Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 13/10/2019

 
Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, amina. Ngwino Roho Mutagatifu, usanganye imitima y’abakwemera bagukunde, ohereza Roho wawe byose bibe bishya n’isi izabone guhinduka. Dusabe, Mana wamenyesheje abakwemera Roho Mutagatifu, turagusaba kubwirizwa nawe, gukunda ibitunganye no kunogerwa na we iteka, ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu, amina.
 
Twongeye rero kugushimira Nyagasani Mana yacu, twongeye kugushimira ko kuri ino tariki ya 13 abana banjye bakomeje kuza ari benshi nubwo, baje ari bakeya bwose ariko ndabashimiye n’umutima wanjye wose.
 
Indirimbo :
 
Habwa impundu Mariya nyina wa Jambo, wowe wabyaye Umutabazi ariwe Yezu Kristu
Ubwacu Mariya ntacyo tubasha kandi iyi si igeze aharenga uyitabare bwangu
 
Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo
 
BY.: Mama, uraho nawe
 
B.M.: Mwana wanjye umeze ute
 
BY.: Mama, meze neza gahoro nawe urabibona
 
B.M.: Kandi mbona utangiye gushaka kwinuba. Mwana wanjye wikwinuba kuko ubutumwa buracyahari bwinshi.
 
Mwana wanjye, reka nongere uyu munsi wa none mbasuhuze bana banjye, mbifuriza iyi tariki, ndayibifurije. Nshimishijwe n’abana banjye mukomeje kwitabira uyu munsi wa none, ndabashimiye n’umutima wanjye wose.
 
B.M.: Mwana wanjye nawe komeza wihangane, komeza wihangane
 
BY.: Mama, maze kunanirwa
 
B.M.: Mwana wanjye urananirwa se imbaraga ni izawe? Ni wowe uziha se? Komeza utwaze, ukomeze unkurikire jye n’umwana wanjye, ubutumwa ubusohore nk’uko mba mbuguhaye, ntujye ubutindana, ntujye ubutindana mwana wanjye.
 
Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye uti nimugire amahoro, nimugire amahoro, nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye, nimupfukame musenge, mupfukame musenge musabira igihugu cyanyu. Mugisabire cyane, mupfukame cyane kuko kirugarijwe impande zose, hirya no hino kirugarijwe. Bana banjye, uyu munsi ndabashimiye n’umutima wanjye wose kuko hari abagerageza, nabasabye kuvuga Rozari buri munsi, ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu, harimo abagerageza mukomeze muyivuge cyane musabira n’abadashoboye kuyivuga.
 
Erega bana banjye, ntacyo navuze kitagomba gusohora, nababwiye ko ibyanjye bigenda gahoro gahoro, bigenda gahoro gahoro, ibyacu bigenda gahoro gahoro, muhumure rero ndi kumwe namwe. Musabe rero, ntabwo mvuze abari hano mu gihugu gusa mvuze mwese aho muri n’aho mwatataniye, mupfukame musenge, musenge cyane kuko ishyamba si ryeru, namwe kandi musenge musaba gutaha kuko uko ninjije abandi namwe niko ngiye kuzabinjiza niko mugiye kwinjira mu gihugu namwe, ntabwo bizahora bityo bana banjye. Muhumure rero hari abavuga ngo ese ibyo mukomeza kutubwira bizaba gihe ki, ngo bizaba gihe ki, ufite amaso narebe kino gihugu, nongere mbasubiriremo kirugarijwe.
 
Bayobozi, bategetsi bakuru, ntabwo ari bwo bwa mbere nabibabwira, mukomeje gutoteza abana banjye, bamwe bari gufungirwa ubusa abandi bari gukomeza gutoroka igihugu, abandi bari kwicwa, kugeza uyu munsi mbabwire ngo hari intambara ya bucece, intambara kandi ikomeye iri mu mitima yanyu, mubyumve mubimenye. Nongere mbibabwire, Rozari mupfukame muyivuge cyane, muyivuge cyane, ndababwira mwebwe mufukama mukomeza kuyivuga kandi mupfukamire n’abandi, hari n’igihe hari abarokoka. Kugeza ubu ndareba kino gihugu cyanyu nkarira adakama. Bana banjye nongere mbasubiriremo ishyamba si ryeru.
 
Erega bana banjye, ubungubu ndi kureba bamwe nabareba nkabona agahinda karanyishe. Erega bana banjye, simvuze ngo ni ejo ni ejobundi, ariko mumenye ko mugiye gutungurwa kandi nongere mbasubiriremo ufite amaso narebe aho ibihe bigeze, ndabibabwiye bana banjye, ntabwo kino gihe nzajya mbabwira byinshi uretse ko ntazibagirwa umwana wanjye kuko namutegetse ko kuri 13 agomba kubona ubutumwa akababwira aho bigeze.
 
Umurwayi urwaye wese kuno kwezi nigaragarijemo umwana wanjye aribwo namutumye bwa mbere, uku kwezi umurwayi uri kugera hano muri ino chapelle nitiriye Kibeho ya II ari gukira. Hagiye gukira benshi mu babyemera ariko, mu bemera uwemera akahagera arakira. Ibyo ndabibabwiye bana banjye, nongere mbibabwire narababwiye ngo abanjye mbagenda imbere n’inyuma, iburyo n’ibumoso, ubuzima bwabo bwose nibubereho kuduhesha ikuzo muri byose. Kugeza uyu munsi bana banjye, mbabwire nubwo mwaje muri bake bwose ariko ndishimye cyane, ndishimye cyane, ndishimye cyane, mwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye.
 
Bana banjye, mukomere ku rugamba, mukomere ku rugamba, musabire igihugu cyanyu mbisubiyemo mugisabire cyane, musabire n’imiryango yanyu, musabire n’abatatanye hirya no hino kandi nabo bisabire, ariko mumenye ko igihe kirageze, igihe kirageze nakomeje kubibabwira, uyu munsi wa none ndekeye aho ndetse mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina
 
Byishimo
 
 
 


13/10/2019
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres