Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA BW'UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO TARIKI YA 13/03/2012

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo, nuko aranyitegereza aransuhuza ati :

 

Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira imibabaro yose uhura nayo.

 

Nti : uraho Mama ! Mwana wanjye umeze ute ? Mama meze neza gahoro nawe urabibona imibabaro ni myinshi mu mubiri wanjye, sinsinzira imbeho yo kw'isima irandembeje ariko Mama sininuba kuko ntacyo nagabanuraho, narabyemeye. 

Mwana wanjye ntacyo utazi ibyo byose uri guhura nabyo byose warabibwiwe ko uzababara ukababarira benshi kuri ino si ntacyo utazi byose warabibwiwe, none rero mwana wanjye komeza ubabare ubabarira benshi kuko iyo mibabaro ufite n'ibyaha byinshi by'abantu benshi uriguhongerera cyane cyane abanyarwanda.

 

Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose uti : nimugire amahoro ! Nimugire amahoro ! Nimugire amahoro ! urukundo rwanjye rubasakaremo bana banjye. 

Uyu munsi wa none ndababaye cyane mbabajwe cyane n'abana banjye benshi bakomeje kwisuka mu byaha kandi babibona babwire uti : Nababwiye kenshi mwanga kumva ariko noneho mugiye kubibona ;

 

Mwana wanjye, mbwirira abo bakomeje kurundarunda imitungo banyunyuza imitsi ya bagenzi babo uti : Mubirundarunde ariko si ibyanyu. Mugiye kubibura mubireba.

 

Mwana wanjye, ongera umbwirire abana banjye bose ntawe urobanuye uti : Uyu munsi bana banjye nkunda, uyu munsi wa none mundangamire njye Mama wanyu wajyanwe mu Ijuru ubu nkaba nkikijwe n'urugaga rw'Abamalayika, ubu baransingiza ubudatuza kandi barampa icyubahiro kinkwiye ubu nkaba ndi Umwamikazi w'Ijuru n'isi. 

Nicaranye n'Umwana wanjye Yezu Kristu akaba yaranyakiranye urukundo rwinshi rukwiye Umubyeyi mwana wanjye, ongera umbwirira abana banjye bose bumva uti : Nimurusheho kumvira Kiliziya kandi mubwire abandi impuhwe zanjye rero ngo abenshi murashaka ibitangaza kandi ibitangaza muri kumwe nabyo mbibereka buri gihe ntimubyemera bana banjye nkunda. 

Uyu munsi wa none ndashaka imitima isukuye kandi igira impuhwe, sinshaka imitima yuzuye ubwirasi, sinshaka imitima ica imanza z'amahugu.

 

Bana banjye, nimukundane, mukunde bagenzi banyu mudahuje ukwemera, bana banjye ufite umutima usukuye niwe uzajya mu Bwami bw'Ijuru.

 

Bana banjye, Ijuru rirakomeye kuryinjiramo kuko ritazinjirwamo n'ubonetse wese.

Bana banjye, nimureke kwiyemera, mwiyoroshye mu mitima yanyu, nimugirirane impuhwe mugirirane imishyikirano nabo mudahuje ukwemera, mureke kuvuga ngo njye ndi uyu n'uyu nimworoherane, mwihanganirane mugire ituze mu mitima yanyu mureke kuryana kuko mwese muri abana banjye. 

Bana banjye nimusenge musengane ituze kuko aricyo cya mbere mbifuzaho.  

 

Bana banjye, rero nimwunge ubumwe kandi mumenye ko umwanzi yinjiye hose no muri Kiliziya yinjiyemo kugira ngo ateze akaduruvayo.

 

Mwana wanjye, ongera umbwirire abana banjye bose uti : Ndababaye, ndababaye cyane mbabajwe cyane ko nta muntu n'umwe witaye ku butumwa bwanjye benshi mukomeje kwanga ibyo mbabwira ariko mugiye gushima mubibonye bana banjye. 

Ndabona benshi mushishikajwe n'imitungo mufite ; muririrwa munyunyuza imitsi ya bagenzi banyu nyamara bana banjye mpora mbibabwira mushaka byinshi si ibyanyu ntimuzabitunga.

 

Nyamara bana banjye ndabona benshi ntimwitaye ku butumwa tubagezaho bw'Ijuru ; abandi ndabona mukomeje inzira yagihogera izabarimbura.

 

Bana banjye, ndababwira ukuri ko ibihe bibi bibugarije kandi ko igihano Imana yabateganirije kegereje kandi vuba ariko benshi ntimubibona, none rero bana banjye ndasaba abantu bose kwisubiraho kuko igihe ari iki nta kindi mutegereje. 

Ibihe bibi mubirimo byaratangiye bana banjye nimwisubireho bidatinze mugarukire Imana, nimwicuze, nimwicuze inzira zikigerwa.

 

Bana banjye, nimuhinduke kuko ibikomeye biraje kandi bizarokoka bakeya.

 

Bana banjye, uyu munsi wa none ndabona abenshi mufite ukwemera guke ntimwihana, nuvuze ngo arihannye n'ibyanyirarureshwa. Abantu benshi badohotse ntibakundana, nta migenzo myiza bafite ahubwo bibereye mu ngeso mbi gusa barica amategeko y'Imana uko bishakiye, nyamara bana banjye mushatse mwakumva ibyo mbabwira inzira zikigerwa.

 

Bana banjye, nkomeza kubabwira njye n'Umwana wanjye wo mw'Ijuru ndabona mukomeje kumbabaza cyane none rero bana banjye niba mutisubiyeho ngo mugarukire Imana ngo musenge mubikuye ku mutima, mugiye kugubwaho n'ishyano.

 

Urugogwe rugiye kubikubita hejuru kubera kutumva kwanyu kw'abanyarwanda.

 

Mwana wanjye, ongera ubambwirire uti : Nakomeje kubatumaho kenshi mwanga kwisubiraho, mwanga kwihana ibyaha byanyu none igihe kirageze ni iki nta kindi kugira ngo benshi mubazwe ibyo mwanze kumva.

 

Bana banjye, rero nimusenge mwihane mwicuze. Mwihane ibyaha byanyu kugira ngo igihugu cyanyu gihinduke nibura hagire uwarokoka.

 

Bana banjye, ndabona ikwirakwizwa ry'ubugome rikomeje kwiyongera rirerekanwa ku mugaragaro nkaho ari ikiza gifite agaciro berekana. 


Ndabasaba mwese aho muri hose kumpa imitima yanyu kugira ngo mumfashe guhongerera ibyaha byanyu.

 

Bana banjye, nimusenge cyane kugira ngo nkumire ikibi kidakwira hose. Ndabasaba kwigomwa cyane cyane muri kino gisibo. Muce bugufi musenge kugira ngo mugire amahoro.

 

Ndabasaba kuvuga Rozari buri munsi kuko Rozari ari isengesho nkunda cyane, kuko iyo murivuga ndishima cyane ndetse n'Ijuru ryose ririshima.

 

Mwana wanjye nawe icyo ngusaba ni ugupfukama ugasenga usabira benshi kuri ino si, cyane cyane urubyiruko n'abarwayi ibyo ndabigushinze kandi ukomeze undangamire Njye n'Umwana wanjye, kandi ukomeze wihanganire byinshi nakubwiye kandi igihe cyose ntacyo uzamburana. Kandi uramenye ntukinubire ububabare ufite kuko ni wo musaraba wawe, kandi nubabara hari roho nyinshi z'abana banjye ziba ziri gukira cyane cyane izanteye umugongo. 

Komeza undangamire Njye n'Umwana wanjye wiyegurire Imana yonyine, kugira ngo wakirane umutima mwiza ububabare bwose ugenda uhura nabwo uhongerera ibyo byose by'abakomeza kuntera umugongo Njye n'Umwana wanjye, batatwumva na mba kugira ngo bahinduke, kandi kugira ngo uheshe umutima wanjye utagira inenge icyubahiro.

 

Mwana wanjye, ongera umbwirire abana banjye bose uti : ndabasaba kuvuga Rozari buri munsi kugira ngo igihugu cyanyu gihinduke, kugira ngo kigire amahoro, kugira ngo na roho nyinshi zirokoke.

 

Bana banjye, nimurangamire Ijuru mureke kutubabaza mwite ku butumwa tubagezaho. 

Mureke kwiyemera kuko kwiyemera kwanyu ntikuzasiba kubakururira amakuba.

 

Bana banjye, rero inama nabagira nimufate amashapure yanyu murwanye umwanzi wanyu shitani, kuko ubu yakwiriye hose nimumurwanye muvuga isengesho risendereye umutima wanjye.

 

Muvuga Rozari Ntagatifu buri munsi ariko bana banjye kuki mundambirwa ntarabarambirwa ni ukubera iki ?

 

Kuki mukunda ibintu kurusha isengesho.

 

Bana banjye, niba nta nyota mumfitiye namwe ndaza kubihorera kuko ibyo mbasaba nta na kimwe murumva. Nkaho mwacishije make murasakuza kurusha amasandi, kandi mukunda iby'isi kuruta uko munkunda. Kandi mukiyibagiza ko mbafatiye runini, nkaho mwacishije make mugatega amatwi ibyo dukomeza kubabwira, ahubwo mwibereye mu tuntu n'utundi .

 

Bana banjye, ndabasabye ntimugakunde ibintu kuko ibintu ntakamaro birashira ibindi bikaza. Gusenga rero nicyo cyangombwa ariko ndabona mwibereye mu bintu gusa. 

BY: Mama urambwiye ngo dukunda ibintu ?

 

Yee, mukunda ibintu kurusha uko mukunda ubuzima bwanyu.

 

Nyamara bana banjye ibyo mukangisha ni twe twabibahaye ariko ntabwo mubishimira, aho kubishimira muririrwa munyaganwa mu mitungo, ese bana banjye mwagaye iki cyangwa mwashimye iki ? Nkubu mbabajije igisubizo mwampa ikihe ?

 

Nyamara bana banjye ubabwiye aruta ubagayiyemo.

 

Hari ukugaya agaceceka, hari n'ukugaya akakubwira, se ko umwana wanjye yagize inyota ninde wamuhaye amazi yo kunywa? se ko yari afite inzara ni nde wamuhaye icyo kurya ? Ariko Njye buri munsi ndabibahatira, nyamara nisubiye ntimwakongera no kwishima nkuko mumeze.

 

Bana banjye, muzirikane ko umwana wanjye yakoze ibitangaza ariko ntibamwere. Ese icyo umwana w'umuntu yakora ku isi bakemera cyaza cyihuse ?

 

Bana banjye uyu munsi mwese abumva ibyo mbabwira, nimurambure ibiganza byanyu buri muntu ahereze ibye byose kandi asabe icyo ashaka. 


BY: Mama urampe kugukunda kurushaho kandi unkomeze igihe cyose. 

Bana banjye uyu munsi mbahaye ubutwari, mbahaye ubudacogora n'ubusabane ku Mana.

 

BY: Murakoze ! Maman. 

Bana banjye hari abafite ibibazo mu miryango yabo, 
hari abafite kutumvikana barashakanye, 
hari abafite kutumvikana n'abana babyaye, 
hari abafite umuryango munini ariko buri muntu wese aba ukwe, 
hari abafite imiryango yatewe n'amashitani, kandi batemera badasenga batemera Imana, abo bose igihe kirageze ngo abumvise ibyo twavuze byose kandi bakabishyira mu bikorwa ngo basubizwe.

 

Bana banjye nimugerageze kwivura mugerageze kwivuza narababwiye nti : Kugira ngo bakuvure, nuko ubanza ukivura ku giti cyawe, ukabanza mbese ugasobanukirwa neza n'uburwayi urwaye, icyo gihe ukuvuye urakira niyo wemeye kwivuza, cyane cyane ndabwira mwebwe abana batoya kuko ngiye kubasaba mumbabarire munyemerere kuko nanjye nimunsaba nzabaha. 

Ndabasaba byibura buri munsi kuvuga Ndakuramutsa Mariya 10 muzikuye ku mutima. Muri gusenga musabira ababyeyi banyu, musabira n'abandi bose batemera. Mubikore kuko isengesho ryanyu ndaryumva iyo murivuga ringeraho ndabinginze.

 

Ndakuramutsa Mariya icumi zizaba zihagije izindi nzajya nzishyiriraho bana banjye. Narabakunze ndabatora ndabatuma, bamwe bakomeje guseta ibirenge, ariko hari abakomeje kuntumikira.

 

Bana banjye kugeza ubu igihugu nticyanyakiriye uko bikwiye, kandi byari ngombwa kuko ngituyemo Njye n'Umwana wanjye, mureke kunyakira ariko Umwana wanjye yaragihawe tukirimo tukicayemo, kandi u Rwanda ni agahugu dukunda, bana banjye rero igihe kirageze, kugirango mubazwe byinshi mwanze kumva bana banjye. 

Nimureke kumbabaza bana banjye, hari byinshi bikomeje kumbabaza, abantu baragambanirana, hirya no hino baricana, ibyo byose biriho mubimenye mubirimo byaratangiye, muri mu bihe bya nyuma bana banjye.

 

Intango imaze kuzura irasendeye, kandi igiye gusandara ; aho bigeze nta garuriro.

 

Bana banjye, uyu munsi nabaganirije cyane, kandi mfite akazi kenshi, nimuzirikane ibyo nababwiye, kuko muri ibyo byose nababwiye, urukundo kwicisha bugufi, gusabana no gufashanya bamwe n'abandi, mudakeneye ishimwe ry'isi, mukamenya kandi kwiyegeranya mukiyunga, mukamenya kubaka umurimo w'Imana aho kuwusenya.

 

Bana banjye, ndagiye nzagaruka ubutaha.

 

Bana banjye, ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze.

 

Ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi, uyu munsi sinavuga ko mbasezeyeho kandi duhorana buri gihe cyose. Mbahaye umugisha ! 

Kw'Izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu ! Amina.

 

Forum Hiwit



13/03/2012
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres