Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Ubutumwa Nyagasani Yezu yahaye Byishimo bugenewe u Rwanda n’isi yose, ku itariki ya 01/06/2013.

Nyagasani Yezu yaje ababaye cyane, ari mu rumuli rwinshi cyane, ntabona icyo ndugereranya narwo, nuko aranyitegereza aransuhuza ati; mwana wanjye reka nongere nkutume ku Rwanda. 

 

U Rwanda nararukunze, u Rwanda nararukunze, u Rwanda nararukunze, ndarungenderera, none bana banjye cya gihe navuze kirageze, kandi aho bigeze ntagaruriro. 


Bana banjye nababwiye kwisubiraho, nababwiye kwisubiraho, mwanga kumva; k’agahe gato nabahaye kararangiye, impuhwe nabagiriye, impuhwe nabagiriye impuhwe nabagiriye, ntazigihari kuko mwanze kunyumva. Ndavuze, ndavuze, ndavuze, naje ndi umwami w’isi n’ ijuru kandi utavuguruzwa. 


U Rwanda nararukunze, nararukunze, nararukunze , ndarungenderera njye n’umubyeyi wanjye; narababwiye ariko mwanze kumva, none igihe kirageze. 


Bana banjye ntacyo mutazi uwumvishe yarumvishe utarumvishe ni akazi ke. Ndababwiye ndababwiye, ndababwiye, narabateguje, ntagihe ntababwiye, bana banjye igihe kirageze ,kigiye kubuzuriraho, kandi ntacyo ntababwiye kitagomba gusohora.Umwaka n’ uyu n’igihe n’ iki murimo, ushishoza ashishoze uwumva yumve. 


Bana banjye, bana banjye b’abanyarwanda, u Rwanda ni altari y’isi yose,mubimenye mubimenye, aka gahugu naragatoranyije kandi nkicayemo, ni irebero ry’amahanga yose. Ndiyiziye bana banjye, ndiyiziye, nje gusukura, nje no guhana no guhemba,mubimenye, mubimenye, ntacyo ntabateguje. 


Bana banjye simvuze byinshi, ubutaha nzababwira neruye ,kandi n’ubundi neruye; mwe munyumva uyu munsi mbahaye umugisha ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.Amen

 

Forum Hiwit



01/06/2013
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres