mwanze kumva mugiye kubyumva mutakigira ubibabwira. 

Bana banjye, nimwicuze, nimwicuze, nimwicuze musenge inzira zikigendwa. Nimusenge, nimusenge, nimusenge mugarukire Imana inzira zikigendwa, uzapfana ibyaha azazukana ibyaha, uzapfana ubutungane azazukana ubutungane . Ibyo mbibabwiye ngira ngo mwiyeze kuko igihe gisigaye ari gito, kirabashiranye. 

Bana banjye, nimumenye amategeko y¡¦Imana kandi muyakurikize mureke ibibi byose byo kuri iyi si, mukurikize iby'ijuru. Ikindi kandi mbifuzaho ni ukumenya gutegura urupfu rw¡¦umuntu ku giti cye kuko mutazi igihe ruzabagereraho. Ruzaza rubatunguye kandi mumenye ko ari rwo rukomeye kuruta ibindi byose muhura nabyo. Ikindi mbifuzaho, mureke guhuzagurika, mumenye gusenga kuko amasengesho yanyu agaragarira mu bikorwa byiza kuko ni imfashanyo muha bagenzi banyu ijyanye n'ugushaka kw'Imana. Ikindi mbifuzaho kuri uyu munsi wa none ni ukumenya kwicuza ibyaha byanyu mugahinduka mukaba bashya nk'uko mwari muri igihe mubatizwa. 

Bana banjye, mbabwiye ibyo kugira ngo mugire icyo mwibwira, mugire icyo mwumva. 
BY.: Mama, ko wongeye kunyereka ya nyenyeri, ruriya rumuri ndagusaba ngo ukomeze urumurikire kuko ruranshimisha cyane. Ariko se Mama, hariya uri kunjyana ni hehe kandi ko mpabona abantu benshi singire n'umwe menyamo, ariko ndabona bambaye imyenda myiza. None se Mama, ko mbona bagiye gusa n'abazungu? 
None se Mama, wambwiye hariya hantu uko hitwa? Mama, hambwire mpamenye. 

B.M.: Mwana wanjye hariya ni mu isangano . 

BY.: None se bariya ni bantu ki? 

B.M.: Mwana wanjye, bariya ni abamalayika . 

BY. : None se Mama, barimo gukora iki? 


B.M.: Mwana wanjye, barimo barasingiza Imana kandi barimo baratabara abantu. Mwana wanjye, dukomeze tugende. 

BY.: None se Mama, aha se ho ni hehe ko mbona naho bambaye imyenda myiza, kandi bakaba bishimye. Mama, koko hariya ni hehe? 

B.M.: Hariya rero nkweretse ni mu isenderezwa ry'ibyishimo. 

BY.: None se bariya bo unyeretse ni bande? Ni abatoni ba nde? Ni ab'Umusumbabyose? None se Mama, bariya unyeretse bari mu rumuri rukeya, bambaye imyenda ivangavanze, imyenda y'ubururu, itukura n'iy'umweru . 

Mama, nabo ntabwo ndikumenya n'umwe, none se ho ni hehe, ni mu isobanurwa? None se bo bitwa bande, bitwa intarambirwa? 

B.M.: Noneho rero mwana wanjye, reka nkwereke igice cya nyuma. Ubwo bushyuhe bwinshi wumva hariya ni mu ihaniro. 

BY.: None se Mama, bariya bahari banyuranye bitwa bande? 

B.M.: Bitwa intabwirwa. None rero mwana wanjye, biriya bice byose nkweretse ntibihwanyije ibyishimo: 

„« Igice cya mbere cy¡¦abamalayika urabona ko bishimye cyane, umurimo wabo ni uwo gusingiza Imana. 
„« Igice cya kabiri rero cy'abatoni, urabona ko bishimye ku buryo buringaniye. 
„« Igice cya gatatu rero cy'intarambirwa, urabona ko bafite ibyishimo bivanze n¡¦imibabaro. 
„« Igice cya kane, urabona ko bari mu mibabaro ikabije. 
Ubwo rero urabona ko ibyo bice byose bidasa. Ubwo nabasobanuriraga ko kenshi muri kino gihe mugezemo mugomba kurwana ku buzima bwanyu kuko muri mu mpembera, muri mu bihe bibi cyane. 

Bana banjye, ndabakunda jye n¡¦umwana wanjye, uyu munsi mwishime. Buri gihe cyose mujye muhora mwihimye. Buri gihe cyose mubihorane cyane cyane mubishyira mu rukundo no mu isengesho kandi cyane cyane musaba imbaraga n'urumuri n'urukundo. 

Bana banjye, icyo mbasaba uyu munsi, nongeye kubibutsa ko mugomba kujya muvuga icyo mwabonye n'icyo mwumvise dore ko hari byinshi, muri ibyo byinshi mutabasha gusobanukirwa. 

BY.: None se Mama, bizagenda bite ko hari abana bawe benshi bakomeje kuza bagusanga kugira ngo ujye ukomeza kugira icyo ubabwira kandi nabo babigeze ku bandi. 

B.M. : Bana banjye uyu munsi, iyi tariki isa n'iri kuba iya nyuma kuko naravuze maze kunanirwa. 

BY.: Ariko Mama, urambirwa iminsi yose y'uko tugomba kuzirikana wowe uko wabaye yuko natwe ari ko tugomba kumera. Mama, iyo mutubwirije kubabara muba mutatubwiye ikintu kibi ni uko twebwe tutabona, tudafite amaso areba. 

B.M.: Bana banjye, ndababwiye muri aka kanya nk'uko nazindutse jye mbasanga mbifujeho icyifuzo kimwe gusa, icyo cyifuzo ntabwo kigoye. Bana banjye nkunda, abankunda nimukomeze muze munsanga, munkomereho na njye mbakomeyeho. 

Bana banjye, nta mahane nshaka, umwanzi arabugarije, amazi agiye kurenga inkombe kuko ibyo nababwiye byose bigiye gusohora, uwumva yumve kandi ashobore kwitegura. 

Bana banjye, nk'uko nakomeje kubasaba, abanjye bumva ibyo mbabwira kandi mukabishyira mu bikorwa, kunkorera ibyo nshaka kandi mbifujeho, ndabasaba gukomera kuri Rozari yanjye kuko ari yo izabarokora. 

Bana banjye, mubinkorere nk'uko nabibasabye kuko icyo umwana wanjye yavuze ashaka kukirangiza, ndabibasabye, ndabibasabye, ndabibasabye nimubikore nibura hazagire uwo murokora kuko ahasigaye ndabona nta kundi byagenda u Rwanda ni urw'umwana wanjye Yezu nta wundi, yararubahaye rurabananira, ubu rero arwicayemo. 



Iki gihugu cy'u Rwanda aragikunda kuko nta wundi Mwami watinyutse ngo amuture igihugu cye. Niyo mpamvu aka gahugu kagiye kuba akarorero mu bihugu byose by'amahanga. Ubu rero igihe cy'isukurwa kirageze ndetse mwarigezemo. 

Mwana wanjye, ongera ubambwirire, uti nabatumyeho kenshi mwanga kumva abo mbatumyeho, benshi mubahindura abasazi, none rero nimureke ibyavuzwe byose byuzuzwe. 

Bana banjye, urugogwe rugiye kubikubita hejuru, imvura nyinshi y'amahindu igiye kubanyagira. Murumve namwe iyo mvura iyo ariyo. Bana banjye, mukomeje kwibera mu mitungo gusa, murabirundarunda ariko si ibyanyu, mugiye kubibura mubireba kuko aho bigeze nta garuriro. 

Bana banjye, ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane. Mbabajwe cyane n'uko benshi bagiye kurohama mu rwobo. Mbabajwe cyane ko nta n'umwe witaye ku butumwa bwanjye, abandi bashishikajwe n'inzira zinyuranye ntibitaye ku butumwa bw'ijuru. Abandi bakomeje inzira ya gihogera izabarimbura. 

Bana banjye, ndababwira ukuri ibihano Imana yabateganyirije biregereje kandi vuba aha, kandi abantu benshi bazashira. Bana banjye, ndababaye kubera ibyago bya rurangiza bibugarije. 

BY.: None se Mama, dukore iki? 

B.M.: Ni ugupfukama mugasenga, mugasaba ingabire z'Imana mubwira Yezu akabatabara kuko bya bihe bikomeye mubigezemo. Ubu Shitani yugarije igihugu cyanyu, irimo irakorera ku mugaragaro, impande zose irabugarije. 

Bana banjye, abazasenga batwiyambaza nibo batazagwa mu biganza bya Shitani kandi nibo bazarokoka ibi byago bya rurangiza bigiye kubagwirira. Bana banjye, ndikubabwira kugira ngo mwitegure kandi muzashobore kuba mu barokotse kuko muri abana banjye, nabahaye ibimenyetso byinshi mwarabibonye, ibi mbabwira kandi bizaba igihe gito ihumure rigaruke kandi bana banjye mugiye gukubitwa umunyafu ukomeye. 

Bana banjye kandi, muri ibi bihe bibugarije nimubona bitangiye muzavuge amasengesho. Muzavuge Rozari cyane nyuma ya Ndakuramutsa Mariya icumi, muzavuge muti: Tubabarire ibyaha byacu, turinde umuriro w'iteka kandi uyobore roho zose mu ijuru cyane cyane izikeneye impuhwe zawe. Mariya turinde, Yezu na Mariya turabakunda nimudukize. Muzavuge inshuro 3 muti: Turakuramutsa mwamikazi wo mu ijuru. Muzavuga muti: Nemera Imana imwe (inshuro 5). 
Bana banjye, nongere mbibutse ko buri muntu wese uzavuga ishapule yicishije bugufi ko azarindwa nanjye muri ibi bihano bya rurangiza bibugarije no mu gihe cy'urupfu azapfa mu mahoro. Muzapfa murinzwe n'umutima wanjye wa kibyeyi kuko muzinjira mu yindi si nshya muri kumwe nanjye.
 


Bana banjye, uyu munsi nababwiye byinshi, iby'ingenzi narabibabwiye, uwumva yarumvise, utumva nawe ni akazi ke ntacyo azireguza imbere y'Imana Data kuko ibyo nababwiye byose nta gisigaye. Ubu yari amarenga, ariko ntakiri amarenga. 

Bana banjye, kubera Umunsi Mukuru w'Ivuka ry'umwana wanjye, mwese icyo gihe ndabasaba urukundo bamwe n'abandi, ibyo mwibaza byose muzagenda mubibonera igisubizo gahoro gahoro. 

Bana banjye, ngaho mubane nanjye, urukundo rwanjye rubakomeze, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. 

Bana banjye, uyu munsi wa none mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi, ubarinde ikibi cyose kandi ubatere imbaraga zo kurangiza ibyo mbifuzaho byose. 

Bana banjye, muramenye sinzabe nyamwisiga ngo nisange namwe kandi ntimuzabe baburamwaje. 

Bana banjye, ngaho murakoze murakagira Imana. 

 

Forum Hiwit



15/12/2009
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres