Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Ubutumwa Umubyeyi Bikira Mariya yahaye Byishimo ku I tariki ya 1/03/2014

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye, atishimye cyane nuko aranyitegereza aransuhiza ati : 

Bikira Mariya : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo. 

Byishimo : Uraho mama, 

Bikira Mariya : Mwana wanjye umeze ute ? 

Byishimo : Mama meze neza gahoro nawe urabibona imibabaro ikomeje kuba myinshi mu mubiri wanjye. 

Bikira Mariya : Komeza rero mwana wanjye wihangane, ukomeze usabire benshi nagushinze, niwo murimo naguhaye, kandi mwana wanjye ndishimye , nshimishijwe n’amasengesho naguhaye ukaba warabashije kuyarangiza, n’urugendo naguhaye ukaba warabashije kururangiza. 

Byishimo : Urakoze mama. 

Bikira Mariya : Ariko kandi mwana wanjye ujye wubahiriza ibyo nkubwiye ubivuge ,nta nakimwe wibagiwe, kuko kenshi mbona ubitindana,kandi iyo utabivuze hari benshi uba wishe. 

Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose, ari abari hano mu gihugu n’abari hanze, uti ni mugire amahoro, ni mugire amahoro, ni mugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. 

Bana banjye, nabatumyeho kenshi , mbatumaho intumwa n’abahanuzi, nanjye ubwanjye nariyiziye n’umwana wanjye, ariko mwanze kutwumva, ntagaruriro rero, twakomeje kwihangana tugira ngo turebe ko hari uwahinduka ariko ntacyahindutse, iyo mbabwiye ngo ni mwunamure icumu bisa nkaho mbabwiye ngo nimukomereze aho. 

Nababwiye ko intambara ibugarije, intambara mvuga ikomeye iri mu mitima yanyu. Muririrwa muratoteza bagenzi banyu ,muragambanirana, muricana mugirango simbibona kandi ibyo mukora byose mba narangije kubibona. 

Aragowe, aragowe uri kwica mugenzi we, kuko uri kwicisha inkota nawe agiye kuyicishwa. Bana banjye ba banyarwanda naziye mwebwe, naziye mwebwe, naziye mwebwe, kuko nabonaga hari icyo mukeneye, ubu bana banjye ,ubu shitani yabinjiyemo, yabinjiyemo mu mpande zose z’igihugu ubu irimo irakorera ku mugaragaro, no mubayobozi bakuru irimo, niho yashinze imizi. 

Bayobozi, bategetsi, sibwo bwa mbere nababwira, mukomeje kurya abo muyobora mubagambanira , byinshi rero mugiye kubiryozwa; dore mvugiye ku mugaragaro, uwumva yumve, mushatse, mugabanye inda zanyu, musangire na bagenzi banyu. 

Mwana wanjye nawe kandi ndagushimira urugendo wakoze werekeza I Kibeho,wubahiriza inshingano naguhaye,uzanshimirire nabo mwari kumwe mufatanya isengesho. Erega mwana wanjye babwirire uti Kibeho ntabwo ari umuryango, Kibeho ntabwo ari umurenge Kibeho ni abo nza mpasanga. 

Bana banjye bumva ibyo mvuga kandi bakabishyira mu bikorwa, ni muvuge Rozali buri munsi ishapule y’ububabare ku wa Kabiri no kuwa Gatanu musabira abatabashije kubikora kandi musabira igihugu cyanyu kuko mbona cyugarijwe cyane. 

Bana banjye ni musabe cyane,musabire igihugu cyanyu kuko kirimo amahwa y’inzitane kandi benshi agiye kubahanda. Uku kwezi murimo kurakomeye cyane, mugeze mu kwezi kubi cyane mubimenye, kuzarokoka bake. Benshi muratunguwe, muratunguwe kubera kutumva kwanyu. 

Bana banjye b’abanyarwanda nongere mbasubiriremo ,umwana wanze kumvira se na nyina yumviye ijeri, kandi uwanze kumva ntiyanze no kubona. 

Byishimo : Mama ko ukomeje kunyereka byinshi kandi bikomeye, mwakomeje kunyereka intango yuzuye igiye gusandara none mukaba mukomeje kunyereka abantu benshi bapfa none se mama ko ukomeje kunkura umutima, aho ryamye nkicara mfite ubwoba. 

Bikira Mariya : Mwana wanjye wigira ubwoba ibi nkomeje kukwereka niko bigomba kumera kuko kugeza ubu ntagaruriro. Bana banjye urugogwe rugiye kubikubita hejuru muri gushaka amafaranga, muri kurundarunda byinshi ariko si ibyanyu ntabyo muzatunga mubimenye, kandi ntagihe ntabibabwiye. Hari bamwe bavuga ngo igihe navugiye ngo mbese bizaba ryari, ibimenyetso birahari, nababwiye imyuzure, imiyaga, inkangu hirya no hino,mbabwira umuntu ukomeye uzicwa ibyo byose mwarangije kubibona, ntacyo rero mutabonye ubu hasigaye akantu gato kamwe kandi nako kari hafi, mubyumve, mubyumve , mubyumve, ntacyo ntavuze kitagomba gusohora. 

Bana banjye mbasubiriremo, uwanjye wumva ibyo mvuga kandi akabishyira mu bikorwa, uwo igihe cyose muri iruhande ntacyo azaba nzamurinda. Bana banjye mu nkomereho nanjye mbakomeyeho. 

Bana banjye ari abari hanze ari nabari hano mu igihugu nababwiye ko, njyiye kubabumbira hamwe, mugikumba kimwe ,niko bimeze. 

Bana banjye mwumve ibyo mbabwira aho muri hose, ndabasaba Rozali, ishapule y’ububabare kuwa Kabiri no ku wa Gatanu, kuko niyo igiye kubarokora. Bana banjye uyu munsi nongere mbasubiriremo, mbaha byinshi ,bamwe ngo biriya ni ibiki, nyamara bamwe mugiye kubazwa ibyo mwanze kumva. Ndababaye, ndababaye cyane, mbabajwe na kino gihugu cyanyu n’abanyarwanda, kuko benshi bagiye gutsebwaho. 

Bana banjye uyu munsi wa none simbabwira byinshi kuko byinshi narabibabwiye ,uwumva yarumvishe utarumvishe nawe ni akazi ke ntacyo azireguza imbere y’Imana Data. 

Bana banjye ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze, mbahaye umugisha ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.Amen

 

FORUM.HIWIT.COM 



01/03/2014
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres