Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 13/10/2018

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye noneho ababaye cyane, aranyitegereza aransuhuza, arambwira ati mwana wanjye reka nongere ngutume kuri aba bana banjye bose bari hirya no hino, bambwirire uti mugire amahoro, mugire amahoro, urukundo rwanjye rubasesekaremo. Bana banjye nkomeje kubabara kuko mbabajwe n’abana banjye benshi bakomeje kujyanwa mu buroko abandi bakomeje kuborera mu buroko, ibyo bikomeje kumbabaza cyane.

Bana banjye nababwiye byinshi iyi tariki ya 13 nayo ntabwo nyibagirwa, ntabwo nyibagirwa kuko niho mpa ubutumwa umwana wanjye. Ntacyo ntavuze, ntacyo ntavuze, kugeza uyu munsi wa none ndongeye mbabwire ko ishyamba atari ryeru, ndabibabwiye bana banjye, igihugu cyose kirugarijwe impande zose, ibihugu n’ibihugu bigiye guteranira igihugu kimwe, reka mbibabwire kubera kwigira bamwe ba ruharwa, ndabivuze bana banjye, ndabibabwiye bana banjye ntacyo ntavuze kugeza uyu munsi ndabibabwiye muhore muri maso mwitegure kuko intambara irakomeye, ariko mbabwize ukuri intambara ikomeye iri mu mitima yanyu.

Ndabibabwiye, ndabwira abana banjye bose bari hano mu gihugu ari n’abari hanze. Munyumve neza kuri 13 ndongeye ndabibabwiye bana banjye kandi sibwo bwa mbere nabibabwira.

Bana banjye nongere mbabwire bamwe bari kuza ngo ndi uyu n’uyu, bari kwigira ikirenga ngo ni jye ugiye kuyobora isi wagira ngo nwei Imana yanyu, mwigize akamana ngo ndi uyu n’uyu nyamara igihe kirageze cyo kugira ngo umwana wanjye nawe yatangiye kureba uko bimeze aho ibintu bigeze nyamara nongere mbabwire ntawe urusha umwana wanjye imbaraga. Rero muravuga ngo mufite ubwenge ntawe urusha umwana wanjye ubwenge arabubarusha mwese, umwana wanjye mwese arabubarusha, niwe mutegetsi w’isi n’ijuru, ni Umwami ukomeye mubimenye. Dore rero ngo jye ndi uyu n’uyu, jye ndi uyu n’uyu, jye ndi uyu n’uyu nyamara ntabwo bizahora gutya igihe kirageze muhore muri maso, abatareba hirya no hino ibiri kuba mu gihugu ni akazi kanyu nimushaka murebe ibiri kuba hirya no hino, ufite amaso arebe yitegereze maze abone gushishoza amenye ibyo aribyo.

Bana banjye ntacyo ntavuze kitagomba gusohora, ibyo nababwiye byose bigomba kuzuzwa nk’uko nabibabwiye, mubimenye bana banjye. Kugeza ubungubu nababwiye ngo intango iruzuye, iruzuye irasendereye iri hafi gusandara kandi izasandarana byinshi nongere mbibabwire, izasandarana byinshi.

Nababwiye ko umuntu agiye kuzajya ajya kurahura umuriro muri kilometero eshatu, ntabwo zikiri eshatu gusa ahubwo. Ndababwiye ngo nimukomereze aho ariko igihe kirageze ntacyo ntavuze kitagomba kuzuzwa, reka nongere mbibasubiriremo. Erega bana banjye umwana wanze kumvira se na nyina yumviye ijeri, mbibabwire.

Ah, ah ariko Banyarwanda kugeza uyu munsi ntimuzi ikirezi mwambaye iyaba mwari mukizi mwakumvise ibi dukomeza kubabwira mukisubiraho, aho kwisubiraho ahubwo ndababwira ngo birakomeye ahubwo muramvuga ngo dukomereze aho, mubimenye, mukomeze guhohotera abana banjye hirya no hino. Bamwe bakomeje kuborera mu nzu y’imbohe abandi bakomeje kurigiswa, abandi bakomeje guhunga igihugu ari mwe bahunga mwe bayobozi bakuru mugira ngo simbibona

none mutangiye kuvuga ngo turarekuye aba n’aba, turekuye aba n’aba kandi nkomeje kubona hari kwinjira benshi, ariko mubimenye urucira mukaso rugatwara nyoko, mubyumve Abanyarwanda nyamara kugeza uyu munsi, ntabwo mbwira abanyarwanda gusa ahubwo ndabwira n’abari hanze bakomeje kwigira akari aha kajya he batumva ibyo tubabwira, nabo ndakomeza kubabwira, mwisubireho, mwisubireho abashoboye gupfukama nimupfukame kandi mupfukamire igihugu cyanyu, mufukamira imiryango yanyu, hari abadashoboye gupfukama mupfukamire mubasabira, mupfukamire imbyaro zanyu, urubyiruko rurananiranye nimurusabire, murusabire kuko kugeza uyu munsi urubyiruko ntacyo rwitayeho, noneho rero ni mwebwe mugomba kubasabire mwebwe mushobora gupfukama. Mupfukame rero muvuge Rozari, ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu, n’utazabishobora akavuga Dawe uri mu ijuru eshatu, Ndakuramutsa Mariya eshatu, Hubahwe Imana Data eshatu, ibindi nzajya mbibongerera bana banjye, ubwo ndabwira babandi bafite intege nkeya, ibyo mubyumve rero, munyumve bana banjye.

Erega bana banjye na none mbasubiriremo, ishyamba si ryeru, ishyamba si ryeru. Bana banjye uyu munsi wa none nongere mbabwire ngo « Nyamwanga yanze kumva ntiyanze no kubona » kandi mugiye kubibona. Nakomeje kubabwira, ntacyo ntavuze mutagomba kubona. Bana banjye urugogwe rugiye kubitura hejuru nakomeje kubibabwira, imvura nyinshi y’amahindu igiye kubanyagira. Murumve namwe iyo mvura iyo ariyo, nakomeje kubabwira mugiye kubona mubone ngo dore kariya kanyoni kageze hariya, ako kanyoni ni akahe ? Muzajya mukabona mu kirere, ubwo murumva akanyoni ndimo kuvuga ? Niko kagiye kuzabamishaho iyo mvura ndimo kubabwira, maze mubimenye ubwo mbaciriye n’ako kagani. Ako kanyoni kagiye kuzajya kabagenda hejuru mumenye ako ariko, ibyo ndabibabwiye bana banjye ntacyo ntavuze kitagomba kuzuzwa. Mbibasubiriyemo imvura y’amahindu igiye kubanyagira, mwumve iyo mvura y’amahindu iyo ariyo, mbibasubiriyemo kangahe ndabibabwiye kandi mpora mbibabwira ntacyo ntavuze, ntacyo ntavuze nongere mbasubiriremo ishyamba si ryeru, muhore muri maso, mupfukame musenge musabira igihugu cyanyu, uyu munsi mbabwiye ibyo ibindi nzabibabwira ubutaha, ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.
 

 

Byishimo


13/10/2018
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres