Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 13/12/2010

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane ari mu rumuri rwinshi ntabona icyo ndugereranya na rwo nuko aranyitegereza aransuhuza, ati: 

B.M: Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura na byo. 
BY : Uraho mama. 
B.M : Mwana wanjye umeze ute? 
BY : Maman meze neza gahoro nawe urabibona. Mfite imibabaro myinshi mu mubiri wanjye. 
B.M : Mwana wanjye ni ukwemera ukababara kuko iyo mibabaro ufite ni ibyaha byinshi uri guhongerera bikomeje gukorerwa hirya no hino muri kino gihugu cyanyu uri guhongerera. 

BY: Mama, murakoze ariko mbere yo kugira icyo tukubwira ubanze utubabarire ibicumuro byacu, ubanze uturuhure imitima iremereye, ubanze ushyitse imitima ya benshi mu nda. 

B.M: Bana banjye, ndabinginze ntimukabike inzika kuko inzika ikubuza gushishoza ,kuko inzika ikubuza kubona ukuri nk'uko umwana wanjye yavuze ati, bababarire ntibazi icyo bakora. Namwe rero bana banjye ndabasaba ngo mujye mwibuka kubabarira no gusaba imbabaz. 

BY : Ariko Mama, uragira ngo biroroshye, kubera ko turi abantu kandi tukaba n'abanyantege nkeya ibyo byose biranga bikatuganza n'iyo ugerageje uhura n'umuntu akagusubiza inyuma bikakunanira kwigomwa. None rero uyu munsi tubasabye imbaraga kugira ngo tujye dushobora kwihanganirana no kwitsinda mu magambo. 

B.M: Bana banjye ndababwira ko unkurikiye wes,e agakurikira umwana wanjye, wemera kandi wicuza ahura n'ibigeragezo byinshi, ahura n'ibitotezo ariko abakurura ntibitangire amarembo ahora afunguye ntimuzifuze ibyo kuko igihe bizafungirwa nibyo bibi. Mujye mwishimira kubabarana n'umwana wanjye, mwishimire guhura n'ibibazo mukamenya no kubyihanganira, mukishimira kandi kumenya kubitura. 

BY : Mama, umuntu yibereye hano iwanyu ntabwo yasubira ku isi. Jyewe buri gihe mba numva nshaka kwijyanira na mwe ariko rimwe na rimwe nakumva ingoma ivuze nkumva nirengagije yenda ububabare mwampaye cyangwa umusaraba ariko ntabwo byoroshye. Mama, abantu b'iwanyu bameze nk'indabo z'iwacu. Mama barahwereye umenya iwanyu mutagira umukozi wo kuzivomerera zose n'uko akenshi mumbwira ngo turi kumwe ngo ni indabo ndi kureba kandi nagera aho nari ndi ngasanga hari abantu. Mama, ni byinshi ntabwo nabona aho mbihera. Mubanze muruhure umutima wanjye kugira ngo bigabanuke. 

B.M : Bana banjye mbabwire icyo mwese mubona kandi muzi, ntawe urwanya ikitabaho. 

BY : Mama, ntabwo numvise neza icyo mushaka kuvuga. 

B.M : Bana banjye ndashaka kubabwira ko hagize abaza batanga amafaranga, abaza batanga akazi, abaza bakora ibitangaza bitandukanye ko nta n’umwe wasigara kandi ko mwabyemera kurusha uko mwemera icyo muzi. Byatuma mwirengagiza ibyo mwabonye. Ndagira ngo mbabwire ko harwanwa igihari, iyo nta gihari abantu batakibona. Bana banjye, ntawe usiga umugisha muhaye ngo awusange ahandi, ntawifuza kandi icyo yahawe akakigaya ngo hagire ukimwongerera, ahorana inzara n'inyota. Umunyabukorikori yirutse ku bimusiga yihisha ibimubona yihishurira ibyapfuye. 

BY: Mama, uyu munsi wawe mfite ibintu byinshi byo kuvuga ariko sinzi aho nabihera, nta n'ubwo mbona uko nabivuga ariko nshimishijwe nuko mbabonye, nshimishijwe nuko mwibutse twebwe abanyabyaha. Mama, abantu benshi barantuma ngo bifuza kubabona n'amaso yabo. Jyewe ndabasubiza ngo zinzi niba ari neza cyangwa ari nabi ariko ndavuga nti jyewe uwo nkunda ajye abemera ariko ntakababone, nibyo mbasubiza. 

B.M: Bana banjye ntimukumve icyo mbabwiye ngo mugisige aho mwacyumviye, nuhura n'umuntu utumvise ngo umusobanurire ibitari byo ngo abyemere. Muririnde impaka zijyana mu cyaha. 

BY : Mama, murakoze, ndagushimiye n'umutima wanjye wose ariko nubwo ngushimira ndagushimira mbabaye ariko nanishimye. Na none nshimishwa cyane nuko utankojeje isoni. Nshimishwa nuko iyo untumye ahantu uhansanga, ibyo byose rero bikanyereka ko turi kumwe koko, kuko ibyo uvuze byose byuzuzwa, nta gihe na kimwe uravuga uti kuri iyi saha turi buhure ngo ntakubona, uko ubimbwiye niko byuzuzwa. 

B.M : Bana banjye, uwo ntuma muha ibigeragezo koko ariko muha no kubishobora, nkamuha no kubyakira, ntabwo byoroshye nta n'ubwo mbatumye ngo mubyongere ariko nabwo ni biza azabyakira. 

BY: Mama, wakomeje kumbwira ko udatandukana n'umwana wawe, umbwira ko tugomba gusenyera umugozi umwe, tugomba kuba mu gishura cyawe. Ariko Mama, wanyeretse byinshi, indabo zawe ninzireba ntugende hari ibintu byinshi nshaka kukubwira. Iwanyu haba akazi kenshi nta bakozi mugira, ni uko indabo zanyu ziba zicucitse umuntu yaza kubatashya ngo azivomere akananirwa cyane. 

B.M: Bana banjye nongere mbasubiriremo, nkomeje kuza kubasura mbakunze hano mu Rwanda rwanyu nkoresheje umwana wanjye mbatumaho.Mbaha amavuta cyane cyane yo kubuhagira, cyane cyane yo kubakiza indwara zose ariko mungerekeraho ibyo mushaka. Mwivugira uko mubonye ariko ntibibuza ikiri cyo kuba cyo, ikiri ukuri kuba ukuri n'ikinyoma kuba cyo. 

Mwana wanjye, komeza unsuhurize abana banjye bose, ari abari hano mu Rwanda ndetse n'ab'isi yose, uti mwese ndabaramukije. Nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye, ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane.

 

Mbabajwe cyane na kino gihugu n'Abanyarwanda mwanze guhinduka none kababayeho, ibyo nabasabye mwanze kubimpa ahubwo mwibereye mu mitungo gusa. Mwibereye mu tuntu n'utundi.

Bana banjye, nabasabye Rozari ariko mwarayinyimye, ese murayinyimira iki ra? Bana banjye, ndabasabye ngo muyivuge kuko Rozari niyo gakiza kanyu, niyo buhungiro bwanyu.

 

Bana banjye, uyu munsi nje kubasura mukiri ku isi ariko nifuza no kuzabana namwe mu ngoma y'ijuru, nifuza no kuzabana namwe hafi y'umwana wanjye. Mbisubiyemo, hari impamvu mbivuze.

 

Bana banjye, nimushishoze mube inyaryenge. 

Bana banjye, ndabakunda ndabakunda, ndabakunda, jye nawe turi abana b'Imana isumba byose, naje muri mwe. Aho muri hose muhoberane muhane amahoro muvuga kandi muti: turi abana b'Imana.

 

Bana banjye, sinifuza ko mugira amacakubiri, nifuza ko mugira urukundo ruranga abana b'Imana.

Nimusabirane mwunge ubumwe, nimukundane nimubabarirane, ikindi kandi bana banjye ndabasaba gukunda Kiliziya no kuyubaha icyo yanze ntimukagikore nta burenganzira mufite, ndabibasabye mujye muyubaha kandi cyane.

 

Ikindi kandi bana banjye, ndabasaba gushengerera igihe cyose kuko hari byinshi muronkamo, ikindi kandi bana banjye igihe mushengerera mupfukame, mupfukamire Yezu kuko muba muri kumwe mu isakaramentu ry'Ukaristiya, kuko ibyo mumubwira n'ibyo mumusaba aba abyumva byose. 

Bana banjye, ese ubundi muzi ko ibihano mwafatiwe byavuyeho, birahari kuko ntacyahindutse mushatse mwumve cyangwa mwirorerere ariko byanze bikunze muratunguwe kuko ishyamba si ryeru.

 

Bana banjye, mbisubiyemo ibikomeye biraje kandi birarokoka bakeya.

 

Bana banjye, mwumva ibyo mvuga kandi mwanyiyeguriye mwitonde kandi mureke kwirara kuko igisamagwe cyasamye gishaka abo kimira. Bana banjye, imvura y’amahindu ije kubanyagira kandi irarokoka bake kandi sibwo bwa mbere nabibabwira, ufite amaso yo kureba narebe aho ibintu bigeze maze ashishoze. 

Bana banjye, mbifurije kuzagira Umunsi Mukuru wa Noheli ariko muzarye muzirikana iminsi iri imbere kuko bamwe mushobora kubibura, ubwo ni ukubabwira ngo mube menge. Mbabwiye gutyo uwumva yumve. 

Bana banjye, ndagiye nzagaruka ubutaha ariko mugire icyo mwibwira, mumpe kuko nanjye iyo musabye mbaha. Bana banjye, muramenye sinzabe nyamwisiga ngo nisange kandi namwe ntimuzabe baburamwaje. Bana banjye, ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze. Ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. Uyu munsi wa none mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi, ngaho murakoze murakagira Imana. 

 

Forum Hiwit



13/12/2010
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres