Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU WA 01/07/2015

X

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugerereanya narwo ,nuko aranyitegereza aransuhuza ati:

B.M: Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo

Byish: Uraho Mama ?

B.M: Mwana wanjye umeze ute?

Byish: Mama, meze neza gahoro nawe urabibona. Mama, ingendo mukomeje kunkoresha ni nyinshi cyane,sinkiruhuka.

B.M: Mwana wanjye ,komeza wihanganire byinshi nakubwiye kuko ntacyo twavuze kitagomba gusohora.Mwana wanjye aho uri komeza wihangane kandi ibyo tugutumye byose ujye ubivuga nta na kimwe wibagiwe.Mwana wanjye,reka nongere ngutume ku bana banjye bose ,ari abari hano mu gihugu ari abari no hanze hirya no hino ku isi aho batataniye, uti :nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo.

Bana banjye, nimupfukame musenge cyane,musabira igihugu cyanyu ndetse n’isi yose,kuko cyugarijwe cyane. Bayobozi bategetsi,murugarijwe. Mwakomeje kuntera umugongo,ibyo nababwiye nta na kimwe mwumvise ariko noneho amazi yarenze inkombe.Mukomeje kubabaza abana banjye,bamwe mukomeje kubaroha mu buroko bazira ubusa, abandi bakomeje guhunga igihugu arimwe bahunga bayobozi bakuru,ariko namwe ntimwisize.Ibyo mukomeje gukora, namwe bigiye kubageraho, kandi byaratangiye. Nimubababaze,ariko igihe kirageze cyo kubahorera.

Bana banjye,mbisubiyemo,amazi agiye kurenga inkombe kandi narababwiye kuva kera.Murakomeza kunyunyuza imitsi ya bagenzi banyu ,mugirango simbibona,kandi mba narangije kubibona mbere yuko mubikora.Muravuga ngo mufite amahoro,ntayo.Muravuga ngo murankunda,nyamara ntabwo munkunda.Muravuga ngo murankorera,nyamara ntabwo munkorera uko nshaka.Iyaba munkorera mwakumvishe ibyo mbabwira mukabishyira mu bikorwa.

Bayobozi ,bategetsi bakuru,cyane cyane nimwe mubwirwa.Nabasabye kunamura icumu,bisa n’aho mbabwiye ngo mukomereze aho.Imvura nyinshi y’amahindu igiye kubanyagira,hazarokoka bake.Bana banjye ,murumve iyo mvura mbabwira iyo ariyo.Nababwiye igiti kinini ko cyumye amashami agiye kugishiraho,agishizeho, gisigaye gihagaze cyonyine.

Nkoramutima zanjye bana banjye mwumva ibyo mbabwira kandi mukabishyira mu bikorwa,nimupfukame musenge muvuga Rozali n’ishapure y’ububabare ku wa kabiri no kuwa gatanu,mubisozeshe ishapule y’impuhwe z’Imana.Ndabibasabye bana banjye.Ubu mugeze mu gihe cy’isukurwa,u Rwanda tugiye kurwisukurira rusigaremo abankoreye neza njye n’umwana wanjye.Uwumva yumve, utumva nawe ni akazi ke, ntacyo azireguza imbere y’Imana Data.

Bana banjye,ntimugirengo gusenga hari abo bireba n’abo bitareba, mwese birabareba.Nimupfukame musenge ,musabira kandi urubyiruko kuko ruri kugenda ruganisha mu rwobo.

Nababwiye ko njye n’umwana wanjye,intebe yacu iri hano mu Rwanda, ni agahugu twihitiyemo,nta n’umwe uzi aho twicaye.

Mfite byinshi byo kubabwira,bana banjye, nimunkomereho nanjye mbakomeyeho,abanjye munkunda.Mbisubiyemo,nimuvuge cyane Rozali kuko niyo izabarokora muri ibi bihe bibi mugezemo.

Abanjye mutege amatwi mwumve ibyo mbabwira. Simvuze ngo mugire ibindi munkorera,nimukore ibyo mbasabye gusa mutarebanye ku jisho.Nababwiye ko u Rwanda ari Paradizo y’isi, niko bimeze. Bana banjye,murugarijwe hirya no hino,impande zose z’igihugu ziragoswe. Mumenye kandi ko ntacyo navuze njye n’umwana wanjye kitagomba kuzuzwa,ibyo twababwiye bigiye gusohora, nta kadomo kagabanutseho.

Bana banjye,ibikomeye biraje,birabugarije kandi bizarokoka bake. Kandi mubimenye,ntacyo mutazi. Nabahaye igihe gihagije cyo kwisubiraho,ariko mwaranze murananira. None ubu rero bana banjye,ufite amaso yo kureba, narebe aho ibihe bigeze. Reka mbacire umugani: ‘’Umuvumvu yagitse umuzinga usarurwa n’abandi’’ , kandi umwana wanze kumva ntiyanze no kubona. Intango iruzuye, igiye gusandara, kandi izasandarana byinshi. Bana banjye aho mwicaye, nimusenge ,nimusenge,nimusenge.Urugogwe rugiye kubikubita hejuru.

U Rwanda ni agahugu kanjye n’umwana wanjye,niyo mpamvu nakomeje kubabwira byinshi kugira ngo ndebe niba hari uwarokoka koko.Ndabona nta nyota mumfitiye,ariko ntacyo ,harimo abankunda,niyo baba babiri,nafatanya nabo.Nimupfukame mumfashe,abanjye bankunda,musabira igihugu cyanyu ndetse n’isi yose,musaba amahoro.

Ndabona abenshi mukomeje kunangira imitima yanyu ,mwaratwawe n’iby’isi, ntimumenye ko ibyo mutunze aritwe twabibahaye. Ibyo byinshi mukangisha, mugiye kubibura mubireba. Murarundarunda byinshi,ariko ntabyo muzatunga.

Bana banjye,nongere mbasubiriremo,mugiye guhura n’umunyafu ukomeye. Si umunyafu ahubwo ni ikibando.Murumve ibyo mbabwiye.Nababwiye ko intambara nyinshi ziri mu mitima yanyu,niko bimeze. Bana banjye,ubu shitani yinjiye hose, ubu mu gihugu cyose irugarije, igiye guhitana benshi. Bana banjye,ndabona imitima yanyu ikakaye cyane,irumye cyane. Kugeza ubu ikeneye amazi. Bana banjye,uyu munsi simbabwira byinshi cyane,kuko ibyinshi mwarangije kubyumva,utarumvishe ntacyo azireguza.

Ngaho mubane nanjye,urukundo rwanjye rubasesekareho, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi, urwo rukundo mbahaye kandi mbasezeranyije, ntimuzarutezukeho, iteka nzabafasha.Mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi.



01/07/2015
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres