Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 25/12/2011


Umubyeyi Bikira Mariya yaje yishimye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya nacyo nuko aranyitegereza aransuhuza ati: 

B.M.: uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo? 

BY.: uraho mama. 

B.M.: mwana wanjye umeze ute? 

BY.: mama meze neza gahoro nawe urabibona, ingendo zikomeje kuba nyinshi sinkiruhuka na rimwe. 

B.M.: mwana wanjye ihangane ukomeze ukore ugushaka kwanjye n'umwana wanjye, ninguhamagara ujye witaba, aho ngutumye ugende. 

BY.: mama ndatotezwa. 

B.M.: mwana wanjye komeza utotezwe, ugeragezwe, ubababare kuko kubabara kwawe ni ibyaha by'abantu benshi bakomeje gukorera hirya no hino muri ino si ndetse no muri kino gihugu cyanyu cy'u Rwanda uri guhongerera. Ntacyo utazi rero byose warabibwiwe ko uzababara, gusa ntukajye ugira ikintu kikubabaza kuko igihe cyose mba nkuri iruhande, ntabwo nzagutererana na rimwe.

BY.: mama nubundi ndabizi kuko iyo mutamba hafi ntabwo mba ngihumeka umwuka w'abazima. Mama rwose nzagukorera, nzakugwa inyuma. 

B.M.: mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose uti nimugire amahoro, nimugire amahoro, nimugire amahoro, nimugire amahoro.

 

Urukundo rwanjye rubasakaremo bana banjye, uyu munsi mbifurije Noheli nziza n'umwaka mushya muhire ariko muzawubemo intwari kuko uzarya umuhanga bana banjye, nkomeje kuba hano muri cyino gihugu cyanyu cy'u Rwanda bana banjye, nkuko nabasezeranyije ko ntazabasiga nk'imfubyi niko bimeze ubu ndi hano mu Rwanda rwanyu, ubu ndahicaye njye n'umwana wanjye Yezu Kristu wabapfiriye ku musaraba. 

BY.: mama uyu munsi mumpishuriye byinshi murakoze, ariko mbere yo kugira icyo tuganira ubanze utubabarire ibicumuro byacu, ubanze uturuhurire imitima yacu iremerewe, ubanze ushyitse imitima ya benshi mu nda cyane cyane abana bawe bagukunda. 

B.M.: bana banjye buri muntu wese kano kanya atekereze ku mutima, ashyitse umutima hamwe maze avuge ikiri ku mutima we ariko cyane cyane asaba yizeye kandi yumva ko icyo asaba gishoboka ariko cyane cyane yicisha bugufi kugira ngo ashobore kwakira icyo ari buhabwe.

 

Bana banjye, nkomeje kuza kubasura ntabwo nahwemye nuyumunsi niyiziye, nkomeje kubatumaho umwana wanjye w'intamenyekana, w'insuzugurwa uwo benshi bahinduye umusazi, ariko bana banjye hahirwa usara yamamaza ijambo ry'Imana, uwo arahirwa cyane.

 

Bana banjye uyu munsi wa none sinababwira ko mbabaye kandi ndi umubyeyi wanyu, sinababwira ko nishimye cyangwa mbagaye.

 

Bana banjye ndababaye cyane mbabajwe cyane nuko ibyo nkomeza kubabwira nta na kimwe mufata ahubwo mwibereye mu tuntu n'utundi.

 

Mwana wanjye, mbwirira abatuye isi uti isi mutuye mwayihinduye umwanda amategeko Imana yabahaye ntimukiyitaho na busa none kakaba kababayeho kandi ibyo nababwiye byose ibyinshi bimaze kugaragara.

 

Mwana wanjye umbwirire nabo bayobozi banyu, bambwirire uti mukomeje kumbabaza cyane murarya abo muyobora ntimukita ku ntama mushinzwe, nyamara bana banjye mubirye ariko ntabyo muzatunga, bana banjye, abana banjye bararira amarira yabo angeraho.

 

Bana banjye bambwirire uti igihugu cyanyu kiragoswe ubu shitani yakinjiyemo ubu iri gukorera ku mugaragaro ubu iritegekera abantu benshi yabinjiyemo iri kubakoresha byinshi mwana wanjye, ongera ubambwirire uti nimuhunge icyaha kibateranya n'Imana yanyu kuko ibikomeretsa umutima wanjye bikomeje kwiyongera hirya no hino muri kino gihugu, abana banjye baraboroga nta muntu ugifite ikintu cye cyose cyabaye icya bamwe kubera ko barusha amaboko, ibyo rero bana banjye iyo mbibonye birambabaza cyane mbisubiyemo mubirundarunde ariko si ibyanyu ntabwo muzabitunga.

 

Bana banjye murakomerewe cyane, none rero bana banjye mwumva ibyo mvuga mukabishyira mu bikorwa ndababaye muri bino bihe bibi bikomeye murimo ndabasaba gukoresha intwaro yanjye nyayo nabateguriye mwiyegurira umutima wanjye utagira inenge buri gihe mwifatanya nanjye muvuga isengesho rihoraho rya Rozari n'ishapule y'ububabare ku wa kabiri no ku wa gatanu,

 

Bana banjye kandi icyo nongeye kubasaba ni ukuvuga Rozari muzirikana amibukiro yayo yose kandi mutuje, muhabwa penetensiya buri gihe, mwumva missa ntagatifu , muhazwa buri gihe,

 

Bana banjye ibyo ndabibasabye cyane kandi sibwo bwa mbere nabibabwira ariko kenshi ntimubikora.

 

Bana banjye ndababwira ko buri gihe mugomba gusaba imbabazi igihe cyose kuko mudahora muri intungane, hari benshi banga gusaba imbabazi bavuga ko nta cyaha na kimwe bafite, ese ubwiwe ni iki ko uri umwere ngo de?

 

Nyamara kandi bana banjye nta byera ngo de!

 

Nyamara bana banjye mbafatiye hejuru y'inyanja mbarekuye gato mwagwamo, nteze amaboko ntegereje uwaza.

 

Isi mutuye ni ikibuga mwaharuriwe kugira ngo mukidagadureho kuko mutazi umunsi wo kubataruraho,

 

Bana banjye nababwiye kenshi mbaburira kenshi ufite ugutwi ko kumva arumve neza icyo naba narababwiye maze ashishoze,

 

Bana banjye mwumve neza igihe nje mbabwira mba ntaje kugirango ngo dukine, mba nje kugirango musenge mwisubireho kandi mba nje kubibutsa kugirango icyo mutazi mugikore ariko ntabyo mukora kandi mumenye yuko nta na kimwe nigeze mbabwira mutazi ibyo mbabwira ni ibyo mwari musanzwe muzi mba ndi kubasubiriramo,

 

Ndababwira ko mugomba gusingiza Imana igihe cyose, bana banjye ijambo ry'umwana wanjye ntirihera kereka iryo atavuze kandi bana banjye igihe cyose mujye mwihanganira ibyo mubonye cyangwa ibyo musanze.

 

Aka gahugu kanyu k'u Rwanda naragatoye, u Rwanda rugiye kuba karorero k'amahanga y'isi yose, si ugukina, umwana wanjye yabibabwiye abikuye ku mutima niko bimeze,

 

Bana banjye ndabinginze mureke gushinja bagenzi banyu mubabeshyera ibyo mutahagazeho, nimuvugishe ukuri kuko ukuri kurakiza.

 

Erega bana banjye ndabakunda, ndabakunda, ndabakunda, nimwirinde ikibi cyose n'igisa nacyo cyose maze muze munsanga kuko nteze amaboko ntegereje uwaza,

 

Bana banjye ndabakunda, ndabakunda, ndabatashya kandi mbatumaho muharanire ukuri, muharanire urukundo maze mube umwe koko.

 

Bana banjye nababwiye byinshi ariko mwanga kumva mbisubiremo mugiye kumvishwa n'ikibando.

 

Bana banjye ibintu birakomeye muri kino gihugu cyanyu ntibyoroshye ibikomeye biraje kandi bizarokoka bake dore aho navugiye mwanga kumva, nyamara bana banjye maze kunanirwa mbisubiyemo ibikomeretsa umutima wanjye bikomeje kwiyongera hirya no hino muri kino gihugu cyanyu cy'u Rwanda, ibi mbabwira muraza kuyoberwa uko bigenze muri gushaka amafaranga, mukomeje kunyunyuza imitsi ya bagenzi banyu nyamara kandi ntabyo muzatunga. 

BY.: Mama mukomeje kunyereka byinshi ni uko binteye ubwoba. Mama murakoze, murakoze. Mama ndakwinginze fasha abawe bose ukomeze ubagenderere ubereke ikiza maze ikibi ukibarinde, udutsindire ikibi cyose mubyeyi kuko turi abana bawe ukunda. 

B.M.: Mwana wanjye ongera umbwirire abana banjye uti abanjye munkunda nimunkomereho nanjye mbakomeyeho mukomeze mumbere abana nanjye mbabere umubyeyi, nimuvuge Rozari mubikuye ku mutima, musabire bagenzi banyu batabashije kuyivuga ndabibasabye,

 

Mbabwiye ibyo ibindi nzabibabwira ubutaha, ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye urukundo rwanjye rubakomeze, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi.

 

Bana banjye muramenye sinzabe nyamwisiga ngo nisange namwe kandi ntimuzabe Babura mwaje, ndabinginze ndabibabwiye.

 

Bana banjye uyu munsi wa none mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi ku izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.

 

Bana banjye nzagaruka ubutaha ngaho murakoze murakagira Imana.

 

Forum Hiwit



25/12/2011
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres