Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA NYAGASANI YEZU N’UMUBYEYI BIKIRA MARIYA BAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 13/04/2018

 
Indirimbo

Inyikirizo

Habwa impundu Mariya nyina wa Jambo

Wowe wabyaye umutabazi ariwe Yezu Kristu

Ibitero

Ubwacu Mariya ntacyo tubasha

Kandi iyi si igeze aharenga uyitabare bwangu

Tega amatwi wumve ibyo tukubwira mawe

Iteka uzajye utuba hafi tube mu kwaha kwawe


Mwana wanjye ntuzongere nawe kwirengagiza gutanga ubutumwa ndongeye nsubiremo iminsi itatu yose ujye uhita ubutanga buzabe bwarangije gutangwa, ntujye uvuga kandi ngo ndarwaye niyo mpamvu nguterereza n’ibintu bakabiguha hari ubugufata se. Ehh, busohore nk’uko mbutanze kandi igihe kirageze, navuze ukwa gatatu mvuga n’ukwa kane kandi ibimenyetso biri kuboneka byinshi. Ndavuze ngo vuga, vuga, vuga, ningutuma ujye uhita uhaguruka ndabivuze, mbwirira abana banjye bari hano mu gihugu n’abandi bana banjye bari hirya no hino uti mugire amahoro, mugire amahoro. Ndabasuhuje urukundo rwanjye rubasakaremo.

Bana banjye, ndabasabye muvuge Rozari, ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu . Ntabwo nsabye u Rwanda gusa nsabye n’isi yose, musabire, ndabibabwiye bana banjye. Uyu munsi wa none bisa nk’aho ari ubwa mbere n’ubwa nyuma mubirebe impande zose ziragize. Ntabwo navuze ngo intambara ikomeye, intambara ikomeye iri mu mitima yanyu, muraba mureba, ntacyo mvuze, ntakaraba ahubwo ntacyo murabona. Imipaka yose irugarijwe, hahirwa uwumvise hahirwa n’uwisize amavuta y’umubyeyi wanjye.

Nabatumyeho kenshi umubyeyi wanjye, ndaje ndiyiziye, ese mama ndi so, cyangwa ndi papa, cyangwa ndi iki, ndi igiki cyanyu mbese. Ndi kumwe namwe murahirwa bana banjye ngaho nimusabe, ndi kumwe na mama wanjye, na mama wanjye. Mu gitondo mujye muvuga ngo turi kumwe na Papa, ndabibasabye bana banjye kandi agasengesho mbasabye gato mujye mugakora, nimuhaguruka mugiye ku kazi ni Dawe uri mu ijuru eshatu, Ndakuramutsa Mariya eshatu, Hubahwe Imana Data eshatu ibindi umubyeyi wanjye azajya abibongereraho, burya n’ubutumwa ndamutuma n’uko muri gusuzugura niyo mpamvu uyu munsi niyiziye, ndabibabwiye, ariko ishyamba si ryeru ndabivuze kandi mwana wanjye ubu butumwa ubutange, ishyamba si ryeru

hahirwa n’uri kubwumva ndabivuze, ndabivuze. Ndavuze ngo intambara ikomeye iri mu mitima yanyu, ndababwiye ngo igihugu cyanyu kirugarijwe nta n’aho muzahungira, ubuhungiro buri mu mutima w’umubyeyi wanjye Bikira Mariya, ndabibabwiye ndi kumwe nawe. Nimucigatire ishapule yanyu munabivuge, ntabwo mbwira u Rwanda ndabwira abana banjye aho batataniye hose, mubivuge mubikore. Ndababwiye bana banjye ndongeye ndavuze, muvuge muvuge, hirya no hino muvuge ndabibabwiye ndetse uyu munsi iyi tariki muyandike, abandika mwandike, abumva mwumve, dore ngo mwigize akari aha kajya he. Ibikomerezwa byose bigiye guhananturwa n’abandi bari hanze ni abana banjye nabo ngiye kubazana nk’uko nabazanjye uko mwaje murabizi, muririrwa muvuga amahoro amahoro, ntayo ntayo mufite nta n’ahari ndanabibabwiye. Jye ndavuze, nje ndi Umwami w’isi n’ijuru ndabibabwiye.

Mwana wanjye nawe ntutinye kubutanga ndabivuze, ndaje ndaje ndiyiziye nababwiye ko nje gusukura. Mbese iyi mvura muzi iyo ariyo, n’iyi mvura ntimuzi iyo ariyo mwebwe ngo murasenya murasenya amazu mugiye no kubisana mutazi n’ibyo musana ibyo aribyo, byose bigiye guhinduka ubusa navuze guhirima ntabwo ari uguhirima zizasigaramo ubusa nabyo mubimenye.

Bana banjye muhumure, muhumure abanjye munkunda kandi munkumbuye ndi kumwe namwe bana banjye, ndababwiye bana banjye hahirwa uwisize amavuta y’umubyeyi wanjye uwo arahirwa cyane nongere mbibasubiriremo.

Mwana wanjye ndabona ufite ubwoba cyane,

BY.: Erega Papa, ni ariya maraso ukomeje kunyereka, rwose birambabaje.

NY.Y.: Oya wibabara mba ngira ngo nkwereke ibigiye kuba mu Rwanda, muri kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda. Witinya kuvuga nta n’icyo ushobora kuba, benshi muba mwicaranye, ntacyo uteze kuba, hano mwicaye ni Kibeho ya kabiri, Kibeho ya kabiri ni hano mu mujyi rwagati bana banjye murahirwa abahapfukamye murahirwa cyane, murahirwa cyane n’imiryango yanyu. Umuntu witwa umurwayi wageze hano kuwa gatanu, kuwa kabiri uku kwezi ni ukw’abarwayi, nagushyizeho na none nabongeye ndabongeye. Maze nongere mbabwire bana banjye uyu munsi ubutumwa burakomeza nongere mbabwire ngo uyu munsi mupfukamire benshi, mupfukamire benshi mufashe benshi, mugiye guhura n’ibigeragezo umuntu azajya aturuka hirya no hino aze akubwire ngo nkeneye iki n’iki niba ugifite uzakimuhe niba ntacyo ufite uzamwihorere kandi byaratangiye, erega na kano kanya twari kumwe byabaye byatangiye, byatangiye bana banjye ahubwo ntimuzagire ngo mupfe kuroha ururimi rwanyu ngo muragira, mubibahe ndabibabwiye bana banjye ariko ariko hirya no hino mugiye kumva intambara hirya no hino mugiye kumva abantu bari gupfa hirya no hino kandi bimwe byaratangiye murabyumvise, musabirane musabirane.

Bana banjye muri hanze namwe aho mwatataniye mupfukame, mupfukamire igihugu cyanyu, mupfukamire abarwayi, erega musaba no gutaha kuko igihe kirageze, igihe kirageze. Bana banjye

namwe muri kumwe na Byishimo, ntabwo ari Byishimo muri kumwe nawe, ahubwo muri kumwe na Papa wanyu ubakunda, uyu munsi ndongeye mbabwire ngo

BY.:Yego, yego, Mama, mama, ndabasiga. Urakoze ndayabaha. Yego, yooo namukozeho ni murumuna wanjye koko.

Yego, yego, ngo ugiye kumuha n’akandi kazi se ko wakomeje kubivuga cyane, ngo bajiginywe aragushimira, ishimwe rizabe iryawe.

NY.Y.: Mbwirira abana banjye bari hanze ngo nibapfukamire rimwe. Mupfukamire rimwe muvuge amasengesho igihe cyanyu kirageze, igihe cyanyu kirageze cyo kugira ngo mutahuke mu rw’ababyaye.

Ubu butumwa mwana wanjye ntubutindane butange busohoke. Ndongeye ndavuze ngo kino gihugu ni amaraso gusa, ntabwo ari amaraso ahubwo kigiye kuzatemba amata n’ubuki. Uwakoze neza agiye guhembwa uwakoze nabi nawe ahanwe, ahanwe ndavuze, jye ndavuze uyu munsi ndongeye ndavuze.

Byishimo mwana wanjye ndi kubona ufite ubwoba ubwo bwoba ni ubw’iki ko nakugize umuyoboro ukomeye, nakugize umuyoboro ukomeye. Vuga vuga buvuge.

BY.: Yego, yego, ah ah nibagiwe nibagiwe ndayamumenaho, ububane se sinabucanye, oya azaza ejo inomero ze sinzizi yego nawe ndamuhamagara, wari ugiye gukora ikosa ugiye kwanduranya, biriya bimuharire.

NY.Y.: Ariko muhore mwiteguye, ufite duke ahe mugenzi we, nugira ikiro kimwe ntaburare, ntaburare kuko igihe kirageze ya mazi yarenze inkombe, yarenze inkombe. Mwisubireho bana banjye mubimenye, mubimenye, nugira ishati ebyiri imwe yitange ndabibabwiye bana banjye ndetse mbasezeyeho ndongera kubibabwira.

Bana banjye ndongeye ndababwiye, ndababwiye ntacyo ntavuze kitagomba gusohora. Nababwiye imvura nyinshi igiye gutwara byinshi, iyo mvura kandi ntimuzi iyo ariyo, ndongeye ndababwira bana banjye, utari kubibona ni akazi ke. Ndongeye ndavuze, yoooo mushake murebe, nababwiye ukwezi kwa gatatu n’ukwa kane, ndongeye ndababwiye ngo muzabonamo ibintu byinshi, ingo nyinshi rero ngo mwubatse imitamenwa, bigiye guhanantuka. Imvura nyinshi nongere mbasubiriremo, ntacyo mwari mwabona bana banjye, mugiye kukibona bana banjye, mugiye kukibona bana banjye.

Bana banjye, bana banjye, bana banjye abankunda abankunda munkomereho jye n’umubyeyi wanjye, munkomereho (4), ese ubundi nimwirorerere, nimwirorerere ko igihe cyageze se ubundi

muraramira iki ariko abanjye bankunda nimupfukame muvuge Rozari n’ishapule y’ububabare, mubivuge mubikomereho nanjye mbakomeyeho bana banjye.

Ndongeye ndababwiye bana banjye ntabwo ari u Rwanda gusa mbwiye isi yose aho abana banjye batataniye munyumve, munyumveee, ndikumwe namwe bana banjye. Ndabakunda, niyo mpamvu nkomeza kubibutsa uko bwije n’uko bukeye ntumye uyu mwana wanjye nitoreye w’intamenyekana bita Byishimo. Nicaye hano ndi i Kigali, nahise nshyiraho aka gashapelle kanjye gatoooya , gatoooya, gatoooya nahise mvuga ngo ni Kibeho ya kabiri, Kibeho ya kabiri, Kibeho ya kabiri.

Munyumve ndwicayemo. Naje uyu munsi ndi Umwami w’isi n’ijuru, ndi kumwe n’umubyeyi wanjye Bikira Mariya. Naramutumye muramunanira none igihe kirageze cyo kugira ngo nanjye niyizire, naraje kandi mwanze kunyumva none igihe kirageze. Mugiye kubona ibitangaza, ntabwo ari ibitangaza, ibi bihe ngo mwubatse imitamenwa, igiye kujya ihanantuka mutazi uko ihanantutse mutazi n’uko bigenze, mugiye kubona imvura y’amahindu iyo mvura ntabwo mwari muyisanganywe, bana banjye ndabibabwiye mubimenye, mubimenye igiye kubanyagira mutazi ukuntu ibanyagiye, ndabibabwiye bana banjye, nta n’ubwo ndavuga byinshi cyane. 13 ni ubutumwa mugomba kujya mwitaho ariko mwavuze Rozari, mwasenze. Ndabwira isi yose, abanyumva munyumve, abanyumva munyumve ariko bana banjye igihe ntababwiye ni gihe ki, ndi umubyeyi ugira impuhwe, ndi Umwami w’isi n’ijuru nijye niyiziye noneho, ndongeye ndababwiye mwapfukamye mugatura Rozari n’ishapule y’ububabare mukabigira akabando kanyu ko kwicumba k’amanywa n’ijoro. Rozari y’umubyeyi wanjye mwayivuze ko ariyo igiye kubaramira, mbese ubwo ntabwo ari inama ndi kubabwira. Ndavuze ngo:

Indirimbo

Kibeho, Kibeho, Kibeho kabeho Kibeho

Naje mbasanga bana banjye, naje mbakumbuye bana banjye

Muhumure, muhumure, muhumure naratsinze nimika urukundo bana banjye, Kibeho

Ntabwo ari umuryango bana banjye ahubwo ni abo njye nsanga ni abo nje nsanga

Bana banjye ndi mu mujyi hagati rwagati abazi aho ntuye ni bakeya ndabibabwiye bana banjye


Hahirwa uwancumbikiye, hahirwa uwancumbikiye hahirwa uwancumbikiye uwo arahirwa cyane, mbivuze kuri ino tariki ya 13 uwo arahirwa cyane. Harya ngo mu biro haba abasekereteri nanjye mfite abasekereteri, naguhaye abasekereteri babiri ntabwo mvuze amazina yabo ariko hahirwa uri kwandika. Abo basekereteri bawe uko nabaguhaye uyu munsi bihe amashyi kuko bari gukora akazi kabo, uzatenguha ntiyandike ibyo mvuze ah ah uwo arantengushye. Nawe mwana wanjye nujya utindana ubwo butumwa ntububahe akanyafu kanjye urakazi, urakazi, buvuge, buvuge nk’uko mbuguhaye, ubutange nk’uko mbuguhaye ntacyo ugabanyijeho, ndavuze. Hari uvuga yirirwa avuga yirirwa yijujuta ngo mbese ngo nta kazi ngira ra uragafite mwana wanjye, uragafite kandi ugiye kubona, eh ndi kumwe nawe, ndi kumwe nawe abana bawe si ndi kumwe nabo. Hari ubwo

wari warara utariye mbese wowe, ntabwo mvuze uwo ariwe ibyo nabyo ubimenye ndabivuze yee yee wikwijujuta naguhaye byinshi n’ibyo naguhaye ntabwo urabirangiza ndakubwiye mwana wanjye ntuzongere kwijujuta.

Byishimo mwana wanjye,

BY.: Yego yego eh

NY.Y.:Tanga ubutumwa butangirwe igihe ntiwabuze ababwandika . Ndabona urambiwe uri kurambirwa ngo igihe kizagera gihe ki. Oya wirambirwa ya saha ni isaha navuze ukwa kane n’ukwa nta bintu ubona ko nababwiye amahindu nkababwira imvura nyinshi ikomeye ntabyo muri kubona, ntabyo muri kubona, niba ntabyo muri kubona mubireke, niba ntabyo muri kubona muzajya mubona urugogwe rubaguye hejuru. Urugogwe muzi icyo aricyo? Mwari mwateka inkware, eh ndavuze ndavuze, murijujuta gute umunyafu wabagezeho sha buretse.

BY.: Oya, oya eh

NY.Y.: Nturi kundeba ko ndi kumwe na Mama, uri kubona Mama Mariya ari kurira, nturi kubona amaraso ndimo kuva, buretse, kababayeho rero, kababayeho, kababayeho. Hahirwa uwo nabwiye akumva, hahirwa uwo nabwiye akumva akisubiraho. Bana banjye mwafashe intwaro zanyu umubyeyi yabateganyirije iyo shapule murayisigira iki. Ntacyo mvuze

Ararararara, ngo jye nicaye ku ntebe iyi runaka nicaye ku ntebe runaka ziri aha n’aha ngiye kuzihanantura ndabivuze, ndabivuze zigiye guhananturwa, ndabivuze.

Indirimbo

Bana banjye ndabakunda, twambariye urugamba

Ndabakunda ndabakunda, twambariye urugamba

Twambariye urugamba, twambariye urugamba duhore turi maso

Kristu umugaba wacu aturangaje imbere

Na Mariya aturi imbere, twambariye urugamba


Bana banjye uyu munsi wa none abankunda n’abankomeyeho mwihe amashyi kuko murabikwiye, mwihe amashyi n’impundu nyinshi. Ndabakunda, ndabakunda kandi ndabakumbuye. Bana banjye simbabwira byinshi ibindi nzabibabwira ubutaha, munkomereho nanjye mbakomeyeho. Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.
 
Byishimo

 



13/04/2018
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres