Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 13/05/2018

Indirimbo


Inyikirizo

Iyizire iyizire (x2), iyizire ngabire y’Imana yatugabiye.

Ibitero

Ushaka ingabire y’Imana ntarambirwa

Ahora asenga cyane abikuye ku mutima

Mariya mubyeyi z’imana n’uwacu

Ubwiza bw’ijuru bugutemba ku mutima

Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina. Ngwino Roho Mutagatifu usanganye imitima y’abakwemera bagukunde, ohereza roho wawe byose bibe bishya n’isi izabone guhinduka, dusabe Mana wamenyesheje abakwemera Roho Mutagatifu turagusaba kubwirizwa nawe, gukunda ibitunganye no kunogerwa nawe iteka, ku bwa Yezu Kristu umwami wacu. Amina.

Mana yanjye uyu munsi wa none nongeye kugutura u Rwanda rwacu, none Mama uyu munsi wongeye kunyiyereka none kano kanya wavuze ngo : Ndaje, ndaje ndi kumwe n’umwana wanjye kandi benshi muvuga ngo jye ndi umugore nk’abandi. Ntabwo ndiwe, ntabwo ndiwe, bana banjye mubimenye. Bana banjye munkunda, uyu munsi wa none nimukomeze, mukomeze, mukomeze Rozari kuko ibi bihe birakomeye mugezemo. Uwo nkunda niyumve ibyo mvuga kandi ibyo nababwiye byinshi mwamaze kubibona. Muri mu gahe gatoyaaa niko musigaje.

Naje ngendereye Afurika, nicaye hano muri Afurika ariko ndi mu gahugu kanjye kanjye gatoya gakomeye kandi nicayemo n’uyu munsi ariho ndi kuvugira ibingibi, mubimenye.

Mwana wanjye uyu munsi wa none, ndongeye ndakubwiye ngo uyu munsi ubutumwa ntuvuge ngo buri gutinda, ntabwo bwatinze.

BY. : Oya, oya Mama, urongeye.

BM. : Ntacyo urabona mwana wanjye, nakweretse intango, intango narayikweretse n’uyu munsi nkomeje kuyikwereka. Iyo ntango irasendereye mu minsi yashize nababwiye ko yahongotseho uruhanga rumwe, none rero bana banjye igiye gusandara isandaye, igiye gusandarana byinshi, ibyo nababwiye bana banjye ntacyo mutari mwabona kugeza uyu munsi hasigaye gatoyaaa. Nababwiye imvura y’amahindu ntabwo ari iyingiyi hari iyindi mugiye kubona igiye kubanyagira ndetse igiye kubanyagira. Nababwiye ko igiti gikomeye, igiti kinini cy’inganzamarumbu cyumye, nta shami

risigayeyo, ntacyo risigaranye koko mbabwize ukuri. Naravuze, naravuze ariko mwanze kunyumva, mwanze kunyumva.

Mwana wanjye uko nguhaye ubutumwa n’iyo ryaba ijambo rimwe jya uhita urivuga rimenyekane kuko naragutumye, naragutoye ntiwantoye, ntiwantoye umwana wanjye arakubwira uko bwije n’uko bucyeye nanjye ndakubwira uko bwije n’uko bucyeye, bimwe rero usigaye nawe uvuga ngo ese ngo bigeze hehe bigeze hehe kandi nawe uri kubibona ntacyo utabona. Ahaaa ntacyo mvuze mwana wanjye, ntacyo nkubwiye.

Mwana wanjye, ongera unsuhurize abana banjye rero uyu munsi wa none ku itariki ya 13 uti bana banjye nimugire amahoro, nimugire amahoro, nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye ndabakunda, ndabakunda, ndabakunda. Unkomeyeho wese nanjye mukomeyeho kugeza uyu munsi n’urugo rwe rurarinzwe. Nimuhumure bana banjye, muhumure ndi kumwe namwe. Ntabwo ndi kubwira u Rwanda gusa, ndi kubwira amahanga, ndi kubwira isi yose kugira ngo abanyumva ngo nimupfukamire rimwe musenge muvuga Rozari cyane, ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu nimubishobora mujye musozesha ishapule y’impuhwe z’Imana, ubwo ndabibabwiye bana banjye, munyumve, unyumva yumve utumva nawe ni akazi ke.

Nimusabire igihugu cyanyu kuko kirakomerewe cyane kuko kano gahugu karimo gukorerwamo byinshi, kagiye gukorerwamo byinshi kuko ni urumuri rw’amahanga yose, kuko niho twicaye niho dutuye. Uyu munsi nongere mbasubiyiriremo, uyu mujyi nywicayemo jye n’umwana wanjye, tuwurimo turawutuye, unyumva yumve utumva ni akazi ke, ubu turi kuwutambagira. Afurika yose, nababwiye ngo nazindutse kare kare, nazindutse kare kare kuri ino tariki ya 13 nicara muri Afurika ariko nicaye hano mu Rwanda. Rwanda, Rwanda we, Rwanda we ntuzi ikirezi wambaye, ntuzi ikirezi wambaye iyaba mwari mukizi mwakwisubiyeho, nakomeje kubabwira uko bwije n’uko bukeye.

Bana banjye abanyumva banyumve ishyamba si ryeru, imvura y’amahindu mbisubiremo igiye kubanyagira, mumve namwe iyo mvura iyo ariyo, ntabwo ari iyingiyi muvuyemo ntabwo nayo mwari mwayirangiza ariko nababwiye inkangu, mbabwira imyuzure, mbabwira amahindu, ibyo byose mwarangije kubibona, uwumva yumve utumva ni akazi ke.

Bana banjye mwateze amatwe koko mukumva nibura nzagire uwo ndokora, erega bana banjye ntacyo mutabwiwe uwanjye yumve, Rozari, Rozari abanjye munyumva muyivuga muyigire akabando kanyu ko kwicumba k’amanywa n’ijoro, k’amanywa n’ijoro, uko bwije n’uko bucyeye mugiye kujya mwumva hirya no hino ngo dore inzu irahirimye mwarabibonye, noneho igiye kujya ibahirimaho, nibibahirimaho bayoberwe n’aho imirambo yanyu iri, ntacyo ntavuze ntacyo ntavuze, ndavuze ndavuze uyu munsi , uyu munsi muhore mwiteguye muhore muri maso.

Erega bana banjye ndi umubyeyi wanyu ubakunda kandi ubakomeyeho. Bana banjye uyu munsi wa none abanjye munyumva, ndongeye ndababwiye ngo mwakomeje gukora ibyo nshaka nimwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye. Bana banjye uyu munsi wa none nongere

mbabwire cyane ndabwira abalejio, abalejio nimukomeze ubutumwa mukomeze mutambagize hirya no hino kuko muri ingabo zanjye nkunda cyane kandi ndanabashimiye kuko muri gukora ugushaka kwanjye bana banjye, ndabibashimiye bana banjye. Abalejio, uyu munsi wa none nongere mbasubiriremo, nimunkomereho nanjye mbakomeyeho. Bana banjye sinavuga ko mbashimye cyangwa mbakunda ariko ndabashimiye n’umutima wanjye.

Indirimbo

Habwa impundu Mariya nyina wa Jambo

Wowe wabyaye umutabazi ariw Yezu Kristu.

Tega amatwi wumve ibyo tukubwira Mawe

Iteka uzajye utuba hafi tube mu kwaha kwawe

Mwana wanjye vuga ubutumwa nk’uko mbukubwiye, mbuguhaye ntihagire ijambo wongeraho kuko iyo mvuze ijambo mba ngira ngo abana bajye ugire icyo ubabwira, ndabikubwiye mwana wanjye.

Indirimbo

Ubwacu Mariya ntacyo tubasha

Kandi iyi isi igeze aharenga uyitabare bwangu

Habwa impundu Mariya nyina wa Jambo

Wowe wabyaye umutabazi ariwe Yezu Kristu

Mwana wanjye ongera umbwirire abana banjye aho bari hose hirya no hino ku isi yose, nongere mbasubiriremo, ndabasuhuje (3) mugire amahoro (3). Aho mwatataniye mupfukamire rimwe musabire igihugu cyanyu musaba amahoro, musaba no gutaha dore igihe kirageze.

Muhumure bana banjye ntabwo muri mwenyine mbari iruhande jye n’umwana wanjye kuko ntabwo nabavanye ku mutima, ndi kumwe namwe bana banjye. Bana banjye rero aho mwicaye mujye muzirikana ko ntabibagiwe, mbibasubiriyemo. Bana banjye aho mwatataniye hirya no hino hari benshi bamaze kwibagirwa uko mumeze ariko jye ndabazirikana bana banjye.

Bana banjye aho muri hose nimuhumure ndi kumwe namwe nababwiye byinshi bimwe muri kugenda mubyibonera ariko hasigaye akantu gatoyaaa, ntacyo twababwiye jye n’umwana wanjye kitagomba gusohora. Nababwiye byinshi, uyu munsi nta byinshi mvuga ibindi nzabibabwira ubutaha.

Ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi, urukundo rwanjye rubasakaremo. Mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.
 
Byishimo


13/05/2018
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres