Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA NYAGASANI YEZU YAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 01/04/2018

 
NYAGASANI Yezu yaje ababaye cyane ari mu rumuri rwinshi ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza, aransuhuza, ati :

NY.Y : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo!

BY. : Uraho Papa!

NY.Y :Umeze ute?

BY.: Papa, meze neza gahoro nawe urabibona. Singisinzira kubera ibintu bibi mukomeje kunyereka.

Indirimbo

Inyikirizo

Nzagushimira nyirimbabazi

Nzakubyinira ndi mu ikoraniro

Nzahamya hose urukundo rwawe

Nzaba igikoresho cyawe Rurema

Ibitero

Warankuze urantonesha

Umbarira mu bana bawe

Niyo ngize ikimputaza

Urampumuriza Dawe

None ndagusaba ubwenge

Ndagusaba ubushishozi

Ibyo mvuga n’ibyo nkora

Bibe ibiguhesha ikuzo

Ntuma hose Mwami wanjye

Namamaze inkuru nziza

Mvuga ko intebe y’ubwami

Ikikijwe n’impuhwe zawe

Bana banjye uyu munsi ndongeye ndabasuhuje, mugire amahoro, mugire amahoro urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye uyu munsi wa none ndongeye ndabasuhuje, aho muri hose, aho muhagaze hose, aho mutambuka hose, ari abari hanze ari abari na hano mu gihugu ndongeye mbasubriyemo mugire amahoro, mugire amahoro.

Bana banjye uyu munsi wa none ngarutse kubasura kubera ko mbakunda, ariko ubutumwa mbahaye busa n’ubwa mbere na nyuma kuko nababwiye gatatu, mbabwira ukwa gatatu mbabwira ukwa kane, birakomeye ntabwo byoroshye.

Bana banjye, nababwiye keeenshi ndakomeza kubabwira ariko mwanze kunyumva, mwanze kunyumva. None ngarutse ndi Umwami w’isi n’ijuru, ndi Umwami w’isi n’ijuru, ndi Umwami w’isi n’ijuru, ndi kumwe n’Umubyeyi wanjye. Nakomeje kumubatumaho ntimwamwumvise, nabatumyeho n’abahanuzi ntimwabumvise, none uyu munsi wa none najye ndongeye ndiyiziye, ndiyiziye, ndababwiye ngo ishyamba si ryeru, ndabibabwiye bana banjye ariko abanjye munkunda, munkomeyeho, mumenye ngo ndi kumwe namwe bana banjye, ndi kumwe namwe bana banjye mukomere kuri Rozari y’umubyeyi wanjye.
Abo ni abanjye munkunda, naho abakomeje kuntera umugongo bakantera utwatsi ngo mbese bariya bavuga iki, mbese ngo uriya ni Bikira Mariya, mwasuzuguye umubyeyi wanjye nanjye ubwanjye murandya muransuzugura, nabwiye ba barumuna na barumuna ngo bagiye gusubiranamo niko bimeze kandi bavukanye basa n’abonse ibere rimwe none niko bimeze.
Umwe amaze abandi, amaze abandi ariko nawe ntaho ari, ntaho ari, ibihugu n’ibihugu birahanganye, hirya no hino ni amarira gusa kugeza uyu munsi nanjye ubwanjye n’ubwo ubushize umubyeyi wanjye yarababwiye ngo arareba kino gihugu ngo akarira adakama kugeza uyu munsi u Rwanda, u Rwanda, u Rwanda nababwiye ko nta buye rizasigara ku rindi.
Gusigara ku rindi iki, bamwe bamaze abandi, bamaze abandi ariko mumenye ngo inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo; ndabibabwiye bana banjye.

Mwana wanjye nawe, nagutumyeho kenshi ndi kugutuma henshi, kugeza ubu wari usigaye uri kubahiriza ntabwo ari wowe kandi ufite ubutumwa bwinshi ufie hirya no hino, ndakubwiye ngo nimvuga ngo uhaguruka ujye uhaguruka kandi ntabwo byoroshye, ufite ubwoba, wigira ubwoba, ndi kumwe nawe wigira ubwoba (3), wigira ubwoba vuga ubutumwa nk’uko mbukubwiye kuko igihe cyo kubusohora cyarageze.
Uku kwezi murimo n’ubundi mbisubiremo kurakomeye, kurakomeye, murye muri menge bana banjye, murye muri menge. Mupfukame musenge ntabwo mbwira abari hano mu gihugu gusa ndabwira n’abana banjye bari hirya no hino aho batataniye muhore muri maso, muri maso musabire igihugu cyanyu amahoro, musabe cyane mupfukame muvuge Rozari y’umubyeyi wanjye kuko niyo igiye kubarokora, nibura hazagire urokoka.

Mwatezwe ibyorezo byinshi, indwara z’ubwoko bwinshi, ntimwamenye aho biturutse n’uko bimeze. Erega bana banjye mbabwize ukuri, ntabwo intambara mvuga ngo ni amasasu, intambara ntabwo ari amasasu gusa, murugarijwe, murugarijwe. Ubundi ndababwira ibiki, utareba narebe, ureba narebe rero aho ibintu bigeze, bigeze kure, bigeze kure, uku kwezi mwitonde abanjye, mwitonde, mwitonde muri kugendwaho, mwagendwaho ariko ndi kumwe namwe.
Bana banjye rero, nabahaye umubyeyi wanjye mubatumaho ndababwira ngo nimukomere ku ntwaro yanyu, benshi muri kuyisuzugura ntimuzi icyo ibamariye, ngira n’aho mbaha amavuta, umubyeyi wanjye abaha amavuta ngo mwisige mwinogerezeee, mugira aho mutererwa amakashe, ntimuzi biriya bikashe mugenderaho ko ari ibya sekibi ariko uwisize amavuta y’umubyeyi wanjye ntacyo azaba n’uyu munsi arahanaguye kuko shitani yarangije kubinjiramo, igihugu cyose iracyugarije, iracyugarije impande zose kiragoswe, kiragoswe mubimenye muragoswe, mubimenye.

Simvuze umunsi simvuze isaha ariko muragoswe mbibasubiriremo aya mezi murimo ntabwo ari meza, ntabwo ari meza. Muri kugenda bamwe bari guhekenyera abandi amenyo, abayobozi bamwe bamaze abandi ariko se muraganisha he mwebwe, muraganisha he mwebwe. Mbivugiye ku mugaragaro, mbivugiye ku mugaragaro ishyamba si ryeru.
 
Bana banjye nongere nsubiremo nkunda kubibabwira n’umubyeyi wanjye akunda kubibabwira: Umuvumvu yagitse umuzinga usarurwa n’abandi. Muri kubirundarunda, muri kubiryoza abandi nyamara namwe si ibyanyu, si ibyanyu, si ibyanyu mwabigize ibyanyu.
Mufite ubuyobozi bw’isi ariko jye ndi Umwami w’isi n’ijuru, ndabibabwiye. Muravuga, ibyo mukora byose ndi kubareba mwamaze abana banjye, bamwe mwabamariye mu buroko abandi mwabishe, abandi bari guhunda igihugu ari mwe bahunga bayobozi bakuru nyamara ntimuzi harya ngo akanyoni kagize gute ngo karaguruuka ariko kazagera aho kagatahuka, mbese ubwo ntimuzi n’ibyo mba ndi kubabwira, kagatahuka, ubwo nyamara mumenye ko uwicishije inkota nawe agiye kwicishwa indi, ndabibabwiye kandi ntabwo ari cyera erega, igihe cyageze, igihe cyageze mubimenye simvuga na byinshi.

Bayobozi bategetsi bakuru, narongeye ndababwira ngo nimwunamure icumu, nimwunamure icumu nsa nk’aho mbabwiye ngo nimukomereze aho, nimukomereze aho nyamara nakomeje guceceka ngirango ndebe ukwisubiraho kwanyu none nta kwisubiraho kwanyu. Igihe kirageze rero ngo mporere abana banjye, ngiye kubahorera rero.
 
Ngiye kubahorera abazasigara bake bankoreye bazagitura n’abandi bari hanze ni abana banjye nabo bazaza nk’uko namwe mwaje, mubimenye ndabivuze mbivuze kuri ino tariki kuri Pasika ku itariki ya mbere, ndabibabwiye bana banjye mubimenye. Bana banjye abankuunda nimupfukamire rimwe mupfukamire n’imiryango yanyu kuko benshi hari n’abadashobora gupfukama, muvuge agasengesho gatoya, uzajya ashobora kuvuga Dawe uri mu ijuri eshatu, Ndakuramutsa Mariya eshatu, Hubahwe Imana Data eshatu nzajya mwongereraho.

Wongere umbwirire umwana wanjye, umwana wanjye nkomeje kwegera ngo yandike ubwo ubutumwa, uti ngukomeyeho nawe nkomeraho, umbere umwana najye nkubere umubyeyi kandi ubimenye n’urugo rwawe nararutashye, ndurimo ndwicayemo kandi ngiye kugukorera icyo utishoboreye, ngiye kukigukorera, ngiye kukigukorera gusa komera ku ibanga ryanjye, ufite n’ibanga ryanjye urarifite urarizi ko hari icyo naguteganyirije utazi, gusa nkomeraho.

Ongera umbwirire abana banjye bari hanze inyuma y’igihugu n’abari hano mu gihugu ngo bana banjye, uyu munsi wa none mu bankunda mbahaye amahoro, nimwihe amahoro, muhoberane ndetse aho muri hose muzahoberane. Erega bana banjye munkunda uyu munsi wa none mukunda Rozari y’umubyeyi wanjye nimwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye, ibyo ndabibabwiye bana banjye, ndabibabwiye bana banjye. Mupfukame, nababwiye ko ishyamba atari ryeru, mbabwira ko intango igiye gusandara, igiye gusandara isandaye koko, igiye gusandara isandaye.

Mbasubiriremo, ibihugu n’ibihugu mwegeranye mugiye gusubiranamo kandi mwasubiranyemo, mwasubiranyemo kandi kugeza uyu munsi nta garuriro, nta garuriro amazi yarenze inkombe yarangije kurenga inkombe, ndabibabwiye, ndabibabwiye.
Mwana wanjye ubutumwa ubuvuge, buvuge witinya kubuvuga. Erega nongere nsubiremo, nongere nsubiremo, nongere nsubiremo umutima muhanano ntiwuzura igituza kandi umwana wanze kumva ntiyanze no kubona, umwana wanze kumvira se na nyina yumviye ijeri. Niho bigeze mwanze kumva none cya gihe cyabashiranye, cyabashiranye mubyumve, mubyumve.

Mvugiye ku mugaragaro n’abandi bari abana banjye n’abahungiye inyuma y’igihugu ni abana banjye ngiye kubagarura nk’uko bagiye, abankunda bazagaruka abanyumviye, n’igihe cyo guhembwa kirageze uwakoze neza agiye guhembwa n’uwakoze nabi nawe agiye guhanwa. Ibyo nabyo ndabibabwiye bana banjye. Ndongeye nsubiremo mbibabwiye ndi Umwami w’isi n’ijuru ndabivuze, ndetse nta byinshi mvuga ibindi nzabibabwira ubutaha. Ngaho mugire amahoro mugire amahoro urukundo rwanjye rubasakaremo, ndabibasezeranyije, mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.
 
Byishimo

 



01/04/2018
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres